KU IHEREZO RY’URUGAMBA ABACUNGUWE BAZAHAGARARANA NA YESU KU MUSOZI SIYONI

IGICE CYO GUSOMA: IBYAHISHUWE 14: 1-5

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “KU IHEREZO RY’URUGAMBA ABACUNGUWE  BAZAHAGARARANA NA YESU KU MUSOZI SIYONI” Turifashisha amagambo akurikira:

1Nuko ngiye kubona mbona Umwana w'Intama ahagaze ku musozi wa Siyoni, ahagararanye n'abantu agahumbi n'inzovu enye n'ibihumbi bine, bafite izina rye n'izina rya Se yanditswe mu ruhanga rwabo. 2Numva ijwi rivugira mu ijuru rimeze nk'iry'amazi menshi asuma, kandi nk'iry'inkuba ihinda cyane, kandi iryo jwi numvise ryari rimeze nk'iry'abacuranzi bacuranga inanga zabo, 3baririmba indirimbo nshya imbere ya ya ntebe y'ubwami n'imbere ya bya bizima bine na ba bakuru. Nta muntu wabashije kwiga iyo ndirimbo, keretse ba bantu agahumbi n'inzovu enye n'ibihumbi bine bacunguwe ngo bakurwe mu isi. 4Abo ni bo batandujwe n'abagore kuko ari abāri. Abo ni bo bakurikira Umwana w'Intama aho ajya hose. Bacunguriwe mu bantu kugira ngo babe umuganura ku Mana no ku Mwana w'Intama. 5Mu kanwa kabo ntihabonetsemo ibinyoma, kuko ari abaziranenge.

Turi mu isi dufashe igihe mu ntambara. (Yobu 7:1) Nyamara Imana ishimwe ko atariko bizahora. Urugamba ruzashira twibere mu mahoro hamwe na Yesu mu ijuru. Nubwo ijoro ryijimye cyane, buracya hanyuma. Iyisi yacu y’imibabaro iza gushira haze indi ihoraho. Kristo agiye kwima ingoma ye, “kandi nitwihangana tuzīmana na we”. Yohana yeretswe isozwa rishimishije ry’urugamba nk’uko biri muri aya magambo ngo Nuko ngiye kubona mbona Umwana w'Intama ahagaze ku musozi wa Siyoni, ahagararanye n'abantu agahumbi n'inzovu enye n'ibihumbi bine, bafite izina rye n'izina rya Se yanditswe mu ruhanga rwabo.” (Ibyah 14:1). Ibyo Yohana yeretswe yabihishuriwe na Yesu-Kristo ubwe, amutegeka kubyandika mu gitabo kiswe“Ibyahishuwe.” (Ibyah 1:1,11) Reka mbanze nkivugeho gato mbere yo gukomeza n’intego yacu nyirizina. Izina ry’igitabo cy’Ibyahishuwe mu Kigiriki (Apokalypsis), risobanura “guhishura, korosora, gutwikurura ikintu kigasigara kigaragarira ukireba.”

Guhishurirwa kose ni ikintu cy'agaciro gahebuje ku Itorero. Nubwo iyo abantu benshi bumvise ijambo “ibyahishuwe” bahita batekereza ibyago bikomeye, iki gitabo kivuga ko abagisoma bakagisobanukirwa kandi bakagikurikiza bazabona umugisha: “Hahirwa usoma amagambo y'ubu buhanuzi, hahirwa n'abayumva bakitondera ibyanditswe muri bwo, kuko igihe kiri bugufi. Kandi dore ndaza vuba. Hahirwa uwitondera amagambo y'ubuhanuzi bw'iki gitabo.” (Ibyah 1:3; 22:7) Nubwo hari umugisha udasanzwe wasezeranjwe abasomyi b’igitabo cy’Ibyahishuwe, hari n’umuburo utangwa ku mpera yacyo uvuga ku bazagerageza guhindura ibyanditswemo: “Uwumva wese amagambo y'ubuhanuzi bw'iki gitabo ndamuhamiriza nti ‘Nihagira umuntu uzongera kuri yo, Imana izamwongeraho ibyago byanditswe muri iki gitabo. Kandi nihagira umuntu ukura ku magambo y'igitabo cy'ubu buhanuzi, Imana izamukura ku mugabane wa cya giti cy'ubugingo no ku wa rwa rurembo rwera, byanditswe muri iki gitabo.’” Uyu murongo ukebura abasobanura nabi Ibyanditswe bakanahanura ibitari byo. Ni akaga gakomeye kuba umuntu yakwivugira ibyo yiboneye byose ukabeshya ko ari ubuhanuzi bw’Ibyahishuwe.

Ibivugwa mu Byahishuwe bikwiye gusobanurwa uko biri-ntibikoreshwe mu guhahamura cyangwa gutera abantu ubwoba. Iyo siyo ntego y’Ibyahishuwe! Insanganyamatsiko y’iki gitabo irasobanutse: “Ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhereye kugira ngo yereke imbata ze ibikwiriye kuzabaho vuba.” (Ibyah1:1) Igitabo cy’Ibyahishuwe kigamije kutumenyesha ibizabaho vuba, kandi nta gushidikanya ko ubuhanuzi bwacyo bwose buzasohora-ndetse bumwe bwarasohoye.

Nshingiye ku buhanuzi bw’Ibyahishuwe, nshobora kubwira buri wese wizeye Kristo nti, “humura”! Bumwe mu buhanuzi bw’ihumure, ni ubwo tubona mu gice twasomye uyu munsi, aho Yohana yeretswe abacunguwe bahagararanye na Yesu ku musozi Siyoni. Ibi bizasohora uko byanditswe! Mu gice cya 7 havugwa iby’umubabaro ukabije. Nyamara muri iki gice cya 14, tubona ko ku mperuka abanesheje bazaririmbana na Yesu indirimbo nshya. (Ibyah 14:3) Bene Data muri Kristo Yesu, uyu munsi turarwana urugamba, kandi rimwe na rimwe tujya dutsindwa. Ariko muhumure ubwo turwanana na Yesu ku iherezo tuzatsinda. Nubwo uru rugamba rukomeye ruzarangira Imana itsinze kandi abarwanye ku ruhande rwayo tuzishima turirimbane na Yesu indirimbo yo kunesha. Abizeye Yesu-Kristo, tuzicwazwa mu byicaro byo mw’ijuru hamwe na we, ndetse n’ubu twicaranye na we mu buryo bw’Umwuka: “ku bw'urukundo rwinshi yadukunze, ubwo twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu (ubuntu ni bwo bwabakijije), nuko ituzurana na we, itwicaranya na we mu ijuru mu buryo bw'umwuka turi muri Kristo Yesu.” (Abef 2:5-6)

Muri iyi si duhura n’ibirushya, ariko duhumure Yesu yaranesheje kandi azahora anesha: “Nuko bene Data, mwihangane mugeze aho Umwami Yesu azazira. Dore umuhinzi ategereza imyaka y'ubutaka y'igiciro, ayirindira yihanganye kugeza aho azabonera imvura y'umuhindo n'iy'itumba. Mube ari ko namwe mwihangana, mwikomeze imitima kuko kuza k'Umwami Yesu kubegereye.” (Yak 5:7-8) Haleluya! Umwana w’intama ari hafi kwima ingoma ye kandi natwe tuzimana na we. Yesu agiye kuza gutwara umugeni we. Birumvikana ko  umugeni agomba kwirimbisha kugira ngo abe ukwiye gushyingirwa Kristo.

Abantu Yohana yabonye bahagararanye na Yesu ku musozi Siyoni, bari “bafite izina rye n'izina rya Se yanditswe mu ruhanga rwabo”. (Ibyah 14: 1) Kuba aba bantu bari bafite izina rya Yesu ryanditse mu ruhanga rwabo byerekana ko bemera yuko ari abe. Abo bantu ngo: “ ni bo batandujwe n'abagore kuko ari abāri. Abo ni bo bakurikira Umwana w'Intama aho ajya hose. Bacunguriwe mu bantu kugira ngo babe umuganura ku Mana no ku Mwana w'Intama. Mu kanwa kabo ntihabonetsemo ibinyoma, kuko ari abaziranenge.” (Ibyah 14: 5-6) Ikibaranga, ni ubusugi mu buryo bw’umwuka-Bateguwe nk’umugeni w’isugi wa Yesu-Kristo; birinze gusambana mu buryo bw’umwuka; ni ukuvuga kwiyandurisha iby’isi. (Yak 4:4) Birinze umwanda bakomeza kubaho “batagira inenge, hagati y’ab’igihe kigoramye cy’ubugoryi.”​ (Abaf 2:15). Ikindi kandi, “mu kanwa kabo ntihabonetse mo ibinyoma.” (Ibyah 14:5) Kuri iyo ngingo, basa n’Umwami Yesu-Kristo. Uwo yari umuntu utunganye “nta cyaha yakoze, nta n’uburiganya bwabonetse mu kanwa ke” (1 Pet 2:​21-22). Aba bantu ni ni “ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera” (1 Pet 2:9). Kubera ko iryo shyanga risimbura Isirayeli mu buryo bw’umubiri mu mwanya wayo wo kuba ubwoko bw’Imana, ryahindutse Isirayeli nshya ari yo “Bisirayeli b’ukuri” (Abar 9:6-8; Mat 21:43).

Mwene Data muri Kristo-Yesu, ugiriwe ubuntu butangaje bwo kumva iri jambo. Kubw’ibyo ntubure kwiga ubushake bw’Imana kuri iki cyigisho.Reka duhirimbanire kuzahagararana na Yesu ku musozi Siyoni ku mpera y’uru rugendo. Kubw’ibyo dukwiye kumenya neza ko dufite izina rya Yesu n’irya Se yanditse mu ruhanga rwacu. Abantu b’Imana twashyizweho ikimenyetso cy’amaraso ya Yesu, nabo kwa Satani bafite ibibaranga.  (2 Tim 2:19) Dukwiye kuba dufite ubuziranenge, tutandujwe n’ibyaha, dukurikira Yesu aho ajya hose.

 Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 18/09/2022
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
E-Mail: joseph@sehorana.com

 

Last edited: 17/09/2022

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment