IYO UWITEKA ATEJE UMUYAGA

JonasIBICE BYO GUSOMA: Zaburi 104:1-25; Kuva 10: 13-19; Yona 2; Ibyah 1

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Nejejwe no kongera kuganira namwe ku Ijambo ry’Imana. Uyu munsi nifuje kubagezaho ubutumwa bufite umutwe ugira uti: “IYO UWITEKA ATEJE UMUYAGA”. Umuyaga uteye ubwoba! Iyo uhushye mu ishyamba ibiti birahungabana, bimwe bikavunika, ibindi bikarimbuka; bikagwirirana. Umuyaga usenya amazu, ubirandura amato. (…)

Muri Bibiliya tubona ahantu henshi Imana yagiye ikoresha umuyaga nk’intwaro. Umuyaga uri mu ntwaro zikomeye Uwiteka yifashishije kugira ngo agamburuze Farawo Umwami wa Egiputa arekure Ubwoko bwa Isirayeli: “Mose arambura inkoni ye hejuru y’igihugu cya Egiputa, Uwiteka azanira icyo gihugu umuyaga uvuye iburasirazuba wiriza umunsi, ukesha ijoro. Bukeye uwo muyaga uvuye iburasirazuba uzana inzige, zikwira mu gihugu cya Egiputa cyose, zigwa mu ngabano zaho zose. Zari icyago gikomeye cyane, uhereye kera kose ntihigeze kubaho inzige nk’izo, ntizizongera kubaho.” (Kuva 10: 13-19). Imana yahuhishije inyanja umuyaga amazi arengera ingabo z’abanyegiputa bari bakurikiye ubwoko bwa Isirayeli. (Kuva 15:10). Kugira ngo ikebure Yona, Imana yohereje umuyaga mu Nyanja haba ishuheri ikomeye inkuge yenda kumeneka. (Yona 1:4) Imana yageze n’aho imuteza umuyaga wotsa ku buryo yumvise gupfa bimurutira kubaho (Yona 4:8) .

Mbese twifata gute iyo Uwiteka ateje umuyaga? Igihe umuyaga wazanaga inzige zikazimagiza igihugu cyose cya Egiputa byateye ubwoba Farawo yihana atihannye: “Farawo ahamagaza vuba Mose na Aroni arababwira ati ‘Nacumuye ku Uwiteka Imana yanyu no kuri mwe! Nuko none ndakwingize, mbabarira icyaha ubu ngubu gusa, munsabire ku Uwiteka Imana yanyu inkureho uru rupfu ubu gusa.’ (Kuva 10: 16-17) “….Farawo, ntiyareka Abisirayeli bagenda.”               (Kuva 10: 20).

Mugihe Uwiteka yatezaga umuyaga mu nyanja buri wese mu basare batazi Imana agatakira ikigirwamana ke, Yona umuhanuzi w’Imana yari yisinziriye nk’aho ntacyabaye! (Yona 1:5) Imbere y’umuyaga n’urusaku rw’abasare, Yona yasanze igisubizo cyaba kwiyahura: “Arabasubiza ati “Nimunterure munjugunye mu nyanja”. (Yona 1:12) Naje gutekereza ikintu cyateye Yona kubwira abasare ati: “ngaho nimunjugunye mu nyanja”. Yari yazambiwe n’urusaku rwabo; ntiyifuzaga gukomeza kumva ayo majwi yari ateye ubwoba. Urwo ntirwari urusaku rw’umuyaga mwinshi wahuhaga injishi zari ziziritse ku bwato. Nta n’ubwo rwari urusaku rw’imiraba imeze nk’imisozi yihuraga ku bwato imbaho zigakaka. Oya. Ikintu cyatumye Yona ahangayika cyane kurusha ni urusaku rw’abasare; ni ukuvuga k’umusare mukuru n’abafasha be.

Mbese Abakristo duhagaze gute muri iki gihe umuyaga wateye mu Itorero; mu miryango; mu gihugu no mu isi yose? Aho ntitwitana bamwana nka bariya basare? Aho ntihari abisinziriye cyangwa bihebye nka Yona?  Umuyaga Imana iteza ntuba ugambiriye kwica abantu, ahubwo iba ishaka ko bagira igihe cyo kwitekerezaho no kuyihindukirira: “Agahinda ko mu buryo bw’Imana gatera kwihana kuticuzwa, na ko kukazana agakiza, ariko agahinda ko mu buryo bw’isi gatera urupfu.” (2 Kor 7:10)

Iyo Uwiteka ateje umuyaga aho kumuhindukirira abantu bakinangira, hashobora gukurikiraho ubuzima nk’ubwo mu nda y’urufi. Mu nda y’urufi nta kunyeganyega; umwuka uba ari muke, mu nda y’urufi ni ugupfuka umunwa kuko utawupfutse amazi yakujya mu kanwa; gusenga si ukujya mu nsengero ni ugusengera  mu mutima; mu nda y’urufi ntawe umenya uko yinjiramo kandi itegeko ry’Imana ryonyine niryo rimusohoramo; yemwe mu nda y’urufi haragatsindwa.

Nyamara hari Ijambo ry’ihumure! Yesu afite ubushobozi bwo guturisha umuyaga: “Arababaza ati “Ni iki kibateye ubwoba, mwa bafite kwizera guke mwe?” Maze arabyuka acyaha umuyaga n’inyanja, biratuza rwose.” (Mat 8;26) Mu muyaga ubuza abasare kuvugama, Yesu atabara agenda hejuru y’inyanja  n’amaguru: “Abonye ko bananiwe kuvugama kuko umuyaga ubaturutse imbere, mu nkoko aza aho bari agendesha amaguru hejuru y’inyanja, asa n’ushaka kubanyuraho.” (Mar 6 :48) Nta nyanja; nta mvura, nta n’umuyaga byakumira gukora k’Uwiteka: “Ashinga inkingi z’insenge ze ku mazi, Ibicu abigira igare rye, Agendera ku mababa y’umuyaga.” (Zab 104:3) Ibuka ko Yesu yatsinze urupfu n’ikuzimu kandi ko yiteguye kuturwanirira: “kandi ndi Uhoraho. Icyakora nari narapfuye ariko none dore mporaho iteka ryose, kandi mfite imfunguzo z’urupfu n’iz’ikuzimu” (Ibyah 1:18) No mu nda y’urufi haba uburinzi bw’Imana! Byasaga n’aho Yona apfuye birangiye. Ariko kandi, yatangajwe n’uko yari akiri muzima! Igifi nticyigeze kimuhekenya, kandi n’igifu cyacyo nticyigeze kimusya. Yemwe nta n’ubwo yigeze abura umwuka. No munda y’urufi Imana yumva gusenga: “Maze Yona asengera Uwiteka Imana ye mu nda y’urufi”…. (Yona 2:2) “Nuko Uwiteka ategeka urufi ruruka Yona imusozi.” (Yona 2:11) Imana ntikora nk’abantu! Iyo Yona yahungaga niyo yatakiye kandi iramurengera.

Sinzi aho uri uyu munsi wa none. Ahari watangiye urugendo ruhunga Imana. Ahari urimo guteraganwa n’imiyaga n’imiraba cyangwa urufi rwamaze kukumira. Niba iki gihe uri mu muyaga mwinshi, ibaze iki kibazo gikurikira : Mbese ni ingaruka zo kutumvira Imana ? Niba ariko bimeze, hindukira. Niba atari ibyo, komeza utumbire Yesu, niwe murinzi wawe. Inkuru y’ibya Yona idufasha kubona ukuntu n’abantu bafite ukwizera gukomeye bashobora gukora amakosa, kandi ikadufasha kubona ukuntu bashobora kuyakosora. Muri iki gihe cya Covid-19, nk’Abakristo dushobora kwibwira ko Imana idusaba gukora ibintu bikomeye, ndetse ko bitanashoboka. Reka inkuru ya Yona itume turushaho gukangukira gukorera Imana no muri ibi bihe birushya. Mu gusoza, ndagira ngo nawe ubwawe wisuzume: Ese muri iyi minsi wigeze wumva utinye inshingano Imana yaguhaye nk’uko byagenze kuri Yona? Ongera utekereze akaga Yona yahuye nako kubera gushaka guhunga umurimo w’Imana.

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira age arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. Sehorana Joseph

Last edited: 22/08/2020

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment