MBESE IBITAMBO, AMATURO N’INDI MIRIMO MYIZA BYADUKURAHO URUBANZA RW’ICYAHA?

IGICE CYO GUSOMA: YESAYA 1:10-20

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezaho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “MBESE IBITAMBO, AMATURO N’INDI MIRIMO MYIZA BYADUKURAHO URUBANZA RW’ICYAHA?”

Ku ngoma ya Uziya no ku ya Yotamu, no ku ya Ahazi no ku ya Hezekiya abami b'Abayuda, Abisiraeli basubiye inyuma bakora ibyangwa n’Uwiteka, batera Imana yabo umugongo bahindukirira ibigirwamana. Ibyo byabateye gukora ibibi biteye isoni, ndetse bituma no mu buyobozi bw’igihugu hazamo akaduruvayo. Ibikomangoma byatatiraga inshingano byahawe; abahanuzi b’ibinyoma bagatanga ubutumwa bwo kuyobya; ndetse na bamwe mu batambyi bakigishiriza guhabwa ibihembo. Nyamara abo bose n’ubwo bari baragiye kure y’Imana, bari bagikurikiza imihango y’idini kandi bakavuga ko ari ubwoko bw’Imana. Icyo gihe bazanaga ibitambo ndetse bakubahiriza imihango bigendanye n’amategeko ya Mose, nyamara imitima yabo igakunda kugomera Imana. Gusenga kwabo nta cyo kwahinduraga ku myitwarire yabo. Aho kugira ngo bicuze ibyaha bicishije bugufi, bari barongereye umubare w’amatungo atambwa, nk’aho Imana yashoboraga gushimishwa no kuyikorera batabikuye ku mutima. Ariko se niba Imana yarageraga aho ivuga ko itishimira ibitambo kandi bigakomeza gutambwa, twavuga ko noneho byariho ku yihe ntego? Byari akamenyero gusa!

Mu by’ukuri, icyo ni ikibazo kiri no ku bizera b’iki gihe. Abenshi muri twe bamaze kugera ku rwego rwo gusa n’abubaha Imana, nyamara duhakana imbaraga zo kwera kwayo. Hari igihe umukristo ashobora gukora icyaha gikomeye, noneho akibwira ko nahisha ibyo akora ubundi agakaza umurego mu bikorwa bye mu itorero, ibyo bikorwa byiza bizahanagura icyo cyaha cye. Mu buzima busanzwe, hari ubwo umuntu agukosereza, ariko nyuma yazagira icyiza agukorera bikaba byakwibagiza ibibi yagukoreye mbere. Mbese ku Mana birashoboka? Icyaha kitihanwe cyakurwaho no gukora imirimo izwi ko ari myiza, nko kwitanga ku murimo w’Imana, gutura amaturo menshi, cyangwa gutamba ibitambo?

Igihe Abisirayeli bayobaga bagakora ibyangwa n’Uwiteka ndetse bakamena amaraso y’abatariho urubanza, ibitambo batambiraga ku gicaniro cy’Uwiteka nta gaciro byabaga bifite. Ni yo mpamvu Uwiteka, abinyujije ku muhanuzi Yesaya, yabwiye ishyanga rya Isirayeli ati: “‘Ibitambo byanyu bitagira ingano muntambira bimaze iki?’ Ni ko Uwiteka abaza. ‘Mpaze ibitambo by'amasekurume y'intama byoswa n'urugimbu rw'amatungo abyibushye, kandi sinishimira amaraso y'inka n'ay'abana b'intama cyangwa ay'amasekurume y'ihene. Iyo muza kunshengerera, ni nde uba wababwiye ko muza kundibatira urugo? Ntimukongere kuntura amaturo atagira umumaro, imibavu ni ikizira kuri jye, imboneko z'amezi n'amasabato no guteranya amateraniro ndabirambiwe, ibyaha bivanze no guterana kwera bikurweho. Imboneko z'amezi n'iminsi mikuru byanyu mwategetswe umutima wanjye urabyanga, birananiye ndushye kubyihanganira.”” (Yes 1:11-14)

Kuva kera kose, Uwiteka abona ko ikintu cy’ingenzi kuruta ibindi ari imimerere y’umutima y’abatura ibitambo kuruta ibitambo ubwabyo. Yaravuze ati: “Icyo nshaka ni imbabazi si ibitambo, kandi kumenya Imana biruta ibitambo byoswa.” (Hos 6:6; Mat 9:13; 12:7) 2. Mu gihe cy’umuhanuzi Yeremiya, naho abantu bajyaga mu nzu y’Imana ibihe bihoraho ariko bakinjiranamo ibyaha, Imana ntiyashima guterana kwabo, maze irababaza ngo: “Mbese mwakwiba, mukica, mugasambana, mukarahira ibinyoma, mukosereza Bāli imibavu, mugakurikira izindi mana mutigeze kumenya, maze mukaza kumpagarara imbere muri iyi nzu yitiriwe izina ryanjye mukavuga muti ‘Turakijijwe’, ariko ari ukugira ngo mubone gukora ibyo bizira byose? Iyi nzu yitiriwe izina ryanjye, mbese ihindutse isenga ry’abambuzi mu maso yanyu?” (Yer 7:9-11) Mu gihe cy’umuhanuzi Mika abantu benshi barabazaga bati: “Mbese nditwara k’Uwiteka, ngapfukamira Imana Isumba byose nyituye iki? Nayitwaraho njyanye ibitambo byoswa n’inyana zimaze umwaka? Aho Uwiteka yakwemera amapfizi y’intama ibihumbi, cyangwa imigezi y’amavuta ya elayo inzovu? Ese natanga imfura yanjye ku gicumuro cyanjye, imbuto y’umubiri wanjye nkayihonga ku cyaha cy’ubugingo bwanjye?” Kuri iki kibazo Imana yatanze igisubizo cyumvikana neza kigira kiti: “Yewe mwana w’umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi.” (Mika 6:6-8)

Ntabwo Imana ibeshejweho n’amaturo cyangwa ibitambo by’abantu. (Zab 50:8-13). Ni yo mpamvu abantu baba bibeshya iyo batekereje ko baba bagiriye Imana neza mu gihe bayizaniye amaturo ariko batabikuye ku mutima. Imana yakoresheje imvugo y’ikigereranyo ikomeye. Ijambo ngo “ndabihaze” rishobora no guhindurwamo ngo “ndijuse” cyangwa ngo “ndasesemwe.” Amaturo cyangwa ibitambo by’umunyabyaha bitera Imana iseseme! Salomo yaravuze ati Igitambo cy’umunyabyaha ni ikizira, noneho bikarushaho kuba bibi cyane  iyo agitanganye umutima mubi.” (Imig 21:27) Dawidi nawe yaravuze ati “Ni uko utishimira ibitambo mba mbiguhaye, Ntunezererwe ibitambo byokeje. Ibitambo Imana ishima ni umutima umenetse, Umutima umenetse ushenjaguwe, Mana, ntuzawusuzugura.” (Zab 51:18-19). Iyo Imana ijya kuba yemera ibitambo by’abanyabyaha nk’impongano y’ibyaha byabo, Dawidi aba yarabitanze kuko yari umwami, afite amashyo n’imikumbi. Ariko yahishuriwe ko Imana itishimira ibitambo nk’ibyo. Mu gihe hakozwe imihango yategetswe n’Imana ariko bitavuye k’umutima, byose bihinduka ubusa-biba bipfuye.

Nta kintu na kimwe dushobora gukinga Imana mu maso ngo kibe cyayibagiza ibicumuro byacu. (Yobu 34:22; Imig 15:3; Abah 4:13). Ntitugomba kugerageza guhisha ibyaha, kuko no kubihisha ubwabyo ari icyaha. Mu Migani 28:13 hagira hati “uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza, ariko ubyatura akabireka azababarirwa.” Imana yabwiye Abisirayeli iti mwishaka ko tujya mu rukiko, kuko mwahatsindirwa, ahubwo “nimuze tujye inama, naho ibyaha byanyu byatukura nk'umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka nk'ubwoya bw'intama bwera.” (Yes 1:18)

Imana yacu igira ibambe. (Amag 3:22) Umwami Uwiteka aravuga ati: “Ndirahiye, sinezezwa no gupfa k’umunyabyaha, ahubwo nezezwa n’uko umunyabyaha ahindukira akava mu nzira ye maze akabaho. Nimuhindukire, mugaruke muve mu nzira zanyu mbi. Kuki mwarinda gupfa mwa ab’inzu ya Isirayeli mwe?” (Ezek 3:11) Kristo yasezeranye ko “nitwatura ibyaha byacu, Imana ari yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose.” (1Yohana 1:9)

Mwene Data, ugiriwe ubuntu butangaje bwo kumva iri jambo. Ntubure kwiga ubushake bw’Imana kuri iki cyigisho. Kugira ngo umenye neza icyo ukwiriye gukora ndagira ngo utekereze kuri iki kibazo: “Umwami Yesu aramutse agarutse none, mbese aho yagushimira imirimo inyuranye witangira gukora mu itorero ryanyu? Mbese aho none imirimo yawe ntiyaba itera Yesu “gusesemwa” kuko uyikora utayikuye ku mutima umushima? Mbese ntiwari ukwiye kubanza kuza imbere ya Yesu uciye bugufi ukihana ibyaha byawe aho gukomeza gukora imirimo igaragarira abantu ko ari myiza nyamara ikaba idafite umumaro imbere y’Imana? Yesu akumurikire kugira ngo umenye uko ukwiye kumukorera muri iyi minsi ya none.

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 06/08/2022
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
E-Mail: joseph@sehorana.com

 

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Comments

  • Ishimwe Laurent
    • 1. Ishimwe Laurent On 07/08/2022
    Nyakubahwa Archdeacon tunejejwe nubutumwa mutugejejeho kdi haricyo twigiye muriri somo Imana ikomeze kubuzuza ijambo ryayo n'imbaraga zayo.

Add a comment