INGESO ZA GIKRISTO N’INGESO ZA KAMERE

IBICE BYO GUSOMA: Zaburi 85; Indir 5:2-16; 2 Pet 1:1-15

INGESO ZA GIKRISTO N’INGESO ZA KAMERE

Ndabasuhuje bene Data bakundwa n’Umwami Yesu. Nejejwe no kongera kuganira namwe ku Ijambo ry’Imana. Sinshidikanya ko twaheshejwe umugisha n’Ubutumwa bwo ku cyumweru gishize bwari bufite  umutwe ugira uti: "Imfatiro si Urufatiro." Ku ruhande rumwe twabonye ko hariho imfatiro nyinshi kandi zishobora gusenyuka. Ku rundi ruhande twabonye ko hariho urufatiro rumwe rw’ukuri rutabasha gusenyuka cyangwa kunyeganyezwa arirwo Kristo-abamwubatseho bitwa “aba-Kristo”.

Muri iki gihe iyo umuntu akubwiye ati “kanaka ni umuntu wanjye”, aba avuze ko uwo ari umuntu w’inshuti; bahuje ingeso. Niba turi abantu ba Kristo dukwiye guhuza nawe ingeso. Ingeso cyangwa imico nibyo bigena abo turibo. Tuba Abakristo kuko dufite ingeso za gikristo, tukaba abapagani kuko dufite ingeso za kamere. 

Uyu munsi nifuje ko twakwibanda ku ngeso za gikristo nk’uko tuzibona muri 2 Pet 1: 5-7: kwizera; ingeso nziza; kumenya; kwirinda; kwihangana; kubaha Imana; gukunda bene Data; n’urukundo.

Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby'ukuri (Abaheburayo 11:1). Kwizera ni ko kwatumye Henoki yimurirwa mu ijuru ngo adapfa, kandi ntiyaboneka kuko Imana yamwimuye, kuko yahamijwe atarimurwa yuko yanejeje Imana. (Abaheburayo 11:5) Kwizera ni ko kwatumye Nowa atinya Imana amaze kuburirwa na yo iby'ibitaraboneka, akabaza inkuge yo gukiza abo mu nzu ye, ari yo yacishije iteka ry'abari mu isi, aragwa gukiranuka kuzanwa no kwizera ( Abaheburayo 1:7) Kwizera ni ko kwatumye Aburahamu yumvira Imana imuhamagaye kujya aho agiye kuragwa, nuko agenda atazi iyo agiye ( Abaheburayo 1:8). Abo bose bapfuye bacyizera batarahabwa ibyasezeranijwe, ahubwo babiroraga biri kure cyane bakabyishimira, bakavuga ko ari abashyitsi n'abimukira mu isi ( Abaheburayo 1:13). Natwe uko Kwizera niko dusabwa muri iki gihe giheruka cy'isi kugira ngo tuzaragwe Ubwami bw'Imana. Hari byinshi bishobora guca intege ukwizera kwacu: gutinda kw’amasezerano; inshuti mbi; guhemukirwa n’abo dusangiye kwizera; abahanuzi b’ibinyoma; etc. Nyamara hahirwa uwihangana akageza imperuka kuko ariwe uzakizwa. (Mt 24:13)

Ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’imico igomba kuranga umukristo, Petero yahashyize “ingeso nziza”. Inkoranyamagambo zisobanura ko kugira “ingeso nziza” ari “uguhebuza mu by’umuco; kugira neza.” Igisobanuro cy’umwimerere cy’ibanze cy’ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “ingeso nziza,” cyumvikanisha igitekerezo cyo “guhebuza mu buryo ubwo ari bwo bwose.” Bibiliya iduha ingero z’ingeso mbi ndetse n’inziza: Samweli yagiraga ingeso nziza ariko abana be bakagira ingeso mbi: "Ariko abahungu be ntibagendana ingeso nk'ize, ahubwo bakiyobagiriza gukunda ibintu, bagahongerwa, bagaca urwa kibera (1samweli 8:3). Izo ngeso mbi z’abahungu be nizo zatumye rubanda babwira Samweli bati:"Dore uri umusaza kandi abahungu bawe ntibagendana ingeso nk'izawe, none rero utwimikire Umwami ajye aducira imanza nk'ayandi mahanga (1Samweli 8:5 ). Ingeso mbi rero byanze bikunze zigira ingaruka kuri nyirazo. Bibiliya iravuga ngo: “Bazabona ishyano abakururisha gukiranirwa ingeso z'abo mbi nk'ukuruza umugozi, bakurura n'icyaha nk'ukurura umurunga w'igare (Yesaya 5:18). Hari inama tugirwa mu bijyanye no gutunganya ingeso zacu: “Umunyabyaha nareke ingeso ze, ukiranirwa areke ibyo yibwira agarukire Uwiteka nawe aramugirira ibambe, agarukire Imana yacu kuko izamubabarira rwose pe (Yesaya 55:7)

Ku mwanya wa gatatu mu ngeso za gikristo haza “kumenya”. Uku kumenya gutandukanye n’ubwenge bw’isi: “Kuko ubwo ubwenge bw'Imana bwategetse ko ab'isi badaheshwa kumenya Imana n'ubwenge bw'isi, Imana yishimiye gukirisha abayizera ubupfu bw'ibibwirizwa( 1Abakorinto 1:21). Ni yo iha umuswa kujijuka, n'umusore ikamuha kumenya no kugira amakenga ( Imigani 1:4) Uwiteka ni we utanga ubwenge, mu kanwa ke havamo kumenya no kujijuka ( Imigani 2:6).

Ku mwanya wa kane haza “kwirinda”. Hari ibyo Abakristo dukwiriye kwirinda: mu mirire; mu minywere; mu myambarire; mu mivugire; mu mibanire; mu mibereho yacu ya buri munsi: Kwirinda inyama zaterekeshejwe ibishushanyo bisengwa, n'amaraso, n'ibinizwe, no gusambana. Ibyo nimubyirinda muzaba mukoze neza. Nuko murabeho " (Ibyakozwe n'Intumwa 15:29)

Ku mwanya wa gatanu haza “kwihangana”. Yesu niwe cyitegererezo kiruta ibindi mu kwihangana. Yarasuzugurwaga akangwa n'abantu, yari umunyamibabaro wamenyereye intimba, yasuzugurwaga nk'umuntu abandi bima amaso natwe ntitumwubahe. (Yesaya 53:3) Yararenganye ariko yicisha bugufi, ntiyabumbura akanwa ke amera nk'umwana w'intama bajyana kubaga, cyangwa nk'uko intama icecekera imbere y'abayikemura, ni ko atabumbuye akanwa ke ( Yesaya 53:7) Bibiliya itubwira ko tutagomba kwishimira kwitwa Abakirisitu gusa ko ahubwo tugomba no kwemera kubabazwa kubwe: “Kuko mutahawe kwizera Kristo gusa, ahubwo mwahawe no kubabazwa ku bwe” ( Abafilipi 1:29) Ariko sibyo byonyine, ahubwo twishimira no mumakuba yacu kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana (Abaroma 5:3) Kandi kwihangana kugatera kunesha, ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro
(Yesaya 5:4)

Ku mwanya wa gatandatu haza “kubaha Imana”. Umubwiriza yavuze ko ibintu byose nta gaciro bifite usibye kubaha Imana: “ni ubusa gusa nta kamaro, byose ni ubusa. Nta kindi gifite akamaro atari ukubaha Imana” ( Umubwiriza 12:8). Nuko bakindwa, ubwo dufite ibyo byasezeranijwe, twiyezeho imyanda yose y'umubiri n'umutima, tugende twiyejesha rwose kubaha Imana
(2Abakorinto 7:1).

Ku mwanya wa karindwi haza “gukunda bene Data n’urukundo” muri rusange. Pawulo atubwira ko ku byo gukunda bene Data dukwiriye gukundana rwose, kandi ku by'icyubahiro umuntu wese agashyira  imbere mugenzi we (Abaroma 12:10). Umuntu wese ukunda y'abyawe n'Imana kandi azi Imana (1Yohana 4:7). Ufite urukundo ntagirira mu genzi we nabi, nicyo gituma urukundo arirwo rusohoza Amategeko (Abaroma 13:10)

Bene Data gukiranuka kose wagira, impano, guhanura, kwitanga ntacyo byatumarira tudafite urukundo. Urukundo ntabwo ruzashira. Guhanura kuzarangira no kuvuga izindi ndimi kuzagira iherezo, ubwenge na bwo buzakurwaho (1Abakorinto 13:8).

Bene Data, Abakristo b’ukuri bihatira kwica ingeso zabo z’iby’isi arizo gusambana, no gukora ibiteye isoni, no kurigira, no kurarikira n’imyifurize yose, kandi bakihatira kwiyambura umwambaro wose ushaje ukozwe mu budodo bw’umujinya, n’uburakari, n’igomwa, no gutukana, n’amagambo ateye isoni (Abakolosayi 3:5-11). Bakwiye kwirinda kutizera; ingeso mbi; ubujiji; gusayisha; kutihangana; kutubaha Imana; kudaha agaciro bene Data; n’urwango.

Mu gusoza ndagira ngo nongere mbibutse ko ingeso zacu arizo zitugira abo turibo: ingeso Satani yatwanduje nizo zizatuma abantu batwita abasambanyi; abatinganyi; abasinzi; abarozi; abicanyi; abariganya; abapagani; abirasi; abanyarugomo; ababeshyi; abajura; etc. Ku rundi ruhande ingeso nziza za gikristo nizo zizatuma abantu batwita Abakirisitu; abarokore; inyangamugayo; etc.

Wowe se ku rwawe ruhande wumva ufite ingeso za gikristo cyangwa iza kamere? Birashoboka ko wakwiheshe amahoro. Nyamara ndagira ngo nkwibutse ko umunyarwanda yaciye umugani ngo: “Ingeso ntirara bushyitsi”. Ingeso urayihishira ariko igihe cyagera ikagutamaza! Undi munyarwanda nawe yaravuze ngo: “Kurara mu kiraro kwa rya tungo ririnda ingo ntibituma rihinduka inyana”. Kuba umaze igihe mu muryango w’Abakristu ntibishobora kukugira Umukristu. Ndagusabira ku Mana kandi nanjye nisabira ngo twiyambure ingeso zacu mbi. Mbatuye mwese indirimbo ya Indirimbo ya 105 mu Gushimisha.

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira age arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. Sehorana Joseph

 

Last edited: 01/08/2020

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment