Créer un site internet

ICYO UWITEKA AGUSHAKAHO NI IKI?

IGICE CYO GUSOMA: MIKA 6:1-8

Ndabasuhuje bene Data bakundwa, kandi mbifurije gukomeza kugira umwaka mushya muhire wa 2022. Ndashimira Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “ICYO UWITEKA AGUSHAKAHO NI IKI?” Turibanda ku murongo ugira uti: “Yewe mwana w’umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi.” (Mika 6:8)

Mu gihe cya Mika, Abisirayeli bari barigometse ku Mana. Nyamara ntibyabujije Uwiteka kubabwira amagambo yuje impuhwe n’urukundo agira ati: “yewe bwoko bwanjye”. Uru ni urugero rufatika Imana yaduhaye ku birebana n’urukundo. Natwe twagombye kugaragaza impuhwe n’ineza mu mibanire yacu n’abandi, haba mu miryango yacu cyangwa mu itorero ryacu. Nibyo koko hari bamwe ushobora gusanga bitoroshye kubana na bo, cyangwa bakaba bafite intege nke mu buryo bw’umwuka. Nyamara, abo nabo Imana idusaba kubafasha no kubagaragariza impuhwe kugira ngo dusohoze gukiranuka.

Mu bihe by’ubwigomeke n’ubugomeramana, Uwiteka yamenyesheje ubwoko bwe ibintu by’ingenzi bwagombaga kwitaho kurusha ibindi. Mbere yo kubitangaza, umuhanuzi Mika abaza uruhererekane rw’ibibazo agira ati: “Mbese nditwara ku Uwiteka, ngapfukamira Imana isumba byose nyituye iki? Nayitwaraho njyanye ibitambo byoswa n’inyana zimaze umwaka? Aho Uwiteka yakwemera amapfizi y’intama ibihumbi, cyangwa imigezi y’amavuta ya elayo inzovu? Ese natanga imfura yanjye ku gicumuro cyanjye, imbuto y’umubiri wanjye nkayihonga ku cyaha cy’ubugingo bwanjye?” (Mika 6:6-7) Oya! Ntidushobora gushimisha Uwiteka tumutura icyo ari cyo cyose. Ahubwo muri Mika 6:8 hatumenyesha ibintu bitatu (3) twakora: “gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana twicisha bugufi.” Reka dusuzume ibyo bintu dusabwa uko ari bitatu, kimwe ukwacyo ikindi ukwacyo.

Gukora ibyo gukiranuka, ni ugukurikiza ubutabera. Abantu bo mu gihe cya Mika ntibakurikizaga ubutabera, ahubwo barenganyaga bagenzi babo. (Mika 6:10) Ahagana ku iherezo ry’uwo murongo, abacuruzi bavugwaho kuba barakoreshaga “ingero zitubya”, ni ukuvuga ingero zituzuye. Umurongo wa 11 wongeraho ko bakoreshaga “uruhago rurimo ibipimisho bihenda”,  naho umurongo wa 12 wo ukavuga ko “ururimi rwabo rwariganyaga”. Ingero zitubya, ibipimisho bibeshya, n’ururimi ruriganya, ni ibintu byari byogeye mu bacuruzi bo mu gihe cya Mika. Ariko akarengane ntikari mu masoko gusa, ahubwo kari no mu nkiko. Muri Mika 7:3 hagaragaza ko “igikomangoma cyakaga amaturo na we umucamanza agahongesha.” Abacamanza baryaga ruswa kugira ngo bagoreke imanza z’abantu b’inzirakarengane. Abantu bakomeye cyangwa abafite ubushobozi, bose barafatanyaga muri ibyo byaha. Ibikorwa by’akarengane byakorwaga n’abayobozi babi byagize ingaruka nyinshi kuri rubanda. Muri Mika 7:5 havuga ko kuba hatari hariho ubutabera byatumye hatabaho ukwizerana hagati y’abantu, hagati y’inshuti magara, ndetse no hagati y’abashakanye. Umurongo wa 6 uvuga ko ibyo byatumye ibintu bizamba maze abantu bafitanye isano rya bugufi cyane, urugero nk’umuhungu na se, n’umukobwa na nyina bagasuzugurana.

Naho se muri iki gihe bimeze bite? Mbese ntitubona ibintu nk’ibyo? Kimwe na Mika, natwe dukikijwe n’ibikorwa by’akarengane. Twebwe abagaragu b’Imana turi muri iyi si ikiranirwa, ntitugomba kwemera ko umwuka w’iyi si wo kurenganya abandi ucengera mu Itorero ry’Imana. Twebwe ubwacu twihereyeho, tugomba kwihatira gukomeza kuba inyangamugayo n’abanyakuri, tukagaragaza gukiranuka mu mibereho yacu ya buri munsi.

Ikintu cya kabiri dusabwa kivugwa muri Mika 6:8, ni “ukubabarira”. Uwiteka adutezeho ko tuba abantu “bakunda kubabarira.” Udafite umutima ubabarira ntushobora kugira urukundo. Urukundo n'imbabazi ni impanga! Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “kubabarira,” rishobora nanone guhindurwamo “ineza yuje urukundo” cyangwa “urukundo rudahemuka.” Kugaragariza abandi ineza yuje urukundo ni ukubitaho tubagaragariza impuhwe. Muri Mika 6:8, ntitubwirwa ko tugomba kubabarira gusa, ahubwo hanatubwira ko tugomba kubikunda. Tugomba kugaragaza ineza yuje urukundo ku bushake, kandi tubyishimiye. Kubahiriza itegeko ryo “gukunda kubabarira” ntibikwiye kutubera umuzigo, ahubwo bikwiye kudushimisha! Koko rero, kubabarira ni ikintu cy’ingenzi ku mukristo. Bibiliya itubwira ko Imana ikunda  « imbabazi kuruta ibitambo ». (Mat 12 :7)  Igihe Petero yabazaga Yesu ati: « mwene data nangirira nabi nzamubabarira kangahe?”, Yesu yaramusubije ati uzamubabarire inshuro « mirongo irindwi karindwi ». (Mat 18 :22)

Ikintu cya gatatu dusabwa cyavuzwe muri Mika 6:8, ni “ukugendana n’Imana twicisha bugufi.” Imana ikunda umuntu ufite umutima utarimo ubwibone, woroheje, uciye bugufi. Bibiliya iravuga ngo “iyo ubwibone buje isoni ziherako zikaza ariko ubwenge bufitwe n'abicisha bugufi” (Imig 11:2). Ku birebana no kwicisha bugufi, Petero Intumwa agira ati: “Imana irwanya abibone naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu. Nuko mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye.” (1 Pet 5:5-6) Pawulo Intumwa nawe atugira inama yo kwigira kuri Yesu ibirebana no kwicisha bugufi. Abivuga muri aya magambo: “Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu.Uwo nubwo yabanje kugira akamero k’Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa, ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k’umugaragu w’imbata agira ishusho y’umuntu kandi amaze kuboneka afite ishusho y’umuntu yicisha bugufi araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba. Ni cyo cyatumye Imana imushyira hejuru cyane ikamuha izina risumba ayandi mazina yose”. Abaf 2:5-11).

Ubwo turi mu gihe kimwe n’icyo Mika yahanuyemo (igihe cy’ubwigomeke n’ubugomeramana), dukwiriye kumenya icyo Imana idutegerejeho. Si ibitambo nk’uko bamwe bashobora kubyibwira. Ahubwo Imana iradusaba “gukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yacu twicisha bugufi.” (Mika 6:8) Imana idushoboze!

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 30/01/2022
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
WatsApp: 0788730061
Website:
http://www.sehorana.com/
E-mail:
sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 29/01/2022

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment