Créer un site internet

MUKOMEZE AMABOKO ATENTEBUTSE N’AMAVI ASUKUMA

La solitudeIBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 84; Yesaya 35:1-9; Luka 9:18-27

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho Ijambo ryayo. Uyu munsi turaganira ku butumwa bugira buti: “MUKOMEZE AMABOKO ATENTEBUTSE N’AMAVI ASUKUMA”. Natumwe kubwira abantu bari bacitse intege, bataye ibyiringiro ko dufite Imana iduhumuriza.

Iminsi tugezemo ni iminsi idukomereye cyane! Hari byinshi bituma duhangayika, tukumva ducitse intege: gupfusha abo dukunda, kurwara indwara zikomeye, kutabona ibitunga umuryango muri iki gihe ubukungu bwifashe nabi ; kumva hari abaturwanya, iza bukuru, irungu, gutakaza akazi, guhomba, etc. Sinakubeshya ko Imana izavanaho ibintu byose bituma ubabara cyangwa ugira intimba, kuko umuntu akiri mu isi aba afashe igihe mu ntambara (Yobu 7 :1). Nyamara n’ubwo bimeze gutyo, iyo  twishingikirije ku Mana “iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana” (2 Kor 1:40). Ni yo iha intege abarambiwe, kandi utibashije imwongeramo imbaraga… (Yesaya 40:29-31).

Iyo tugeze mu ngorane tukayishingikirizaho, Imana iratuguranira. Tuyiha ibitubabaza byose, ibibazo byacu, ibitwihebesha, nayo ikaduha ihumure. Muri Yesaya 61:3 haravuga ngo : « Yantumye no gushyiriraho itegeko ab’i Siyoni barira, ryo kubaha ikamba mu cyimbo cy’ivu». Imana ishaka ko tuyiha ivu ryacu nayo ikaduha ihumure. Nyamara ikibabaje nuko abantu benshi bifuza guhumurizwa n’Imana nyamara bagakomeza kugerageza kwishakira izindi nzira zo kwikemurira ibibazo-uko ni ukwigaragura mu ivu ryabo. Kubera ubwoba, abantu bagerageza kwishingikiriza ku Mana. Ariko usanga abenshi bashyira ibiro byinshi ku birenge byabo kugira ngo nibitagenda nk’uko babyifuza babashe gusigara bahagaze ku mbaraga zabo. Iyo tutishingikirije ku Mana by'ukuri, tuba dutekereza tuti: "Nyagasani, nkwishingikirijeho, ariko nibidacamo neza mfite n’ubundi buryo nakwirwanaho."

Mu gihe twishingikirije ku Mana (mu isengesho) tugomba kuyihereza ikintu cyose Satani yari yaragerageje kuduha. Umwanzi aza kuri twe akaduhereza ibibazo. Mu gusenga kwacu dukwiye kubwira Imana tuti: "Ibi sinabibasha kuko biremereye cyane, none Mana ngibi ndabiguhaye." Mu Bafilipi 4:6-7, Intumwa Pawulo aratubwira ngo "musenge kandi ntimwiganyire" ; ntavuga ngo « musenge kandi mwiganyire ». Iyo duhereje Imana ibitugoye mu isengesho kandi tugakomeza guhangayika tuba tuvanga imbaraga nziza n'imbi. Gusenga ni imbaraga nziza, naho guhangayika ni imbaraga mbi. Iyo izo mbaraga uziteranyije bibyara zeru. Sinshaka kugira imbaraga zihwanye na zeru. Ni yo mpanvu nirinda kuvanga gusenga no guhangayika. Abantu benshi bakorana n'imbaraga zihwanye na zeru, kuko bavanga ibisenya n'ibyubaka. Batura ibyiza umwanya muto, undi mwanya bakatura ibibi. Basenga umwanya muto undi mwanya bagahangayika. Umusaruro ni uko badatera intambwe mu kwizera.

Data udukunda adusaba kumwikoreza amaganya yacu yose, aho gushya ubwoba ngo ducike intege (1 Pet 5:7). Ihumure ry’Imana ryishimisha ubugingo bw’uwihebye. Dawidi yaravuze ati : “Iyo ibyo nshidikanya byinshi bimpagaritse umutima, ibyo umpumuriza bishimisha ubugingo bwanjye” (Zaburi: 94:19). Imana ifite ubushobozi bwo kuguhumuriza kugira ngo ukore ibyo ishaka nubwo waba uhanganye n’ingorane zikomeye. Tekereza uko Nehemiya yiyumvise ageze i Yerusalemu: inkuta z’umugi hafi ya zose zari zarasenyutse, kandi Abayuda bari baracitse intege. Abanyamahanga babarwanyaga bari baratumye amaboko yabo atentebuka, bareka kubaka inkuta za Yerusalemu. Nyamara  Nehemiya ntiyemeye ko ibyo bituma amaboko ye atentebuka na mba! Kimwe na Mose, Asa n’abandi bagaragu b’Imana, Nehemiya na we yishingikirizaga ku Mana. Yasenze asaba Imana ngo imukomereze amaboko, maze imufasha gutsinda inzitizi Abayuda babonaga ko batatsinda. Imana yakomeje amaboko y’Abayuda ikoresheje « imbaraga zayo nyinshi n’ukuboko kwayo gukomeye » (Nehemiya 1:10; 2:17-20; 6:9.)

Guhungira ku Uwiteka kugira umumaro, kuruta kwiringira abakomeye (Zab 118:9). Niba ucitse intege, wihebye, udafite icyizere, uhangayitse, Imana irakubwira iti: “Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye. kuko jyewe Uwiteka Imana yawe nzagufata ukuboko kw’iburyo nkubwire nti ‘Witinya, ndagutabaye’ » (Yesaya 41:10, 13). Mu gihe uhanganye n’ibigeragezo, ntukemere ko amaboko yawe atentebuka; ahubwo ujye wiyambaza Imana. Imana ifite akanya k'ibanga dushobora kwiberamo mu mahoro n'umutekano. Iyo turi mu mwanya wo gusenga no gushaka Imana kandi duturije imbere yayo, tuba turi mu bwihisho (Zab 91 :1).

No muri iki gihe Imana ikomeza abagaragu bayo kandi ishaka ko natwe ubwacu dufasha bagenzi bacu dukoresheje amagambo ahumuriza. Niyo mpamvu itubwira iti: “Mukomeze amaboko atentebutse, mukomeze amavi asukuma. Mubwire abafite imitima itinya muti “Mukomere ntimutinye, …Imana izaza ibakize” (Yes 35:3-4). Mu gihe nk’iki cy’ubwihebe no gusuhuza umutima, Imana irashaka ko tuba abantu batera abandi intege. Dukwiriye kuvuga amagambo yubaka bene Data. Umunyarwanda yararumaze ati: “Ijambo ryiza ni mwene nyina w’Imana”. Ijambo ry’Imana naryo riravuga riti: “Amaganya yo mu mutima atera umuntu akiyumviro, ariko ijambo ryiza risusurutsa uwo mutima. Nk’uko amadahano y’imibavu anezeza umutima, ni ko umuntu aryoherwa n’inama ivuye mu mutima w’incuti ye” (Imig 12:25; 27:9).

Bene data, muri iyi minsi twugarijwe n’icyorezo cya CovidAlcoolism-19 n’ibindi bibazo  byinshi; abadafite Yesu byabacikiyeho ; ndetse hari n’abatekereza ko iki cyaba aricyo gihe cy’imperuka y’isi. Abakristo benshi basubiye inyuma ku buryo n’aho insengero zifunguye hari benshi batakiza gusenga.  Dukwiye kuba ab’umumaro mu gihe nk’iki cy’ubwihebe no gucika intege. Birababaje kubona hari n’abakristo bamwe  bahorana ibitekerezo bica abandi intege (les pensées négatives). Ku munsi wa mbere twateranye nyuma yuko urusengero rwacu rwari rumaze igihe rufunze mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, natangajwe n’umuntu umwe twaganiriye arambwira ati : « Erega abantu nibashaka be kwirirwa bishima kuko iki cyorezo kizasimburwa n’ikindi ». Naramubajije nti : « Nibatishima se bizatuma gihagarara » ? Ijambo ry’Imana riratubwira ngo : « Ni nde muri mwe wabasha kwiyunguraho umukono umwe, abiheshejwe no kwiganyira? Nuko ubwo mutabasha gukora igito rwose, ni iki kibaganyisha ibindi? » (Luka 12: 25-26). « Ntimukiganyire mutekereza iby’ejo, kuko ab’ejo baziganyira iby’ejo. Umunsi wose ukwiranye n’ibibi byawo » (Mat 6 :34). Iyo guhagarika umutima tubigize akamenyero tuba twigabanyiriza igihe cyo kubaho! Twari dukwiye gukomera, tugakomeza n’abandi. Ni ukuri koko : « Dukomeze kwatura ibyiringiro byacu tutanyeganyega, kuko uwasezeranije ari uwo kwizerwa, kandi tujye tuzirikana ubwacu kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza. Twe kwirengagiza guteranira hamwe nk’uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo » (Heb 10:23- 25).

Mwe mugiriwe ubuntu bwo gusoma ubu butumwa, ndabinginze ngo mukomere kandi mwihe umugambi wo gukomeza abandi. “Nuko Umwami wacu Yesu Kristo ubwe, n’Imana Data wa twese yadukunze ikaduha ihumure ry’iteka ryose n’ibyiringiro byiza, ku bw’ubuntu bwayo ihumurize imitima yanyu, ibakomereze mu mirimo yose myiza n’amagambo yose meza” (2 Tes 2:16-17). Mushake akanya kanyu k'ibanga mu Mana aho mubonera amahoro n'umutekano; ahantu duhungira iyo twumva dufashwe nabi cyangwa dutotejwe, iyo dufite ibyifuzo bikomeye cyangwa hari ibyo twumva byaturenze. Bamwe iyo ibibazo bibarenze bahitamo kwiyahuza inzoga cg ibindi biyobyabwenge ngo bibabere ubwihisho. Nyamara ubuhungiro nyakuri ni muri Yesu honyine. Wowe wakurikiye ubu butumwa, ndakwifuriza guhungira muri we no gutanga umusanzu wawe mu guhumuriza abatsikamiwe n’imiruho, imihate n’ibibazo by’iyi si ya none. 

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. SEHORANA Joseph / WatsApp: 0788730061 / Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr   

 

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment