IGIHE CYO GUKANGUKA!

La nuitIBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 149; Kuv 12:1-14; Abar 13: 8-14; Mat 18:15-20

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Nejejwe no kongera kuganira namwe ku Ijambo ry’Imana. Uyu munsi nifuje kubagezaho ubutumwa bufite umutwe ugira uti: “IGIHE CYO GUKANGUKA!”

Iyo bwenda gucya, ni bwo kuba maso biba bigoye cyane.  Ibyo dushobora kubigereranya n’igihe turimo. Mu gihe tugeze ku iherezo ry’isi (1 Pet 4:7) nibwo benshi bashyizweyo. Iyo umuntu asinziriye atakaza intege; ntacyo wamusaba gukora; ntiyumva; ntacyo aba yibuka; ndetse iyo yashyizweyo cyane aragona cyangwa se akaba yava ku buriri yari aryamyeho ugasanga yiryamiye hasi; hari n’ababyuka bakagendagenda mu nzu (ariko nyine basinziriye); usinziriye nta kindi aba yitayeho; atewe ntiyakwitabara; umuntu usinziriye wamuterura ukamujyana aho ushaka; ibitotsi ni mwenenyina w’urupfu; yemwe burya iyo umuntu asinziriye n’ubwo aba yumva biryoshye ariko aba ari mu kaga!

Ibi byose tuvuze bishobora no kugaragara ku bakristo basinziriye mu buryo bw’umwuka. Umukristo usinziriye nawe arangwa no gucika intege; kureka imirimo yakoraga mu Itorero; kutumva icyo abayobozi be bamubwira; kutibuka ibyo yigishijwe n’ibitangaza Imana yamukoreye; kugona (guteza urusaku muri bagenzi be); kuryama hasi (kujya mu biteye isoni); kugendagenda atazi iyo ajya (kuzerera mu matorero); guhagarika kurwanya Satani; Satani amujyana aho ashaka; aba yumva ibyo asinziriyemo biryoshye ariko aba agana ku irimbukiro; akeneye gukangurwa kuko ari mu kaga.

Amaze kubona akaga kari kugarije imibereho yo mu buryo bw’umwuka y’Abakristo bagenzi be, intumwa Pawulo yaranditse ati: “igihe cyo gukanguka kirasohoye rwose. Dore agakiza kacu karatwegereye, kuruta igihe twizereye”. (Rom 13:11). Ijambo yakoresheje “igihe”, mu Kigiriki ni “Kairos”. Ritandukanye na “Chronos” n’ubwo yose mu Kinyarwanda avuga “igihe”. Kairos ni igihe cyihariye, igihe cy’ingirakamaro, igihe gikomeye; igihe gikwiye cyo gukora ikintu runaka ku buryo kigucitse biba birangiye. Mu Gifaransa ni “temps opportun”!

Pawulo yaravuze ngo “kuko muzi yuko igihe cyo gukanguka gisohoye rwose” (Abar 3:11). Ibi byatumye nibaza koko niba bariya bantu bari bazi ko igihe cyo gukanguka kigeze bagakomeza bakisinzirira. Akenshi umuntu usinzira mu gihe kitari cyo (yagombye kuba ari maso) aba afite ibibazo: uburwayi; ibitotsi byamwibye kubera umunaniro ukabije yaryamanye; cyangwa se yibeshye ko butaracya. Izi ni nazo mpamvu zitera abakristo bamwe gusinzira: uburwayi bwo mu buryo bw’umwuka; kunanizwa n’ingorane z’isi; no kudasobanukirwa igihe tugezemo.

Bavandimwe, isi igeze mu bihe bikomeye: ubu ni “Kairos” (igihe) y’agakiza, ariko ni n’ubundi bwoko bwa kairos, igihe kivugwa ko gikomeye (2 Timoteyo 3:1), cy’iminsi mibi (Abefeso 5:16), cy’ijoro. Nk’uko iyo bugiye gucya habanza kubaho umwijima mwinshi cyane wa mu gicuku, ni ko no muri iyi minsi umwijima wo mu by’umwuka utwikiriye isi urimo kujyenda wiyongera cyane. Ubu ijoro rigeze muri “giti na muntu”; ni ukuvuga cya gihe ureba ukaba utatandukanya igiti n’umuntu kubera urwijiji. Abantu bafashe ibigawa babihindura ibishimwa, naho ibishimwa babigira ibigawa. Abantu baratuka Imana ku mugaragaro; hadutse ba Antikristo benshi kandi bahoze muri twe:  “Bana bato, tugeze mu gihe cy’imperuka kandi nk’uko mwumvise yuko Antikristo azaza, ni ko na none hamaze kwaduka ba Antikristo benshi ndetse ni byo bitumenyesha ko igihe cy’imperuka gisohoye. Abo bavuye muri twe, icyakora ntibari abacu by’ukuri, kuko iyo baba abacu baba baragumanye natwe, ariko icyatumye biba bityo ni ukugira ngo bagaragare ko atari abacu rwose.” (1 Yoh 2:18-19)

Ni ngombwa ko dusobanukirwa n’igihe Itorero rigezemo. Yesu yahanuye ibintu byari kuzaba ku isi mbere y’uko agaruka. Ibyo yahanuye birimo birasohora muri iki gihe. Ikinyejana cya 20 ni cyo kinyejana cyakozwemo ibikorwa by’ubwicanyi byinshi kuruta ikindi gihe cyose; ni ikinyejana cyaranzwe n’intambara z’urudaca. (Reba icyo Yesu yabivuzeho muri Matayo 24: 6-7). N’ubwo ubuvuzi bwateye imbere, indwara zidasanzwe zikomeje kwibasira abantu kandi zimwe muri zo ntizigira umuti cyangwa urukingo: Covid-19; SIDA; Ebola; Cancer; etc. (Reba icyo Yesu yabivuzeho muri Luka 21:11) Bibiliya yahanuye uko abantu bari kuba bameze muri iyi minsi: “(…) abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birar?ra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera, badakunda n’ababo, bat?zura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza, bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana, bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako. (…) Kuko muri bo harimo abagabo bomboka mu mazu bakanyaga abagore batagira umutima, baremerewe n’ibyaha, batwarwa n’irari ry’uburyo bwinshi, bahora biga ariko ntabwo babasha kugira ubwo bamenya ukuri.” (2 Tim 3:2-7) Ngabo abantu b’iki gihe! Batwawe n’irari ry’uburyo bwinshi (umurongo wa 6) kugeza aho umugore areba mugenzi we akamwifuza; umugabo akifuza undi mugabo; umuntu mukuru akifuza umwana; umwana akifuza nyina umubyara; etc. Nzi neza ko hari abadashaka kumva ko turi mu bihe bya nyuma, ariko kwica amatwi kw’abo mu gihe cya Nowa ntikwabujije imvura kugwa. Hari n’abavuga bati: “niko byahoze”, ariko mwibuke ko “….itwihanganira idashaka ko hagira n'umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana”. (2 Pet 3:8-9)

Nibyo kumva ko turi mu bihe bya nyuma biteye ubwoba. Ariko abagendana na Yesu bicishije bugufi ntacyo bakwiriye gutinya, kuko iri joro ry’ibibazo, ry’indwara n’urupfu turimo rigiye gucya. Abafite ikimenyetso cy’amaraso ya Yesu nta cyago kizababaho: “Ayo maraso azababere ikimenyetso ku mazu murimo, nanjye ubwo nzabona ayo maraso nzabanyuraho, nta cyago kizababaho ngo kibarimbure…” (Kuva 12:13)

Iyo bukeye hari ibyo umuntu ahindura! Imyambaro y’ijoro ikwiye gusimbuzwa imyambaro y’amanywa: “twiyambure imirimo y’umwijima, twambare intwaro z’umucyo …. mwambare Umwami Yesu Kristo (…)”(Rom 13:12;14) Ingendo nayo igomba guhinduka: “Tugendane ingeso nziza nk’abagenda mu mucyo, tutagira ibiganiro bibi, tudasinda, tudasambana, tudakora iby’isoni nke, tudatongana kandi tutagira ishyari.” (Rm 13:13) Dukwiriye guhindura imibereho tukabana nka “bene Data” koko. Dukwiye kwitoza Imibereho yo mu Ijuru; kubana nka “Bene-Data” koko. Nibitunanira hano mu isi ntidutegereze ko Imana izatujyana kubana mu ijuru-twazatezayo intambara! “Ndababwira ukuri yuko ibyo muzahambira mu isi bizaba bihambiriwe mu ijuru, kandi ibyo muzahambura mu isi bizaba bihambuwe mu ijuru.” (Mt 18:18)

Ndizera ntashidikanya ko nyuma y’ubu butumwa usobanukiwe ko iki ari igihe cyo gukanguka. Reka rero mbere yo gusoza nkubaze: Mbese waba uri mu bihe byo guhemburwa cyangwa uri mu bihe by’ubukonje? Waba uri mu bihe by’ishyaka ry’umurimo w’Imana cyangwa waba warabivuyemo? Waba ugifite wa muvuduko watangiranye cyangwa se wacitse intege? None se koko uri maso; Yesu aramutse agarutse muri iki gihe yasanga witeguye? Ubwo iki gihe cya Covid-19 Abakristo bamwe bagifashe nk’akanya ko kwihwetura kanzinya-bakaba bahagaritse inshingano zabo (Im 6:10) wowe ndagusabira ngo ukanguke; ukomere kandi ukomeze n’abandi.

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira age arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. Sehorana Joseph

Last edited: 05/09/2020

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment