IYABA WARI UKONJE CYANGWA WARI UBIZE!

IBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 119:17-40; Umubwiriza 11:7-10; Ibyahishuwe 3:14-22.

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Uyu munsi turaganira ku ngaruka z’ubukristo bw’akazuyazi. Turibanda ku magambo ari mu Byahishuwe 3:15-17, agira ati: “Nzi imirimo yawe, yuko udakonje kandi ntubire. Iyaba wari ukonje cyangwa wari ubize! Nuko rero kuko uri akazuyazi, udakonje ntubire, ngiye kukuruka. Kuko uvuga uti ‘Ndi umukire, ndatunze kandi ndatunganiwe nta cyo nkennye’, utazi yuko uri umutindi wo kubabarirwa, kandi uri umukene n’impumyi ndetse wambaye ubusa.”

Aya magambo yandikiwe mbere na mbere abakristo b’i Lawodikiya, nyamara igitangaje ni uko ahura neza n’ibiriho mu Itorero rya none. Lawodikiya wari umujyi washinzwe na Antiochius II awitirira umugore we witwaga Lawodikiya. Wari Umujyi ukize cyane, ukaba wari utuwe n’Abanyasiriya hamwe n’Abayuda bavuye mu bunyage i Baburoni. Muri uyu mujyi hanyuragamo umugezi wari ufite amazi y’akazuyazi kuko isoko yawo yari amashyuza. Ibi birerekana ko ubutumwa bwohererejwe Abanyalawodikiya babusobanukiwe neza. Ubutumwa Yesu yaboherereje burakarishye! Lawodikiya yabwiwe ko ari “akazuyazi kandi igiye kurukwa”. (Ibyah 3:16) Nta jambo na rimwe Yesu yigeze avuga ashimira iri torero; ibyo yavuze byose kwari ukubagaya gusa; ndetse n’imirimo yavugaga ntabwo ari imirimo myiza; ahubwo ni imirimo mibi. Mu itorero ry’i Lawodikiya wasangagamo uruvange ry’ubukristo n’imigenzo ya gipagani iteye iseseme. Byari bigoye kumenya uwizera n’utari we; kuko bavugaga kimwe, bakambara kimwe, bakarya kandi bakanywa bimwe, bagakora bimwe. Nyamara ijambo ry'Imana ritwereka ko hari itandukaniro hagati y'umwijima n'umucyo; hagati y’abatizera n’abizera. Ijambo ry'Imana ritwereka neza ko tutari abacu ngo twigenge (1Abakor 6:19).

Abanyalawodikiya bahishuriwe uko bameze mu by’umwuka nta guca ku ruhande: ntibakonje kandi ntibabize; ni akazuyazi, nyamara bo bakavuga ko ntacyo babuze. Amazi y’akazuyazi iyo uyanyweye wumva ateye agaseseme. Imana nayo yanga abakristo ba nyamujya irya n’ino-bateye iseseme nk’amazi y’akazuyazi: “Nuko rero kuko uri akazuyazi, udakonje ntubire, ngiye kukuruka.” (Ibyah 3:16). Abakristo b’akazuyazi bakora nk’abana muby’umwuka. Umwana muto ashobora gukora ku gishirira cyamutwika akarira ukibwira ko atazongera gukubagana. Nyamara uramutse umurekeye iruhande rw’umuriro hashira akanya gato akongera agafata irindi kara. Kimwe n’uyu mwana, abakristo b’akazuyazi bamara gukora icyaha bagasaba Imana imbabazi, hashira akanya bakongera bakagambirira gukora cya cyaha (bahora bihana ibyaha bimwe).

Abakristo b’akazuyazi (bitanze  igice, bavangavanga iby’Imana n’ibya Satani) ni babi cyane kuruta abatari abakristo (Ibyah  3:15-16);  kubera ko  ibikorwa byabo bibi no  kutitanga bamaramaje bigusha  benshi.  Abakristo b’akazuyazi bakorera Satani umurimo ukomeye kuko nubwo  bavuga  ko  bakorera  Imana, usanga  ubuhamya  bwabo burwanya  Imana. Ubutumwa  kuri  Lawodikiya  bwohererejwe  bene  abo.  Yesu arababwira  ati: “Nzi  imirimo  yawe-Ngiye kukuruka kuko urandwanya.”! Abakristo b’akazuyazi bumva Ijambo, ntibarigenderemo bo ubwabo,  ahubwo  bakarikoresha mu  kugenzura iby’imibereho ya bagenzi babo, aho kwigenzura (baba bibwira bati ntacyo tubaye ndetse rimwe na rimwe bakibona nk’abakristo bakuru mu itorero). Ibi niko byari bimeze mu Itorero ry’i Lawodikiya.

Itorero ry’i Lawodokiya n’ubwo ryari itorero rirwaye, ryo ryibonaga nk’igitangaza, kuko ryavugaga riti: “Ndi umukire, ndatunze kandi ndatunganiwe nta cyo nkennye” (Ibyah 3:17). Iri torero ryari rifite kwivuga ibigwi no kwigaragaza uko ritari. Muri iki gihe, uyu mwuka wa Lawodikiya-wo kwigaragaza, uri muri benshi.  Kwitaka no kwigaragaza uko umuntu atari, muri raporo z’imirimo (gutekinika), mu materaniro, ku mbuga nkoranyambaga; kuri za televiziyo, ku maradiyo, n’ahandi; biri muri benshi biyita abakristo. Ibi Yesu arabyanga nubwo haba hari abayobozi b’amadini bamwe babikora kubera umwuka wa Lawodikiya. Iyobokamana ryo kwiyerekana ryirukana urukundo rwa Kristo, kandi abantu bameze batyo batera Yesu icyo ni iki (Ibyah 3:17-18).   

Bavandimwe, igihe kirageze ngo tumaramaze; duhitemo hagati y’ubugingo no kurimbuka. Yesu aravuga ati: Dore ndakugira inama: ungureho izahabu yatunganirijwe mu ruganda ubone uko uba umutunzi, kandi ungureho n’imyenda yera kugira ngo wambare isoni z’ubwambure bwawe zitagaragara, kandi ungureho umuti wo gusīga ku maso yawe kugira ngo uhumuke.” (Ibyah 3:18) Kugura izahabu kuri Yesu ni ukwakira agakiza ke; kumuguraho imyenda yera  ni ukwemera kwezwa na we; naho umuti wo gusīga ku maso yawe ni uwo kugira ngo uve mu buhumyi bwa Lawodikiya ubashe kubona neza ibyawe maze wihane. Yesu aravuga ati: “Abo nkunda bose ndabacyaha, nkabahana ibihano. Nuko rero gira umwete wihane.” (Ibyah 3:19) Ni ukuri mureke twihane, twemerere Yesu kuduhindura kugira ngo tuve mu kazuyazi k’i Lawodokiya. Yesu ari ku rugi akomanga, tumwemerere yinjire mu mitima yacu, atuyobore, aho kuyoborwa n’isi n’ibyayo. Mu gusoza ndagusabira ngo ugirirwe ubuntu bwo kubona imirimo yawe nk’uko Yesu ayibona, kugira ngo utava aho wishuka uti: “Ndi umukire, ndatunze kandi ndatunganiwe nta cyo nkennye”, nyamara wenda uri umutindi wo kubabarirwa, cyangwa uri umukene n’impumyi ndetse wambaye ubusa.” (Ibyah 3:17)

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma, ukumva, kandi ugasobanukirwa n’ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 29/08/2021
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
WatsApp: 0788730061
Website: http://www.sehorana.com/
E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 28/08/2021

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment