INGARUKA ZO GUKIZWA UKIBAGIRWA GUKINGA

IGICE CYO GUSOMA: LUKA 11:14-26

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “INGARUKA ZO GUKIZWA UKIBAGIRWA GUKINGA”. Turibanda ku murongo wa 24-26 y’igice cya 11 mu Butumwa Bwiza uko bwanditswe na Luka, ahagira hati: Dayimoni iyo avuye mu muntu, azerera ahadafite amazi ashaka uburuhukiro, akabubura akavuga ati ‘Reka nisubirire mu nzu yanjye navuyemo.’ Yagerayo agasanga ikubuye kandi iteguye, akagenda akazana abandi badayimoni barindwi bamurusha kuba babi, bakinjira bakayibamo. Nuko ibyo hanyuma by’uwo muntu bikarusha ibya mbere kuba bibi.”

Mu gihe cya Yesu (kimwe no muri iki gihe), hari abantu babaga barabohowe iminyururu y’abadayimoni, nyamara ntibiyegurire Imana burundu ngo Umwuka Wera ature mu mitima yabo. Hari igihe umuntu aza mu rusengero bakigisha, agafata icyemezo cyo gukizwa, bakamusengera agataha, ariko ejo cg ejobundi ugasanga yabivuyemo. Hari n'abamara igihe kinini bakijijwe nyuma y'imyaka myinshi bakagwa. Nyuma yo gukizwa, bisaba ko umuntu akomeza kumva ijambo ry'Imana no kuyoborwa na ryo. Nk’uko umuntu atarya rimwe gusa ngo bibe birangiye, niko n’umukristo agomba guhora yumva ijambo ry'Imana kugira ngo abeho. Iyo rero yiraye ijambo ry'Imana rigakama muri we, abadayimoni bamuvuyemo igihe yakizwaga bagaruka aho bahoze. Iyo bahageze bagasanga inzu ikubuye neza irimo ubusa, bahita bigumira aho, kandi  bagahamagara abandi badayimoni bikubye karindwi bakaza bagatura muri iyo nzu, maze umuntu akarushaho kuba mubi cyane.

Nitutiyegurira Yesu burundu ngo abe ari we uyobora ubugingo bwacu, tuzigarurirwa na Satani. Nta kabuza, tugomba gutegekwa n’imwe muri izi mbaraga ebyiri zikomeye. Ntabwo ari ngombwa ko twihitiramo ku bushake gukorera ubwami bw’umwijima kugira ngo dutegekwe na bwo. Nitutifatanya n’imbagaga zo mu ijuru, Satani azigarurira imitima yacu ayigire ubuturo bwe. Dushobora kureka ingeso mbi nyinshi, tukitandukanya na Satani mu gihe runaka; nyamara nitutomatana cyane n’Imana binyuze mu kuyiyegurira burundu, tuzatsindwa. Iyo hatabayeho gusabana n’Imana mu buryo buhoraho, tuba turi mu maboko y’umwanzi, kandi ku iherezo dukora ibyo adutegeka. Menya ko ba badayimoni bakuvuyemo igihe wakizwaga batari kure yawe; baracyazerera hafi kandi umunsi bazagaruka bagasanga nta kikurimo bazakwigarurira. Iyo habayeho kurangara cg gucogora, uwakoreraga Imana akora amahano umupagani atatinyuka! Niyo mpamvu kubwiriza umuntu waguye bigoye cyane kuruta kubwiriza utarigeze kumenya Imana.

Gusubira inyuma biragatsindwa! Petero abigereranya no gusubira ku birutsi nk’imbwa cg gusubira kwigaragura mu byondo nk’ingurube. Petero abivuga muri aya magambo: “Niba kumenya neza Yesu Kristo Umwami wacu n’Umukiza kwarabateye guhunga, bakava mu by’isi byonona maze bakongera kubyizingitiranirizamo bikabanesha, ibya nyuma byabo biba birushije ibya mbere kuba bibi. Icyajyaga kubabera cyiza, iyaba batigeze kumenya inzira yo gukiranuka, biruta ko basubira inyuma bamaze kuyimenya, bakareka itegeko ryera bahawe. Ibyabasohoyeho ni iby’uyu mugani w’ukuri ngo ‘Imbwa isubiye ku birutsi byayo’, kandi ngo ‘Ingurube yuhagiwe isubiye kwigaragura mu byondo.’” (2 Pet 2: 20-22)

Iyo usesenguye neza amagambo ya Yesu twasomye, usanga kugira ngo umuntu asubire inyuma biterwa n’ibintu bitatu by’ingenzi: uburangare bugaragazwa no kudakinga imiryango y’inzu ye (1); kuba inzu ye irimo ubusa (2) no gukuburira/gutegurira abadayimoni (3). Iyo inzu ifunguye, buri muntu wese ubishatse ayinjiramo kandi agakoreramo ibyo ashaka. Ibyo byoroha kurushaho iyo irimo ubusa. Umukristo wuzuye imbaraga z’Umwuka Wera ntashobora gutegekwa n’abadayimoni; ariko iyo muri we nta kirimo, abadayimoni bamuhindura igikoresho. Na none iyo umuntu yihannye ariko agakomeza gukora ibyaha nkana, aba arimo abererekera cg se akuburira abadayimoni. Mwene uwo Imana ntishobora kumuturamo kuko itajya ibangikana na Satani. Amazi meza n’akereta ntabasha kuva mu isōko imwe; gukiranuka no gukiranirwa ntibifatanya; urumuri n'umwijima ntibibana; kandi Kristo ntaho ahuriye n’abadayimoni. (Yak 3:11; 2 Abakor 6:14-18)

Mu bintu bitatu maze kuvuga bishobora kuba inzira y’abadayimoni, ndashaka gutinda ku kijyanye no kurangaza inzu, aribyo nise “gukizwa ukibagirwa gukinga”. Umubiri w’umuntu ufite ibyumviro bitandukanye. Ibyo byumviro nabigereranyije n’inzugi n’amadirishya by’inzu. Aha niho ibyinjira n’ibisohoka mu muntu bishobora kunyura-Ni naho Imana cg Satani binjirira cg bagasohokera. Reka mvuge gato ku miryango n’amadirishya by’ingenzi.

Amaso niyo muryango wa mbere w’umubiri wawe. Amaso ashobora kuba umuryango Imana cg abadayimoni binjiriramo baza iwawe. Iyo umuntu akoresheje amaso areba ibitagira umumaro (nk’umugore wiyandaritse; filime z’urukozasoni;...) ashobora kwinjiza abadayimoni batandukanye mu mutima we (abadayimoni b’ubusambanyi...). Bityo rero dukwiye kugenzura uyu muryango twitondera ibyo tureba. Undi muryango w’ingenzi ni amatwi. Abadayimoni bashobora kwinjira mu muntu banyuze mu matwi. Iyo uteze amatwi abaneguranyi, abasebanya, abakobanyi, n’abandi bavuga ibibi, abadayimoni babasha kukwinjirira. Hari n’undi muryango tutasiga witwa umunwa. Igihe cyose dukoresheje umunwa tuvuma, dutukana, tuzimura, ..., tuba dufungurira abadayimoni amarembo.

Muri rusange, iyo abantu b’Imana bananiwe kuyegurira imibiri yabo, baba bafungurira imiryango Satani. Imana iratwingingira kugarira amarembo kugira ngo tuzitire amayira yose umwanzi yanyuramo akatwigarurira. Pawulo aduhugurira kugenzura uburyo dukoresha ingingo z’imibiri yacu agira ati : Nuko bene Data, ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye.” (Abar 12:1) Imibiri yacu nitutayegurira Imana, izaba amacumbi y’abadayimoni aho kuba insengero z’Umwuka Wera w’Imana. 

Mwenedata, niba uyu munsi wibwira ko uhagaze, ukwiye kwirinda ngo utagwa ugasubira kucyo wanze. Bakristo bavandimwe, dusengere abatarakizwa, tubabwirize ubutumwa bwiza bakizwe, ariko kandi natwe ubwacu twisengere kandi twirinde. Ni akaga gakomeye gusubira ku birutsi nk’imbwa cg kwigaragura mu byondo nk’ingurube! Twimike Yesu mu mitima yacu, aganze, atsinde Satani n’ingabo ze zihora zizerera zirindiriye ko turangara ngo zitwicire umumaro.

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 05/12/2021
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
WatsApp: 0788730061
Website:
http://www.sehorana.com/
E-mail:
sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 03/12/2021

  • 2 votes. Average: 5 / 5.

Comments

  • Ishimwe Redampta
    • 1. Ishimwe Redampta On 06/12/2021
    Murakoze cyane kudusangiza ubu butumwa bwiza Imana ibahe imigisha Kandi Imana ikomeze kuduha imbaraga zo gukinga inzugi zacu kugirango abadayimoni batabona aho binjirira

Add a comment