MUCYAHE ABICA GAHUNDA

SolarsystemIBICE BYO GUSOMA: Zab. 91; Gut 17:14-20; 1 Tim 2:1-7; 2 Abates 3:6-15; 1Abates 5:14.

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashimira Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho Ijambo ryayo. Uyu munsi turaganira ku butumwa bugira buti: “MUCYAHE ABICA GAHUNDA”.

Iby’Imana ni ku murongo! Ibyo yaremye yabihaye gahunda n’amategeko abigenga mu bihe byose. Tekereza uburyo inyenyeri n’imibumbe ari byinshi nyamara bigakurikiza gahunda byahawe n’Imana. Imibumbe yikaraga mu kirere nta moteri, ntiyigera igira umunaniro ngo  ihagarike urugendo rwayo, kandi nta n’umwe ugongana n'undi cg ngo uhushe gahunda wahawe n’Imana. Birumvikana ko Imana yifuza ko abantu nabo bakorera kuri gahunda, kandi ibyo ni ngombwa cyane kuko bafite umurimo w’ingenzi wo gutwara ibindi biremwa.

Nyamara biteye agahinda n’isoni kubona ibindi byaremwe nk’izuba, ukwezi, inyamaswa, inyanja, n’ibindi bikurikiza gahunda Imana yabihaye ariko umuntu wahawe ubwenge n’agaciro kuruta ibindi biremwa agasuzugura Imana akica gahunda yamuhaye. Umuntu yica gahunda mu buryo butatu bw’ingezi ari bwo: Kudakora ibyo yagombaga gukora; gukora ibyo atagombaga gukora no kutubahiriza igihe.

Reka dusobanure uburyo bwa mbere duhereye ku byari mu itorero ry’i Tesalonike. Muri iryo torero harimo abantu batagiraga icyo bakora, ahubwo bakaba ba kazitereyemo. Abo bantu bari barataye umurongo w’Ubukristo mu buryo bugaragara kandi batezaga akaduruvayo mu itorero. Birashoboka ko kutagira icyo bakora babitewe n’uko batekerezaga ko kugaruka kwa Kristo kwari kwegereje, cyangwa se bakaba barabitewe n’ubunebwe. Ibikorwa byabo byari binyuranyije n’urugero rwa Pawulo we wakoranaga umwete, kandi byari binyuranyije n’itegeko ryeruye yatanze rivuga ko umuntu agomba gukora kugira ngo abone ikimutunga (1Abatesalonike 5:14; 2 Abatesalonike 3:7-12). Pawulo yategetse ko abo bantu bafatirwa ingamba: “Nuko bene Data, turabategeka mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo kuzibuk?ra mwene Data wese ugenda yica gahunda, cyangwa udakurikiza ibibabwiriza mwahawe natwe(2 Abatesalonike 3:6, 14-15).

Birababaje kuba muri iki gihe abantu nk’aba bakigaragara mu matorero. Hari abantu batagira umurimo bakora, birirwa bazenguruka mu byumba by’amasengesho guhera ku wa mbere kugeza ku cyumweru bahanurira abantu ibitangaza ngo barebe ko hari uwagira icyo abaha. Na none kandi kimwe n’i Tesalonike, muri iki gihe hari abakristo ba kazitereyemo bananirwa gukora ngo bibesheho, ugasanga bateza imivurungano mu matorero bagambiriye kubona amaramuko. Pawulo avuga ko mwene abo bakwiye guhugurwa, bakagirwa inama nk’abavandimwe, bakwinangira bagahabwa akato.

Uburyo bwa kabiri bwo kwica gahunda ni ugukora ibyo utagombaga gukora. Buri cyumweru uko Abangilikani duteranye tuvuga isengesho ryo kwaturira Imana ibyaha byacu. Muri iryo sengesho hari aho tubwira Imana tuti: “…twaretse ibyo dukwiriye gukora, dukora ibidakwiriye gukorwa,…” (Igitabo cy’amasengesho p.3). Iterambere ry’isi ryazanye gutandukira gahunda y’Imana mu buryo bukabije. Ibikorwa bigayitse bya muntu ni byinshi ariko dufate urugero rumwe gusa ku kajagari mu bijyanye no guhuza ibitsina. Ikiremwa muntu nicyo gikoresha igitsina mu kajagari kurenza ibindi. Ubu Leta zimwe n’amadini amwe byemerera abantu bahuje igitsina kubana nk’abashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko. Nyamara Bibiliya ivuga yeruye ko ubutinganyi ari icyaha gikomeye igira iti: “Ntuzaryamane n’umugabo nk’uko uryamana n’umugore; ni ikizira. Umugabo naryamana n’undi mugabo nk’uryamana n’umugore, bombi baba bakoze ikizira; ni ukuri bazicwe kandi amaraso yabo abarwe kuri bo” (Abalewi 18: 22; 20:13). Ubutinganyi nibwo bwatumye Imana irimbura Sodomu na Gomora: “Kandi n’i Sodomu n’i Gomora n’imidugudu yari ihereranye na ho, kuko abaho na bo bitanze bakiha ubusambanyi no kwendana mu buryo imibiri itaremewe, iyo midugudu yashyiriweho kuba akabarore ihanwa n’umuriro utazima” (Itang 19:5; Yuda 7). Usibye ubutinganyi, hari amakuru agenda atangazwa y’abantu bashakana n’ibipupe; ibiti, inyamaswa, ibikanka by’amagufwa y’abapfuye; etc. Ntawagira iryo avuga!

Uburyo bwa gatatu umuntu yicamo gahunda nk’uko nari nabivuze haruguru ni ukutubahiriza igihe. Iyo wubahiriza igihe, bigaragaza ko ushobora kwitegeka aho gutegekwa n’ibindi bintu kugeza ubwo bikubuza gukora ibyo wiyemeje. Ku bijyanye no kubahiriza igihe, Bibiliya igira iti: “byose bikorwe mu buryo bwiyubashye no kuri gahunda” (1 Abakorinto 14:40). Yongeraho ko: “ikintu cyose gifite igihe cyagenewe, ndetse buri kintu cyose gikorerwa munsi y’ijuru gifite igihe cyacyo” (Umubwiriza 3:1). Bibiliya igaragaza izindi mpamvu z’ingenzi zagombye gutuma twubahiriza igihe. Ivuga ko twagombye kubaha abandi, tukubahiriza gahunda twahanye (Abafilipi 2:3, 4).

Nyuma yo kubona ko Imana yashyizeho gahunda y’ibintu byose nyamara umuntu akananirwa kuyikurikiza; twakwibaza niba gahunda iri muri kamere muntu. Muby’ukuri, umuntu afite ingorane zikomeye zo kumenya kuyobora ubuzima bwe no kubushyira kuri gahunda. Muri Yeremiya 10:23, haravuga hati: "Uwiteka, nzi ko inzira y'umuntu itaba muri we; ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze”. Niyo mpamvu umuntu akeneye ubuyobozi bw’Imana n’ubwa bagenzi be. Imana ifite ubwenge n'imbaraga bitarondoreka, bityo ishobora kuyobora iby'ubugingo bw'umuntu. Ikintu cy'ingenzi cyerekana ko Imana ishaka kuyobora ubugingo bwacu ni uko yaduhaye Bibiliya ngo tubashe kumenya ubushake n'umugambi byayo mu mibereho yacu yose.

Imana siyo muyobozi wacu yonyine. Hari ubuyobozi 3 bw’ingezi Bibiliya itubwira ko tugomba kugandukira kurusha ubundi: ubuyobozi bw’Imana; ubwa Leta hamwe n’ubw’ababyeyi bacu. Ku bijyanye no kubaha ababyeyi Imana iravuga iti: “Wubahe so na nyoko, kugira ngo uramire mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha” (Kuva 20:12; Abef 6:2). Biteye agahinda kubona ukuntu abana batacyubaha ababyeyi babo kugeza n’aho umwana aca inyuma ya se akaryamana na nyina; umwana akica umubyeyi; etc.!

Kubijyanye n’abategetsi ba Leta, Bibiliya itubwira ko tugomba kububaha; kubasengera no kubashimira kugira ngo duhore mu mahoro (1 Timoteyo 2:1-2). Mbese wari izi ko abategetsi ba Leta nabo ari abakozi b’Imana kandi akaba ariyo ibashyira mu myanya? Umva uko Pawulo abisobanura: “Umuntu wese agandukire abatware bamutwara, kuko ari nta butware butava ku Mana, n’abatware bariho bashyizweho n’Imana…Umutware ni umukozi w’Imana uguhesha ibyiza…Ni umukozi w’Imana, uhoresha umujinya ukora nabi…Ni cyo gituma musora, kuko abatware ari abagaragu b’Imana bitangiye gukora uwo murimo…Mwishyure bose ibibakwiriye: abasoresha mubasorere, abahinisha mubahinire, abo gutinywa mubatinye n’abo kubahwa mububahe” (Abaroma 13:1-7). Ubutegetsi bwa Leta bukora ibintu byinshi by’ingenzi, kuko butuma habaho gahunda kandi bugafasha abantu mu bintu bitandukanye bakenera. Tugaragaza ko twubaha ubutegetsi twubahiriza amategeko. Icyakora, iyo ubutegetsi budusabye ikintu gishobora gutuma turenga ku itegeko ry’Imana, dusubiza nka Petero Intumwa tuti: “Ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu”?(Ibyakozwe 5: 29). Iki nicyo gisubizo abishe abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bagombye kuba barahaye ababategekaga!

N’ubwo tumaze kubona ko Imana idusaba kugandukira ubutware, biragaragara ko muri iki gihe hari umwuka wa Satani, w’ubwigomeke n’ubushyamirane, wuzuye mu si. Abantu benshi muri iki gihe ntibashaka rwose kuyoborwa n’abandi bantu. Ikibabaje ni uko uwo mwuka wo kwigenga wageze no kuri bamwe mu bari mu matorero ya gikristo. Abakristo benshi ntibakemera guhugurwa; iyo hari ugerageje kubikora birabarakaza ndetse bamwe bagahindura amadini (2 Tim 3:1-5).

Hari inzitwazo eshatu zikunze gutangwa n’abantu banga inama cyangwa ibihano bahawe. Hari uvuga ati: “Nabonye inama yangiriye atari yo.” Nyamara wagombye kwibaza uti ariko se koko ntihaba hari impamvu zumvikana zatumye mpabwa iyi nama? Ibuka ko hashobora kuba hari ibintu abagufatiye umwanzuro bazi neza nyamara wowe utazi.

Undi ashobora kuvuga ati: “Uburyo yangiriyemo inama ntibwanshimishije.” Ni iby’ukuri ko inama yagombye gutangwa mu bugwaneza (Abagalatiya 6:1). Icyakora, Bibiliya irongera ikavuga iti: “bose bakoze ibyaha” (Abaroma 3:23). Bivuze ko abatugira inama nabo ari abanyamakosa nkatwe. Niyo mpamvu byaba byiza twirinze kwita cyane ku buryo inama yatanzwemo, ahubwo tukareba iyo nama ubwayo. Ni nacyo gisubizo ku wavuga ati: “Si we wari ukwiriye kungira inama!” Ntidukwiye gutekereza ko amakosa utugira inama ajya akora atuma inama ye itagira agaciro. Nanone, ntitugatekereze ko imyaka dufite, ibintu tuzi cyangwa se inshingano dufite bituma tudakenera kugirwa inama. Muri Isirayeli, umwami yari afite ububasha bukomeye, ariko yagombaga kwemera kugirwa inama n’abahanuzi, abatambyi n’abandi bantu yategekaga (2 Samweli 12:1-13; 2 Ibyo ku Ngoma 26:16-20). Niba turi abantu bakomeye cyangwa inararibonye kurusha abandi, twagombye kurushaho kwita ku kamaro ko gutanga urugero rwiza mu birebana no gushyira mu gaciro ndetse no kwicisha bugufi twemera inama kandi tukazishyira mu bikorwa (1 Timoteyo 3:2, 3; Tito 3:2). Ntidukwiye kugira imyifatire nk’iya Diyotirefe utarubahaga abayobozi b’itorero mu gihe cye (3 Yohana 9, 10).  Dukwiriye kumva gucyahwa, guhugurwa no kugirwa inama n’abatuyobora igihe cyose batanyuranya n’Ijambo ry’imana.

Mu gusoza ndagira ngo wowe wakurikiye ubu butumwa ufate ingamba zatuma urushaho kuba umuntu ufite gahunda. Ni iby’ingenzi gukora igikwiye, ahakwiye, mu gihe gikwiye. Ibuka kandi ko ukwiye kubaha Imana n’ubutware bwose butanyuranya n’Ijambo ryayo. Imana iguhe umugisha.

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. SEHORANA Joseph / WatsApp: 0788730061 / Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr   

Last edited: 07/11/2020

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment