Créer un site internet

KUBA YESU ARI IMANWELI BISOBANURA IKI?

 

IGICE CYO GUSOMA: MATAYO 1 :18-25

Ndabasuhuje bene Data bakundwa, kandi mbifurije gukomeza kugira Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2022. Ndashimira Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Uyu munsi turaganira ku kibazo kibaza kiti: “KUBA YESU ARI IMANWELI BISOBANURA IKI?Turibanda ku murongo wa 23 w’igice cya 1 cy’Ubutumwa Bwiza bwa Yesu-Kristo uko bwanditswe na Matayo, ahagira hati: Dore umwari azasama inda kandi azabyara umuhungu, azitwa Imanweli, risobanurwa ngo ‘Imana iri kumwe natwe.’

Ejo twizihije Noheli, umwe mu minsi mikuru yizihizwa cyane. Abantu hafi ya bose, baba abakirisitu cyangwa abatari bo; yemwe ndetse n’abatagira idini basengeramo, bizihiza Noheli. Abantu bizihiza Noheli ku mpamvu zitandukanye: bamwe bayizihiza bagamije kwinezeza, abandi bakayizihiza kuko ituma bacuruza cyane, abandi bakayizihiza kugira ngo babone uko basabana n’abandi, etc. Ku bakiristu, kuri Noheli twizihiza isabukuru y’ivuka rya Yesu ; Imana yigize umuntu ikabana natwe ; Imana yavuye mu ijuru yemera gusangira natwe kamere muntu kugira ngo natwe tugire uruhare kuri kamere Mana.

Muri uyu mwaka (kimwe n’uwawubanjirije), twongeye kwizihiza Noheli twugarijwe n’icyorezo cya Covid-19. Birashoboka ko hari abakristo bameze nka ba bigishwa ba Emawusi, bagiraga bati : « Twiringiraga yuko ari we uzaducungura none dore uyu munsi ni uwa gatatu apyuye ». (Luka 24 :21) Twari tuzi ko mu mwaka wa 2020 tuzagera kuri byinshi nyamara biza kurangira tubonye ibitandukanye n’ibyo twibwiraga! Twari tuzi ko Yesu azadukiza iki cyorezo none dore imyaka ibaye ibiri… ! Mbese koko Yesu ni Imanweli-Imana iri kumwe natwe ?

Mu gihe twugarijwe n’ibibazo, dushobora kumera nka bariya bigishwa ba Emawusi batabonaga Yesu kandi arimo kugendana  nabo.  Ariko tumenye ko Yesu ari Imanweli kandi ari kumwe natwe igihe cyose !  Dushobora kutabona ko Yesu ari kumwe natwe mu bibazo duhura na byo ; ariko ibyo nabyo ntibimubuza gukomeza kubana natwe. Yesu yifatanya natwe mu byishimo no mu ngorane. No muri iki gihe gikomeye cya Covi-19 ; Uwiteka ntiyaduhanye kuko ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba (Zab 46:2). Amagambo y’iyi  Zaburi atwibutsa ko Imana iri kumwe natwe, hano, nonaha, mu bihe turimo, uko byaba bimeze kose.

Yesu yaje muri iyi si icuze umwijima w’icyaha kugira ngo atwereke umucyo uva mu rukundo rw’Imana kandi abane natwe; nicyo cyatumye yitwa “Imanuweli.” Mu kuza kubana natwe, Yesu yagaragaje gukora kw’Imana mu bantu. Yesu yashoboraga kwigumanira icyubahiro cy’ijuru, no gusingizwa n’abamarayika. Ariko yahisemo kuva ku ntebe y’ubwami, kugira ngo azanire umucyo abagoswe n’umwijima, n’ubugingo ku barimbuka. Nubwo yabanje kugira akamero k’Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa; ahubwo yisiga ubusa, ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu. (Abaf 2: 6-7) Ubwiza bwe bwaratwikiriwe, gukomera kwe n’icyubahiro byarahishwe, kugira ngo abashe kwireherezaho abafite intimba n’umubabaro. Imana yategetse Mose kubwira Abisirayeri ati, “Kandi bandemere ubuturo bwera, nture hagati muri bo” (Kuva 25:8); maze yibera mu buturo, hagati y’ubwoko bwayo.  Mu miruho yose bagiriye mu butayu, Imana yabanye nabo. Uko niko Yesu yashinze ubuturo bwe hagati mu rusisiro rwacu abantu-yashinze ihema rye hamwe n’amahema y’abantu, ngo abashe kubana natwe. “Jambo uwo yabaye umuntu, abana natwe (tubona ubwiza bwe busa n’ubw’Umwana w’ikinege wa Se), yuzuye ubuntu n’ukuri.” (Yoh 1:14)  Kuva Yesu yaraje kubana natwe, tuzi neza ko Imana izi ibitugerageza, kandi ikababarana natwe mu mibabaro yacu.

Yesu yambaye kamere yacu, anyura mu byo tunyuramo mu buzima. “Ni cyo cyatumye yari akwiriye gushushanywa na bene Se kuri byose.” (Abah 2:17) Ntabyo tunyuramo Yesu atabashije kwihanganira. Yesu “yarageragejwe ku buryo bwose nkatwe.” (Abah 4:15) Yihanganiye buri kigeragezo cyose kitugeraho. Imibereho ye ni igihamya cyerekana ko natwe tubasha kumvira Imana. Mu bumuntu bwe, Kristo yegereye inyokomuntu; mu bumana bwe, yabashije gushyikira intebe y’Ubwami bw’Imana. Nk’Umwana w’umuntu, yaduhaye icyitegererezo cyo kumvira; nk’Umwana w’Imana, aduha imbaraga yo kumvira. Kristo yakorewe ibyari bidukwiriye, kugira ngo natwe dukorerwe ibyari bimukwiriye. Yazize ibyaha byacu, atigeze agiramo uruhare, kugira ngo tugirwe abere binyuze mu gukiranuka kwe tutigeze tugiramo uruhare. Yapfuye urupfu rwari urwacu, kugira ngo duhabwe ubugingo bwari ubwe.

Yesu yemeye kuza kubana natwe kugirango atuzanire ihumure, atumare ubwoba. (Luka 2:8-11). Icyaha cya Adamu na Eva cyazanye guhunga Imana, Yesu azana gutinyuka kwegera Imana (Itang 3:8). Icyaha cyazanye ubwoba, kwitakariza icyizere, kugira ihungabana; ariko Imana mu rukundo rwayo yateye intambwe ya mbere yo kutubwira twe abanyabyaha ngo “mwitinya”. Ubwo Malayika yabonekerega Yozefu mu nzozi yaramubwiye ati “witinya”; ubwo Malayika yabonekeraga abungeri abashyiriye inkuru nziza yo kuvuka kwa Yesu yarababwiye ati “mwitinya.” Natwe uyu munsi Yesu aratubwira ati: “Mwitinya ndi kumwe na mwe”! Imana yigize umuntu iza mu isi nka Yesu kugira ngo tubwirwe amagambo y’ihumure; tubwirwe ko tudakwiye gutinya kuko Imana iri kumwe natwe.

Bavandimwe, Noheli ni umunsi w’ihumure ry’abana b’Imana. Kuba Yesu ari kumwe natwe bikwiye kutumara ubwoba. Yesu aduhora hafi, ntazadutererana, niwe buhungiro bwacu n’ingabo idukingira ku manywa na nijoro! Uwiteka Imana yasezeranyije abasenga ko azabana nabo mu bibazo byose bahura na byo. Niyo mpamvu abizera badakwiye gutinya ikibi cyose kuko amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi, n’amatwi ye akaba ari ku gutaka kwabo. (Zab 34:16; 1 Pet 3:12) Nta kintu na kimwe cyangwa umuntu n’umwe byaduhangara duhagarikiwe n’Uwiteka, nk’uko byanditswe ngo: “Uwiteka ari mu ruhande rwanjye sinzatinya, umuntu yabasha kuntwara iki? (Zab 118:6; Abah 13:6) Muri ibyo byose turushishwaho kunesha n’uwadukunze, kuko naho rwaba urupfu cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaza, cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure bw’ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu. (Abar 8:37-39)Uwiteka atabara abantu be, kandi umukiranutsi we nubwo yagwa Uwiteka arambura ukuboko kw’iburyo akamuramira. (Yes 41:13) Nubwo wahura n’intambara nyinshi, ntutinye, Imana iri muruhande rwawe. Tegereza Uwiteka, komera umutima wawe uhumure, ujye utegereza Uwiteka. (Zab 27:14) Mu isi tugira umubabaro, ariko duhumure Yesu yanesheje isi (Yoh 16:33) Nuko rero, twegere intebe y'ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye. (Abah 4:16)

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 26/12/2021
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
WatsApp: 0788730061
Website:
http://www.sehorana.com/
E-mail:
sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 25/12/2021

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment