IMANA YAGUHINDURIRA IZINA

SarahandabrahamIBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 103; Itangiriro 17:1-12a; 15-16; Abakolosayi 2:6-12.

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashimira Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Uyu munsi turaganira ku butumwa bugira buti: “IMANA YAGUHINDURIRA IZINA”.

Izina ni inyito umuntu amenyekaniraho, ahamagarwamo, abantu bifashisha mu gihe bamwerekezaho. Izina ni ikirango gatozi umuntu afata hakurikijwe ibimugaragaraho, ibyo bamukeneyeho cg bamwitezeho hagamijwe kugaragaza itandukaniro hagati ye n’abandi. Umuntu ashobora kwitwa izina hagamijwe kugaragaza ishusho nziza y’imibereho ye cg iy’ababyeyi be (izina ryiza) kimwe n’uko ashobora kwitwa izina hagamijwe kugaragaza ishusho mbi y’imibereho ye cg iy’ababyeyi be (izina ribi). Umunyarwanda yaravuze ngo: “Izina niryo muntu”; undi nawe aravuga ati: “Iso ntakwanga akwita nabi”. Ushobora kubona ingero nyinshi z’abantu mubana cyangwa mwabanye bagiye bagaragaza imyitwarire cyangwa se imibereho ihuye neza neza n’uko bitwa. Ibi byerekana ko ari izina ryiza, ari n’iribi, byombi ari umurage. Ibikorwa cg ibisobanuro bikubiye mu izina ni byo zina ry’ umuntu mu buryo bwuzuye; ayo duhamagarwa ni inshamake z’amazina yacu nyayo. Burya kandi uguhamagaye mu izina ribi aba ashatse kuvuga byinshi bibi kurusha iryo zina ubwaryo. Nubwo bavuga ko izina ariryo muntu, hari utatira igihango cy’izina rye akigaragaza mu buryo buhabanye n’izina yahawe. Ni muri ubwo buryo Lusiferi (“Lucifer”) wari ufite izina ryiza risobanura “umutwaramucyo” ("light-bringer") yaritatiye, bityo bituma yitwa Satani, bisobanura “Umushukanyi” (Yesaya 14:11-14). Ubundi ikimenyerewe nuko umuntu ahindurirwa izina ava ku ribi ajya ku ryiza; biragatsindwa kuva ku izina ryiza ujya ku ribi!

Hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma umuntu yifuza guhindura izina: nko kuba ritesha agaciro nyiraryo; risesereza imyifatire mbonezabupfura cyangwa ubunyangamugayo bw’abantu; etc. Akenshi amazina nk’ayo ababyeyi bayita abana kubw’ubuzima babayemo: Nyiragahinda; Ndaruhekeye; etc. Guhindura izina wiswe n’ababyeyi bishobora koroha kurusha guhindura izina wahimbwe n’abantu kubw’imyitwarire yawe: Kariganya; Manyanga; Biryuwiziritse; Karyamyenda; Kazizi; etc. Cyakora ryaba izina ribi wiswe n’ababyeyi; ryaba iryo wiswe na rubanda; yose Imana ishobora kuyahindura. Ndagusabira ngo muri uyu mwaka dutangiye wa 2021, Imana izaguhindurire izina! Ntukongere kwitwa Yabesi, Kariganya, Rumarinkwi (umukobwa wagumiwe); etc!

Iyo bibaye ngombwa Imana yemera ko umuntu ahindurirwa izina. Hari ingero nyinshi z'abantu Imana yahisemo guhindurira amazina: Aburahamu witwaga Aburamu; Sara witwaga Sarayi; Petero witwaga Simoni; Pawulo witwaga Sawuli; etc. Umuntu ashobora guhindurirwa izina hashingiwe ku byahindutse cg ibizahinduka kuri we. Buri zina rishya rijyana n'isezerano rishya. Abantu bose bahinduriwe amazina kubera amasezerano bahawe. Kubera iyo mpamvu, nasanze buri muntu wese wibitseho isezerano afite n'izina rishya. Nawe usoma ubu butumwa ushobora kuba wibitseho izina rishya.

Imana ijya itangira kwita umuntu izina rishya akiri mu mibereho ye ya kera. Abantu benshi Imana yise amazina mashya ntabwo byahise bihinduka ngo abantu babimenye kandi bayabite; ndetse n'ubuzima barimo bujyanye n'amazina yabo ya kera ntabwo bwahereyeko buhinduka. Aburahamu na Sara bakomeje kubura urubyaro mu gihe cyagenwe kandi bitwa ba sekuru na nyirakuru b'amahanga; Dawidi yakomeje kuragira intama kandi yarimitswe ngo abe Umwami. Ahari nawe ukomeje kuba mu buzima bwa kera kandi wibitseho izina rishya (isezerano). Ahari izina ryawe rishya ni wowe gusa urizi kuko Imana ijya kurihindura mwari mwenyine. Tekereza ukuntu byagoye Yakobo gusobanura ko atacyitwa iryo zina. Birashoboka ko abantu bakomeje kumwita izina yakuweho. Isi ijya ikunda kutwita amazina ya kera yibutsa amateka twanyuzemo: ubukene bw'iwanyu, ibibazo wanyuzemo, etc. Izina rya kera bose bararizi nyamara ufite izina rishya abandi batazi (Ibyahishuwe 2:17). Abantu bafite uburenganzira bwo kukwita izina rya kera kuko ari ryo bazi. Ntucumuzwe n'umuntu ukuzi gusa mu izina rya kera; uramurenganya. Reka agufate uko akuzi kuko niho amakuru afite agarukira. Wowe wirebere mu izina rishya Imana ikwita ureke kwibona mu mazina abantu bakwita. Nubwo byatinda inkuru y'izina ryawe rishya izamenyekana utiriwe uyamamaza. Ntabwo ushinzwe kubwira abantu no kubumvisha ko hageze ko witwa izina ryawe rishya. Iyo igihe cy'Imana kigeze ababishinzwe barabyamamaza wowe wigaramiye. Mbese wemera ko Imana ishobora kuguhindura izina? Birashoboka cyane!

Nyina wa Yabesi yamwise iryo zina kubera ko “yamubyaranye agahinda” (1 Ngoma 4:9). Bishoboka ko hari abakinaga ku mubyimba Yabesi kubera iri zina, bituma akurana igikomere mu mutima, bimutera kujya imbere y’Imana arayisabira ati: “Icyampa ukampa umugisha rwose, uk?gura imbago yanjye kandi ukuboko kwawe kukabana nanjye, ukandinda ibyago ntibimbabaze.”(1 Ngoma 4:10) Yabesi yasabye Imana ibintu bine: umugisha; kumwagurira imbago; kumurinda ibyago; ko ukuboko kwayo kubana na we; kandi Imana yarabimuhaye. Ndashaka ko uyu munsi dusenga isengesho nk'irya Yabesi tugasaba Imana ikaduhindurira amazina, ikagura imbago zacu.  Wireba aho wavukiye cyangwa se uburyo waba ubayeho; Imana, yacu yabikora abantu bagatangara. Ntabwo abantu bose bakomeye cg bubatse izina rikomeye ariko bavutse. Bamwe bavutse mu miryango itazwi none ni ibirangirire; abandi bavutse iwabo ari abakene none ni abaherwe; abandi iwabo ntibari bazi gusoma none barangije za kaminuza; etc.

Nshuti mwene Data, sinzi ibyo wanyuzemo bikaba byaratumye witwa gutyo; ariko uyu munsi birashoboka ko Imana yaguhindurira izina. Si twe twahisemo amazina twahawe tukivuka. Ariko kimwe na Aburahamu na Sara, dushobora  kwihesha izina ryiza. Imana yabonaga ko Aburamu yari indakemwa. Igihe yamuhaga ibisobanuro birambuye ku isezerano yari yaramuhaye, yise Aburamu na Sarayi amazina agaragaza ibyari kuzabaho mu gihe kizaza. Nk’uko amazina yabise abigaragaza, Aburahamu yabaye sekuruza w’amahanga menshi, naho Sara aba nyirakuruza w’abami. Ingeso zacu nziza zishobora kuduhesha izina rishya. Kubera iyo mpamvu ukwiye kwibaza uti: “Ni irihe zina nihesha ku bantu no ku Mana? Umuryango ukomokamo cg undi muntu uwo ari we wese ntibaguhindurira izina ribi ukomora ku ngeso mbi nk'ubusambanyi, ubusinzi; etc. Yesu niwe wenyine ushobora kuguhindurira mwene iryo zina ugatandukana naryo burundu. Ndagira ngo nkumenyeshe ko muri izi ntangiriro z’umwaka ari igihe cyiza cyo guhitamo guhinduka no kwikiranura n’igihango kibi kiri mu izina ryawe. Umuntu abasha kwikiranura n’igihango kiri mu izina rye akiri muzima. Kuko tutazi icyo uyu mwaka dutangiye uduhishiye, uyu niwo mwanya wawe. Salomo yaravuze ati: “Abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi kandi nta ngororano bakizeye, kuko batacyibukwa.” (Umubwiriza 9:5-6) Nk’umuntu ufite ubuzima bushira vuba kandi mu buryo butunguranye, ukwiye gutegura uko izina ryawe ryazasigara ari umurage w’imigisha aho kuba itongo ry’imivumo. Ndangije nkwifuriza, umwaka mushya muhire wa 2021.

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. SEHORANA Joseph (EAR Shyogwe)

WatsApp: 0788730061

Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr   

Last edited: 31/12/2020

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Comments

  • Joseph Alain
    • 1. Joseph Alain On 31/12/2020
    Mwakoze cyane Archd kubw'ubutumwa bwiza mutugezaho.

Add a comment