IMANA NTIKENEYE IBYAGUSAGUTSE!

IGICE CYO GUSOMA: 1 ABAMI 17:8-16

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “IMANA NTIKENEYE IBYAGUSAGUTSE”, bukaba bushingiye ku murongo wa 13 n’uwa 14 mu gice twavuze haruguru, ahagira hati: “Eliya aramubwira ati ‘Witinya genda ubigenze uko uvuze, ariko banza umvugireho akanjye ukanzanire hano, maze ubone kwivugira n'umwana wawe, kuko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze itya ngo ‘Icyo giseke ntabwo kizaburamo ifu, n'amavuta ntabwo azabura muri iyo mperezo, kugeza ku munsi Uwiteka azavubira isi imvura.’

Mu gihe cy’umwami Ahabu, muri Isirayeli hateye amapfa amara igihe kirekire. Eliya amaze gutangaza iby’ayo mapfa, yagiye kwihisha hafi y’akagezi ka Kereti kugira ngo Ahabu atamubona akamwica, maze Imana ikajya imugaburira umutsima n’inyama yazanirwaga n’ibikona. ( 1 Abami 17: 2-6) Nyuma ako kagezi kaje gukama, maze Uwiteka abwira Eliya ati “Haguruka ujye i Sarefati h'Abasidoni abe ari ho uba, hariyo umugore w'umupfakazi ni we ntegetse kugutunga.” (1 Abami 17: 9) Nibajije impamvu mu bantu bose bari batuye i Sarefati, Imana yahisemo uyu mugore ngo abe ari we utunga Eliya. Ese umugore w’umupfakazi yari kubasha ate gutunga umuhanuzi kandi na we yari umukene cyane? Kuki Imana idafite icyo ibuze yahatiye uyu mupfakazi gutanga kandi yarabonaga neza ko nta bushobozi yari yifitiye?

Mbese nawe wigeze utekereza uburyo ibyo Eliya yasabye uriya mupfakazi byari bimuremereye? Byonyine gusa tekereza umuntu w’umugore w’umupfakazi gucumbikira umugabo mu gihe kingana kuriya! Reka wenda iki kibazo nkirengagize kuko atari cyo ngambiriye kwigaho. Ariko noneho reka twibaze kuri ibi: Mbese nubwo ataba ari mu gihe cy’inzara; wibwira biroroshye gucumbikira umukozi w’Imana mu gihe kingana kuriya? Ibaze “Prophet-Umuhanuzi”; “Apostle-Intumwa y’Imana”; cyangwa “Bishop-Musenyeri”, aje iwawe agomba kuhamara ukwezi umutunze! Watangira kwibaza byinshi: aho uzamuraza; ibyo uzamugaburira; n’ibindi. Reba rero mu rugo rw’umupfakazi! Inzara yaranumaga! Eliya yaje ku munsi uriya mupfakazi yari yafashe umwanzuro ko agomba kurekera aho kurushya iminsi agerageza kwita ku buzima bwe n’umwana we maze bakipfira, kuko n’ubundi ari rwo bari barindiriye. Ibi umupfakazi yabibwiye Eliya-ko yari agiye kuvuga agatsima mu gafu kangana urwara yari asigaranye, we n’umwana we bakakarya, barangiza bakipfira. Aho kugira ngo Eliya abyumve, ahubwo yaramubwiye ati: “banza umvugireho akanjye ukanzanire hano, maze ubone kwivugira n'umwana wawe”. (1 Abami 17:13) Mbega ikigeragezo! Mbese ari wowe wari kumusubiza ute? Hari abashoboraga kumusubiza bati “ngo nguhe utwokurya nsigaranye; nkwigurane njye n’umwana wanjye? Ugomba kuba wikinira!” Ariko uko si ko uwo mupfakazi yashubije!

Uyu mupfakazi w’umukene ntiyitaye ku nzara yajyaga kumwica we n’umwana we; ahubwo kubwo kwiringira ko Imana, yatsinze iki kigeragezo gikomeye cyo kwakira umushyitsi udasanzwe, akora nk’uko Eliya yamubwiye. Nubwo atari azi byinshi ku Mana (yari umunyamahanga), yizeye Eliya, akora ibyo amusabye. Imana ishimwe ko amagambo Eliya yabwiye uyu mupfakazi, ati: “Imana ya Isirayeli ivuze itya ngo ‘Icyo giseke ntabwo kizaburamo ifu, n'amavuta ntabwo azabura muri iyo mperezo, kugeza ku munsi Uwiteka azavubira isi imvura’”, yose yasohoye! (1 Abami 17:15-16). Nk’uko Eliya yari yabimusezeranyije, Imana yatubuye utwokurya duke yari afite ku buryo twamutunze we na Eliya n’umuhungu we, kugeza igihe amapfa yarangiriye. Koko rero, ikibindi nticyashizemo ifu n’urwabya ntirwashiramo amavuta, nk’uko Eliya yabivuze. Mbese iyo uyu mupfakazi aza guhinyura ubuhanuzi bwa Eliya, byari kugenda gute? Iyo uwo mugore aza gukora ibinyuranye n’ibyo  yakoze, agatsima yavuze mu gafu no mu tuvuta yari asigaranye, yari kukarya akipfira.

Imana yasezeranye umugisha mwinshi ku bantu bose batangana umutima ubikunze, cyane cyane ababikora bagamije kugirira neza abagaragu bayo. Imana yaravuze iti: “Uwemera umuhanuzi kuko ari umuhanuzi azahabwa ingororano y'umuhanuzi, kandi uwemera umukiranutsi kuko ari umukiranutsi azahabwa ingororano y'umukiranutsi. Kandi uzanywesha umwe muri aba bato ku gacuma k'amazi akonje gusa, kuko ari umwigishwa wanjye, ndababwira ukuri yuko atazabura ingororano ye.” (Mat 10:41-42) Mbese abakene ntibafite uburenganzira bwo guhabwa imigisha ikomoka ku gutanga? (Ibyak 20:35) Nta gushidikanya ko ntawe ukwiye kwivutsa umunezero n’imigisha biva mu gutanga. Bityo rero, n’abakene bakwiye kuzanira Imana amaturo!

Abakene nabo bagomba kwigomwa kugira ngo bafashe abafite ubukene bwinshi kubarusha. Igikorwa cy’umupfakazi watuye uduceri tubiri ari two twonyine yari afite, cyanditswe kugira ngo gitere umwete abifuza gufasha umurimo w’Imana ariko bakaba bahanganye n’ubukene. (Mar 12:44) Abakristo b’i Makedoniya hafi ya bose bari abakene, nyamara imitima yabo yari yuzuye gukunda Imana, kandi mu gushyigikira ubutumwa bwiza batangaga bishimye. Igihe amaturo ya rusange yakusanyirizwaga mu matorero y’abanyamahanga kugira ngo bafashe abizera b’Abayuda, ab’i Makedoniya batanzweho urugero ku yandi matorero. Pawulo yabavuzeho ati : “Batanze ku bwende bwabo, ...ndetse no kurenza ibyo bashoboye, batwingingira cyane kugira ngo twakire ubuntu bwabo batanze, babone uko bafatanya umurimo wo gukenura abera.” (2 Kor 8:1-4)

Ni ukwibeshya gukomeye kwibwira ko amuntu agomba gutanga kuko afite ibintu byamusagutse. Imana ntikeneye ibyadusagutse (dufata nk’ibitadufitiye akamaro); ahubwo ikeneye ko twigomwa kubyo dutunze kandi by’agaciro kurenza ibindi. Imana ntidusaba gutanga ibyo tudafite; ahubwo idusaba gutanga dukurikije ibyo dufite. Ushobora kwibwira uti ntacyo mfite; ariko burya utekereje neza wasanga hari abo ufite icyo urusha. Ahari ujya uvuga uti nsigaranye iby’iri joro gusa, cyangwa uyu mwaka gusa, ariko jya wibuka ko hari undi udafite na mba.

Uriya mugore nubwo yabonaga ko nta kintu asigaranye, Imana yari izi ko hari icyo afite: yari afite amazi n’agafu. Nubwo uyu mugore yumvaga agiye gupfa, hari abandi benshi bo bari baramaze gupfa kera kubera inzara! Ibi rero bigaragaza ko atari we muntu ubabaye hanyuma y’abandi bose mu gihugu cya Sarefati. Ntabwo Eliya yigeze amusaba kumuha inyama cyangwa ibindi byo kurya adafite. Imana ntidusaba ibyadusagutse; ahubwo idusaba kubyo dufite! Ni ngombwa kandi kuzirikana ko nta na rimwe muntu ajya ahaza kwifuza kwe. Ufite imodoka imwe yifuza iya kabiri, yayibona agatangira kwifuza iy’ubundi bwoko, yayibona akifuza indege; bityo bityo. Urutonde rw’ibyo dukeneye ntirurangira, kandi ibitubeshaho bihora ari imbonekarimwe. (“Les besoins humains sont toujours illimités et les biens sont toujours rares.”) Gutanga ni ukwemera kwigomwa, kandi iyo tubikoze ntibidukenesha cyangwa ngo biduhombye, ahubwo bitubera isoko y’imigisha.

Abagundira ubutunzi bwabo bitewe n’ubugugu, bagira igihombo cy’iteka ryose. Gutanga mu murimo w’Imana ntabwo bikenesha. Bibiliya igira iti: “Hari umuntu utanga akwiragiza, nyamara akarushaho kunguka; kandi hari uwimana birenza urugero, ariko we bizamutera ubukene gusa.” (Imig 11:24) Umupfakazi yigomwe agafu k’ijoro rimwe, bimuviramo kubona ibyamutunze kugeza amapfa arangiye. Ibaze iyo aza kugundira ako gafu! Satani ajya adushuka kugundira iby’agaciro gake kugira ngo abone uko atuvutsa iby’agaciro kenshi. Ibi nibyo bituma benshi bakora ariko bakamera nk’abavomera mu ruhago rutobotse, nk’uko umuhanuzi Hagayi yabivuze, ati: “Mwabibye byinshi ariko musarura bike, murarya ariko ntimuhaga, muranywa ariko ntimushira inyota, murambara ariko ntimushira imbeho, kandi n'ukorera ibihembo abibika mu ruhago rutobotse.” (Hag 1: 6) Imana itugira inama yo kwitekerezaho, tugasubiza amaso inyuma tukagenzura imikorere yacu n’ingaruka zayo. Imana iravuga iti: “Nimwibuke ibyo mukora.” (Hag 1: 7)

Mbese muri iyi minsi urimo gukora gute mu murima w’Imana? Aho nturimo gukora wijujuta; ugatanga ibigusagutse; ugatanga ituro nk’uritera Pastori/Padiri mu maso? Uti itorero rirangondoza kandi nanjye ntako nimereye! Ibyo nta kindi kibigutera usibye amapfa yo mu buryo bw’Umwuka. Banza usabe Imana itembeshe imigezi y’amazi y’ubugingo muri wowe, kugira ngo wumve ko gutanga atari umutwaro ahubwo ari umugisha. Nutanga kuri bike utunze, bizaguhesha umugisha; ariko nugundira agafu k’ijoro rimwe, kazashira upfe cyangwa biguheshe umuvumo wo guhora utunzwe no gusabiriza. Ndakugira inama ngo wigane uriya mupfakazi ukore uko ijambo ry’Imana rigutegeka “kuko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze itya ngo ‘Icyo giseke ntabwo kizaburamo ifu, n'amavuta ntabwo azabura muri iyo mperezo, kugeza ku munsi Uwiteka azavubira isi imvura’”. Uhereye ubu, iga gutanga utarindiriye ibisagutse. Ngaho bigerageze urebe ko Uwiteka atazakugomororera imigomero yo mu ijuru, akagusukaho umugisha ukabura aho uwukwiza! (Mal 3:10) Imana igushoboze!

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Uwiteka aguhe umugisha akurinde, Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza, Uwiteka akurebe neza, aguhe amahoro. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 29/01/2023
Arch. SEHORANA Joseph
EAR/Diocese Shyogwe

 

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment