KUKI ABIGISHWA BA YESU BAMUSABYE KO ABIGISHA GUSENGA ?

IGICE CYO GUSOMA: LUKA 11:1-13

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Uyu munsi turaganira ku kamaro ko gusenga n’uko bikwiye gukorwa.

Igihe kimwe Yesu yarimo gusenga, maze umwe mu bigishwa be aramwitegereza. Igihe yari arangije, uwo mwigishwa yaramubwiye ati “Databuja, twigishe gusenga nk'uko Yohana yigishije abigishwa be.” Arababwira ati “Nimusenga mujye muvuga muti ‘Data wa twese, Izina ryawe ryubahwe, Ubwami bwawe buze. Uko bukeye ujye uduha ibyo kurya byacu by'uwo munsi. Utubabarire ibyaha byacu, Kuko natwe duharira abarimo imyenda yacu bose, Kandi ntuduhāne mu bitwoshya.’” (Luka 11:1-4).

Nibajije impamvu uyu mwigishwa yasabye Yesu ko abigisha gusenga. Nta na hamwe muri Bibiliya tubona ko abigishwa ba Yesu bamusabye kubigisha gutanga ubuhamya, gukora ibitangaza, kuvuga ubutumwa ; etc-Ariko muri iki gice, tubona umwe mu bigishwa asaba Yesu ngo “abigishe gusenga”. Mbese ni ukubera ko na Yohana yabyigishije abigishwa be, ibyo gusa? None se koko abigishwa ba Yesu ntibajyaga basenga? Nta gushidikanya abigishwa bari barumvise ko Yohana yigishije abigishwa be gusenga, bituma nabo bashakaga guhabwa amabwiriza y’uko bakwiye kujya babikora. Ariko se aho ntihari ikindi kintu kirenze ibyo-ikintu gikomeye cyateye uku gusaba? Muby’ukuri, isengesho ryari kimwe mu bintu byari bigize ugusenga k’Umuyuda wese, n’ubuzima bwe bwa buri munsi, ku buryo bitakumvikana ukuntu abigishwa ba Yesu batasengaga. Bityo rero, uwo mwigishwa ntiyasabaga kwigishwa ikintu atari asanzwe azi na busa cyangwa atigeze akora na rimwe. Nta gushidikanya, yari asanzwe azi amasengesho yo kurangiza umuhango gusa abayobozi b’idini ry’Abayuda bavugaga. Ubwo yari amaze kwitegereza Yesu asenga, ashobora kuba yarabonye itandukaniro rinini ryari hagati y’amasengesho ba Rabi bavugaga bagamije kugaragaza ko ari abakiranutsi n’uburyo Yesu yari asenze. (Mat 6:5-8)

Mbese, kimwe n’uwo mwigishwa, natwe ntidukeneye kwigishwa gusenga kugira ngo amasengesho yacu atugirire umumaro? Uramutse ubwiye abantu ko batazi gusenga bavuga ko wigize bamenya-Hari abakubwira ko babizi kuko bajya gusenga muri nibature, abandi bakaba bajya gusengera ku misozi (mu butayu), mu buvumo, mu mazi, mu rutare, n’ahandi. Nyamara hari igihe abantu basenga bibwira ko basenze neza ariko Imana itigeze ibatega amatwi, bigatuma amasengesho yabo aba imfabusa. Nibyo yakobo atubwira agira ati: “Murasaba, ntimuhabwe, kuko musaba nabi.” (Yak 4:3).

Kugira ngo umuntu amenye ko asenga mu buryo nyabwo, akwiye gusobanukirwa mbere na mbere “gusenga” icyo ari cyo, n’impamvu Imana ishaka ko dusenga-Amasengesho agomba kuba afite intego. Ubundi intego ya mbere y’amasengesho ni ugutuma umuntu yegerana n’Imana. “Gusenga” ni ijambo ry’Ikigiriki “proseuchomai” rigizwe n’amagambo abiri “pros”, ryerekana icyerekezo, kwegera, na “euchomia”, rivuga “gusaba”. Amasengesho rero ni inzira yo kwegera Imana no kuyishingikirizaho kubera ko yihagije muri byose naho twe tukaba tutihagije. Uko bigaragara, isengesho si uburyo bwo kubwira Imana ibyo dukeneye gusa. Yesu yaravuze ati “So azi ibyo mukennye, mutaramusaba”, ariko yongeraho ati “musabe, muzahabwa” (Mat 6:8; 7:7). Nibyo Imana ishaka ko tuyibwira ibyo dukennye, ariko kandi mu isengesho hakubiyemo ibindi byinshi birenze ibyo. Inshuti nyakuri ntiziganira ari uko hari icyo imwe ikeneye ku yindi gusa. Ahubwo inshuti ziba zishishikajwe no kubwirana amakuru yazo. Mu buryo nk’ubwo, isengesho riba rifite intego ikomeye kuruta gusa iyo gusaba ibyo umuntu akeneye-Ritanga uburyo bwo gushimangira imishyikirano dufitanye n’Imana. Impamvu nyamukuru yo gusenga kwacu igomba kuba iy’Umwuka kuruta kuba iy’umubiri.

Yesu yatubwiye neza imyitwarire y’ingezi dukwiye kugira ngo isengesho ryacu ritugirire akamaro: “nimusenga, ntimukavuge amagambo muyasubiramo hato na hato nk'uko abapagani bagira, bibwira ko kuvuga amagambo menshi ari byo bituma bumvirwa. Nuko ntimugase na bo, kuko So azi ibyo mukennye mutaramusaba”. (Mat 6:7-8) Isengesho ntabwo rihabwa agaciro n’ingano y’amagambo tuvuga, ahubwo rigira ireme bishingiye ku buryo tweguriye Imana umutima wacu. Ikintu cya mbere tubona mu isengesho Yesu yigishije abigishwa be ni uko ari rigufi (Nyamara rikubiyemo iby’ingezi byose). Icya kabiri ni uko ingingo nyinshi zaryo zerekeye ubusabane bwa muntu n’Imana mu buryo bw’umwuka (Izina ryawe ryubahwe; Ubwami bwawe buze; Ibyo ushaka bibeho; Utubabarire ibyaha)-Imwe yonyine niyo yerekeye iby’umubiri (Uduhe ibyo kurya-Ibyo dukenera by’ibanze). Mbese koko muri iyi minsi dusenga tugamije guteza imbere ubusabane bwacu n’Imana, cyangwa “gusenga” twabihinduye “gusega”? Ni iki muby’ukuri kitujyana gusenga?

Muby’ukuri, usanga muri iki gihe abantu bafite impamvu nyinshi zituma bajya gusenga. Bamwe basenga kuko barembejwe n’ibibazo; abandi basenga kuko bari mu nzego runaka z’itorero; abandi basenga mu buryo bw’ubucuruzi (gusenga by’umwuga); abandi basenga kuko babitegetswe n’abayobozi b’itorero; etc. Muri make, benshi basenga kugira ngo binezeze ubwabo cyangwa banezeze abandi bantu aho kugira ngo banezeze Imana. Mwene uko gusenga gutandukanye no gusenga Yesu yigishije abigishwa be, ari nako kwagombye kutubera icyitegererezo.

Nyuma y’ubu butumwa dukwiye kwibaza niba mu by’ukuri Itorero ry’uyu munsi ari Itorero risenga nk’uko Imana ishaka? Abakristo benshi bemera umumaro w’amasengesho. Tujya “gusenga” buri cyumweru, dusoma ibitabo bivuga ku masengesho, rimwe na rimwe dusaba ko abantu badusengera; ariko mu buryo bumwe cyangwa ubundi, Itorero ry’uyu munsi si Itorero risenga rigamije kongera ubusabane n’Imana. Dushobora kuba dufite abantu bake barwana intambara yo gusenga, ariko umuco wo gusenga uko Bibiliya ibyigisha byaratunaniye. Hafi ya twese tuvuga ko gusenga ari ngombwa, ariko kubigira umuco byaratunaniye-Dusenga kuko twugarijwe n’akaga (amasengesho yacu ni nka yayandi Yona yasengeye mu nda y’urufi). Uwitwa Oswald Smith yaravuze ngo, “iyo dukora, ni twe dukora, iyo dusenze, Imana niyo ikora.” Mu mateka, abagabo n’abagore Imana yakoresheje mu buryo bukomeye bari abantu bari bazi gusenga kandi kuri bo amasengesho yari ay’ibanze n’aya ngombwa. Amasengesho agomba kuba igice cy’ingenzi mu bugingo bw’umukrsito. Dukwiye kumenya iteka ko dukennye, bityo bikadutera kugira imyifatire ihoraho y’amasengesho-guhora twishingikirije kuri Yesu. Niba Yesu yarahoraga yishingikirije kuri Se, ni ngombwa ko natwe duhora tumwishingikirijeho kugira ngo duhore mu busabane na we. Mu gusoza, ndararikira buri wese ku giti cye kugenzura niba muri iyi minsi nta nzitizi zituma amasengesho ye adakora ku mutima w’Imana. (Yes 58:1-12)

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 24/07/2022
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
E-Mail: joseph@sehorana.com

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment