Créer un site internet

IMANA IBASHA GUKORA IBIRUTA CYANE IBYO DUSABA N’IBYO TWIBWIRA

IBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 14; 2 Samweli 11:1-15; Abefeso 3: 14-21.  

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Uyu munsi turavuga ku rukundo n’imbaraga by’Imana. Turibanda ku magambo ari mu Befeso 3: 20 agira ati: “Nuko Ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo

Mbese nawe Imana yigeze kugukorera ibintu utakekaga ko bishoboka ; ibyo kwizera kwawe kutashyikiraga, n’umutima wawe ntubitekereze ? Bibaho cyane ! Imana ibasha gukora ibirenze cyane ibyo twibwira ndetse n’ibyo dusengera ; ijya ikora ibitangaza tugatangara. Abisirayeli yarabibakoreye, maze ngo ubwenge bwabo bunanirwa kubyakira, bakajya bumva bameze nk’abarota: « Ubwo Uwiteka yagaruraga abajyanyweho iminyago b’i Siyoni, twari tumeze nk’abarota. Icyo gihe akanywa kacu kari kuzuye ibitwenge, n’indimi zacu zari zuzuye indirimbo.» (Zab 126:1-3) Imana yacu ni Imana y’inyamaboko kandi ishobora byose nk’uko Yesu yabivuze agira ati : « Ibidashobokera abantu bishobokera Imana ». (Luka18:27) Imana ubwayo nayo yaravuze ngo : Dore ndi Uwiteka Imana y’ibifite imibiri byose. Mbese hariho ikinanira?” (Yer 32:27) Ibyananiye abahanga,  ku Mana birashoboka. Inzira z'Imana ni nyinshi-hari uwavuze ngo “ziruta ubwinshi imyenge ya supernet”.

Ibuka uko yatabaye Morudekayi igihe Hamani yashakaga kumwicisha. Mbese Morudekayi yumvise ameze ate igihe umwami yabwiraga Hamani ati : « Huta wende imyambaro n’ifarashi uko uvuze, ubigenze utyo Moridekayi Umuyuda wicara ku irembo ry’ibwami, ntihagire ikintu kibura mu byo uvuze byose » ? (Esiteri 6 :10)

Ibuka inkuru ya Yozefu. Nubwo Bibiliya ntacyo ivuga ku cyo yatekerezaga igihe bene se bari bamaze kumujugunya mu rwobo, umuntu yakwibaza niba yashoboraga kongera gusubiramo inzozi ze zo kuzaba umutware wa bene se? (Itang 37 : 23-24) Ngaho nawe tekereza urugendo rwo kuva mu rwobo kuzagera ku kuba igisonga cya Farawo ! Umva uko byagenze :

« Yosefu amugiriraho umugisha aba ari we akorera ubwe, amugira igisonga cy’urugo rwe rwose, amubitsa ibyo atunze byose.. Farawo abwira Yosefu ati nguhaye gutwara urugo rwanjye kandi abantu banjye bose bazumvire icyo utegetse, ku ntebe yanjye y’ubwami yonyine nzagusumba. Farawo abwira Yosefu ati “Dore nkweguriye igihugu cya Egiputa cyose. Farawo yiyambura impeta iriho ikimenyetso yo ku rutoki rwe ayambika Yosefu ku rutoki, amwambika imyenda y’ibitare byiza, amwambika n’umukufi w’izahabu mu ijosi, amugendeshereza mu igare rikurikira irye bakajya bamurangana bati “Nimumupfukamire!” Nuko amwegurira igihugu cya Egiputa cyose. Farawo abwira Yosefu ati “Jye Farawo ndahiriye ko nta wuzunamura ukuboko, nta wuzashingura ikirenge, mu gihugu cya Egiputa cyose utabyemeye.”(Itang 39 :4 ; 41 :39-44) »

Imigambi y’Imana si nk’iy’abana b’abantu nk’uko ibivuga igira iti: Erega ibyo nibwira si ibyo mwibwira, kandi inzira zanyu si zimwe n’izanjye! Nk’uko ijuru risumba isi, ni ko inzira zanjye zisumba izanyu, n’ibyo nibwira bisumba ibyo mwibwira.” (Yes  55:8-9) Ku bantu iyo birangiye, ku Mana biba bitangiye! Nyina wa Mose “ananiwe guhora amuhisha akamuboheraga akato mu ntamyi akagasiga ibumba n’ubushishi, akamushyiramo agatereka mu rufunzo rwo ku nkombe y’uruzi, niho Imana yatangiye kwigaragaza. (Kuva 2: 3-4) Ni nde wari kwiyumvisha ko ku myaka 90 Sara yabyara? Nyamara igihe cy’Imana kigeze yaratwise abyara Isaka. (Itang 21 :1-3) Ninde wakwiyumvisha ukuntu inkuta z’i Yeriko zarituwe no kuzizenguruka 7 nta kindi gikozwe? Nta kuzihingagura n’ibimashini bya rutura, nta kuziteraho ibisasu biremereye… ! Ukuboko kw’Imana kuritagura ibihome ! (Yos 6 :20-25) Ninde wakwiyumvisha ukuntu amakondera n’ibibindi birimo imuri bikoreshwa ku rugamba abanzi bagatatana ? (Abac 7 :16) Imana iracyafite uburyo bwinshi yakoresha ibyawe bigasubirwamo. Imana ihamagara ubusa mu muyaga bukitaba! Imana ntikangwa na ntibishoboka, birakomeye cg se byararangiye.

Bene Data, burya gukora kw’Imana ni kugari cyane; ijya ikora n’ibyo twibwiraga ko bitashoboka. Hari igihe umuntu aba yarashyize akadomo ku bibazo bye, akumva ntakundi, yarabyakiriye, akumva ko n’Imana ntacyo yabikoraho! Ariko uyu munsi ndagira ngo nkubwire ngo na byabindi wari warashyizeho akadomo wumva ko ari uko bigomba kumera, Imana yashobora kubihindura. Mu Byakozwe n'Intumwa igice cya 3 harimo inkuru z'umuntu wavutse aremaye! Uwo muntu yari yaramaze gushyira akadomo ku bumuga bwe ; ni ukuvuga ko  yari yaramaze kunyurwa n’uko ari.  Nta hantu batubwira ko yigeze asaba gukira na rimwe, ahubwo yasabaga abantu kumuterura bakamwicaza ahantu ku irembo ryitwa ryiza kugira ngo abone uko asabiriza! Iri rembo yahoraga yicayeho ryari irembo rijya murusengero, nyamara ntabwo batubwira ko uyu muntu yigeze agera murusengero! Yahugiye mu gusabiriza ibyoroheje, iyo ku muryango! Umuntu yakwibaza impamvu atigeze atera intambwe ngo agere mu rusengero yisabire gukira? Mu mutima we yibwiraga ko hari aho Imana igarukira. Kimwe na we, abantu benshi babayeho mu burwayi; nyamara aho gusaba gukira wumva basengera kubona amafaranga yo kujya mubuhinde, kugura imiti ihenze, etc. Uyu munsi ndagutangariza ko Imana ibasha kuguha ibirenze kujya kwivuriza mu buhinde; Imana ibasha kugukiza! Cecekesha amajwi yose akubwira ko byarangiye ukwiye kwigumira ku irembo ry'urusengero; tera intambwe ugere mu rusengero mu izina rya Yesu!

Birashoboka ko waba wibaza ibibazo bisa n’ibi: “uti mbese byashoboka bite ko nanjye nava mu bukode nkubaka inzu yanjye; byashoboka bite ko nanjye nabona abana kandi abaganga barambwiye ko ntazabyara; byashoboka bite ko nabona akazi kandi imyaka ishize ari myinshi ndi umushomeri? Etc. Ngufitiye inkuru nziza-Imana yo mu ijuru ni Imana ikora n’byo abantu babona ko bitashoboka. Ibuka ko Imana ari ikaba “yishimiye kuduha ubwami” (Luka 12: 32), kandi ngo “ntizagira ikintu cyiza yima abagenda batunganye” (Zab 84: 12).  Ni umugambi w’Imana ko abayubaha bahabwa umugisha. Imana idukunda urukundo rudashobora kumenywa n’umuntu uwo ariwe wese (Abef 3:19) Ni ukuri urukundo rw’Imana rurenze uko rumenywa cyangwa se uko abantu turuzi! Iyi niyo mpamvu ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose. Rekera aho kwibaza uko bizagenda kuko Imana irabizi! Rekera aho gucira Imana inzira kuko izifite zirenze izo utekereza. Nk’uko imirimo y'Imana iri mu buryo bwinshi niko n'inzira zayo ziri. Imana itembesha imigezi mu butayu (Yes 35:6). Humura ibyawe nabyo ntibizayinanira!

Ndangije ngushimira ko ufashe umwanya wo gusoma, ukumva, kandi ugasobanukirwa n’ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 25/07/2021
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese ya Shyogwe
WatsApp: 0788730061
Website: http://www.sehorana.com/
E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 23/07/2021

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment