MUJYE MUHOZA UMUTIMA KU BIRI HEJURU ATARI KU BIRI MU SI

IGICE CYO GUSOMA: ABAKOLOSAYI 3:1-11

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Uyu munsi ijambo yampaye ni ukwibaza aho duhoza umutima. Mbese aho iby’isi ntibyatwibagije iby’ijuru? Pawulo Intumwa yandikiye Abakolosayi ati: “Mujye muhoza umutima ku biri hejuru atari ku biri mu si ” (Abakol 3:2)

Ibintu byo "hejuru" ni ibintu by’Imana-Dukunze kuvuga ko Imana iri "hejuru"; iyo akaba ari imitekerereze dukomora mu Isezerano Rishya (Yoh 3:31; 8:23; Abefeso 4:10; Yak 1:17). Ku rundi ruhande, “iby’isi" bifitanye isano n'ibikorwa by’abatubaha Imana. Bityo rero, iyo uvuze “iby’isi”, abakristo benshi bahita bumva ibintu bibi, byavumwe, bitagira umumaro, bibabuza gusingira iby’ijuru. Bashingira ku mvugo dusanga muri Bibiliya zisa n’iziciraho iteka isi n’ibyayo byose. Bibiliya igira iti: “Ntimugakunde iby'isi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby'isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we. Ubucuti bw'iby'isi butera kwangwa n'Imana. Nuko rero umuntu wese ushaka kuba incuti y'iby'isi, aba yihinduye umwanzi w'Imana. Ariko jyeweho sinkiratana ikindi, keretse umusaraba w’Umwami wacu Yesu Kristo wateye ko iby’isi bimbera nk’ibibambwe, nanjye nkabera iby’isi nk’ubambwe. (1 Yoh 2:15-17; Yak 4:4; Abagal.6:14)

Na none iyo Bibiliya ivuga “iby’isi”, iba iganisha ku butunzi, ububasha n’icyubahiro cg se ku binezeza byo mu isi-ariko bidashimisha Imana-ibyo Pawulo yita “ingeso z'iby'isi. Ku ruhande rumwe, buri mukristo wese ashobora kureka izi ngeso z’iby’isi. Nyamara ku rundi ruhande, ntabwo bitworoheye kureka iby’isi burundu, kuko tubibamo kandi tukabikenera. Abakristo ntibagomba kwirengagiza ibibazo byose byo ku isi. Icyo Pawulo atubwira ni uko tugomba kwita ku bintu bishimisha Imana, aho kwita ku gushimisha abantu cyangwa kwishimisha ubwacu. Niyo mpamvu ari iby’agaciro kumenya uko twashaka kandi tukabana n’iby'isi ariko ntibidutware uruhu n’uruhande ngo twirengagize iby'ijuru. Ibi bishoboka iyo tugize Imana nyambere.

Dukwiriye gukora tugashaka ibidutunga, ariko twibuka ko Imana itaduhaye umugisha ntacyo twaronka. Imana niyo itubashisha kubona ibidutunga bya buri munsi. Tubanze dushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo ibindi byose tuzabihabwa kandi nitubibona tujye tubikoresha mu guhesha bagenzi bacu umugisha no guhesha Imana icyubahiro. Dukwiriye kwirinda kubanza ubutunzi imbere no gukoreshwa na bwo. Icyabyawe n’Imana cyose kinesha iby’isi. (1 Yoh 5:4) Kugenga iby’isi tubifitiye ububasha kuko Imana yaduhaye gutwara ibintu byose byo mu isi.

Ubugingo buhoraraho busumbya agaciro ubukire, ubutware, icyubahiro, n’ibindi binezeza byo mu isi by’akanya gato. Ntidukwiye kwirengagiza iby'ijuru kubw’'ubuzima bw'iyi si. Igihe kimwe tuzasiga ibyo twari dutunze byose dusange Yesu. Nta wapfuye wibuka aho yari atuye, ibyo yari atunze n’imbibi z’isambu ye. None se bimaze iki guhora dutekereza ku by’isi bizashira? Satani ajya aduhuma amaso tugatakaza umwanya wacu wose kuby’akanya gato by’uyu munsi tukirengagiza iby’agaciro byo mu gihe kizaza. Tuba mu isi ituma duhora twumva ntacyo dufite-duhorana inyota y’iby’isi. Yesu yaravuze ati:"Unywa aya mazi y’isi azongera kugira inyota, ariko unywa amazi nzamuha, ntazongera kugira inyota ukundi". (Yoh 4:13-14) Dukwiye guharanira kuvoma amazi amara inyota aho kumaranira amazi y’iyi si akama vuba kandi ntamare inyota.

Iyi si dukwiye kuyibamo tuzirikana ko ari icumbi ry’igihe gito. Pawulo yandikiye Abakorinto ati: “Tuzi yuko niba inzu y’ingando yacu yo mu isi izasenywa, dufite inyubako ituruka ku Mana, inzu itubatswe n’intoki, itazashira yo mu ijuru. Kuko tunihira muri iyi ngando twifuza kwambikwa inzu yacu izava mu ijuru, kugira ngo tuyambare tutazasangwa twambaye ubusa. Kuko twebwe abari muri iyi ngando tuniha turemerewe, icyakora si uko dushaka kuyamburwa, ahubwo ni uko dushaka kwambikwa ya nzu yindi, ngo igipfa kimirwe n’ubugingo. Imana ni yo yaturemeye iyo ngiyo, ndetse yayiduhereye Umwuka ho ingwate.” (2 Abakor 5:1-5)

Satani yifuza ko wahora uhangayikiye ahazaza wabyanga akakubwira ko uri injiji. Nyamara Pawulo aratubwira ati:"Ntimukagire icyo mwiganyira ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana, mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya azarinde imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu". (Abaf 4: 6-7) Gabanya guhangayikira iby’isi udafite wongere gushimira Imana ibyo ufite, kandi ibyo ushaka bimenywe n’Imana. Reka amahoro ya Kristo atwarire mu mutima wawe.

Satani yifuza ko uhora uhugiye mu by’isi bishira ngo abone uko akunyaga ubugingo budashira. Hari byinshi birangaza abagenzi. Muri iki gihe umuntu ahora afite inyota yo kumenya ibibera hirya no hino akoresheje murandasi (internet). Duhugira ku mbuga nkoranya mbaga-twandikirana ubutumwa, dusoma amakuru mashya; etc. Kugira ububasha bwo gukora ibyo byose ni byiza, ariko niba bidutwara umwanya wo kuba imbere y’Imana, dukwiye kwiga kubigabanya. Ukwiye kureba ibirangaza byose Satani agushyira imbere no gusaba Umwuka Wera ngo agushoboze kubyigobotora.

Satani ashaka ikintu cyose cyaguhuza kugira ngo ureke gukomeza kuvugana n’Imana. Iyo akora ibyo, Satani aba ashaka ko twishingikiriza kuri twe ubwacu cyangwa ku bandi, aho kwishingikiriza ku Mana. Birashoboka ko ubona umwanya wo guhamagara inshuti zawe, abavandimwe, cyangwa  ababyeyi bawe ngo bakugire inama ku bibazo bitandukanye, ukabona bidakenewe gushaka Imana muri ibyo bibazo. Kugisha inama ku bibazo bigukomereye ni byiza, ariko ni byiza kurutaho kubyereka Imana. Gusenga ni intwaro ikomeye idufasha gutsinda imihangayiko y’isi tugatumbira Yesu.

Muvandimwe usoma ubu butumwa, ibuka ko ingingo nkuru y’uno munsi ari uguhoza umutima ku biri hejuru atari ku biri mu si. Turi mu bihe bigoye-aho abakristo benshi bahugiranye. Benshi bananiwe kwirinda, ndetse basa naho bashaka gusubira mu bya cyera byashize bari baravuyemo. Benshi bihugiyeho, bararangaye; turi mu buzima bwo “gushugurika”. Gushaka ubuzima ni byiza, ariko dushake ubuzima bwuzuye kandi buramba. Kugira ngo ibyo duhihibikanira bigire agaciro, dukwiye kubanza Imana imbere. Iyo tubanje ibintu imbere Imana ikaza inyuma, tuba tuvomera mu rutete; duhahira mu ruhago rutobotse. Imana iduhishurire ibanga ryo kuyigira nyambere no kuyihangaho amaso aho guhora tubunza imitima kubw’iby’isi.

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 22/05/2022
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe

E-Mail: joseph@sehorana.com

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment