Créer un site internet

IMANA IRAREBA! YANDITSWE NA EV. SEBAHIRE MARCEL

God seesBICE BYO GUSOMA: Itang 16: 1-14; 1Pet 3:8-12

Bene Data Bakundwa, mbanje kubaramutsa mu izina ry’Umwami n’Umucunguzi wacu Yesu Kristo. Uyu munsi nahawe Ijambo ry’Imana rifite umutwe ugira uti “IMANA IRAREBA”. Kuvuga ko hari Imana ireba birasobanura ko hari n’izindi mana cg ibigirwamana bitareba, ntibivuge, ntibyumve, yemwe  bitabasha no kwiyanura imvura iguye. Imana Nyamana yaremye ijuru n’isi, ikarema ibiboneka n’ibitaboneka ihabwe icyubahiro.

Ijisho ry’Imana nta na hamwe rihishwa, biroroshye guhisha abana b’abantu ariko ntibishoboka ko wagira icyo uhisha Imana. Abakora ibyaha bose ntawutagerageza kwitwikira umwijima ngo ibyo akora bitamenyekana ariko igitangaje nuko ujya kureba benshi ukabasanga mu nkiko no muri Gereza. Waba udashobora kwihisha amaso y’ubugenzacyaha, ay’ubushinjacyaha n’ay’ubucamanza, ukihisha amaso y’Imana?

Umugabo witwa Yona yagerageje kwihisha Imana igihe yamutumaga kuburira umurwa wa Nineve, yemwe aranayihunga rwose ngo itazigera Imenya n’aho yarengeye, mbese muzi uko byamugendekeye? Yahungiye i Tarushishi ageze mu bwato Ijisho ry’Uwiteka naho rimusangayo, inyanja yuzuramo ishuheri n’ubwato bwenda kumeneka (Yona 1:1-4). Reba neza niba nta jwi ry’Imana riguhamagarira gukizwa no gukora umurimo w’Imana uri kuninira no kugerageza kwirengagiza muri iyi minsi.

Muri iki gihe cya none, cyane cyane muri iyi COVID-19, dufite abakristo bameze nka Yona, bibwira ko bari gukwepa Imana, bakava muri Choral no mu murimo wayo, bakayikwepera mu tubari, mu bujura, mu busambanyi, no mu bindi biteye isoni, bakagira ngo ntibareba! Nubwo rimwe na rimwe yicecekera ariko nta na kimwe wakora itakureba. Zaburi ya 50:21 iragira iti” Ibyo urabikora nkakwihorera , ukibwira yuko mpwanye nawe rwose ariko nzaguhana mbishyire imbere y’amaso yawe, uko bikurikirana”. Tuzirikane ko nta cyahishwe kitazagaragara, cyangwa icyakorewe mu rwiherero kitazerekanirwa mu mucyo (Luka 8:17)

Adamu na Eva nabo bagerageje kwihisha amaso y’Uwiteka hagati mu biti byo muri ya ngobyi ya Eden. Nyamara Uwiteka yababonye biremeye ubucocero kubera ingaruka z’icyaha (Itang 3: 8-10). Ntacyo  wakora ngo uhagarike ingaruka z’icyaha nubwo ukijyamo wumva kiryoshye, wumva ugiye gukira, wumva ugiye kugwiza icyubahiro n’ibindi. Imana yo mu ijuru ni Imana ireba ikitegereza; twaba dukora ibyangwa n’amaso yayo iratureba; twaba dukora iby’imirimo myiza iratureba ndetse niyo tubabaye twabuze uko tugira, igihe  ntawo kuturengera nabwo Iratubona kandi ikihutira kudutabara.

Bavandimwe, nta hantu kure habaho Imana itabasha kureba no mu butayu igezayo ijisho ryayo ni nako yabonye Umugore witwa Hagari ahunga Sarayi. Ijisho ry’Imana ryaramubonye, Marayika avugana nawe nuko aratangara ahimba Uwiteka wavuganye nawe izina ati “Uri Imana ireba” arongera ati: “mbese indeba imboneye n’aha”? (Itang 16:13)

Hari ahantu umuntu agera akumva ko Imana itahageza ijisho, akumva ko ibye byarangiye, amajwi akamubwira ko Imana yamwibagiwe. Ariko siko biri: “Dore Ijisho ry’Uwiteka riri ku bamwubaha, riri kubategereza imbabazi Ze, ngo akize ubugingo bwabo urupfu, abarinde mu nzara badapfa”(Zaburi 33:18). Mu yandi magambo ntawubaha Uwiteka uzicwa n’inzara ngo apfe, cyakora yamugeraho akababara ariko ntazapfa.

Hari umugore umwe wo mu bagore b’abahanuzi wari ugiye kunyagwa abana be bombi b’abahungu ngo bagirwe abacakara kubera umwenda nyakwigendera umugabo we yari yarafashe. Inzara yamugezeho iramwica ariko ntiyapfa .Yabonye Elisa aramutakambira, Yesu akora igitangaza. Uyu mugore yagize ati”Umuja wawe ntacyo mfite imuhira keretse agaherezo k’utuvuta”. Elisa aramubwira ngo genda utire ibintu byinshi birimo ubusa uze winjire mu nzu yawe n’abana bawe ukinge maze usuke utwo tuvuta muri ibyo bintu. Ibikoresho byose bimaze kuzura amavuta abona gukama , baragurisha bishyura umwenda, asigaye arabatunga (2 Abami 4: 1-7)

Zirikana ko Imana ireba!  Imana ireba ingeso mbi z’abantu: “ Kandi Uwiteka abona ko ingeso z’abantu zari mbi cyane mu isi, kandi ko kwibwira kose imitima yabo itekereza ari kubi gusa iteka ryose” (Itang 6: 5) Wowe nanjye ingeso zacu Uwiteka azibona ate? Imana ireba ibyiherereye mu mutima: “Mwirinde ntimugakorere ibyiza byanyu imbere y’abantu kugira ngo babarebe…Ahubwo ugire ubuntu bwawe wiherereye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera” (Mat 6:1-4) “Nimusenga ntimukamere nk’indyarya…Nimusenga mwiherere kuko hari So ureba ibyiherereye mu mutima… (Mat 6:5). Imana ireba umuniho w’abarengana n’ababuze uko bagira.  Iyi si yuzuyemo akarengane gakabije, abantu baramburwa ibyabo, baratotezwa, baricwa, barahohoterwa ariko ndagira ngo mbambwire ko ibyo nabyo amaso y’Imana abireba kandi ko amaherezo izaca imanza zitabera.

Bibiliya iravuga ngo: “…Abisirayeli banihishwaga n’uburetwa babakoreshaga barataka, gutaka batakishwa n’uburetwa kugera ku Mana...Imana Ireba Abisirayeli imenya uko bameze” (Kuva 2: 23, 25). Imana imenya uko umeze, washonje irabizi, watakaje akazi irabizi, baguhagurukiye irabizi, warwaye irabizi, wabuze urubyaro irabizi, watsinzwe irabizi, wambaye ubusa irabizi, imyenda yakwishe irabizi. Imana ireba gukiranuka kw’abantu: “Uwiteka arongera abaza Satani ati: “ Mbese witegereje umugaragu wanjye Yobu yuko ari ntawuhwanye nawe mu isi, ko ari umukiranutsi utunganye, wubaha Imana akirinda ibibi?”(Yobu 1:8)

Bavandimwe, abahirimbanira mu mitima gukorera Umwami Yesu, gukiranuka, kubaha Imana no kwirinda ibibi, ntimugire ngo ntimuzwi. Imana irabareba kandi izi n’amazina yanyu ndetse n’ingororano zanyu zarateguwe mu Ijuru. Mwumve ibyo Petero yanditse ati: ”Ushaka gukunda ubugingo bwe no kubona iminsi myiza …azibukire ibibi akore ibyiza……kuko amaso y’Uwiteka ari kubakiranutsi n’amatwi ye ari kubyo basaba. Ariko igitsure cy’Uwiteka kiri ku nkozi z’ibibi” (1Petero 3:10-12) Duhore twibuka ko ijisho ry’Uwiteka rihora kuri twe kandi ko “abakiranutsi bazaragwa igihugu bakakibamo iteka”(Zaburi 37:29) kandi duhore “dushakashaka uko twamenya  ibyo Umwami ashima “ (ABefeso 5:10)

Amahoro y’Imana no  guhirimbanira kwezwa bihorane na mwe! AMEN

SEBAHIRE Marcel,

Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi n’Urubyiruko

muri EAR Diyoseze Shyogwe

Last edited: 26/10/2020

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment