MBESE UWITEKA YARADUTAYE?

God protectsIBICE BYO GUSOMA: Zaburi 147: 1-12; Yesaya 40: 21-31; Mariko 1: 29-39.

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashimira Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Uyu munsi turaganira ku kibazo kigira kiti: “Mbese Uwiteka yaradutaye”? Turashingira cyane cyane ku murongo wa 27 w’igice cya 40 mu gitabo cy’umuhanuzi Yesaya ugira uti: “Yewe Yakobo Isirayeli, ni iki gituma wiganyira ukavuga uti ‘Uwiteka ntareba inzira zanjye, kandi ibyanjye Imana yanjye irabyirengagiza’”? 

Muri iyi minsi twugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 n’ibindi bibazo byinshi; abadafite Yesu byabacikiyeho; ndetse hari n’abatekereza ko iki cyaba aricyo gihe cy’imperuka y’isi. Abakristo benshi basubiye inyuma ku buryo hari n’abatekereza ko Imana yabakuyeho amaboko burundu. Bitewe n’uburemere bw’iki cyorezo, hari abakibona nk’aho ari igihano, gutereranwa cyangwa se kutitabwaho n’Imana. Kubera kandi ko buri wese ubishaka kandi ubifitiye ubushobozi ashobora guhagarara kuri aka gatuti k’ikoranabuhanga (“pulpit”), ubu imbuga za interineti zuzuyeho ubuhanuzi n’ubutumwa butandukanye, buri wese avuga icyo “Imana yamuhishuriye” kuri iki cyorezo. Bwinshi mu buhanuzi butambuka muri iyi minsi buratubwira ko Covid, kimwe n’ibindi byago isi irimo guhura nabyo muri iki gihe, ari ibihano by'Imana. Nubwo bishoboka, ntidukwiye kubishimangira tutabifitiye ibihamya bituruka ku Mana, kuko ijya inemera ko umubabaro utugeraho kandi nta cyaha iduhaniye ahubwo ishaka kwerekana imirimo yayo (Yoh 9:3), kandi uko dukoze icyaha siko iduteza icyorezo; tuba twarashize kera (Yobu 13:9).

Njye ntabwo mfite ubuhanuzi busubiza ibibazo byose byibazwa; kandi nanjye sinzi uko Covid yaje n’uko izarangira; ariko icyo nzi cyo ni uko icyatangiye cyose kigira iherezo; uko byagenda kose izashira. Ikindi nzi neza (kuko nagihishuriwe binyuze mu ijambo ry’Imana) ni uko muri byose Imana iri kumwe natwe! Nibyo aho abantu bahuriraga harafunze; ariko aho abantu bahuriraga n’Imana harafunguye, ntawahagaritse gusenga ahubwo hahagaritswe ahahurira abantu, gusenga birakomeje; Imana iracyari hafi yacu ntiyaturetse cg ngo idutererane.

Ushobora kwibaza nka Gidiyoni uti: “niba Uwiteka ari kumwe natwe ni iki gituma ibyo byose bitubaho? N’imirimo ye yose itangaza iri he?” (Abacamanza 6: 13). Gidiyoni yatekerezaga ko Imana yatereranye Isirayeli. Yaribeshyaga cyane! Nubwo Imana yari yararetse Isirayeli ikigarurirwa n’abanzi bayo mu gihe cy’imyaka irindwi, ntabwo yigeze yibagirwa ubwoko bwayo. Mu  by’ukuri,  Uwiteka  ntiyigeze  ahemukira  ubwoko  bwe,  ahubwo  ubwoko  bwe   nibwo bwamuhemukiye. Birashoboka ko umubyeyi yibagirwa uruhinja yonsa, ariko ntibishoboka ko Imana yibagirwa umuntu yaremye! (Yesaya 49:14 -16)

Imana yacu ni umubyeyi; idufata nk'abana bayo yitaho kandi ireberera iteka ryose. Yarirahiriye iti: " Muzarinda imvi ziba uruyenzi nkibaheka, ni jye wabaremye, ni jye uzaheka. Ni koko nzaheka kandi nzajya nkiza". (Yesaya 46:4)

Twibuke ko turi amashami kuri Kristo; umuzabibu w’ukuri. Nubwo tutayibonesha amaso yacu, ibyo Imana ikora nibyo bitubeshejeho. Nk’uko imizi igaburira igiti, Imana nayo niko ibigenza ngo tubeho. Nk’uko utagera ku mashami utabanje gukandagira ku mizi, niko ntacyo Imana yakwemera ko kikugeraho itabanje kugipima. Imana izi neza ingorane n’ibibazo bitugose, ariko rimwe na rimwe hari inyigisho itugenera kandi ikemera ko tuzigira mu muyaga. Iyo twisanze hagati muri wo, aho kwiganyira no gutangira kwibaza ku Mana, dukwiye gushakisha inyigisho yifuza ko twiga?  Umuyaga ushobora guhuha ishami rigatakaza imbuto zaryo, ariko iyo rigumye ku gihimba riba ryizeye kuzera izindi. Niko mu ntambara duhura nazo (nk’iyi ya Covid) tubura iby’agaciro; ariko kuko turi muri Yesu, turarinzwe kandi dufite ibyiringiro ko tuzongera kubona ibyo twatakaje; kubw’ibyo nta cyatuma tuva ku Mana yacu! (Abar 8:35)

Iyo umwana ari mu mugongo hari igihe haza ubushyuhe (ibigeragezo) akarira ashaka kujya hasi, ariko umubyeyi we kuko aba amureberera, hari ubwo yanga kuko aba abona ububi bwo hasi. Umubyeyi agenda asimbuka ibiziba, amahwa, n'ibindi bibi byagirira nabi umwana kurenza ubushyuhe. Umubyeyi rero azi neza ko kuguma mu mugongo ari byiza kurusha kuwuvamo.  Imana iraduhetse kandi iduhetse neza mu buryo bwizewe. Twishimire kuguma mu mugongo wayo.

Hari amajwi yagukanganga akubwira ko Imana yagutaye, ndagira ngo usobanukirwe ko ayo ari amajwi ya Satani; uyacececyeshe mu izina rya Yesu. Ntaho Imana wacu Yagiye iracyahari. Wikwihemukira uyivumburaho kandi nubundi ikiguhetse. Ahubwo gira uruhare mu gutuma ubwoko bwawe butambuka neza muri ibi bihe bitwugarije. Ubwo uribajije uti nkore iki? Imana irakubwira nk’uko yabwiye Gidiyoni iti:  “Uwiteka ari kumwe nawe wa munyambaraga we, ugira n’ubutwari… Genda uko izo mbaraga zawe zingana.” (Abac 6: 12; 14). Birashoboka ko udashoboye kuvumbura umuti cg urukingo bya Covid-19, ariko ushobora gusandaza ibicaniro by’ibigirwamana abantu bimitse kubera ubwoba bwa Covid: amaganya, kwiheba; etc. (Abac 6:25) Bene data birakwiye ko Satani ataduheza mu bitekerezo by’ubwihebe ngo twumve ko birangiye. Birakwiye ko tutabona Imana mu ishusho y’umucamanza ushinzwe guhana gusa; ahubwo tuyibone nk’umubyeyi. Nubwo bikomeye siko bizahora (Zaburi 30:5b). Dukomeze gusenga ariko tunazirikane ko hari ubwo Imana ihitamo guhindura abasenga mbere y’ibyo basengera (Mar 1:37-38). Imana niyo yonyine izi igihe cyagenewe iki cyorezo, kandi icyo gihe nikigera kizarangira byanze bikunze (Umub 3:1-8). Imana ibarinde mwese!

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! 
Arch. SEHORANA Joseph / 

WatsApp: 0788730061 /

Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr   

Last edited: 06/02/2021

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment