IMANA YICA IMIGAMBI Y'INCAKURA

IBICKing iiE BYO GUSOMA: Zaburi ya 148; Yobu 5:12-16; Matayo 2:13-23.

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashimira Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Uyu munsi turaganira ku butumwa bugira buti: “IMANA YICA IMIGAMBI Y'INCAKURA”. Hashize igihe gito twijihije Noheli; umunsi mukuru twibukaho ivuka rya Yesu. Ubusanzwe Noheli ni umunsi w’ibyishimo n’umunezero. Igihe Yesu yavukaga, Abamarayika basabwe n’ibyishimo basingiza Imana bagira bati: “Mu ijuru icyubahiro kibe icy’Imana, no mu isi amahoro abe mu bo yishimira.” (Luka 2:14).  Icyo gihe Malayika w’Imana yabwiye abashumba ko azanye “Ubutumwa Bwiza bw’umunezero mwinshi uzaba ku bantu bose” (Luka 2:10). Nyamara Noheli ntiyabaye umunezero “ku bantu bose”! Umwami Herode acyumva iby’ivuka rya Yesu, ngo yahagarikanye umutima “n’ab’i Yerusalemu bose” (Mat 2:3). Ni iki cyateye Herode guhagarika umutima?

Ubusanzwe, nta mwami wima ingoma undi ataratanga, kereka mu gihe umwe ari umwami w’abami. No mu Rwanda rwa kera iyo umwana uzaba umwami yabaga amaze kugera ikirenge mu cya se, byasabaga ko se bamunywesha undi akazabona kwima. Iki rero nicyo cyateye umwami Herode ubwoba acyumva ivuka ry’umwami witwa Yesu, yiyemeza kumwica hakiri kare, ngo atazamusimbura ku ngoma. Herodi yari umunyabwenge n’incakura. Kugira ngo abone uko asohoza umugambi wo kwivugana Yesu rugikubita, yeretse  abanyabwenge  ko  ntakibazo  afite  ku  mwana  wavutse;  arababwira  ati: “Nimugende musobanuze neza iby’uwo mwana. Nimumubona muze mubimbwire, nanjye njye kumuramya” (Mat 2:8). Aya mayeri ya Herode ntaho atandukaniye n’ayo Yuda yakoresheje igihe yagambaniraga Yesu: “Akibivuga haza igitero kizanywe n’uwitwa Yuda, umwe muri abo cumi na babiri akigiye imbere. Nuko Yuda uwo yegera Yesu ngo amusome.” (Luka 22:47) Ibi bigaragaza ko yaba Herode cg Yuda bose bakoreshwaga na Satani kuko ariwe se w’indyarya n’abicanyi nk’uko Yesu yabivuze: “Mukomoka kuri so Satani, kandi ibyo so ararikira ni byo namwe mushaka gukora. Uwo yahereye kera kose ari umwicanyi, kandi ntiyahagaze mu by’ukuri kuko ukuri kutari muri we. Navuga ibinyoma, aravuga ibye ubwe kuko ari umunyabinyoma, kandi ni se w’ibinyoma” (Yoh 8:44).

Mu ivuka rya Yesu, Satani yamenye ko yari afite inshingano yo kurwanya ubutware bwe; ahindishwa umushyitsi n’ubutumwa bwa Marayika wahamyaga iby’ububasha bw’uwo Mwami mushya wari uvutse. Satani wari uzi neza umwanya Kristo yari afite mw’ijuru nk’umutoni wa Se, yatangajwe no kubona aza kuri iyi isi nk’umuntu, ndetse bimutera ubwoba. Ibyo nibyo byatumye Yesu akimara kuvuka Satani amugabaho igitero agambiriye kumwica anyuze muri Herode. Ariko Satani yaratsinzwe. Ntiyashoboye kwica Yesu ngo akome mu nkokora umugambi w’Imana.

Yobu yaravuze ati: Imana “Yica imigambi y’incakura, kugira ngo amaboko yazo adasohoza imirimo yazo. Kandi Imana itegera abanyabwenge mu buriganya bwabo, n’inama z’ab’incakura ikazubika” (Yobu 5:12-13). Abanyabwenge bibwiraga ko Herode yashakaga koko kumenya amakuru y’umwana wavutse akaza kumuramya,  nyamara  we yishakiraga  kumwica  ari  nacyo  cyatumye  IMANA  ibabwirira mu  nzozi  kunyura  iyindi  nzira  mu  gutaha  kwabo,  maze  barayumvira  bashakisha  indi  nzira  yo gucamo. (Mat 2:12) Herode abonye ko abanyabwenge bamutengushye yahisemo kwica abana bato b’abahungu bakivuka kugira ngo arebe ko na Yesu yapfamo. Impinja zarapfuye, nyamara Yesu ntiyapfuyemo kuko Malayika w’Umwami Imana yabonekeye Yosefu mu nzozi aramubwira ati: “Byuka ujyane umwana na nyina uhungire muri Egiputa, ugumeyo ugeze aho nzakubwirira, kuko Herode agenza umwana ngo amwice.” (Mat 2:13). Yesu yagumye muri Egiputa kugeza Herode amaze gutanga (Mat 2:15). Icyo gihe Mariya na Yosefu bavuye muri Egiputa ariko batinya gusubira iwabo i Betelehemu ahubwo bajya gutura i Nazareti kuko batinyaga umwami wasimbuye Herode kuko nawe atari mwiza na mba.

Imana Yarinze Yesu umuraba w’uburakari bwa Satani kugeza aho igihe cyateganyijwe cyari gisohoye. UbwoYesu yatsinze urwo rugamba natwe tuzatsinda. Ibiduhiga n’ibitwirukaho ni byinshi, ariko ntibizabona aho bica uburinzi bw’Imana.  Niba nawe ufite ibiguteye ubwoba, ubyereke Imana witurize. Imana izi icyo izakora ngo yiheshe icyubahiro. Dufite amasezerano menshi twahawe n’Imana ko izaturinda. Mu Migani 18:10 hagira hati:  “Izina ry’Uwiteka ni umunara ukomeye, umukiranutsi awuhungiramo, agakomera.” Muri Zaburi ya 46:2 ho hakagira hati: “Imana ni yo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu, ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba.”

Imana yagaragaje mu buryo butangaje ko ishoboye kurinda ubwoko bwayo. Igihe abasore batatu b’Abaheburayo ari bo Saduraka, Meshaki na Abedenego bangaga kunamira igishushanyo cy’izahabu Umwami Nebukadinezari yari yakoze, uwo mwami wari wazabiranyijwe n’uburakari yategetse ko babajugunya mu itanura ryari ryacanywe mu buryo burenze urugero ryari risanzwe ricanwamo. Nebukadinezari, umwami wari ukomeye kuruta abandi bose ku isi, yavuganye agasuzuguro agira ati: “mbese imana iri bubakize amaboko yanjye ni iyihe?” (Daniyeli 3:15). Abo basore batatu biringiraga mu buryo bwuzuye ko Imana yabo yari ifite ububasha bwo kubarinda barashubije bati: “Imana yacu dukorera ibasha kudukiza mu itanura ry’umuriro ugurumana, kandi izadukiza ukuboko kwawe nyagasani” (Daniyeli 3:17). Ni koko, iryo tanura ry’umuriro ugurumana, nubwo ryacanywe rikaka incuro zirindwi kurusha uko ryari risanzwe ryaka, Imana yarabarinze, kandi umwami Nebukadinezari ubwe yemera ko ari “nta yindi mana ibasha gukiza bene ako kageni.” (Daniyeli 3:29)

Koko rero Imana ijya ibuza imigambi n’inama mbi by’incakura gusohora. Hari n’ubwo imitego y’incakura arizo ifata. Dufite ingero nyinshi z’imigambi mibi yahitanye abayiteguye: Farawo yahigiye kwica Abisirayeli avuga ati: “Nzabimariraho agahinda, nzakura inkota, ukuboko kwanjye kubarimbure” (Kuv 15:9). Byarangiye Abanyegiputa n’amafarashi ya Farawo yose byose bishiriye mu nyanja. Hamani ashaka kurimbura Abayuda no kumanika Morodekayi ku giti niwe wakimanitsweho. (Esiteri 7:10). Inama mbi z’ubugome za Ahitofeli zamuteye kwiyahura. (2 Sam 17:14, 23) Senakeribu, umwami wa Ashuri nyuma yo kwirata cyane ku mwami Hezekiya yishwe n’abo yibyariye. (2 Abami 19:35-37) Mwibuke kandi ko Herode washatse kwica Yesu akiri umwana yapfuye mbere ye! Ni ukuri urugamba si urwacu, ahubwo ni urw’Uwiteka. Iyarinze Yesu amaboko ya Herode nawe yakurinda abahigira ubugingo bwawe.

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. SEHORANA Joseph (EAR Shyogwe)

WatsApp: 0788730061

Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr   

Last edited: 26/12/2020

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Comments

  • Shema
    • 1. Shema On 22/02/2022
    URAKOZE CYANE NDIZE
  • Ndacyayisenga Amos
    • 2. Ndacyayisenga Amos On 26/12/2020
    Amen thanks for this good preaching

Add a comment