Créer un site internet

IGIHE CYO KUGENDA GISOHOYE

IGICE CYO GUSOMA: 2 TIMOTEYO 4:6-8, 16-18

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “IGIHE CYO KUGENDA GISOHOYE”, bukaba bwibanda ku murongo wa 7 n’uwa 8 y’igice twavuze haruguru. Iki gice cya kane cy’urwandiko rwa kabiri Pawuro yandikiye Timoteyo gisa n’amagambo y’umubyeyi uraga umwana we. Ku murongo wa gatandatu avuga ko “amaze kumera nk’ibisukwa ku gicaniro”, kandi ko abona ko igihe cye cyo kugenda gisohoye. Ku murongo wa 7-8, ari naho nakuyeho umutwe w’inyigisho tugiye kuganira, Pawulo agira ati: Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera. Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara sijye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose.”

Buri gihe iyo nsomye aya magambo mfatwa n’amarangamutima. Pawulo amenye ko urupfu rumwegereye, ntibyigeze bimutera ubwoba kuko nta cyamuciraga urubunza. Iyo nta mutima uducira urubanza turatinyuka. (1 Yoh 3: 21) Pawulo yarwanye intambara nziza y’ubuzima. Nubwo yabanje “kuba umutukanyi n'urenganya n'umunyarugomo” (1 Tim 1:13) kubera ubutamenya, aho amariye kumenya ukuri ntiyigeze asubira inyuma, ahubwo yarinze ibyo kwizera kugeza ku iherezo. Hari gihe umuntu apfa, ukumva abantu barimo kubazanya ngo: “Harya yari yaragarutse mu gakiza? Harya yari agikorera Imana? Harya cya kibazo yigeze kugirana na runaka cyari cyararangiye? Harya muri iki gihe ubuhamya bwe bwari bumeze gute?”-Mbese ugasanga abantu bamufiteho utubazo! Usibye abakwibazaho mu gihe cyo kuguherekeza, ndatekereza ko mbere y’uko umutima wawe ucikana nawo utakoroherera-wibaza ibyo usize inyuma n’aho ubugingo bwawe bwerekeye. Umuntu amenya iminsi amaze ariko ntawe umenya iyo ashigaje. Niyo mpamvu twari dukwiye gusaba Imana ikatwigisha kubara iminsi yacu, tugasobanukirwa ko turi “ibikenya” (iminsi yacu ari mike), bityo tukita ku iherezo ryacu. (Zab 92:2; Zab 39:5)

Iherezo ni ikintu gikomeye cyane. Salomo yaravuze ati: “Iherezo ry’ikintu riruta intangiriro yacyo” (Umub 7:8); naho Mose aravuga ati “Iyo baba abanyabwenge baba bamenye ibi, baba bitaye ku iherezo ryabo.” (Gut 32:29) Iyo umuntu ahumetse umwuka we wa nyuma, iby’ubuzima bwe bwo ku isi biba birangiye. Icyo nicyo gihe twagombye kwitaho-gutekereza uko bizamera urupfu nirudutera. Balamu yasabye Imana ati “Icyampa nkipfira nk’uko abakiranutsi bapfa, iherezo ryanjye rikaba nk’iryabo”. (Kub 22:10) Mbese iherezo ryanjye nawe ni irihe? Ni nk’iry’abakiranutsi cg abakiranirwa? Iherezo ribi ni akaga gakomeye. Urupfu rusumba izindi, ni ugupfira mu ibyaha-Kurimbuka. Yesu yarabajije ati “Umuntu byamumarira iki atunze ibyo mu isi byose ariko nyuma akarimbuza ubugingo bwe?” (Luk 9:25) Koko rero ntacyo byaba bimaze iherezo ryacu riramutse ribaye muri Gihenomu-Mureke twite ku iherezo ryacu!

Abantu benshi barangiza ubuzima nabi kubera ko batigeze bafata umwanya wo gutegura iherezo ryabo. Ikintu cya mbere tugomba gukora kugira ngo tubashe gutegura iherezo ryacu ni ukwemera ko iryo herezo rihari. Duhora tubona abapfa buri munsi, ariko buri gihe twumva ibyo gupfa bireba abandi, twe bitatureba. Nyamara twese igihe kizagera, urugendo rwacu rugere ku iherezo. Igihe kizagera tube nka Pawulo tumere nk’ibisukwa ku gicaniro. Icyo gihe tuzaba dushoje urugamba twegerejwe kwambikwa amakamba. No muntambara z’isi, ku musozo w’urugamba abantu bahabwa impeta z’ubutwari. Ariko izo mpeta ziba zitandukanye bitewe n’uburyo buri wese yarwanye intambara. Hari amakamba tuzambikwa! Mbese ni irihe kamba njyewe nawe tuzambara? Ni ikamba ryo gukiranuka nk’irya Pawulo? Pawulo yihamirije ko Yesu yamubikiye iryo kamba kuko “yarwanye intambara nziza, yarangije urugendo, yarinze ibyo kwizera.” Mbese njye nawe nidutumirwa n’urupfu umutimanama wacu uzatwemeza ko turangije urugendo nka Pawulo?  

Hari byinshi twakwigira kuri Pawuro, ariko igikomeye kurusha ibindi ni ukumenya gutegura neza iherezo ryacu turwana intambara nziza. Intambara Pawulo yarwanye ari nayo turwana, si iyo kurwanisha inkota, amacumu, imiheto, cyangwa izindi ntwaro z’intambara. Intambara yarwanye ni intambara yo mu buryo bw’umwuka-yo kwizera no gukiranuka. Bibiliya itubwira neza ko iminsi yose umuntu amara mu isi aba afashe igihe mu ntambara. (Yob 7:1) Buri munsi duhora duhanganye n’ibyo tureba, twumva, dutekereza, etc. Uru rugamba rw’ubuzima Pawulo yarurwanye neza-Yabaye umusirikare mwiza kandi yatabarutse gitwari. Yagerageje kubaho ubuzima bwa gikristo yirinda  kugibwaho n’umugayo uwo ari wo wose. Yahoraga yibombaritse ngo atagayisha umurimo we wo kubwiriza ubutumwa. Ibyo abihamya muri aya magambo: “Ahubwo mbabaza umubiri wanjye nywukoza uburetwa, ngo ahari ubwo maze kubwiriza abandi nanjye ubwanjye ntaboneka ko ntemewe”. (1 Abakor 9:27)

Mu ntambara Pawulo yarwanye, twavuga ko ikomeye kurusha izindi ari iyo kwishimira mu makuba. Yavuzeko amakuba atera kwihangana kandi kwihangana kugatera kunesha. (Abar 5:3-5) Kugeza ku isaha ye ya nyuma, ubuzima bwa Pawulo bwahamyaga ukuri kw’amagambo yabwiye Abakorinto ati: Dufite amakuba impande zose ariko ntidukuka imitima, turashobewe ariko ntitwihebye, turarenganywa ariko ntiduhānwa, dukubitwa hasi ariko ntidutsindwa rwose.” (2 Abakor 4:8-9). Inshuro nyinshi Pawulo yarenganyirijwe ubutumwa bwiza, nyamara nta na rimwe yigeze yivovota, ahubwo yaravuze ati, “Mbonye yuko imibabaro y’iki gihe idakwiriye kugereranywa n’ubwiza tuzahishurirwa”. (Abar 8:18). No mu gihe Pawulo yari afungiye muri gereza i Roma ategereje gucirwa urubanza rwo gupfa, ntiyigeze agira gushidikanya cyangwa ngo yumve yihebye.

N’ubwo Pawulo yari afunze, yakomeje umurimo wo kwamamaza inkuru nziza ku banyacyubahiro benshi n’abamusuraga, asengera amatorero n’abizera bari ku isi, yandikira inzandiko abantu n’amatorero atandukanye yo hirya no hino ku isi. Pawulo yari azi neza intego y’umubabaro we. Yari azi ko niba Imana yaremeye ko ababazwa, yateguye gukoresha umubabaro we ngo yamamaze ubutumwa bwiza. (Ibyak 20:24) Aho kugira ngo ribangamire umurimo we, ifungwa rya Pawulo ryabaye uburyo bwo kuwusohoza. Kwihanganira imibabaro kwe, byatumye benshi mu bakristo batotezwaga barushaho kugira ibyiringiro. Ibyo abishimangira agira ati: “Ibyo bituma abenshi bo muri bene Data bari mu Mwami Yesu na bo biringizwa n’ingoyi zanjye, bakarushaho gutinyuka no kuvuga Ijambo ry’Imana bashize amanga.” (Abaf 1:14)

Koko rero Pawulo yarwanye intambara nziza. Yapfuye yizeye neza ko yakoze ibyo Imana yamuhamagariye gukora byose. Nawe iki ni igihe nyacyo cyo gukorera Imana utegura iherezo ryawe. Mbere na mbere ukwiye kuva mu gice cy’abatoteza Yesu ukagana mu gice cy’abakorana nawe. Umukirisito akwiye kurangwa no “kuva” no “kujya”-Akwiye kureka kuba Sawuli akaba Pawulo. Sawuli na Pawulo ni abantu babiri batandukanye. Uwa mbere ni umuntu ufite ishyaka ryinshi ry’Imana ariko udafite Yesu; uwa kabiri akaba umuntu wakiriye Yesu kandi agahinduka igikoresho cye. Sawuli ni umwiyemezi naho Pawulo ni umuntu wiyoroshya. Ubuzima bwa Pawulo butwigisha guca bugufi no guhanga amaso ku Mana, dusenga ibihe byose mu byiza no mu bibi. Pawulo ni urugero rwiza rw’umuntu wihaye Imana agasiga byose akegukira  kwamamaza ubutumwa bwiza. Ibyo twakwigira kuri Pawulo ni byinshi ku buryo tutabirondora ngo tubirangize. Dusabe Imana idushoboze gukurikiza urugero yadusigiye rwo guhinduka nyabyo no kwitangira umurimo w’Imana tumaramaje, maze natwe ku iherezo ry’urugendo rwacu tuzabe dufite ibyiringiro ko umucamanza utabera azaduha ikamba ryo gukiranuka.

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 23/10/2022
Arch. SEHORANA Joseph
EAR/Diocese Shyogwe

 

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment