Créer un site internet

IKINTU CYOSE GIFITE IGIHE CYACYO

IBICE BYO GUSOMA: Zaburi 92; Umubwiriza 3:1-15; Yona 1; 2 Petero 3:14-18

IsahaNdabasuhuje bene Data bakundwa n’Umwami Yesu. Nejejwe no kongera kuganira namwe ku Ijambo ry’Imana. Uyu munsi nifuje kubagezaho ubutumwa bufite umutwe ugira uti: “IKINTU CYOSE GIFITE IGIHE CYACYO”. Igihe kigira ububasha bukomeye: ni umwarimu uruta abandi; kinjira kidakomanze; gitaha kidasezeye; ntigitsindwa; gitegeka umutware akacyumvira; gituma wubahwa ariko cyabishaka ugasuzugurwa; kiguhindura inzobe wari igikara, kikaguhindura igikara wari inzobe. Niho rero Umunyarwanda yahereye aravuga ati: “nta gahora gahanze”!

Ikintu cyose kigira igihe cyacyo: Kurya/gusonza; kubahwa/gusuzugurwa; kubyara/gupfusha; gukena/gukira; kubyiruka/gusaza; amahoro/ibibazo; gutera/kurandura; kwica/gukiza; gusenya/kubaka; gukinga/gukingura; kurira/guseka; kuboroga/kubyina; kujugunya/kurunda, guhoberana/kwirinda guhoberana; kwegerana/kwirinda kwegerana; gushaka ibintu/ kubitakaza, kwimana/gutanga; gutabura/kudoda; guceceka/kuvuga; gukunda/kwanga; intambara/amahoro; guma mu rugo/tembera u Rwanda; ibihe bihora bisimburana kandi ikibazo si ibihe; ikibazo ni uko witwara mu bihe. Ibihe bibi bisimburana n’ibyiza; nyamara hari igihe uba uri mu bihe by’umunezero Satani akubeshya ko uzawuhoramo bikagutera kudamarara cyangwa waba uri mu gihe cy’akaga nabwo akakubwira ko byarangiye utazongera kubona umunezero ukundi, maze bikagutera kwiheba.

Niba wumva uri mu gihe cy’umunezero ndagira ngo ngusabe: “Ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y'ubusore bwawe, iminsi mibi itaraza n'imyaka itaragera, ubwo uzaba uvuga uti “Sinejejwe na byo.” (Umubwiriza 12:1) Koresha umwanya n’amahirwe byawe neza ukibifite wagure ubwami bw’Imana utegure imirimo uzibutsa Imana ku munsi wawe w’amakuba.

Nawe uri mu gihe cy’akaga ndagira ngo nkubwire ngo: “nta mvura idahita”! Nyuma y’ ibyo ubona, ibihe bizahinduka neza ugubwe neza. Ibyo Imana igambirira ni byiza si bibi; izakurema umutima w’ibyo uzabona nyuma (Yeremiya 29:11) Ihanganire iki gihe! Kurira kwararira umuntu nijoro ariko mu gitondo impundu zikavuga (Zaburi 30:5). Ushobora kuba ukurikiye iyi nyigisho ukiri mu butayu; wemere ubugendanemo n’Imana kuko nyuma yabwo hari Kanani. Imana ntiyaguhamagariye kugwa mu butayu; wowe gusa wirinde kuyivovotera.

Ubu hari abantu baheranywe n’amaganya ku bw’ibyo Imana yabaye igoretse kuko yabonaga ko ari igihe cyabyo. Ntuzabigorora nta nicyo wabihinduraho ahubwo yishakeho ubucuti kuko ntacyo izima abakiranutsi n’ubwo ibanza kubigisha ariko irabakunda; iba irengera ubugingo bwabo kugira ngo isi itabutwara;  ariko nyuma yo kwigishwa igihe cyawe kiragera. Umuragwa iyo akiri umwana ategekwa n’ abaja n’ abagaragu kugeza igihe cyategetswe na se ariko igihe iyo kigeze aba ari nyir’ibintu byose (Abagaratiya 4:1-3). Iyo ikugaburiye ibiryo by’ amakuba n’amazi y’agahimano iba ikwigisha. Imana yakwigishiriza ku wo wari wiringiye (umugabo wawe cg abana bawe); ku mukoresha wawe, kuri mwene so utari uzi ko byaturukaho, ku butunzi bwawe; yewe no ku mubiri wawe naho wahigishirizwa; saba Imana kumenya impamvu uri guca muri ibyo bihe kandi umenye ko igihe kizagera bigashira. Wibuke kandi ko: “Ikintu cyose yakiremye ari cyiza mu gihe cyacyo” (Umubwiriza 3:11).

Mwene Data, ndagira ngo mu gusoza nkwibutse ibi: Igihe urimo cy’imbaraga birashoboka ko kizasimburwa n’igihe k’intege nke; n’ubwo muri iki gihe uvuga rikumvikana birashoboka ko mu minsi iri imbere uzahinyurwa; n’ubwo uri mu gihe cy’umudendezo birashoboka ko kizasimburwa n’igihe cy’agahato, igihe cy’amanywa kikazasimburwa n’igihe cy’ijoro. Uyu munsi ntushukwe n’isura yawe, ubutunzi bwawe, ubumenyi bwawe, cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose wumva wakwishingikirizaho ngo bitume udamarara, ahubwo ugire umwete wo gukora ibyiza ugifite uburyo, kuko iki gihe urimo kizasimburwa n’ikindi gihe!

Muri iyi minsi abakristo n’abatari bo twabonye imfatiro zacu zisenyuka (cyakora urufatiro rwo ruracyahagaze bwuma). Iki gihe cya Covid-19 cyadushyize mu kaga gakomeye ntagiye kwirirwa ntindaho kuko buri wese yakabayemo n’ubu turacyakarimo. Nyamara siko bizahora! Iki gihe kizashira; igihe cy’insengero zifunze kizarangira mu Izina rya Yesu! Tuzasubirana umudendezo wacu nk’abana b’Imana. Satani ntatwihebeshe ngo biracitse. Abakiranutsi “bazagumya kwera no mu busaza, bazagira amakakama menshi n’itoto” (Zab 92:15). Uko niko bikwiye kumera no mu bihe nk’ibi. Dukwiye kwemera gukomeza kuba intumwa z’Imana n’ubwo turi mu bihe bikomeye. Reka twe kumera nka Yona watinye ingorane zari mu butumwa bwe agahitamo guhunga Imana (Yona 1). Turasabwa byinshi ngo insengero zacu zongere zifungurwe; ariko ntaho tugiye kubihungira. Reka twe gukomeza kuvuga ko “turi mu gihe cya Covid” ahubwo tuvuge ko turi “mu gihe cyacu” cyo gukorera Imana. “Nuko rero bakundwa, ubwo muburiwe hakiri kare, mwirinde mutayobywa n’uburiganya bw’abanyabyaha mukareka gushikama kwanyu.” (2 Pet 3:17)

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira age arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. Sehorana Joseph

  • 1 vote. Average rating: 3 / 5.

Comments

  • Ndayisaba Eric
    • 1. Ndayisaba Eric On 16/08/2020
    Murakoze cyane Arch. Yesu abahe Umugisha
  • NSENGIMANA SERVILIEN
    • 2. NSENGIMANA SERVILIEN On 16/08/2020
    THANKS FOR THE MESSAGE WHICH COMFORTS ENOUGH.

    AMEN

Add a comment