INSHINGANO Y’ABAKURU B’ITORERO N’ABAKRISTO

IGICE CYO GUSOMA: 1 PETERO 5:1-11

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “INSHINGANO Y’ABAKURU B’ITORERO N’ABAKRISTO”, bukaba bushingiye ku murongo wa 1-5 mu gice twavuze haruguru, ahagira hati: “ Aya magambo ndayahuguza abakuru b’Itorero (...). Muragire umukumbi w’Imana wo muri mwe mutawurinda nk’abahatwa, ahubwo muwurinde mubikunze nk’uko Imana ishaka atari ku bwo kwifuza indamu mbi, ahubwo ku bw’umutima ukunze kandi mudasa n’abatwaza igitugu abo mwagabanijwe, ahubwo mube ibyitegererezo by’umukumbi.(...) Namwe basore mugandukire abakuru. Mwese mukenyere kwicisha bugufi kugira ngo mukorerane, kuko Imana irwanya abibone naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu.”

Ibyanditswe Byera n’ibindi bitabo bya kera bitubwira ko mu gihe cy’Intumwa hariho abakuru bari mu Itorero rya Kristo: Abepiskopi, Abapasitori, Abadiyakoni, n’abandi. Amatorero yashinzwe n’Intumwa amaze gukura, harobanuwe abayahagararira nk’abarinzi b’umukumbi. Kuva icyo gihe kugeza ubu, buri torero rigira abakuru barireberera-nubwo amazina yabo atandukanye bitewe n’umwihariko wa buri torero/idini. Itorero ntirigizwe n’abakuru gusa; ahubwo hari n’abakristo bafite impano zitandukanye. Kugira ngo itorero rigire ubuzima, aba bose bagomba kumenya no kuzuza inshingano zabo. Kubw’ibyo, ubukuru bugomba gukomezwa mu itorero bugakoreshwa neza kandi bukubahwa. Abakristo nabo bagomba kumenya inshingano zabo; ntibumve ko umurimo w’Imana ari uw’abakuru bawurobanuriwe gusa. Nk’uko twabivuze haruguru, tugiye kureba zimwe mu nshingano z’ibanze z’abakuru b’itorero n’abakristo.

Reka duhere ku bakuru b’itorero; bashobora kwitwa Abashumba, Abapasitori, Abepesikopi; Abapadiri, n’andi mazina-njye ndabita abashumba. Kuba umushumba mu itorero ry’Imana ni umurimo mwiza. (1 Tim 3:1) Nyamara kuragira ubwoko bw’Imana muri ibi bihe biruhije ni inshingano iremereye; isaba umuhamagaro, guca bugufi; kwigomwa, no kwihangana. Kubw’ibyo, uwifuza kuba umushumba mu itorero ry’Imana agomba kuba agamije koko gukora “umurimo w’Imana”, aho gushaka ubutunzi cyangwa umwanya w’icyubahiro. Ntakwiye kuba umuntu waje  akurikiye indonke-uwo si umushumba ni umucanshuro. Iyo aje agamije indonke akazibura, amira intama bunguri cyangwa akazita agahinduka inzererezi. Petero wari umukuru w’itorero yagiriye inama  bagenzi be basangiye umuhamagaro, ati: “Muragire umukumbi w’Imana wo muri mwe mutawurinda nk’abahatwa, ahubwo muwurinde mubikunze nk’uko Imana ishaka atari ku bwo kwifuza indamu mbi, ahubwo ku bw’umutima ukunze”. (1Pet 5:2) Ubwuzu n’umutima ukunze bigomba kurangwa mu murimo w’ubushumba. Ntibikwiye ko umushumba abona umurimo w’Imana nk’umurimo w’agahato,  udashimishije, cyangwa ngo abone umuhamagaro we nk’aho ari umuruho cyangwa umutwaro. Umushumba ntakwiye gukora umurimo agononwa. Agomba kugaragaza ko akora umurimo abikunze.

Urukundo ni ingenzi k’umushumba-agomba gukunda Yesu n’umukumbi yaragijwe. Mbere y’uko Yesu abwira Petero ati “ragira intama zanjye”, yabanje kumubaza inshuro eshatu niba amukunda. (Yoh 21:16-17) Nubwo Petero yari kugira ibindi byose ariko ntagire urukundo rwa Kristo, ntiyashoboraga kuba umushumba w’umukumbi w’Imana. Ubumenyi mu bya Tewolojiya, imvugo inoze, ubuhanga mu kwigisha, n’ibindi; byose ni ingezi mu murimo w’umushumba; nyamara nta rukundo rwa Kristo ruri mu mutima, umurimo w’ubushumba uba ari imfabusa. Urukundo rwa Yesu rutera umushumba gukunda umukumbi akawukenura.

Gukenura umukumbi ni ingenzi cyane. Umushumba mwiza ni umenya amatungo. Umwungeri mwiza akenura umukumbi, akawukunda, akawitangira. Pawulo yahuguye abashumba b’itorero ryo muri Efeso ati “mwirinde ubwanyu, murinde n’umukumbi wose Umwuka Wera yabashyiriyeho kuba abarinzi.” (Ibyak 20:17, 28) Abashumba bagomba gukunda intama bashinzwe bafatiye ku rugero rwa Kristo wakunze Itorero akaryitangira. Bagomba kurinda umukumbi w’Imana! Ibi ntabwo bigomba kuba umurimo wo kuwuhozaho ijisho bawutwaza igitugu. Hakenewe abashumba babwiza abantu b’Imana ukuri ariko batababwizanya umushiha. Petero yahuguye abakuru b’Itorero “kudatwaza igitugu abo bagabanijwe, ahubwo bakaba ibyitegererezo by’umukumbi.” (1 Pet 5:3) Umurimo w’ubushumba ugomba gukoranwa ubushishozi. Umwungeri agatanga imiburo, agacyaha ibyaha, ariko mu mahoro no mu bwenge buva mu ijuru. Mwene ubo bwenge “buraboneye kandi bukaba ubw’amahoro, ni ubw’ineza, bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza, ntiburobanura ku butoni, kandi ntibugira uburyarya.” (Yak 3:17-18)

Mbese abashumba b’uyu munsi (ba Pasitori, Padiri, Musenyeri, Apotere, Kateshisite, Abavugabutumwa, n’abandi), twitwaye gute mu ntama? Aho ntituri abacanshuro birira ibinure byazo tukabyibuha ariko kuzitaho bikatunanira. Mu gihe cye, Ezekiyeli yahanuye ibyerekeye abashumba ati: “Abungeri ba Isirayeli bimenya ubwabo bazabona ishyano. Mbese Abungeri ntibakwiriye kuragira intama? Ariko mwebwe murya ibinure mukiyambika ubwoya, mubaga izibyibushye, ariko ntabwo muragira intama. Izacitse intege ntimwazisindagije, kandi ntabwo mwavuye izari zirwaye n’izavunitse ntimwazunze.” (Ezek 34: 2-6) Kuba umushumba mu itorero ntibivanaho intege nke za muntu (Kub 12:3; Zab 106:32, 33). Ku bw’ibyo rero, abashumba dukwiye kwemera guhugurwa no kugirwa inama nta kurakara. Twisuzume, twihane twiyunge n’Imana.

Reka noneho tujye ku ntama (abakristo). Mu guhugura abakristo muri rusange, Petero yabagiriye inama yo gukurikiza urugero rw’ababakuriye bafite kwicisha bugufi nka Kristo. Yaranditse ati: “Mugandukire abakuru. Mwese mukenyere kwicisha bugufi kugira ngo mukorerane, kuko Imana irwanya abibone naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu. Nuko mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye. (...) Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera. (...)” (1 Pet 5:5-9) Umwanditsi w’urwandiko rwandikiwe Abaheburayo nawe yaranditse ati: “Mwumvire ababayobora mubagandukire, kuko ari bo baba maso barinda imitima yanyu nk’abazabibazwa. Nuko rero, mubumvire kugira ngo babikore banezerewe kandi batagononwa, kuko kubikorana akangononwa kutagira icyo kumarira mwebwe.” (Abah 13:17)

Uko bigaragara, guca bugufi, kuganduka, no gutanga umusaruro, ni indangagaciro k’umukristo wese. Kwicisha bugufi bivuga kutigira igitangaza. (Abar 12:3) Nk’uko abashumba bafatira icyitegererezo kuri Kristo mu kuragira umukumbi w’Imana, niko intama nazo zimufatiraho urugero rwiza rwo kwicisha bugufi. (Abaf 2: 6-8) Kudaca bugufi, kwishyira hejuru, kwiyemera cyangwa kwikuza kw’abakristo bamwe na bamwe, bibuza abandi amahoro mu itorero. Kwicisha bugufi ni uburyo bwiza bwo kubumbatira imibanire myiza. Uwicisha bugufi yakirana buri wese urugwiro, ntiyirata, ntiyikuza, ntashaka ibyubahiro, ashyira mu gaciro, kandi atega amatwi ibitekerezo bya buri wese. Twese tugize kwicisha bugufi hari byinshi byasubira ku murongo; abakristo baguye bakongera kubyuka; abakristo bakongera kuvuga rumwe n’abayobozi. Aho kuganduka no guca bugufi bitari, abakristo bahora bahanganye n’abashumba. Hari intama za rugeyo zicana, zigakubita abashumba, cyangwa se zigakubitana amahembe hagati yazo. Izo ntama zisubireho! Twubahane, dufashe abashumba bacu kubaka ubwami bw’Imana.

Abakrsito bakwiye kumenya inshingano zabo kandi bakazubahiriza-kuko muri iki gihe hari ubwo usanga ibintu byarivanze; umukristo akarwanira kwinjira mu nshingano z’umushumba; umushumba akinjira mu nshingano z’umukristo! Ikintu cya mbere umushumba aba ategereje ku ntama ni ukubyara zikororoka. Niba uri umukristo w’ingumba (utabyara abandi bakristo), ntushobora kunezeza umutahiza mukuru ariwe Yesu-Kristo. Intama zigomba kubyara izindi ntama-Nta mushumba ubyara intama; ahubwo yita ku ntama. Umwanditsi w’urwandiko rwandikiwe Abaheburayo agaragaza ko mu gihe intama zigandiye abashumba, ingaruka mbi ziza kuri zo ubwazo: “mubumvire kugira ngo babikore banezerewe kandi batagononwa, kuko kubikorana akangononwa kutagira icyo kumarira mwebwe”. (Abah 13:17) Koko rero, iyo intama zanze kumvira abashumba zigahitamo gutana, Satani aba ari hafi ngo azicakirire iyo mu bihuru aho zahabiye aziconshomere. Nibyo Petero atubwira, ati: “mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera”. (1 Pet 5: 8)

Bene Data muri Kristo Yesu, birakwiye ko abashumba n’intama twese twita ku nshingano zacu kandi tukabikora tuzirikana ko hari igihe kizagera tukabazwa uko buri wese yakoze. Abashumba baragirana urukundo, bagakenura umukumbi kandi bakawurinda badahatwa, “Umutahiza naboneka, bazahabwa ikamba ry’ubugingo ritangirika.” ( 1 Pet 5:4). Abakristo bagandukira abashumba bicishije bugufi, ingororano yabo ni “ubukire, icyubahiro, n'ubugingo”. (Imig 22:4) Nongere mbasabe twese twisuzume; buri wese arebe uko yashyize mu bikorwa inshingano ze. Mbese hari umushumba wakwishimira intama z’ingumba kandi zimutera amahembe? None se hari intama zakwishimira kuragirwa n’umushumba utazikenura? Twakwisuzuma ntitwagibwaho n’urubanza! (1 Abakor 11:31)

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Uwiteka aguhe umugisha akurinde, Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza, Uwiteka akurebe neza, aguhe amahoro. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 23/04/2023
Arch. SEHORANA Joseph

 

Last edited: 22/04/2023

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment