Créer un site internet

KUBA IMPUMURO NZIZA

IGICE CYO GUSOMA: LUKA 11: 37-54

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi nabwise: “KUBA IMPUMURO NZIZA.” Turibanda ku murongo wa 52 w’igice twavuze haruguru ugira uti: “Muzabona ishyano abigishamategeko, kuko mwatwaye urufunguzo rw'ubwenge ubwanyu ntimwinjira, n'abashakaga kwinjira mwarababujije!(Luka 11: 52)

Nta muntu udakururwa n’impumuro nziza. Iyo umuntu yiteye umubavu (parfum) uhumura neza, buri muntu wese amukurikiza amazuru kugirango yumve iyo mpumuro. Ikinyuranyo cy’impumuro ni umunuko. Hari umuntu ugira icyuya kibi ku buryo akigukubita ukumva uguwe nabi. Akenshi umuntu ugira impumuro mbi ntabyimenyaho, keretse hari undi muntu ubimubwiye. Umukristo iyo ava akagera agomba kugira impumuro nziza mu buryo busanzwe no mu buryo bw’umwuka. Nta mukristo ukwiye gutambuka ngo abantu bapfuke amazuru. No mu buryo bw’umwuka ni uko. Iyo wakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza wawe, uba uwo kwifuzwa, uwo kuruhukiraho. Abantu bagombye kwifuza kwicara iruhande rwawe ngo bumve ibiganiro byawe, inyigisho zawe, inama zawe, ibihumuriza byawe; muri make impumuro nziza yawe mu buryo bw’Umwuka! Umukristo ahamagarirwa “gukwiza hose Impumuro nziza ya Kristo ku Mana hagati y’abakira n’abarimbuka.” (2Abakor 2:14) Guhumura neza k’umukristo ni “ukwera imbuto zikwiriye abihannye.” (Abagal 5:19-22) Uwitwa umukristo udahumura neza atera ibibazo-abantu baramuhunga, bityo bagahunga na Yesu yitirirwa. Mwene uwo mukristo ntashobora gukurura abandi ngo abageze kuri Kristo. Ibanga ryo kuzana abandi kuri Yesu ni ukubahumurira neza.

Abigishamategeko bari bafite ikibazo cyo kutagira impumuro nziza. Nubwo bari bazi amategeko inyuguti ku yindi; kuva ku itegeko rya mbere kugeza ku rya nyuma, ntacyo byabafashaga mu guhinduka ubwabo cyangwa mu guhindurira abandi kuri Kristo. Icyari kibashishikaje ni uguhindurira abantu ku idini yabo. Nyamara ikibabaje ngo nuko n’ababaga bahindukiriye idini yabo bigiraga ku ngeso mbi z’abo basanze bigatuma babaruta inkubwe ebyiri kuba abana b'i Gehinomu. (Mat 23:15) Ibi birababaje cyane kuko ubundi Abigishamategeko nibo bari bafite inshingano yo gusobanura Ibyanditswe, kubyigisha ba Rabi bakiri bato no kubishyira mu bikorwa mu buzima bwa buri munsi. Abantu bisungaga Abigishamategeko kugira ngo bamenye ukuri ku Ijambo ry’Imana cyangwa amategeko, nyamara aho kugira ngo babwirwe uko kuri bahatirwaga gusa gukurikiza imihango y’idini. Aho kugira ngo Abigishamategeko batunganye inshingano zabo neza, bashyiraga imbere cyane ibintu by’umubiri kurusha iby’Umwuka, kandi bo ubwabo ntibabagaho bakurikije Ibyanditswe Byera. Abo bahanga mu by’amategeko bari bafite inshingano yo kuyasobanurira abantu bananiwe kubikora, bityo bima abantu amahirwe yo kuyasobanukirwa. Uko kutuzuza inshingano yabo nk’uko bikwiye, nibyo Yesu yise “gutwara urufunguzo rw'ubwenge.”

Ibyo Yesu yabigereranyije no gufunga urusengero warangiza ugahisha urufunguzo, bityo ukabuza abantu kurwinjiramo. Abo bahanga mu bya Tewolojiya ntibanze kwinjira gusa, ahubwo babujije n’abandi bashakaga kwinjira-ni ukuvuga abifuzaga gukurikira Yesu no kumva inyigisho ze. Yesu yabagaye agira ati: “Muzabona ishyano, abigishamategeko, kuko mwatwaye urufunguzo rw’ubwenge: ubwanyu ntimwinjira, n’abashakaga kwinjira mwarababujije.” (Luka 11:52) Abigishamategeko bari bafite uburyarya bukaze; ibyo bigishaga abantu, bo ubwabo ntibabikurikizaga. Ibyo Yesu yabifashe nko kwikoreza abantu imitwaro idaterurwa, nyamara bo ubwabo ntibayikozeho n’urutoki. Imitwaro Yesu yavugaga ni imigenzo itanditse-Abo Bigishamategeko barayikomezaga cyane ku buryo ibera umutwaro rubanda.

Mu kwikoreza abantu imitwaro iremereye, Abigishamategeko babaye intaza mu nzira y’umurimo w’Imana. Bari barugariye ubwami bwo mu ijuru ngo abantu batabwinjiramo; batwaye urufunguzo rw’ubwenge barutwarishije inyigisho zabo zishyira imbere imihango y’idini. Ibyo byatumye benshi mu bantu banga kwemera ko Yesu ari Mesiya, banyagwa gutyo “Ubwami bw’Imana.” (Mat 4:23; 21:43; 23:13; Luka 11:52) Ndimo ntegura ubu butumwa nagize ubwoba kuko nasanze ibyinshi Yesu ashinja Abigishamategeko bigaragara cyane muri iki gihe kandi byatumye ubukristo bukayuka; buba ubw’imihango gusa. Abayobozi b’amadini bamwe bibanda ku gukomeza imihango y’idini aho kubwiriza ukuri kw’Ijambo ry’Imana. Iyobokamana rigarukira ku mihango n’imiziririzo by’idini ntiryite k’urukundo rw’abantu bose niwo muzi w’idini ikayutse. Niba ubukristu bwacu burangwa no kubahiriza imihango y’idini n’amasengesho y’urudaca gusa, turi Abigishamategeko mu gihe cyacu, kandi uyu munsi Yesu aratubwira ko tugushije ishyano! Mbese mu itorero ryacu duha abantu ibyo baba badutegerejeho?

Muby’ukuri, abantu binjira mu itorero bizeye kuhasanga ibyishimo, umunezero, inshuti, kubona ibyiza baburiye ahandi. Byaba ikibazo abo bantu bageze mu rusengero bakabona ibyo basanze ari bibi kurusha ibyo babagamo hanze. Dukwiye guhuza ubuzima tubamo n’ukuri kw’Ijambo ry’Imana, tukirinda kubaho nk’Abigishamategeko. Tugomba kuba icyitegererezo cy’imirimo myiza. Mu mwanya uwo ari wo wose twerekana icyo turi cyo: imyambaro, indoro, imivugire byacu… byerekana abo turibo. Iyo turi kure, abatubona bareba imyambaro yacu, twabegera, bakareba umucyo wo mu maso hacu, twicarana bakumva amagambo yacu. Birakwiriye rero ko buri wese aba umurinzi w’icyitegererezo cye muri ibyo byose, kugira ngo tutagayisha umurimo w’Imana.

Mu guhitamo ibyo twambara tugomba kwita ku miterere y’ikirere, umuco w’igihugu turimo, uko ubuzima bwacu buhagaze, imyaka n’icyo umuntu akora. Birakwiriye kandi ko buri mwenda uba ugukwiriye kugira ngo utakubuza ubwisanzure. Ku bijyanye no gucya mu maso, ntibitworohera igihe cyose, ariko ni ingenzi cyane k’umukirisito. Muri ubu buzima bwacu, twese duca mu bihe bibi bishobora kumara ibyumweru, amezi ndetse n’imyaka, bishobora gukamuramo umuntu kumwenyura, bikaduca intege, bikatubuza kugira urugwiro. None se iyo yaba impamvu yatuma tugira umwaga, tukabwira abandi amagambo akomeretsa cyangwa tukagaragaza imyifatire yigizayo abandi? Ntitukibagirwe ko gucya mu maso ari nk’indwara yandura. Dukwiye kugerageza kwikomeza no kwiyumanganya, nubwo twaba duhuye n’ibitugora. (Abakol 1:11) Kubw’amagambo tuvuga, Ijambo ry’Imana rigira riti: “Habaho uwihutira kuvuga amagambo yicana nk’inkota, Ariko ururimi rw’umunyabwenge rurakiza.” (Imigani 12:18). Niba uri umukristo, hunga imvugo yose izana amacakubiri, vugana ubwitonzi, ntugahutaze, ntugakomeretse, ntugasakuze, irinde kunegurana n’ibinyoma; zibukira icyatuma mu kanwa kawe havamo amagambo ababaza bagenzi bawe; genzura amagambo yawe.

Duhinduke muri byose; imigendere yacu, imivugire yacu, imyambarire yacu n’ibindi. Tugomba kugira ikidutandukanya n’ab’isi. Nituvuga ko turi abakristo ariko ntitugire imibereho ya gikristo, bizadindiza ivugabutumwa ryacu. Niba dutanga urupfu aho gutanga ubuzima; tugatanga umunuko aho gutanga impumuro nziza, nta gushidikanya abantu bazaduhunga. Dusabe Imana idufashe kuba ingero z’ibyiza twifuza mu bandi. Niba twifuza ukuri, tukuvuge naho tutakumvwa; niba twifuza urukundo, dukunde naho tutakundwa; niba twifuza ijambo ry’Imana ry’ukuri, turivuge naho baturwanya; etc. Mwene Data muri Kristo Yesu, ugiriwe ubuntu butangaje bwo kumva iri jambo. Kubw’ibyo ntubure kwiga ubushake bw’Imana kuri iki cyigisho. Tekereza uko abantu bitwara iyo muhuye. Mbese barahunga birinda ko ubabona, cyangwa bakwirukankaho bashaka kugusuhuza? Ese utuma abakuri hafi babihirwa n’ubuzima-kubera ko uhora ubagora, wivovota, ujya impaka; uganya; etc? Abandi bagutekereza nk’umuntu bifuza ko yababa hafi? Uyu munsi uracyafite amahirwe yo guhindurwa n’imiburo y’uwiteka. Niba hari uburyo wajyaga uba intaza imbere ya bagenzi bawe kubwo kutabaha impumuro nziza, emera ubyihane none. Imana igushoboze.

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 25/09/2022
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
E-Mail: joseph@sehorana.com

 

Last edited: 24/09/2022

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment