MUGIRE WA MUTIMA WARI MURI KRISTO YESU

IGICE CYO GUSOMA: ABAFILIPI 2:5-11

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “MUGIRE WA MUTIMA WARI MURI KRISTO YESU”, bukaba bushingiye ku murongo wa gatanu n’uwa gatandatu y’igice twavuze haruguru, ahagira hati: “Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu. Uwo nubwo yabanje kugira akamero k'Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n'Imana ari ikintu cyo kugundirwa.

Abanyarwanda baravuga ngo “kami ka muntu ni umutima we”, bashaka kuvuga ko umutima w’umuntu ariwo umuyobora. Umutima niwo muntu, kandi umuntu aba mu mutima. Nubwo abantu baremye kimwe-bafite ingingo zimwe z’umubiri; imitima yabo iratandukanye. Koko umubaji w’imitima ntiyayiringanije! Uzumva bavuga bati “kanaka agira umutima mubi, naho kanaka ni imana y’i Rwanda; afite umutima mwiza”; hari n’uwo uzumva bavuga ko “nta mutima agira”! Bibiriya igaragaza amoko abiri y’imitima: umutima wa kamere n’umutima w’umwuka. Umutima wa kamere utera urupfu, ariko umutima w'Umwuka uzana ubugingo n'amahoro. Umutima wa kamere ni umwanzi w'Imana, kuko utumvira amategeko y'Imana, ndetse ntushobora kuyumvira. (Abar 8: 6-7) Kuba umukristo ni uguhinduka; ukareka gutwarwa n’umutima wa kamere ukayoborwa n’umutima w’umwuka. Umukristo agomba kwishushanya na Kristo nk’uko Pawulo abivuga, ati: Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya.” (Abar 12:2). Kugira ngo abigereho, agomba kugira umutima wari muri Kristo Yesu. Nibyo Pawulo avuga, ati: “Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu.” (Abaf 2:5)

Umuntu yakwibaza uko “umutima wari muri Kristo Yesu” wari umeze. Uko bigaragara wari umutima w’umwuka. Yesu yagaragaje umutima uca bugufi (Abaf 2:5-14, Mat 26:53); w’urukundondo (Yoh 3:16; 10:17-18); wumvira Imana (Yoh 4:34; 5:30); w’imbabazi (Luk 19:1-10; 23:34; Yoh 8:1-11). Ubwiza bw’umutima wari muri Kristo Yesu ntawaburondora, ariko turi buze kwibanda ku kintu kimwe cy’ingenzi cyawurangaga aricyo “guca bugufi”. Reka tubanze dusobanure icyo “guca bugufi” bivuze. Kuri bamwe, guca bugufi ni ukubaho ubuzima buciriritse. Icyakora Bibiliya itubwira ko “uwicisha bugufi, akūbaha Uwiteka, ingororano ye ari ubukire n’icyubahiro n’ubugingo.” (Imig 22:4) Ibi bigaragaza ko umuntu ashobora kuba umukire n’umunyacyubahiro kandi akicisha bugufi. Kwicisha bugufi bivuga kudafata insinzi wageraho mu buzima nk’iguhesha ububasha bwo kujya hejuru y’abandi-bivuga guha abandi agaciro. ( Abar 12:10) Kwicisha bugufi na none bivuga kutifata uko utari-ngo wigire igitangaza. (Abar 12:3)

Agaragaza uburyo Yesu yicishije bugufi, Pawulo yaranditse ati: “Uwo nubwo yabanje kugira akamero k'Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n'Imana ari ikintu cyo kugundirwa, ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k'umugaragu w'imbata, agira ishusho y'umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho y'umuntu yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba.” (Abaf 2: 6-8) Kristo yari hejeru cyane, arangije yicisha bugufi cyane, aba umuntu, abana na twe. Yaje muri iyi si nk’uciye bugufi; nk’umugaragu w’imbata. Nubwo yari Umwami, Yesu ntiyambaraga ikamba ry’ubwami cyangwa ngo agire ibindi bimenyetso byerekana ko ari umuntu ukomeye. Yesu ntiyigeze yitwara nk’umutegetsi. Ntiyagiraga abamurinda, abamutwaza ibintu, cyangwa abamukorera. Igihe yinjiraga i Yerusalemu abantu bakamwakira nk’Umwami, nabwo yakomeje kwicisha bugufi. (Mat 21:4-11).

Yesu ni ikitegererezo cyo guca bugufi. Kubw’ibyo, kwiyoroshya ni indangagaciro ikwiye kuranga buri mukristo wese. Icyakora ntibitworohera-Bisaba ko umuntu agira ibyo yigomwa; birimo ubutunzi n’icyubahiro birenze urugero. Nyamara kamere muntu irarikira ikuzo ridakwiriye. Muri Kamere ye, umuntu yishimira kumva abandi bamurata, bamuvuga ibigwi; yemwe nawe ubwe akivuga. Rimwe na rimwe, yajya kuvuga abandi akabasebya; akavuga ko nta cyo bamaze; akavuga imbaraga nke zabo; ariko we yajya kwivuga akivuga ibyiza gusa, yemwe byaba bitanahari akabihimba. Abantu benshi bigize abanyabwenge n’ibihangange. Ntibahwema kwemarara nk’Umufarisayo bagira bati “Mana ndagushimira ko ntameze nk’abandi bantu”!(Luk 18:11) Aho kwireba, abantu batunga agatoki abandi. Abantu bashaka kwigaragaza, guhabwa umwanya wa mbere, gukomerwa amashyi-Ikibabaje ni uko mu babiharanira harimo n’abavugabutumwa! Imibereho nk’iyi ntitwemerera guhimbaza Imana; ituma twihimbaza kandi igatuma abandi baduhimbaza aho guhimbaza Imana. Birababaje rwose kandi biteye agahinda kuba muri iyi minsi hari abantu bakora umurimo w’Imana batagamije kubaka ubwami bw’Imana, ahubwo bagamije kubaka amazina yabo.

Ibi bigira ingaruka mbi nyinshi. Kudaca bugufi, kwishyira hejuru, kwiyemera cyangwa kwikuza, bishobora kubuza abandi amahoro; haba mu miryango, mu matorero, ndetse no mu gihugu. Iyo umwe mu bashakanye yiyemera bishobora gusenya urugo. Kudaca bugufi, niyo soko y’umworera ugenda ugaragara hagati y’abayobozi b’amatorero mu nzego zitandukanye, hagati yabo n’abakristo, ndetse no hagati y’abakristo ubwabo. Kudaca bugufi, niyo soko y’intambara hagati y’ibihugu; aho usanga igihugu kimwe gishobora gushoza intambara ku kindi kugira ngo kikereke ko gifite ubushobozi n’ubukaka. Kuva kera, kuticisha bugufi byagiye biba isoko y’akaduruvayo n’amakimbirane hagati y’abantu. Kwikuza ni umwe mu mizi nyamukuru y’icyaha. Iyo abantu batagize kwicisha bugufi, ntibashobora kwicuza ibyaha byabo ngo bahindukirire Imana. Umutima urimo ubwibone ukunda kwishyira hejuru kandi ntugirwa inama.

Ku rundi ruhande, kwicisha bugufi bikemura ibibazo. Kwicisha bugufi ni urufunguzo rwatuma abantu babana mu mahoro-Ibi kandi ni igisobanuro nyakuri cy’ubukristo. (Abar 12:18; Abah 12:14) Kwicisha  bugufi kudufasha kwihangana, kutirebaho ubwacu, kubaka ubumwe, gukunda no kubaha abandi. Kwicisha bugufi bishobora kudufasha “kuneshesha ikibi icyiza” (Abar 12:21). Kwicisha bugufi ni uburyo bwiza bwo kubumbatira imibanire myiza. Uwicisha bugufi yakirana buri wese urugwiro, ntiyirata, ntiyikuza, ntashaka ibyubahiro, ashyira mu gaciro, kandi atega amatwi ibitekerezo bya buri wese. Twese tugize kwicisha bugufi hari byinshi byasubira ku murongo. Hari ingo nyinshi zakongera kubakwa zigasubirana amahoro; hari abavandimwe cyangwa abaturanyi bakongera kubana neza; hari umubano wakongera kuba mwiza hagati y’abakozi n’abakoresha; hari ibihugu byakongera kubana neza; hari abakristo baguye bakongera kubyuka; abakristo bakongera kuvuga rumwe n’abayobozi; n’ibindi byinshi byiza byasanwa.

Kwicisha bugufi by’ukuri bifite agaciro gakomeye mu maso y’Imana. Umutima wicisha bugufi niwo Imana izamura ikawushyira hejuru-kandi ntawabasha kuwumanurayo pe! Ariko iyo wizamuye ukoresheje imbaraga n’ubwenge byawe, imiyaga iraguhanura! Yesu yatanze ihame rigira riti “umuntu wese wishyira hejuru azacishwa bugufi, kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.” (Luk 14:11; 18:14; Mat 23:12) Mu by’ukuri dukwiye kwiyoroshya muri ubu buzima bumara igihe gito cyane. Dukwiye kugera ikirenge mu cya Kristo; tukagira umutima wari muri we; nk’uko yabitubwiye, ati: “Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima.” (Mat 11:28-30) Yesu yatsinze ikigeragezo cyo kwishyira hejuru. Yatweretse ko abantu bashobora guca bugufi kugira ngo Imana ishyirwe hejuru. None se twe byifashe bite: mu rugo iwacu; mu itorero ryacu; n’ahandi? Ese dukurikiza urugero rw’uwatubereye icyitegererezo? Dufite umutima wo kwicisha bugufi wari muri Kristo Yesu, cyangwa dufite umutima w’ubwibone wari muri Satani igihe yashozaga intambara mu Ijuru? Twakwisuzuma ntitwagibwaho n'urubanza! (1 Abakor 11:31)

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Uwiteka aguhe umugisha akurinde, Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza, Uwiteka akurebe neza, aguhe amahoro. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 02/04/2023
Arch. SEHORANA Joseph

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Comments

  • TUYIZERE Bienfaisant
    • 1. TUYIZERE Bienfaisant On 23/05/2023
    Jesus's one of assistant for them
  • TUYIZERE Bienfaisant
    • 2. TUYIZERE Bienfaisant On 23/05/2023
    Every one they need assistance from other inorder to approach their goal
  • Muvunyi Isaac
    • 3. Muvunyi Isaac On 02/04/2023
    Imana ikomeze kuduha imbaraga zo guca bugufi
  • Rev Assiel Bizimana
    • 4. Rev Assiel Bizimana On 02/04/2023
    Reka dusabe Yesu atwigishe guca bugufi nkawe.
    Imana iguhe umugisha kubwiri jambo venerable

Add a comment