Créer un site internet

IMIRIMO MYIZA YOSE IRANDIKWA KANDI IMANA NTIYITIRANYA AMAZINA

IBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 45; Guteg 10:12-11:1; Ibyak 23:12-35

Ubusanzwe ufashe umwanya ukibaza icyo Imana yagushyiriye ku isi, byagufasha gukoresha igihe cyawe neza, no kuba mu mwanya Imana igushakamo. Abantu benshi bakunze gusenga Imana bayisaba ibyo bashaka ariko si benshi bakunze gusenga basaba Imana ngo ibahishurire ubushake bwayo kuri bo. Hari ibyo wifuza ko Imana igukorera ariko nayo hari ibyo igushakaho. Ntabwo Imana yaremye umuntu nta mpamvu. None se Imana yaremye umuntu ngo imukorere cyangwa ngo ayikorere?  Dore igisubizo: “kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo.” (Ef.2:10) Mbere na mbere tugomba kwemera ko turi abo Imana yaremye, ibihangano by’Imana. Mu kuturema Imana yashakaga kudukoresha imirimo myiza. Nta muntu Imana yaremeye gukora nabi, ahubwo twese abo yaremye yaturemeye gukora ibyiza.

Mose yamenyesheje Abisiraheli icyo Imana ibashakaho nk’ubwoko bwayo: “None wa bwoko bw’Abisirayeli we, Uwiteka Imana yawe igushakaho iki? Si ukubaha Uwiteka Imana yawe, ukagenda mu nzira ikuyoboye zose, ukayikunda, ugakoreshereza Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose, ukitondera amategeko y’Uwiteka y’uburyo bwose ngutegekera uyu munsi kukuzanira ibyiza?” (Gut 10:12-13) Imana idushakaho: (1) kuyubaha, (2) kwemera kuyoborwa nayo, (3) kuyikunda (4) kuyikorera n’umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose; (5) kwitondera amategeko yayo.

Burya abakozi bari ukwinshi; reka dufate urugero rw’umuhinzi. Hari uwo ushyira mu murima akajya akureba ku jisho ngo abone uko yonsa umuhini; usiba; ugucunga ku jisho ngo yiyicarire cyangwa yigire mu bindi; etc. Cyakora hari n’umuhinzi umara aho wamweretse agatangira n’ahandi mutavuganye. Icyo aba bahinzi bahuriyeho ni uko bose baba bategereje ibihembo. Uko byamera kose umukozi ahemberwa icyo yakoze. None se Imana ni umuswa ngo iyoberwe abiyitirira umurimo wayo ariko basiba, banebwa, baca abandi intege n’ibindi bisa bityo? Oya! Imirimo myiza Yose Irandikwa kandi Imana ntiyitiranya amazina: "Mana yanjye ujye unyibuka kubw'ibyo, kandi ntuzahanagure imirimo yanjye myiza nkoreye inzu y'Imana yanjye, n'ibihe bifatwa muri iyo". (Nehem.13:14). Komeza ukore imirimo myiza yose y’Imana kuko n'ubwo abantu batayimenya cyangwa ngo banayandike (ntitukijya mu rusengero ngo Pasteur abone ko wahagurutse ujye gutanga umutima ukunze), ariko Imana yo iyo mirimo yawe ukora yose irayizi. Kuko Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n'urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo, kuko mwakoreraga abera na none mukaba mukibakorera (Abaheburayo 6:10).

Umukoro: Mbese mutekereza ko gukorera Imana ari ubushake cyangwa ni itegeko?

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira age arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Umugisha w’Imana ube by’umwihariko ku bakirisitu bakomeje kugaragaza ko bakunda umurimo wayo muri ibi bihe bya Covid-19. Amina!

Last edited: 13/06/2020

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment