MBESE N’UBU URACYAKOMEJE GUKIRANUKA KWAWE?

IGICE CYO GUSOMA: Yobu 2:1-10

Ndabaramukije bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti:MBESE N’UBU URACYAKOMEJE GUKIRANUKA KWAWE?” Iki ni ikibazo umugore wa Yobu yamubajije  igihe yari yicaye mu ivu yishimisha urujyo kubera indwara y’ibishyute Satani yamuteje bihera mu bworo bw’ibirenge bigeza mu gitwariro. (Yobu 2:7-9) Ubwo burwayi bwaje nyuma y’ibindi byago byinshi birimo: Gupfusha amatungo yose (inka, intama, ingamiya); abagaragu, n’abana be. (Yobu 1:13-19)  Mu gihe yari amaze kubura ibi byose, Yobu yaravuze ati “Navuye mu nda ya mama nambaye ubusa, nzasubira mu nda y’isi nta cyo nambaye. Uwiteka ni we wabimpaye, kandi Uwiteka ni we ubintwaye. Izina ry’Uwiteka rishimwe.”​ (Yobu 1:121) Icyo gihe Satani agomba kuba yarakozwe n’isoni, kuko yibwiraga ko nakora ku butunzi bwa Yobu azihakana Imana. (Yobu 1:11) 

Icyakora ntabwo Satani yemeye ko atsinzwe. Yavuze ko abonye uruhusa rwo gukora ku mubiri wa Yobu yakwihakana Imana. Kuko yizeraga ko Yobu azakomeza kuba inyangamugayo, Uwiteka yahaye Satani urwo ruhusa. Nibwo rero Satani yahise “ateza Yobu ibishyute bibi bihera mu bworo bw’ibirenge bigeza mu gitwariro” (Yobu 2:7) Kuva ubwo umubiri wa Yobu wahise uba nabi cyane bikabije  ku buryo abantu bose bamutaye, inshuti n’abavandimwe bamuhindura urwamenyo.​ (Yobu 12:4; 17:6; 19:13-19; 30:1, 10-12) Igikomeye kurushaho ni uko n’umugore we yamubwiye ati “Mbese n’ubu uracyakomeje gukiranuka kwawe? Ihakane Imana wipfire.” (Yobu 2:9) Umugore wa Yobu yashegeshwe no gupfusha abana be; gutakaza ubutunzi bw’urugo rwabo bwose, no kubona umugabo we arwara indwara imubabaza cyane. Ibyo byatumye abwira umugabo we ati “mbese n’ubu uracyakomeje gukiranuka kwawe”? Yobu yaramushubije ati : “Uvuze nk’umwe wo mu bagore b’abapfapfa. Mbese ye, twahabwa ibyiza mu kuboko kw’Imana tukanga guhabwa ibibi?” (Yobu 2: 10)

Igisubizo cya Yobu cyongeye gukoza Satani isoni, maze ahita amuteza abantu ngo arebe ko bamuca intege. Hari abagabo batatu bumvise ko Yobu yahuye n’ibyago maze bajya kumusura kugira ngo bamuhumurize. Abo ni Elifazi w’Umutemani, Biludadi w’Umushuhi, na Zofari w’Umunāmati. (Yobu 2:11) Bamukubise amaso baramuyoberwa! Abo bagabo bigize nk’aho bifatanyije na Yobu mu kababaro maze batera hejuru bararira kandi batumurira umukungugu ku mitwe yabo. Hanyuma bicaye iruhande rwe bumiwe, bamarana na we iminsi irindwi n’amajoro arindwi, ntawe ugira icyo amubwira kuko babonye ko umubabaro we ukabije cyane. Amaherezo baje gusimburana kuvuga amagambo ameze nk’ibirego bashinja Yobu ko ibyamubayeho byose ariwe wabyikururiye kubera ibyaha yakoze; bashyigikira batyo intego ya Satani yo guca Yobu intege.

Mu magambo ye atangira, Elifazi yavuze ko ingorane za Yobu ari igihembo cy’ibyaha bye, ati “Ni nde wigeze kurimbuka atariho urubanza? Abahinga gukiranirwa bakabiba amahane, ni byo basarura” (Yobu 4:7-8) Biludadi yakomerejeho ati: “Iyaba wari uboneye kandi ugakiranuka, ni ukuri byatuma iguhugukira”. (Yobu 8:6, 11-13) Amagambo ya Zofari yo arakarishye cyane. Aravuga ati: “Noneho umenye yuko Imana itaguhannye, nk’uko ibyaha byawe bikwiriye. Niba hari ikibi mu kuboko kwawe ugite kure, kandi we kwemera ko gukiranirwa kuba mu rugo rwawe.​” (Yobu 11:4-6, 14-20)

Yobu ntiyigeze yemera amagambo mabi y’abamutotezaga. Yarababajije ati niba kubabara ari ibihembo by’ibyaha koko, “Ni iki gituma abanyabyaha babaho, bakisāzira ndetse bakarushaho gukomera?” (Yobu 21:6-13) Koko rero, Yobu nta cyo yakoze cyari gikwiranye n’ibyamubayeho. Icyatumye yibasirwa na Satani ni uko yubahaga Imana, si uko yari umunyabyaha, umukire, cyangwa yubahwaga muri rubanda. (Yobu 1:1; 29:7-16; 31:1). Imana yagaye imyitwarire ya Elifazi na bagenzi be, isaba ko batamba ibitambo byo gusaba imbabazi kandi Yobu akabasengera. Yobu akibasabira, ngo Uwiteka yahereyeko aramwunamura amukiza ibyago bye, amuha ibihwanye n’ibyo yari afite inshuro ebyiri. (Yobu 42:7-10)

Ariko se inkuru ya Yobu itwigisha iki? Yobu twamwigiraho byinshi. Nubwo yari azi ko Imana ari yo yemeye ko ibyago bimugeraho, nta bwo yigeze ayihakana cyangwa ngo ayituke. Nubwo Yobu yari umutunzi, sicyo cyamuteraga kwizera Imana. Abantu benshi batekereza ko mu gihe bafite ibintu byinshi aribwo babasha gukorera Imana no gukiranuka. Nyamara twagombye gukiranukira Imana, twaba  dukize cyangwa dukennye. Mu bibaho byose dukwiye guhora dushima Imana. ( 1 Abates 5:18) Ntidukwiye gushimira Imana gusa ko “yaduhaye agakiza k’ubuntu” (n’ubundi nta we yigeze ikagurisha); ko yaturinze gupfa cg kurwara; ko tutahuye n’ibyago bikomeye, ko twahinze tukeza, ko twabonye akazi cg twungutse mu byo dukora bya buri munsi; etc. Ibi byose kubishimira Imana ni byiza, ariko n’ubwo Imana itabikora tuba dukwiye kuyishimira ko ari Imana. Ibishimisha umubiri ni ibintu umuntu wese yabona kabone n’aho yaba atizera Imana. Nyamara umutima ushima Imana kubw’urukundo tuyikunda “kuko ari Imana” ntugirwa na benshi. Ukurikije ibintu byose byabaye kuri Yobu, iyo aza kuba afite kwizera gushingiye ku nyungu z’umubiri, nta kabuza yari kuvuma Imana nk’uko umugore we yabimusabaga. Ariko uzi kuba inyama ziri gutakara, umubiri utonyoka, ugakomeza kuvuga ko Imana igira neza! Abana bawe bapfiriye rimwe, ibyawe byose byagushizeho, abantu bose uhereye ku mugore wawe bakugira inama yo kwihakana Imana ukipfira; abandi bakubwira ko ndetse Imana yaguhaye igihano gito ugereranyije n’ibyaha wakoze?!

Nubwo ibyabaye kuri Yobu bitoroshye, si umwihariko kuri we. Ibigeragezo ni rusange mu bantu b’Imana. (1 Abakor 10:13) Igihe Satani yashozaga impaka ku mpamvu zituma abantu bubaha Imana, ntiyari yibasiye Yobu wenyine. Ibyo bigaragazwa n’ibivugwa mu Migani 27:11, aho Ijambo ry’Imana rigira riti “Mwana wanjye, gira ubwenge, Kandi unezeze umutima wanjye, kugira ngo mbone uko nsubiza untutse.” Ayo magambo yanditswe Yobu amaze imyaka ibarirwa mu magana apfuye, agaragaza ko Satani yari agikomeje gutuka Imana kandi akarega abagaragu bayo. Iyo tubayeho mu buryo bushimisha Imana, tugira uruhare mu gusubiza ibirego bya Satani kandi tugashimisha umutima w’Imana. Kuba indahemuka mu gihe cy’ibigeragezo nibwo buryo bwo kugaragaza ko dukorera Imana tubitewe n’uko tuyikunda, aho kubiterwa n’ubwikunde. Mbese waba uhanganye n’ingorane cyangwa ibibazo by’ingutu? Ese kuba wahesha Imana icyubahiro binyuze mu kunesha ibigeragezo wumva atari ibintu bishimishije?

Muri iyi minsi twugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 n’ibindi bibazo byinshi, hari abakristo bacitse intege kubw’ibyabo babuze: abaterejwe cyamunara; abatakaje akazi; abapfushije abantu; etc. Mbese wowe bimeze bite? Uracyakomeje gukiranuka kwawe? Ndagusabira nanjye nisabira ngo: “Muri ibyo byose ntidukore icyaha, haba no kubiherereza ku Mana.” (Yobu 1:22) Nuko Umwami wacu Yesu Kristo ubwe, n'Imana Data wa twese yadukunze ikaduha ihumure ry'iteka ryose n'ibyiringiro by'iteka ryose, kubw'ubuntu bwayo ihumurize imitima yanyu, ibakomereze mu mirimo yose myiza n'amagambo yose meza, iminsi yose, Amen! (2 Tes 2:16-17).

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 03/10/2021
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
WatsApp: 0788730061
Website: http://www.sehorana.com/
E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 02/10/2021

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment