KUKO WABAYE INKORAMUTIMA Y’IMANA NI CYO KIZATUMA ITANGA INGABO ZIGAPFA KU BWAWE

IGICE CYO GUSOMA: YESAYA 43 :1-7

Ndabasuhuje bene Data bakundwa, kandi mbifurije gukomeza kugira umwaka mushya muhire wa 2022. Ndashimira Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “KUKO WABAYE INKORAMUTIMA Y’IMANA NI CYO KIZATUMA ITANGA INGABO ZIGAPFA KU BWAWE ” Turibanda ku murongo ugira uti: Kuko wambereye inkoramutima kandi ukaba uwo kubahwa nanjye nkagukunda, ni cyo kizatuma ntanga ingabo zigapfa ku bwawe, n’amahanga nkayatangirira ubugingo bwawe.” (Yesaya 43:4)

Mbese waba ufite inshuti magara, inshuti yihariye, inshuti iguhangayikira; yayindi ushobora kubwira amabanga yawe yose? Iyo ni inshuti y’inkoramutima! Mwene iyo nshuti urayizera kubera ko ari indahemuka. Urushaho kugira ibyishimo iyo uri kumwe na yo. Iyo uri mu bibazo ikagutega amatwi mu rukundo bikugabanyiriza agahinda. N’iyo bigaragara ko nta wundi muntu uwo ari we wese ushaka kukumva, yo irakumva. Mu buryo nk’ubwo, iyo wegereye Imana, uba ubonye inshuti idasanzwe-ibona ko uri uw’agaciro koko, ikakwitaho mu buryo bwimbitse, kandi ikakumva mu buryo bwuzuye (Zab 103:13; 1 Pet 5:7).

Ariko se koko ari nkawe wakumva umeze ute Imana-Umuremyi w’ijuru n’isi iramutse ikubwiye imbonankubone ati « uri inshuti yanjye y’inkoramutima »? Ubundi se ni gute umuntu buntu yagirana ubucuti bwihariye n’Uwiteka Imana? Bibiliya itwizeza ko dushobora rwose kuba inkoramutima z’Imana ; ni ukuvuga kugirana na Yo ubucuti bwihariye. Imana ni inshuti y’inkoramutima kubayibera inkoramutima ; indahemuka ku bayibera indahemuka. (Zab 18:25) Mu nteruro igira iti : Kuko wambereye inkoramutima kandi ukaba uwo kubahwa nanjye nkagukunda, ni cyo kizatuma ntanga ingabo zigapfa ku bwawe, n’amahanga nkayatangirira ubugingo bwawe”, ijambo "kuko" ni isobanurampamvu. Ryerekana ko Imana yita ku byo dukora tuyubaha kandi ikabiha agaciro. Kuba inkoramutima y’Imana ntibyizana. Ijambo "wambereye" ryerekana ko kuba inkoramutima y’Imana umuntu atabivukana ahubwo "abiba".

Bibiliya iduha ingero z’abantu babaye inkoramutima z’Imana-Aburahamu ni umwe muri bo. Uwo mukurambere, Uwiteka ubwe yivugiye ko yari inshuti ye (Yesaya 41:8). Aburahamu yabaye inshuti y’Imana kuko yayizeye, nk’uko byanditswe ngo: “Ni cyo cyatumye ibyanditswe bisohora, bya bindi bivuga ngo ‘Aburahamu yizeye Imana bimuhwanirizwa no gukiranuka’, yitwa inshuti y’Imana. (Yakobo 2:23). Muri iki gihe nawe waba inkoramutima y’Imana.

Kugira ngo ibyo ubigereho, ukwiye guhora uganira na Yo. Ntuzigera ugirana ubucuti bukomeye n’Imana kubwo kujya mu rusengero rimwe mu cyumweru cyangwa kubwo kugira igihe cyo kwihererana na Yo rimwe cg kabiri ku munsi. Ubucuti n’Imana bukura uko ugenda uvugana na Yo mu byo uhura na byo byose mu buzima. Birumvikana ko ugomba kugira akamenyero ko guhura n’Imana buri munsi mu buryo bwo gusenga no gusoma Ijambo ryayo, ariko Imana yo yifuza ibirenze umubonano umwe cg ibiri muri gahunda zawe za buri munsi. Ishaka ko uyiha umwanya muri buri kintu ukora, muri buri kiganiro, muri buri kibazo ndetse no muri buri gitekerezo. Ushobora kuganira na Yo umunsi wose udatuza, ukayibwira buri kintu cyose urimo gukora cyangwa gutekereza. Gusenga ubudatuza bivuga kuvugana n’Imana n’iyo urimo gukora akazi kawe ka buri munsi. Benshi bibeshya ko kugirana ibihe n’Imana ari ukujya ahantu uri wenyine hamwe na Yo. Ibyo birumvikana kuko na Yesu yabitanzeho urugero, ariko bizaba ari agace gato cyane k’umunsi wawe. Buri kintu cyose ukora gishobora guhinduka igihe umarana n’Imana uramutse uyisabye kukibanamo nawe kandi nawe ugakomeza kumva ko iri kumwe na we.

Na none kugira ngo ube inkoramutima y’Imana, ni ngombwa kwimenyereza guhora uyitekerezaho. Ibyo bisobanuye gutekereza ku Ijambo ryayo kenshi ku munsi. Bibiliya idushishikariza guhora dutekereza ku Mana, twibuka uko iteye, ibyo yakoze n’ibyo yavuze (Yos 1:8). Ntushobora kuba inshuti y’Imana utazi neza, kandi ntushobora kuyimenya utazi ijambo ryayo. Igituma Imana yafataga Yobu na Dawidi nk’inshuti magara, ni uko bakundaga ijambo ryayo kuruta ibindi byose kandi bakaritekerezaho kenshi ku munsi. Yobu yarivugiye ati “Ntabwo nasubiye inyuma ngo mve mu mategeko yategetse, ndetse amagambo yo mu kanwa kayo yambereye ubutunzi, bundutira ibyo kurya binkwiriye” (Yobu 23:12). Dawidi we yaravuze ngo “Amategeko yawe nyakunda ubu bugeni, ni yo nibwira umunsi ukīra” (Zab 119:97). Tangira uyu munsi kwimenyereza kuganira n’Imana ubudatuza no gukomeza gutekereza ku ijambo ryayo. Iyo usenga uba ubwira Imana, naho gutekereza ku Ijambo ryayo biyifasha kukubwira. Ibi byombi birakenewe niba ushaka kuba inkoramutima y’Imana.

Ikindi na none, ubucuti bukomoka mu rukundo. Yesu yaravuze ngo: "Ufite amategeko yanjye akayitondera ni we unkunda, kandi unkunda azakundwa na Data, nanjye nzamukunda mwiyereke." (Yoh 14:21) Kugira ngo ube inkoramutima y’Imana ni uko uba uyikunda koko. Igituma abantu bamwe batagera ku rwego rwo kuba inkoramutima z’Imana ni uko babana na Yo nk’umuterankunga gusa. No mu buzima busanzwe, iyo uhuzwa n’umuntu n’ibyo aguha cyangwa ibyo umusaba; ubucuti bwanyu ntiburamba; birangira mutandukanye. Nuzanwa gusenga n’ibibazo; nibisubizwa cyangwa ntibisubizwe; uzahita urekera aho gusenga. Yesu ntakunda ko tubanishwa n’ibintu. Yesu ashaka ko tubanishwa n’ubuvandimwe dufitanye.

Yesu ni mwene wacu dufitanye isano n’ubucuti bya hafi cyane kurenza ababyeyi bacu, abavandimwe, n’inshuti. Aravuga ati: “Witinya kuko nagucunguye, naguhamagaye mu izina ryawe uri uwanjye. Kuko wambereye inkoramutima kandi ukaba uwo kubahwa nanjye nkagukunda, ni cyo kizatuma ntanga ingabo zigapfa ku bwawe, n’amahanga nkayatangirira ubugingo bwawe.” (Yes 43:1, 4) Kera iyo Umuheburayo yakenaga akagurisha kuri gakondo ye, inshingano yo gucungura  umunani we yabaga ifitwe na mwene wabo bafitanye isano ya bugufi. (Abalewi 25: 25, 45- 49; Rusi 2:20) Inshingano yo kuducungura no gucungura umunani wacu twatakaje kubera icyaha yari ifitwe na “mwene wacu dufitanye isano ya bugufi.” Yesu yahindutse mwene wacu wa bugufi kugira ngo aducungure.

Yesu Kristo yatwujuje n’Imana. (Abaroma 5:11) Ubwe ni inshuti yacu (Yohana 15:15). Yatangiye ubugingo bwe kuba incungu ya benshi (Matayo 20:28). Kwizera icyo gitambo cy’incungu bituma tuba inkoramutima z’Imana. Kubera ko Imana ari yo yabanje kudukunda, yadushyiriyeho urufatiro rwo kuba inkoramutima zayo. (1 Yohana 4:19) Kuba inkoramutima y’Imana bifite umumaro kuruta kuba inkoramutima y’abakomeye. Imana yatanze isezerano ku muntu wese uyikunda igira iti: “Kuko yankunze akaramata ni cyo nzamukiriza, nzamushyira hejuru kuko yamenye izina ryanjye. Azanyambaza nanjye mwitabe, nzabana na we mu makuba no mu byago, nzamukiza muhe icyubahiro. Nzamuhaza uburame, kandi nzamwereka agakiza kanjye.” (Zab 91: 14-16) Duharanire kuba inkoramutima z’Imana. Nituyikomezaho izemera itange ingabo nyinshi zipfe ku bwacu ariko idutabare.

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 09/01/2022
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
WatsApp: 0788730061
Website:
http://www.sehorana.com/
E-mail:
sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 08/01/2022

  • 2 votes. Average: 4 / 5.

Comments

  • eliegasuhuke@gmail.com
    • 1. eliegasuhuke@gmail.com On 17/03/2022
    Thank you for the encouraging message.

Add a comment