INZIRA Z’IMANA

IBICE BYO GUSOMA: Yesaya 55:1-13; Kuva 13:17-18

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Uyu munsi turaganira ku nzira z’Imana. Turibanda ku murongo wa 8-9 y’igice cya 55 mu gitabo cy’umuhanuzi Yesaya, ahagira hati: Erega ibyo nibwira si ibyo mwibwira, kandi inzira zanyu si zimwe n’izanjye! Ni ko Uwiteka avuga. Nk’uko ijuru risumba isi, ni ko inzira zanjye zisumba izanyu, n’ibyo nibwira bisumba ibyo mwibwira.

Inzira z’Imana ziratangaje; ntizirondoreka (Abar 11:33); ziratunganye (Hos 14:10); si nk’iz’abantu (Yes 55:8-9); etc! Ibyo umuntu yavuga ku nzira z’Imana ni byinsi; ariko uyu munsi nahisemo kuvuga gusa ku bwinshi bwazo n’uburyo atari inzira z’ubusamo. Hari uwagize ati: “Inzira z’Imana ziruta ubwinshi imyenge ya supaneti”. Koko rero, Imana igira inzira nyinshi; zirenze izo ubwenge bwacu bushobora gushyikira. Nyamara ikibabaje ni uko iyo duhuye n’ibikomeye usanga tuvunwa n’ubusa twibaza inzira Imana izanyuzamo ubutabazi bwayo. Akenshi iyo dusengera ibibazo, tugerageza kwicira inzira dushaka ko Imana inyuzamo ibisubizo. Hari n’ubwo twirengagiza imigisha y’Imana kuko idafunitse mu buryo twabyifuzaga.

Akenshi twibwira ibinyuranye n’ubushake bw’Imana. Ushobora gutekereza ko ibyawe bizanyura muri ubu buryo, ariko yo ikabinyuza mu bundi utateganyaga. Akenshi tuba twifuza ko ubuzima bwacu bugenda neza nk'umuhanda munini uhuza intara. Muri kamere ya muntu akunda ibyihuse; akunda inzira z'ubusamo. Nyamara hari igihe ibyo twibwira aba atari byo Imana yibwira. (Yes  55:8-9) Muri icyo gihe tuba tugomba kwemera ubushake bw’Imana nubwo butandukanye n’ubwacu. Ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza; kandi ibyo Imana yibwira kutugirira si bibi ahubwo ni byiza.   (Abar 8:28;  Yer 29:11) Bishobora gutinda cg se kutagenda nk’uko twabyifuzaga, ariko buri gihe Imana iba izi impamvu.

Reka dufate urugero ku rugendo rw’Abisirayeli kuva muri Egiputa kugera mu gihugu cy’isezerano. Kuki Imana itahisemo kubanyuza inzira y’ubusamo kandi byarashobokaga? Hari inzira ebyiri: Imwe yari iy’ubusamo inyura mu gihugu cy’Abafilisitiya, aho bari kugenda iminsi itanu bakaba bageze i Kanani. Iya kabiri yari iyo kunyura mu butayu bambutse inyanja itukura. Iyi nzira ndende yo mu butayu niyo Imana yahisemo kunyuzamo ubwoko bwayo nk’uko tubisoma mu Kuva 13:17-18 ahagira hati: “Farawo amaze kureka ubwo bwoko bugenda, Imana ntiyabacisha mu nzira inyura mu gihugu cy’Abafilisitiya nubwo ari yo busamo, kuko Imana yibwiraga iti ‘Abantu be kwicuza ubwo bazabona intambara, ngo basubire muri Egiputa.’ Ahubwo Imana ibagendesha ibizigu (détour, déviation) ibacishije mu nzira inyura mu butayu ikajya ku Nyanja Itukura.”

Wa kwibaza impamvu inzira iruhije, ifunganye, ndende, irimo urusobe rw’ibibazo ari yo Imana inyuzamo abantu bayo? Hari ibintu bine twakwigira ku rugendo rw'Abisirayeli byadufasha kumva no gusobanukirwa impamvu Imana iducisha muri iyo nzira ndende.  Icya mbere, Imana iducisha mu inzira ndende kugira ngo iturinde intambara. Abisirayeli bavuye muri Egiputa bafite umunaniro mwinshi kubera imirimo y’uburetwa bari bamazemo imyaka myinshi. (Kuva 5:6-13) Bityo nk'uko twabisomye mu Kuva 13:17, Imana yanze ko banyura mu gihugu cy'Abafilisitiya kugira ngo badahura n'intambara. Mu Bafilisitiya nimo hari Abanaki; abantu barebare b’ibigango; ibihanda Goliyati yakomokagamo. Kuko bari abarwanyi bakomeye, Imana yanze ko Abisirayeli bava mu buretwa bagahita batangira kurwana na bo. Niko guhitamo inzira ndende kandi igoye ariko igambiriye kubarinda intambara. Akenshi natwe Imana ijya ihitamo kuturinda kunyura inzira y’ubusamo, ikatunyuza mu nzira ndende y'urusobe rw’ibibazo ariko igamije kuturinda. Ikibazo ni uko usanga akenshi twe tuba dushaka kugenda uko dushaka aho kugenda uko Imana ishaka! 

Na none Imana ishobora kuducisha mu nzira ndende kandi y'urusobe rw’ibibazo kugira ngo iturinde gusubira inyuma. Kunyura inzira y’ubusamo byari gutera Abisirayeli gusubira inyuma. Intambara n’Abafilisitiya yari gutuma Abisirayeli bicuza icyabavanye muri Egiputa bagasubirayo. N’iyo Imana ibarwanirira bagatsinda Abafilisitiya, kugera i Kanani byihuse byari gutuma bahita badamarara bagasubira inyuma mu kwizera. Imana yabanyujije mu nzira ndende, bazerera mu butayu imyaka 40, igamije kubategurira kuba ubwoko izakoresha mu gusohoza umugambi wayo wo gucungura abo mu isi yose. Muby’ukuri, ntabwo byari korohera Abiyisirayeli gusubira inyuma kuko inzira Imana yari yabacishijemo yari inzira yo kwambuka inyanjya itukura. Imana ubwayo niyo yaciye inzira mu nyanja; bigaragaza ko iyo Imana ishaka kuturinda ica inzira dukwiye kunyura. Ikindi kandi, iyo uri mu nzira Imana ishaka ntibyoroha gusubira inyuma; keretse iyo winangiye umutima. Iyo winangiye bwo irakureka ukagwa mu nzira nk'Abisirayeli binangiye bakagwa mu butayu, abana babo akaba aribo bagera i Kanani.  

Na none kandi Imana ishobora kuducisha mu nzira ndende y'urusobe rw’ibibazo igamije kwihesha icyubahiro. Soma mu Kuva igice cya 14, urabona ukuntu Imana yihesheje icyubahiro ku nyanja itukura. Abisirayeli bageze hakurya y’inyanja, babonye uko Imana ibarwaniriye batera hejuru bararirimba. Iyo turi mu nzira ndende kandi y'urusobe rw’ibibazo tujya tugera aho twitotombera Imana; ariko iyo Imana yigaragaje tuzamura icyubahiro cyayo. Uyu munsi hirya no hino ku isi hari abantu bari gushima Imana kuko babonye ibacira inzira aho zitari ziri mu gihe cya Covid-19: akazi karahagaze ariko Imana ica inzira z'ubundi buryo bwo kubaho.

Impamvu ya nyuma ishobora gutuma Imana itunyuza mu nzira ndende y'urusobe rw’ibibazo ni ukuba igamije kutwigisha kuyishingikirizaho yonyine. Mu nzira yo mu butayu, nta wundi Abisirayeli bari bafite wo kwishingikiriza usibye Imana yonyine. Mu myaka 40 bamaze mu butayu, Abisirayeli beretswe ko hanze y'Imana nta wundi, wabarengera. No muri iki gihe cya Covid-19, Imana yatwigishije ko ariyo yonyine dukwiye kwishingikirizaho, kuko ibindi byose bidutenguha.

Mwene Data, mu gusoza ndagira ngo nkwibutse ko gukora kw’Imana ari kugari cyane. Imana  ijya ikora n’ibyo twibwiraga ko bitashoboka. Rekera aho kwibaza uko bizagenda n’inzira bizanyuramo kuko Imana irabizi! Rekera aho gucira Imana inzira kuko izifite zirenze izo utekereza. Imana itembesha imigezi mu butayu (Yes 35:6). Humura ibyawe nabyo ntibizayinanira!

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 12/12/2021
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
WatsApp: 0788730061
Website:
http://www.sehorana.com/
E-mail:
sehojo2007@yahoo.fr

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment