Créer un site internet

KWIREMA IBICE, NI UMWUKA WA SATANI UKORERA MU BATUMVIRA

IGICE CYO GUSOMA: YOHANA 17:1-11

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “KWIREMA IBICE, NI UMWUKA WA SATANI UKORERA MU BATUMVIRA”, bukaba bushingiye ku murongo wa 11 mu gice twavuze haruguru, ahagira hati: “Jye sinkiri mu isi ariko bo bari mu isi, naho jye ndaza kuri wowe. Data Wera, ubarindire mu izina ryawe wampaye, ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe.”

Igihe itorero rya gikristo ryatangiraga, mu kinyejana cya mbere, kimwe mu bintu by’ingenzi byarirangaga ni ubumwe. Ubukristo bwahurije hamwe abantu bahoze mu mimerere itandukanye; baturukaga mu bihugu byo muri Aziya, Uburayi na Afurika. Harimo abahoze ari abatambyi, abakoresha b’ikoro, n’abandi. Bamwe bari Abayuda naho abandi ari abanyamahanga. Uko bigaragara, abakristo ba mbere bari bafite byinshi byashoboraga kubatandukanya. Nyamara ibyo ntibyababujije kunga ubumwe, kuko bari basobanukiwe ko icyo Imana ishaka ku bantu bayo ari ari uko “bose bavuga kumwe, bagahuza imitima n’inama.” (1 Abakor 1:10; Mat 22:37; Ibyak 10:1-35) Mbese no muri iki gihe ubumwe bushobora kugerwaho muri ubwo buryo?

Mu by’ukuri, kugera ku bumwe nk’ubw’Imana na Kristo ntibyoroshye. Buri wese mu bantu Imana yaremye arihariye-Abantu bafite imico n’imitekerereze bitandukanye. Ibyo bishobora gutuma kunga ubumwe bigorana. Nyamara, abantu bose bashobora gukorera Imana bunze ubumwe, mu gihe buri wese abishyizeho umuhati. Ikibabaje ariko iyo urebye neza usanga mu matorero atandukanye bamwe mu bakristo bakomeje kugira umwuka wo kwicamo ibice, uwo Pawulo yavuze ko “ukorera mu batumvira.” (Ef 2:2) Kubera ko Satani azi imbaraga ziri mu kunga ubumwe, agerageza gutanya abantu, bagatangira kurwana hagati yabo aho gusenyera umugozi umwe-Satani ahora ashaka kudutandukanya no kudutandukanya n’abandi. Ni ngombwa kumenya ko iyo abantu bashwanye mu itorero baba bateye inkunga Satani-kuko mu mwanya wo gushyira hamnwe ngo barwanye umwanzi, Satani abateza kurwana hagati yabo ngo asenye itorero.

Satani yuririra ku byo abantu batandukaniyeho; nk’imitekerereze, imico, amoko, inkomoko, igitsina, n’ibindi, akababibamo amacakubiri. Nyamara kandi nubwo abantu dufite byinshi dutandukaniyeho, twari dukwiye kubona ubudasa bwacu nk’ubukungu n’imbaraga zituma dushobora kuzuzanya: abakire n’abakene; abize n’abatize; abazungu n’abirabura; n’ibindi. Ahari urukundo, aho kugira ngo ubudasa bube ikibazo, buba igisubizo, bukaba ubukungu, bukaba n’ubwiza. Mu rwandiko rwa mbere intumwa Pawulo yandikiye Abakorinto, yakoresheje urugero rw’umubiri w’umuntu, avuga ko abakristo batagomba “kwirema ibice”, ko ahubwo “ingingo zigombaga kugirirana”. (1 Abakor 12:12, 24-25). Ingingo z’umubiri wacu zirakorana; buri rugingo rugafatanya n’izindi kubaka umubiri wose. Mu budasa bw’ingingo zigize umubiri niho haturuka kuzuzanya. Kwitoza gukorera Imana mu bumwe ni iby’ingenzi kubera ko twese tugize umubiri umwe. Bibiliya iravuga iti “Hariho umubiri umwe n’Umwuka umwe, nk’uko mwahamagariwe ikiringiro kimwe cyo guhamagarwa kwanyu. Hariho Umwami umwe no kwizera kumwe n’umubatizo umwe, hariho Imana imwe ari yo Data wa twese udusumba twese, uri hagati yacu twese kandi uturimo twese” (Ef 4:4-6). Uko ingingo zitandukanye zifatanyiriza hamwe kubaka umubiri umwe; amabuye atandukanye akubaka inzu, niko abakristo bakwiye gufatanyiriza hamwe kubaka Itorero ry’Imana. (Ef 2:20-21).

Ubumwe ni ingenzi cyane-butuma tugera ku bintu bikomeye. Ubumwe ni ubutunzi bukwiriye kurindwa; kuko ari isoko y’ibyishimo. Avuga ibyiza byo guhuza, Dawidi yagize ati: “…ni byiza n’iby’igikundiro, ko abavandimwe baturana bahuje!” (Zab 133) Imana ikorera mu bumwe. Mu gihe Yesu yari agiye gusubira mu ijuru, yubuye amaso maze asenga agira ati “Sinsabira aba bonyine, ahubwo ndasabira n'abazanyizezwa n'ijambo ryabo, ngo bose babe umwe nk'uko uri muri jye, Data, nanjye nkaba muri wowe ngo na bo babe umwe muri twe, ngo ab'isi bizere ko ari wowe wantumye. Nanjye mbahaye ubwiza wampaye, ngo babe umwe nk'uko natwe turi umwe. Jyewe mbe muri bo nawe ube muri jye, ngo babe umwe rwose, ngo ab'isi bamenye ko ari wowe wantumye, ukabakunda nk'uko wankunze.” (Yoh 17:20-23) Yesu yashishikarije abe kunga ubumwe! Aba-Kristo by’ukuri uzababwirwa n’uko bakundana kandi bunze ubumwe!

Ikimenyetso gikomeye kiranga abafitanye ubumwe ni uko bababarana mu byago, bagatabarana, bagafashanya, bagahumurizanya, bagasengerana, bagakomezanya. Kunga ubumwe ni ukwemera kubana mu mahoro n’ubworoherane, ubwumvikane n’ubufatanye, ubudasa no kudahuza imyumvire ntibibabere impamvu yo guhangana. Ubumwe ni ukumenya kubahana, abantu bagashyira hamwe, bakumvikana uko ibintu bigomba kugenda ntawe uzanyemo ubwikanyize no gusuzugura abandi. Ntibikwiye rwose ko tujya impaka za ngo turwane, ngo bigere n’aho amaraso yameneka kubera kutabona ibintu kimwe. Ahubwo dukwiye kwihanganirana, kandi tukoroherana, ubuzima bugakomeza. Niba abakristo twitana “bene Data” dukwiye kwitwara nk’abavandimwe koko. Ubukristu butubaka ubuvandimwe nta cyanga bugira!

Mu bikomeza ubumwe mu itorero harimo urukundo; ukuri; kurinda ururimi; kwirinda uburakari bukabije; kubaha ibintu by’abandi; n’ibindi. Urukundo ni ikintu cy’ingenzi gituma twunga ubumwe. Gukundana ni ikimenyetso simusiga kiranga ubumwe. Kubwizanya ukuri nabyo ni ingenzi. Kuvugisha ukuri nta cyo umuntu akinze undi, no kuvuga amagambo arangwa n’ineza bituma abantu babana neza. (Yoh 15:15) Niba umukristo abeshye mugenzi we, iyo uwabeshywe abitahuye bituma icyizere yari amufitiye kigabanuka. Niyo mpamvu Pawulo yanditse ati “Nuko mwiyambure ibinyoma, umuntu wese avugane ukuri na mugenzi we, kuko turi ingingo za bagenzi bacu.” (Ef 4:25). Na none kugira ngo twimakaze ubumwe mu itorero, tugombba kwitondera uko dukoresha ururimi rwacu. Bibiliya iravuga iti “Ijambo ryose riteye isoni ntirigaturuke mu kanwa kanyu, ahubwo uko mubonye uburyo mujye muvuga iryiza ryose ryo gukomeza abandi, kugira ngo riheshe abaryumvise umugisha. Gusharira kose n’uburakari n’umujinya n’intonganya, no gutukana hamwe n’igomwa ryose bibavemo.” (Efe 4:29, 31).

Ikindi kintu gishobora gusenya ubumwe mu itorero ni ukudashobora gutegeka uburakari. Uburakari ni nk’umuriro! Bushobora kurenga imipaka bugateza akaga. (Imig 29:22) Nubwo umuntu yaba afite impamvu zo kugaragaza ko atishimye, agomba gutegeka uburakari bwe kugira ngo atangiza imibanire ye n’abandi. Abakristo bagombye kwitoza kubabarira, ntibabike inzika kandi ngo bakomeze gusubira mu byabaye. (Zab 37:8; 103:8-9; Imig 17:9). Ubumwe burangwa no kubabarirana hatagombye imanza n’ibisobanuro birebire. Pawulo yagiriye inama Abefeso agira ati “nimurakara, ntimugakore icyaha; izuba ntirikarenge mukirakaye”. (Ef 4:26-27) Iyo umuntu ananiwe gutegeka uburakari bwe, bishobora guha Satani urwaho, akabiba amacakubiri n’amakimbirane mu itorero.

Kubaha ibintu by’abandi nabyo bituma abagize itorero bunga ubumwe. Bibiliya igira iti “umujura ntakongere kwiba” (Ef 4:28). Abakristo bakwiye kuba abantu bizerana. Iyo Umukristo akoresheje nabi icyo cyizere maze agatwara ibintu bitari ibye, ashobora gutuma ubumwe bw’abagize ubwoko bw’Imana buhungabana. Kubera iyo mpamvu, abayobozi b’itorero bakwiye gushishikarira kwimakaza ubunyangamugayo mu micungire y’umutungo w’itorero. Ibyo birinda urwikekwe hagati yabo n’abakristo, kandi bikimakaza ubumwe mu itorero. Izi ndangagaciro hamwe n’izindi ntabashije kurondora, nizo zihuza abantu, bakabana, bishimye, bahuje, bakubahana kandi bakuzuzanya muri byose.

Ubumwe niwo murage Yesu yadusigiye. Kwirema ibice, ni umwuka wa Satani. Twicishe bugufi, twumve ko umwe wese afite ibyo ashoboye; he kugira uwumva ko arenze abandi, ahubwo twumve ko buri wese ari urugingo rwuzuzanya n’izindi mu kubaka Itorero rya Kristo. Yesu ajya kuva muri iyi si yadusabiye kunga ubumwe, kandi n’ubu aradusabira ngo tube umwe nk’uko ari umwe na Se. Nadushoboze kunesha umwuka wo kwirema ibice kuko ubumwe bwacu arizo mbaraga zacu!

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Uwiteka aguhe umugisha akurinde, Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza, Uwiteka akurebe neza, aguhe amahoro. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 21/05/2023
Arch. SEHORANA Joseph

 

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Comments

  • Isaac Muvunyi
    • 1. Isaac Muvunyi On 21/05/2023
    Murakoze cyane kuri ubu butumwa! Nibyo bidukwiriye nk'abakirisito kunga ubumwe nkuko ingingo z'umubiri zungikana

Add a comment