INTWARO Z’UMUSIRIKARE WA KRISTO

IBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 84;      Abefeso 6:10-20.

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Uyu munsi turaganira ku rugamba turwana sa Satani n’intwaro twitwaza. Turibanda ku magambo ari mu Befeso 6:11-13, agira ati: “Mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani. Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru. Nuko rero mutware intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe.”

Hari amakosa abiri akunze gukorwa n’abakristo ku birebana n'intambara yo mu mwuka: “ kuyikabiriza no kuyisuzugura”. Hari abakristo babona Satani n’abadayimoni mu kintu icyo ari cyo cyose; abandi nabo bakirengangiza burundu isi yo mu mwuka n'intambara yacu na Satani. Kuba hari abantu batemera ko Satani n’abadayimoni babaho ntacyo bimutwaye-kuko gushuka abantu nk’abo biramworohera. Uko biri kose, mu gutangira iyi nyigisho ndagira ngo nibutse buri wese witwa umukrsito ko ari ku rugamba arwana na Satani. Umunsi wemeye kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza wawe wahise uhinduka umwanzi wa Satani. Ibyo bisobanuye ko wavanguye nawe, ubu ukaba urwana ku ruhande rwa Yesu. Kubw’ibyo, ukwiye gusobanukirwa urugamba uriho n’abo urwana na bo-Si abantu b’inyama n’amaraso, ahubwo ni imyuka ifite ubutware n’ubushobozi. Buri munsi barwana inkundura baturasa imyambi yaka umuriro, kandi bagakoresha amayeri menshi kugira ngo barebe ko badutwaraho iminyago!

Bitandukanye n’uko bamwe babyibwira, Satani ntadutera afite amahembe, ibyinyo birebire, n’ibikohwa nk’iby’igisiga, cg ngo aze mu ishusho iteye ubwoba-Byaba byoroshye kumutahura no kumwirinda. Satani aza nk’inshuti mubana nyamara utazi ko ariwe mwanzi murwana; nk’indyarya igusekera nk’aho muri kumwe nyamara ariyo igutanga aho utari. Iyo umutsinze uyu munsi agutega iminsi-ntabwo ajya arambwirwa. (Luka 4:13). Iyo akuburiye hamwe agutegera ahandi-nakuburira ku kazi azajya mu rugo; nakubura yo ajye mu baturanyi, nakubura ajye mu bavandimwe, nibyanga ajye mu bana wibyariye cg k’uwo mwashakanye; etc. Umucika uri ingaragu akagutega wubatse; uri umukene akazagutega uri umukire; uri umukire akagutega wakennye. Wanga kwicisha inkota akaguteza kwicisha ururimi-Muri make Satani arwana inkundura kandi icyo akora arakizi. Afite umujinya mwinshi kuko azi neza ko afite igihe gito. Intego ye ni uguconshomera abantu benshi bashoboka mu gihe gito asigaranye. (Ibyah 12:12)

Kubwo gukomera k’urugamba turwana na Satani, dukwiye andi maso n’andi maboko. Niyo mpamvu Pawulo atugira inama ngo twitwaze intwaro zose z’Imana kugirango tubashe guhagarara tudatsinzwe. Intumwa Pawulo ahereye ku ntwaro z’umusirikare w’Umuroma, agaragaza intwaro abakristo bagomba kwitwaza kugira ngo barwanye Satani kandi bamutsinde. Urutonde rw’izo ntwaro turusanga mu magambo twasomye mu Befeso 6:14-17 agira ati: “Muhagarare mushikamye mukenyeye ukuri, mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza, mukwese inkweto, ari zo butumwa bwiza bw’amahoro bubiteguza, kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk’ingabo, ari ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro. Mwakire agakiza kabe ingofero, mwakire n’inkota y’Umwuka ari yo Jambo ry’Imana.”

Pawulo yakoresheje umukandara w’umusirikare kugira ngo agaragaze uruhare ukuri ko mu Byanditswe Byera kwagombye kugira mu buzima bwacu. Mu buryo bw’ikigereranyo, twagombye gukenyera uwo mukandara tukawukomeza, ku buryo tubaho mu buryo buhuje n’ukuri ko mu Byanditswe kandi tugashobora kugushyigikira igihe icyo ari cyo cyose. Icyuma gikingira igituza umusirikare yabaga yambaye cyarindaga umutima; urugingo rw’ingenzi cyane. Umutima, ni ukuvuga umuntu w’imbere, ukeneye kurindwa mu buryo bwihariye. Inkweto zigaragaza ukuntu twagombye kuba twiteguye kubwiriza ubutumwa bwiza. (Abar 10:14-15) Mu rugamba turwana na Satani, ntabwo twabasha kugera kure turamutse twirengagije kwambara inkweto kandi tunyura mu mahwa, mu mabuye atyaye; etc. Umuntu wese ubwiriza ubutumwa bwiza, agomba kuba yiteguye kunyura mu nzira igoye-kurenganyirizwa ubutumwa bwiza. Ingabo yashoboraga kurinda umuntu “imyambi yaka umuriro” (Abef 6:16). Hari imyambi yaka umuriro Satani aturasa umunsi ku wundi: gutotezwa n’abantu bo mu muryango, ku kazi ku ishuri; etc-Iyo tuyizimisha kwizera. Uko ingofero irinda umutwe n’ubwonko, ari ho ubwenge buba, niko agakiza karinda ibitekerezo byacu (1 Abates 5:8). Pawulo na none yagereranyije Ijambo ry’Imana n’inkota ityaye cyane. Igihe Yesu yageragezwaga na Satani mu butayu, yakoresheje neza inkota y’umwuka atsinda ibigeragezo bya Satani. Kuri buri kigeragezo, Yesu yarashubije ati “handitswe ngo” (Mat 4:1-11). Pawulo amaze kurondora intwaro zose z’umwuka, yongeyeho indi nama y’ingirakamaro: abakristo bagomba gusenga ubudasiba. (Abef 6:18).

Muvandimwe, ubutumwa bw’uyu munsi ni ubwo kugufasha kugira ngo wigenzure urebe niba wambaye intwaro zose z’Imana nk’uko tumaze kuzisobanura. Zirikana ko: (1) Abo turwana na bo atari abantu bafite inyama n’amaraso; (2) Satani akoresha amayeri menshi ku rugamba harimo no kwihisha inyuma y’abantu. Iyo ushoye imbaraga mu guhangana n’abo Satani akoresha aho guhangana n’ubakoresha uba wibeshye ku mwanzi kandi uratsindwa. Mbere yo gusoza ndagira ngo nkubaze: Ese koko wibona nk’umusirikare wa Kristo? None se muri iyi minsi urarwana gute kandi urarwanisha izihe ntwaro? Niba umaze gusobanukirwa ko uri umusirikare kandi ukaba uri ku rugamba, menya ko ugomba gutwara intwaro zose z’Imana arizo: ukuri, gukiranuka ubutumwa bwiza, kwizera, agakiza n’Ijambo ry’Imana, kandi ukajya wibuka gusenga buri munsi.

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma, ukumva, kandi ugasobanukirwa n’ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 22/08/2021
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
WatsApp: 0788730061
Website: http://www.sehorana.com/
E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

 

Last edited: 21/08/2021

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment