MBESE UMWANA W’UMUNTU NAZA AZASANGA KWIZERA KUKIRI MU ISI?

IBICE BYO GUSOMA: Zaburi 88; Indir 8:5-7; 2 Pet 3:8-13; Luka 18:1-8

Jesus iiNdabasuhuje bene Data bakundwa. Nejejwe no kongera kuganira namwe ku Ijambo ry’Imana. Ku cyumweru gishize twabagejejeho ubutumwa bwari bufite umutwe ugira uti: "Ingeso za gikirisitu n’ingeso za kamere". Nk’uko twabibonye, kwizera kuza imbere mu ngeso za gikirisitu (2 Pet 1: 5-7). Kugwa k’umukirisitu kubanzirizwa no gutakaza ukwizera cg ibyiringiro.

Muri iyi minsi ya none hari byinshi bitumye abantu benshi batakaza ibyiringiro. Kurambirwa gutegereza kugaruka kwa Yesu-Kristo byatumye abantu bamwe batakaza ukwizera kwa gikristo. (i Burayi insengero zimwe zahindutse utubari). Gutinda gusububizwa ku bibazo runaka tuba tumaze igihe dusengera bishobora kugabanya ikizere twari dufitiye lmana. Uyu munsi abakristo benshi bifuza ibisubizo byihuse by’ibibazo byabo; ntibagifite imbaraga zo kwiringira ibitagaragara. Iterambere mu ikoranabuhanga ryatumye abakristo benshi bihugiraho ntibabone imwanya wo gusenga. Hari byinshi binezeza bikurura abagenzi bikabavana mu byizerwa. Ibyo byose nibyo Yesu yitegereje maze yibaza ikibazo kigira kiti: “Ariko Umwana w’umuntu naza, mbese azasanga kwizera kukiri mu isi?”

Yesu yari amaze gucira abantu umugani ugaragaza uburyo Imana itirengagiza abayitakiye n’agaciro ko gusengana umwete. Muri uwo mugani Yesu avuga iby’umupfakazi watakiye umucamanza utubaha Imana ndetse ntiyite no ku bantu ngo amurengere ariko ntiyamugirira impuhwe. Kubw’agahinda n’umubabaro w’uyu mupfakazi yakomeje kwinginga aratitiriza kugeza ubwo umucamanza arambiwe amurengera atabitewe n’uko amukunze ahubwo kubwo kwanga ko ahora imbere ye. Yesu yahereye ku myifatire y’uwo mucamanza abaza abantu ati “Ubwo bibaye bityo, Imana se yo ntizarengera intore zayo ziyitakira ku manywa na nijoro? (Luka 18:7)

Muri uyu mugani harimo amasomo menshi ariko muri iyi nyigisho ndagaruka cyane ku kudacika intege no kwizera. Kwizera ni ingabo ikomeye kuri twe abakristo. Iyo umuntu yambaye kwizera ahagarara atajegajega, yizera ko n’aho isi yahinduka, n’aho imisozi yakurwa ahayo, n’aho amapfa yatera, n’aho imirima yarumba amashyo agashira mu biraro, n’aho insengero zafungwa, n’aho yaba ari we mukristo wenyine usigaye mu isi, n’aho abantu bamuca integer, n’aho bamukoba, ahora yizeye ko Uwiteka ariwe uri hejuru ya byose kandi ko igihe kizagera agahindura ibikwiye guhinduka. Iyo umuntu yizera Imana yemera ubushake bwayo n’ubwo bwaba bunyuranye n’ubushake bwe. (Luka 22:42)

Kutizera cyangwa gutakaza ibyiringiro biva kuri Satani; ni intwaro akoresha ngo asenye umuntu, aduce intege, ndetse atwice duhagaze anakureho umubano wacu n'Imana kuko azi neza ko bidashoboka ko umuntu utizera anezeza Imana (Abaheburayo 11:6). Icyo Satani abanza gukora ni ukudutera ubwoba, akatwereka ko birangiye ko nta murengezi, akaguhahamura, akazamura amaganya no kwiheba; ariko ibi byose ni iterabwoba kuko hejuru y’uburiganya bwe hari Yesu wamunesheje.

Umuhanuzi Mika yahanuriye ubwoko bw’Imana ababaza ati: “Ariko none ni iki gituma muvuza induru? Mbese nta mwami mufite, cyangwa se umujyanama wawe yapfuye bituma ibise bigufata nk'umugore uri ku nda? (Mika 4:9) Mu kuri ibiduhiga birahari! Ariko Imana ntijya ikangwa na biracitse, no mu muriro waka ibasha kuharindira umuntu, mu nyanja ibasha kuhaca inzira, no mu butayu iharema iriba ntijya inezerwa n’uko Satani atwihererana ngo amaganya aturenge, ahubwo ishaka ko tuyikoreza amaganya yacu yose kuko yita kuri twe (1 Petero 5:7).

Umwami wacu Yesu ni umwami w'amahoro,yahozeho, kandi azahoraho. Uyu mwanya arakubwira ati “Mugire amahoro! Mu isi mugira imibabaro ariko muhumure Nanesheje iyi si.” (Yoh 16:33). Nta kintu na kimwe gikwiye gutuma tumutakariza ikizere, kuko ibyo tunyuramo byose yabitumenyesheje kare kugira ngo dukomere mu kwizera. Ariko se ko ari hafi kugaruka naza azasanga kwizera kukiri muri twe ? Mwibuke ko azaza nk’umujura. Umujura aza igihe abantu bahuze. None se muri iyi minsi abakristo barahugutse? Abayobozi b’amadini barimo guhirimbana bashaka uko insengero zabo zafungurwa; abakristo bategereje ko bazamenyeshwa ko insengero zabo zafunguwe ngo bongere basubire ku murimo! None cyaba aricyo gihe cyo kugaruka kwa Yesu? Petero yaranditse ati: “(…) imigambi yanjye yari iyo gukangura imitima yanyu itarimo uburiganya, mbibutsa kugira ngo mwibuke amagambo yavuzwe kera n’abahanuzi bera, mwibuke n’itegeko ry’Umwami ari we Mukiza mwabwiwe n’intumwa zabatumweho. Mubanze kumenya iki, yuko mu minsi y’imperuka hazaza abakobanyi bakobana, bakurikiza irari ryabo, babaza bati “Isezerano ryo kuza kwe riri he? Ko uhereye aho ba sogokuruza basinziririye, byose bihora uko byahoze, uhereye ku kuremwa kw’isi.”(….) Ariko bakundwa, iri jambo rimwe ntirikabasobe, yuko ku Mwami Imana umunsi umwe ari nk’imyaka igihumbi, n’imyaka igihumbi ari nk’umunsi umwe.” (2 Pet 3:1-8)

Dukwiye gusenga ubutarambirwa tutitaye ko twatinze gusubizwa. Yesu azi neza ko hari urucantege, abadukoba na bwinshi birangaza abagenzi. Niyo mpamvu yavuze ati: “mwirinde imitima yanyu yekuremererwa n’ivutu n’amaganya no gusinda by’isi”. Ibibazo byinshi duhura nabyo mu buzima si umugambi w’Imana, ahubwo Satani aba agira ngo atwihebeshe tuve ku Mana kuko Yesu yavuze ngo : “Umujura ntazanwa n’ikindi usibye kwiba, kwica, no kurimbura” (Yohana 10:10). Iyo turi mu bibazo tugahora twiganyira binezeza Satani; kuko bidutandukanya n’Umwami Yesu wavuze ngo ntimukiganyire kuko Data azi ibyo mukennye. Uwo munsi (wo kugaruka kwa Kristo) uzatungura bamwe basinze amaganya abandi baguye ivutu kubwo guhaga.

Ndagira ngo dusoreze ku kibazo Yesu yibajije: “Mbese Umwana w’umuntu naza azasanga kwizera kukiri mu isi? Aje none se yasanga ugikomeye mu kwizera cyangwa yasanga waracogojwe n’inshamugongo usinze amaganya? Ndagira ngo ufatanye n’umuhimbyi w’indirimbo ya  ya 426 mu gushimisha guhamya ko uzahora ukizwa ugashingwa mu gakiza ka Yesu.

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira age arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. Sehorana Joseph

Last edited: 08/08/2020

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment