IMANA NTIYADUHAMAGARIYE KUBA INDOREREZI MU MURIMO: REKA IMPANO IKURIMO YAKE!

IGICE CYO GUSOMA: 2 TIMOTEYO 1:1-14

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “IMANA NTIYADUHAMAGARIYE KUBA INDOREREZI MU MURIMO: REKA IMPANO IKURIMO YAKE!” Turibanda ku murongo wa 6 w’igice twavuze haruguru ugira uti: “Ni cyo gituma nkwibutsa gusesa impano y'Imana ikurimo ngo yake, iyo waheshejwe no kurambikwaho ibiganza byanjye(2 Timoteyo 1:6)

Mu gihe Pawulo yabonaga ko hasigaye iminsi mike ngo yicirwe muri gereza yari afungiwemo i Roma, yandikiye Timoteyo umuhungu we mu mwuka ngo amusigire inshingano. Bitandukanye n’uko yari abayeho igihe bamushyiraga mu nzu y’imbohe bwa mbere, aho yabaga  mu nzu bari baramuhaye akajya atanga ibiguzi byo kuyibamo (Ibyak 28:30), igihe Pawulo yafungwaga bwa kabiri yabaga mu nzu y’imbohe aziritse iminyururu. (2 Tim 1:16; 2 Tim 2:9) Ashingiye k’ubuzima bubi yari abayemo, Pawulo yabonaga ko igihe cye cyo kugenda gisohoye. (2 Tim 4:6-8) Nyamara gutotezwa ntibyigeze bituma areka intego yari afite. Niyo mpamvu yumvise atari akwiye kugenda nta we asigiye inshingano yo gukomeza kwamamaza ukuri no kubwiriza Ubutumwa Bwiza bwa Yesu-Kristo. Yahisemo Timoteyo, umunyeshuri n’umwana we mu byo kwizera, ngo yuse ikivi cye. (2 Tim 1:13).

Mu nshingano Pawulo yari agiye gusigira Timoteyo harimo kubwiriza Ubutumwa Bwiza no kuburwanirira (2 Tim 1:12-13); kwigisha abazigisha abandi (2 Tim 2:2); kurwana intambara yo gukiranuka (2 Tim 2:22); no gukomeza kuba icyitegererezo cy’amagambo meza yari yaramwumvanye. Pawulo yari ahangayikishijwe n’itotezwa ry’abakristo ryakorwaga n’umwami Nero, niko kwandika atongera Timoteyo ngo arinde Ubutumwa Bwiza (2 Tim 1:14), akomeze umurimo wo kubwiriza (2 Tim 4:2), nibiba ngombwa yemere kubabazwa. (2 Tim 1:8; 2 Tim 2:3). Pawulo yihanangirije Timoteyo kudatezuka ku nshingano ye no gushikama mu kwizera. Yaranditse ati: “Ni cyo gituma nkwibutsa gusesa impano y’Imana ikurimo ngo yake, iyo waheshejwe no kurambikwaho ibiganza byanjye. Kuko Imana itaduhaye Umwuka w’ubwoba: ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda. Nuko ntukagire isoni zo guhamya Umwami wacu, cyangwa izanjye, imbohe ye. Ahubwo ufatanye nanjye kurenganyirizwa ubutumwa bwiza, ufashijwe n’imbaraga z’Imana.” (2 Tim 1:6-8). Pawulo yahuguye Timoteyo kutazigera yihunza inshingano cyangwa ngo yirengagize ubumenyi yahawe n’Imana. Yamusabye ko ubumenyi afite abugeza ku bantu bizerwa ngo nabo babumenyeshe abandi. Yaranditse ati: “Ntukirengagize impano ikurimo, iyo waheshejwe n’ibyahanuwe, ubwo warambikwagaho ibiganza by’abakuru.” (1 Tim 4:14)

Impano yari muri Timoteyo yari ikubiyemo kuba yari umuvugabutumwa wagombaga kugenda asura amatorero; ikintu yagombaga kwitaho azirikana ko ari inshingano ye. Ibi biratwereka uburyo no muri iki gihe, Abashumba na bo bagomba gukunda umurimo wabo. Nyamara si bo bonyine, kuko abakristo twese dufite impano twahawe kandi tukaba tugomba kuyikoresha icyo twayiherewe. Nk’uko Pawulo yibukije Timoteyo “gusesa impano y’Imana yari imurimo”, niko natwe duhamagarirwa kureka impano zacu zigakora. Nk’uko bimeze hano iwacu, mu mazu y’Abisirayeli, akenshi umuriro wabaga ari amakara yaka. Yashoboraga “guseswa” kugira ngo atange ibirimi by’umuriro n’ubushyuhe bwinshi kurushaho. Uko niko natwe dusabwa guhembera impano zo mu buryo bw’umwuka twahawe, nk’uko bahembera umuriro wo ku gicaniro.

Nk’uko nabivuze haruguru, Abashumba si bo bonyine bagomba gukoresha impano zabo. Buri mukristo afite urugero runaka rw’impano, kandi Imana ishaka kumukoresha. Ntawe ukwiye kugira ubwoba bwo gukora umurimo w’Imana kubera ko wenda yumva ko byaba ari ukwivanga mu murimo w’“abakozi b’Imana”. Buri mukristo afite umuhamagaro wo gukorera Imana.  (Abar 12:6; 1 Abakor 12:7) Aho kugira ngo Abashumba biyumve nk’abashobora gukora bonyine (kubwiriza, kwigisha, kuyobora, gusura abantu...), bagombye kwiyumva nk’abatoza bamenyereza abandi mu murimo w’Imana kugira ngo buri mwizera amenye gukoresha impano ye. Abakristo bagomba kumenya abo ari bo muri Kristo-abakozi b’Imana bafite impano. Imana ntiyaduhamagariye kuba indorerezi mu murimo. Buri mwizera akwiye kumenya impano ze n'umurimo cyangwa imirimo Imana ishaka ko akora mu Itorero ryayo. Kumenya neza impano zacu biturinda kwirata no kwifata uko tutari. Itorero rirahazaharira cyane iyo abizera bakabirije impano zabo cyangwa iz’abandi (1 Abakor 3), cyangwa bagasuzugura impano zabo cyangwa iz’abandi (1 Abakor 12). Nta cyangiza cyane mu itorero nk’umukristo wikabiriza ubwe akagerageza gukora umurimo adashoboye. (Rimwe na rimwe n’ibitandukanye n’ibi bibaho, abantu bakisuzugura ubwabo-Iyi myifatire yombi ni amakosa). Dukeneye kubaza Imana ngo ituyobore ku cyo ishaka ko tuyikorera hakurikijwe impano yaduhaye n’igihe cyayo. Buri mukristo agomba gukoresha impano atari kubwe wenyine, ahubwo ari kubw’ubuzima bwiza no gukura kw’Itorero ryose. (1 Abakor 12:12-31).

Nk’abakristo, tugomba gutekereza k’uburyo dukoresha impano zacu. Igihe kimwe tuzabazwa uko twakoresheje impano twahawe, tubishimirwe cyangwa tubigayirwe. Mu gitabo cy’Ibyahishuwe 22:12 Imana iravuga ngo “Dore ndaza vuba nzanye ingororano, kugira ngo ngororere umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze." Umurimo Imana yaduhaye (nubwo waba mutoya, tukaba tuwubona nk’aho nta gaciro ufite) tuwukorane umwete n’ubunyangamugayo. Ntibikwiye ko uba mu itorero ntacyo ukora. Niba wumva nta murimo ushinzwe mu itorero usengeramo wihutire kwegera umuyobozi wawe akugire inama y’uburyo wakoresha impano Imana yaguhaye. Satani ajya ariganya abantu ngo badakoresha impano zabo cyangwa ngo bazikoreshe nabi. Uburyo bwa mbere akoresha ni ukukwereka ko hari abafite ubushobozi wowe udafite, bakurusha ubwenge, ubutunzi n’ibindi, bityo ugatinya kugira icyo ukora. Ubundi buryo akoresha ni ukukwereka ko hari abo urusha ubushobozi, ubwenge, gukora neza n’ibindi, bityo ukagwa mu mutego wo gukoresha impano z’Imana wishyira hejuru. Icyo dusabwa ni ukumenya ko uko turi kose, hari impano Imana yaduhaye kandi twakoresha neza mu murimo wayo tutabanje kwigereranya n’abandi.

Na none Satani ajya abuza abantu gukoresha impano zabo akoresheje kubatera ubwoba. Muri uyu murimo Satani ahora adutera ubwoba kugirango aduce intege. Iyo twemeye ko Satani adutera ubwoba ntituba tukibashije guhamya Kristo. Ariko Imana ishimwe ko muri Yesu duhabwa imbaraga zo kunesha Satani. Pawulo yandikiye Timoteyo ati “Kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba, ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda. Nuko ntukagire isoni zo guhamya Umwami wacu cyangwa izanjye imbohe ye.” Nta mukristo ukwiye kugira ubwoba bwo guhamya Imana. Nyuma yo kuzuka, Yesu yabwiye Intumwa ze ati: “mwitinya…nimugende mubwire…” (Mat 28:5; 7). Itorero rikeneye abakozi bameze nka Pawulo, buzuye Umwuka Wera, ukuri n’umwete. Rikeneye abantu b’intwari kandi b’abanyakuri, badahunga ibigeragezo ngo babwirize Ijambo ry’Imana bafite iminwa yakojejweho ikara ryaka.  (Yes 6:6-7). Umurimo w’Imana ukeneye abakozi nk’abo! Urumva se uri muri bo? Rekera aho kwibeshya ko Imana ihamagara abapasitoro, abavugabutumwa, abamisiyoneri, n’abandi barobanuriwe umurimo gusa. Reka gutinya ko ushobora kunanirwa, gutotezwa, cyangwa ko udashoboye. Reka gutaba italanto Imana yaguhaye; reka impano ikurimo yake, umucyo wawe umurike. “Nta wukongeza itabaza ngo aryubikeho inkangara, cyangwa ngo arishyire munsi y’urutara, ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo kugira ngo abinjira basange habona”. (Luka 8:16-18)

Umucyo uzana inshingano; umuntu wakiriye ukuri agomba kugira icyo akora. Njye nawe twahoze mu mwijima kugeza ubwo umucyo w’Ubutumwa Bwiza waturasiye. Uwo mucyo waduhaye inshingano yo gufasha abandi. Reka rero twongere dusubire k’umurimo! Abahamagawe basenga bongere bacane amatabaza; abahamagawe baririmba bongere bafate inanga; ababwirizaga bongere basabe amavuta; abahuguraga bongere basabe ubwenge…maze twese dufatanyirize hamwe kubaka Itorero. 

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 02/10/2022
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
E-Mail: joseph@sehorana.com

 

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment