Créer un site internet

MU BY’UKURI, YESU KRISTO NI NDE? WOWE UMWITA NDE?

IBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 19; Imigani 1:20-33; Mariko 8:27-30.

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Uyu munsi turaganira ku kamaro ko kumenya “Yesu nyawe. Turibanda ku magambo agira ati: “Yesu avanayo n’abigishwa be, ajya mu birorero by’i Kayisariya ya Filipo. Bakiri mu nzira abaza abigishwa be ati ‘Abantu bagira ngo ndi nde?’ Baramusubiza bati ‘Bamwe bagira ngo uri Yohana Umubatiza, abandi ngo uri Eliya, abandi bakagira ngo uri umwe wo mu bahanuzi.’Arababaza ati ‘Ariko mwebweho mugira ngo ndi nde?’ Petero aramusubiza ati ‘Uri Kristo.’ (Mariko 8:27-29)

Aya magambo ni igice cy’ikiganiro Yesu yagiranye n’abigishwa be bari mu nzira berekeza mu birorero by’i Kayisariya ya Filipo. Ipfundo ry’icyo kiganiro kwari ukumenya uko abigishwa ba Yesu na rubanda rwose muri rusange bamufataga: “Abantu bagira ngo ndi nde? Ariko mwebweho mugira ngo ndi nde?” (Mar 8:27, 29) Abigishwa bagaragaje ko rubanda rwari rufite imyumvire itandukanye kuri Yesu: “Bamwe bagira ngo ..., abandi ngo ..., abandi bakagira ngo...” (Mar 8:28) Mu buryo bubabaje, abigishwa bagaragaje yuko Isiraheli itigeze imenya Mesiya uwo ari we, ndetse nabo ubwabo nubwo babanaga na we ntabwo bari bamuzi. Abantu benshi bemeraga Yesu nk’umuhanuzi; ariko ntibizeraga ko ari Mesiya. Hari n’abavugaga ngo ni umuntu utuka Imana, umutware w’abadayimoni, umutekamutwe, umuhanuzi w’ibinyoma; n’ibindi bitutsi bikomeye, nubwo ntacyo abigishwa bigeze babivugaho.

Nubwo hashize imyaka myinshi Petero asobanuye neza “Yesu nyawe” uwo ari we, biratangaje ko no muri iki gihe hari abataramumenya-Hari n’abashobora kuba bamwitirirwa (biyita abakristo), ndetse n’abiyita intumwa ze ariko batamuzi muby’ukuri. Ubundi umuntu amenya undi kuko bahuye bakabonana amaso ku maso cg se yumvise abandi bamuvuga. No ku bijyanye na Yesu ni kimwe. Uburyo bwa mbere bwo kumumenya ni ukumubwirwa n’abandi; cg gusoma Bibiliya n’ibindi bitabo byamwansitsweho. Ubu buryo bwo kumenya Yesu ni bwiza, ariko ntibwuzuye, kuko burya ngo “Ijisho ry’undi ntirikurebera umugeni”. Hari uburyo bwa kabiri ari na bwo bwiza bwo: “guhura na Yesu mu mateka y’ubuzima bwawe”. Bibiliya iduha ingero nyinshi z’abantu bahuye na Yesu muri ubu buryo. Zakayo bahuriye i Yeriko (Luka 19: 1-10); Matayo bahuriye mu biro by’imisoro i Kaperinawumu (Mat 9: 9-13), Pawulo witwaga Sawuli bahuriye mu nzira ijya i Damasiko (Ibyak 9:1-19), wa mugore w’Umusamariyakazi bahuriye ku iriba ku manywa y’ihangu (Yoh 4:1-42).

Iyo wahuye na Yesu, umumenya neza mu buryo bwuzuye-atari ukugendera ku byo bakubwiye, cyangwa se bamwanditseho. Kuvuga Yesu wumvanye abandi gusa udafite mu bugingo bwawe ni akaga gakomeye. Ibuka ibyabaye ku nzererezi zimwe zo mu Bayuda zari zarihaye kuvugira izina ry’Umwami Yesu ku batewe n’abadayimoni ziti “Ndabategetse mu izina rya Yesu, uwo Pawulo avuga.” (Ibyak 19:13) Umunsi umwe ngo dayimoni yarababwiye ati “‘Yesu ndamuzi na Pawulo ndamumenye, ariko mwebweho muri ba nde?’ Nuko ngo umuntu warimo dayimoni uwo abasimbukira bombi arababasha, arabanesha bigeza ubwo bahunga muri iyo nzu bambaye ubusa bakomeretse.” (Ibyak 19:15-16) Dukwiye kuvuga Yesu nk’uko twamwiboneye mu buzima bwacu aho kumuvuga nk’uko twamwumvise abandi bamuvuga. Dukwiye kugira ubuhamya nk’ubw’aba Basamariya babwiye wa mugore wari wahuriye na Yesu ku iriba bati: “Noneho si amagambo yawe yonyine aduteye kwizera, kuko natwe twiyumviye tukamenya ko uyu ari we Mukiza w’abari mu isi koko.” (Yoh 4:42).

Guhura na Yesu ni ugutangira kumwumva mu buzima bwawe, ugatangira urugendo rwo guhinduka (si ukubonekerwa)-Aho wahuriye na Yesu, ni ha handi watangiriye kumva impinduka mu bugingo bwawe. Iyo umaze kwihurira na Yesu, ntiwongera kumutekereza nk’uko rubanda rumutekereza, ahubwo umutekereza nka Petero wahamije ati: Uri Kristo, Umwana w’Imana ihoraho.” (Mat 16:16) Icyo gihe uba uvuye mu mitekerereze ya rubanda ukajya mu mitekerereze y’intumwa! Abagifite imitekerereze ya rubanda usanga bagira bati: “Yesu ni intumwa y’Imana nk’izindi; umuhanuzi nk’abandi; umwigisha w’umuhanga (Philosophe)”; etc. Banga kumwita umwana w’Imana, Mesiya n’Umucunguzi. Ubu hari n’ibindi bitekerezo bidasanzwe byamamaza “yesu utari we” (“fake jesus”). Abafite mwene ibyo bitekerezo usanga bavuga ko Yesu yari umwirabura, umugore; etc-Ibyo bitekerezo bipfuye bakabinyuza mu muziki (cyane cyane rap); etc.

Ni iby’ingenzi cyane ko abantu bamenya ukuri ku byerekeye Yesu. Kumumenya nibwo bugingo buhoraho nk’uko byanditswe ngo: “Ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye ari we Yesu Kristo.” (Yoh 17:3). Biriya bibazo bibiri Yesu yabajije intumwa ze i Kayizariya ya Filipo, natwe arabitubaza uyu munsi. Arashaka kumenya niba tumuzi by’ukuri cg se niba tugifite imitekerereze ya rubanda. Yesu arakubaza ati “wumva ndi nde?; umfata ute? Ndibwira ko ubu noneho bikoroheye gusubiza Yesu uti: “uri Kristo umwana w’Imana ihoraho”! Ariko se koko Yesu umufata nk’umwami; nk’umwana w’Imana ihoraho? Mbese koko Yesu ni umwami ku buzima bwawe, n'ibyo utunze ? Biratangaje kubona ko abakristo benshi bakiriye Yesu ku munwa gusa-bamukunda urumamo. Ibyo bigaragara cyane cyane iyo Yesu ashatse gukora ku byabo-barabimwima. Ibuka igihe Yesu yoherezaga abigishwa be kuzitura icyana cy’indogobe y'abandi-Ntawe yigeze agisaba; kuko isi n’ibiyuzuye byose ari ibye. Yarababwiye ngo: “Kandi nihagira umuntu ubabaza ati ‘Murakiziturira iki?’ Mumubwire mutya muti ‘Databuja ni we ugishaka.’” (Luka 19:31) Mbese ni ibiki ufite utakwifuza ko Yesu akoraho?

Iyo umuntu ahuye na Yesu hari byinshi biba bigomba guhinduka. Mbere yo guhura na Yesu, Zakayo yari afite byose usibye agakiza. Amaze guhura nawe, yemeye gusiga byose yakira agakiza ka Yesu. Ndagusabira nawe ngo ugire icyifuzo cyiza cyo kubona Yesu. None se wamaze guhura nawe? Niba waramubonye se wamwemeye nk’umwami w’ubugingo bwawe n’ibyo utunze? Ubutumwa bw’uyu munsi buraduhamagarira kwemera Yesu nka “Kristo, umwana w’Imana ihoraho; umwami wacu n’ibyo dutunze”! Imana ibidushoboze “kuko umubiri n’amaraso atari byo byabiduhishurira”. (Mat 16:17)

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma, ukumva, kandi ugasobanukirwa n’ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 12/09/2021
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
WatsApp: 0788730061
Website: http://www.sehorana.com/
E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 11/09/2021

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment