KUKI URUKUNDO ARI RYO TEGEKO RISUMBA AYANDI YOSE?

IGICE CYO GUSOMA: Mariko 12:28-34

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “KUKI URUKUNDO ARI RYO TEGEKO RISUMBA AYANDI YOSE?” Turibanda ku murongo wa 29-31 y’igice cya 12 cy’Ubutumwa Bwiza uko bwanditswe na Mariko, ahagira hati: Umva Isirayeli, Uwiteka Imana yacu ni we Mwami wenyine. Nuko rero ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose. Irya kabiri ngiri: Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda. Nta rindi tegeko rirusha ayo gukomera.”

Igihe cyose Yesu yahuraga n’Abafarisayo cg Abasadukayo bagiranaga ibibazo. Nta kindi bapfaga usibye ko Yesu yangaga uburyarya bwabo. Si Yesu wenyine kuko na Yohana umubatiza yitandukanyije na bo (nubwo yabavukagamo); abita “abana b’incira” (Mat 3:7). Kimwe mu byakuruye impaka hagati ya Yesu, Abafarisayo n’Abasadukayo, ni ukutumva kimwe igisobanuro cy’amategeko y’Imana. Yesu yashinjwaga gutafa amategeko atandatu aheruka akayarutisha ane abanza, mu gihe Abafarisayo bo bari barashyize imbere amategeko ane abanza-agaragaza inshingano umuntu afite ku Mana, bayarutisha andi atandatu asobanura inshingano umuntu afite kuri mugenzi we.

Nyamara nubwo Abafarisayo bibwiraga ko Yesu aha agaciro gake amategeko agenga imibanire y’Imana n’abantu agashyira imbere amategeko agenga imibanire y’abantu hagati yabo, siko byari biri. Mu gihe yabazwaga itegeko rifite agaciro gakomeye kurusha ayandi, Yesu yasubije yahuranyije kandi akomeje ati: ““Umva Isirayeli, Uwiteka Imana yacu ni we Mwami wenyine. Nuko rero ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose. Irya kabiri ngiri: Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda. Nta rindi tegeko rirusha ayo gukomera.” (Mar 12:29-31)

Amategeko ane abanza ahiniye muri iri tegeko: “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose.” Naho amategeko atandatu aheruka akubiye muri iri ngo: “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.” Na none kandi aya mategeko yombi akubiye mu ihame rimwe ry’urukundo. Ntabwo irya mbere ryakubarikizwa ngo irya kabiri ryicwe; cyangwa ngo irya kabiri ryubahirizwe irya mbere ryicwe. Bityo rero, Yesu yigishije ko amategeko y’Imana atagizwe n’amategeko menshi atandukanye, ngo amwe muri yo abe afite agaciro kanini, naho andi abe afite agaciro gake.

Umwanditsi wabajije Yesu yemereye imbere y’abatambyi n’abakuru bari bateraniye aho ko Yesu yatanze ubusobanuro nyakuri bw’amategeko agira ati: “Ni koko mwigisha, uvuze ukuri yuko Imana ari imwe, nta yindi keretse yo yonyine. Kandi no kuyikundisha umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, kandi no gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda, biruta ibitambo byose byokeje n’ibitokeje.” (Mar 12: 32-33) Iki gisubizo cyatumye asobanukirwa agaciro gake ko gutamba ibitambo by’umuhango gusa byakorwaga mu idini ya Kiyuda. Yabonye ko gukunda Imana no kuzirikana abandi bifite agaciro kuruta imihango y’idini.

Koko rero urukundo ruhebuje byose kuba ingenzi. (1 Abakor 13:1-13) Gukunda Imana n’abantu bidufasha kubahiriza andi mategeko. Ukunda Imana agakunda na mugenzi we aba amaze gushyiraho urufatiro rwiza rumufasha kubahiriza amategeko y’Imana. Uramutse ukunda Imana n’abantu ntiwasambana, ntiwakwica, ntiwabeshya, ntiwakwiba; etc. Ijambo ry’Imana rivuga ko Imana ubwayo ari urukundo; ko umuntu udakunda aba atazi Imana, kandi ko ahari urukundo Imana iba ihari. (1 Yohana 4:8) Ibi byerekana ko abantu baramutse bashyize mu bikorwa ihame ry’urukundo, isi yahinduka paradizo. Ibi ntibyashoboka mu gihe tukitiranya “urukundo no kwikunda, irari, agakungu, uburara”; etc. Ntibyashoboka mu gihe “uburyarya bwitiranywa n’ubwenge, kurya iby’abandi bikitwa ubugabo”. Tutabeshye, ihame ry’urukundo riracyari igipimo kitoroshye kuri benshi. Mbese koko turabishobora? Dukundisha Uwiteka Imana yacu “umutima wacu wose, n’ubugingo bwacu bwose, n’ubwenge bwacu bwose n’imbaraga zacu zose”? Dukunda bagenzi bacu “nk’uko twikunda”?

Reka twipimire kuri izi ngero nke: Benshi dushobora kureba filime dukunda umunsi wose ukira. Nyamara amasaha abiri tumara mu rusengero ajya gushira hari abicuye gatatu. Abantu bareba umupira iminota 90 igashira, bakongerahoho n’indi bakarushaho kwishima. Nyamara isaha yo gusohoka mu rusengero, iyo irenzeho iminota itanu hari aho abantu bagatangira kujujura (cyane cyane iburayi). Mu by’ukuri ni iki dukunda n’umutima wacu wose? Niba akabarwa n’imivugo wandikiwe na Fiyanse mu myaka 15 ishize warabibitse neza kandi n’ubu ukaba ukibisoma bikakuryohera, nyamara Bibiliya yawe ikaba yaratoye ivumbi; mu kuri ukunda nde? Ubwo se koko Kristo ni umukwe nawe ukaba umugeni? Ese wari uzi ko Bibiliya ari akandiko ka Fiyanse (Yesu)? Ako kandiko se wamaze kurangiza kugasoma? Mbese Fiyanse yakwandikira akandiko ukavuga ngo ndananiwe nzagasoma ejo; byashoboka? Kimwe mu biranga abakundana ni uguhana impano. Imana yagaragaje urukundo igukunda igihe yemeraga gutanga umwana wayo w’ikinege ku bwawe. Mbese ibyo dutanga nk’impano mu nzu y’Imana bigaragaza ko tuyikundisha umutima wacu wose? Uko dukoresha igihe cyacu, n’uburyo dukoresha ibyo dutunze byerekana neza ikigero cyacu mu gukunda Imana. Rimwe na rimwe tubivuga ku munwa, tukabiririmba; ariko iyo urebye ubuzima tubaho usanga harimo ikibazo!

Naho ku bijyanye no “Gukunda bagenzi bacu nk’uko twikunda”? Ntibyoroshye,  cyane cyane muri ibi bihe biruhije by’iminsi y’imperuka, aho abantu benshi badakunda ababo, bakagira ubugome kandi ntibakunde ibyiza (2 Tim 3:​1-3). Dushobora gutekereza ko mugenzi wacu ari umuntu duturanye, w’inshuti yacu magara. (Imig 27:​10) Nyamara urukundo Yesu yavugaga igihe yagiraga ati “ukunde mugenzi wawe nkawe ubwawe”, ni urukundo rutagira imipaka. Urwo rukundo rutuma dukunda abantu bose; atari abo duhuje ubwoko gusa, uturere, idini; etc. Ni urukundo rugenda rukagera no kubo twita abanzi bacu. (Luka 6.32-36) Urukundo Yesu yavugaga si urukundo rw’urumamo nk’uko byanditswe ngo: “Bana bato, twe gukundana urumamo mu magambo cyangwa ku rurimi, ahubwo dukundane mu byo dukora no mu by'ukuri”. (1Yoh 3:18) Gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda, bivuze ko ikintu cyose wumva bagukorera ukwiye kugikorera abandi, nk’uko Yesu yabivuze agira ati: “Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe.” (Mat 7:12)

Mu gusoza, twavuga ko muby’ukuri gukunda ku rugero rushyitse atari umwitozo woroshye. Kugira ngo tubigereho, tugomba kuzirikana ko dukunda Imana kuko ariyo yabanje kudukunda; tugakunda abantu bayo tutavangura kuko nayo idukunda tudakwiriye. Tuzirikane ko tudashobora gukunda Imana tutarabona mu gihe tudakunda bagenzi bacu tubana umunsi ku wundi. Tuzirikane kandi ko ibyo dukorera umwe muri bene Data boroheje bari hanyuma y’abandi, ari Yesu ubwe tuba tubikorera. Twirinde umunsi umwe tutazumva Yesu atubaza ikibazo nk’icyo yabajije Sawuli warenganyaga ubwoko bwe ati: “undenganyiriza iki?”

 Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 30/10/2021
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
WatsApp: 0788730061
Website: http://www.sehorana.com/
E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 30/10/2021

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment