ICYO BIBILIYA IVUGA KU BUKURU BWO MU ITORERO N’UKO BUKWIYE GUKORESHWA

IBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 1; Imigani 31:10-31; Mariko 9:30-37.

Ndabaramukije bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Uyu munsi turaganira ku bukuru bwo mu itorero n’uko bukwiye gukoreshwa. Turibanda ku magambo agira ati: “Bagera i Kaperinawumu, yinjiye mu nzu arababaza ati ‘Icyo mwahoze mugira impaka tukiri mu nzira ni iki?’ Baramwihorera, kuko mu nzira bahoze bajya impaka z’umukuru wabo uwo ari we. Aricara ahamagara abo cumi na babiri arababwira ati ‘Umuntu ushaka kuba uw’imbere nabe inyuma ya bose, ndetse abe n’umugaragu wa bose.’” (Mariko 9:33-35)

Uhereye mu gihe cy’Intumwa, hariho abakuru bari mu Itorero rya Kristo. Harimo abepisikopi. Uwo wari umurimo w’icyubahiro, nk’uko Pawulo abivuga muri aya magambo: “Umuntu nashaka kuba umwepisikopi, aba yifuje umurimo mwiza.” (1 Tim 3:1) Harimo abashumba cg abungeri (Abef 4:11); abakuru b’itorero (Ibyak 14:23; 20:17; Tito 1:5; Yak 5:14; 1 Pet 5:1); abadiyakoni (1 Tim 3:8-13; Ibyak 6:2-7); etc. Mu itorero kandi habamo abanyempano batandukanye, buri wese akagira uburenganzira bwo gukoresha impano ye nk’uko yayihawe n’Umwuka Wera. Hari intumwa, abahanuzi, abigisha, abakora ibitangaza n’abahawe impano zo gukiza indwara, n’abahawe gufasha abandi, n’abahawe gutwara, n’abahawe kuvuga indimi nyinshi. (1Abakor 12: 28)

Guhera kera, ubukuru mu Itorero bwari bwubashywe, kandi ntabwo ari umuntu wese wabuhabwaga. Pawulo yahuguye Timoteyo ati: “Ntukihutire kugira uwo urambikaho ibiganza…Abakuru b’Itorero batwara neza batekerezwe ko bakwiriye guhabwa icyubahiro incuro ebyiri, ariko cyane cyane abarushywa no kuvuga ijambo ry’Imana no kwigisha.” (1 Tim 5:17; 22) Abahabwa ubukuru mu itorero bagomba kuzuza ibisabwa bivugwa muri Bibiliya (1 Tim 3:1-7, 12; Tito 1:5-9). Mu gihe cyo gutoranya abahabwa ubukuru mu itorero, abantu baba bagomba gusenga basaba ko Umwuka Wera ariwe witoranyiriza abakwiye. (Ibyak 20:28).

Abahawe ubukuru mu Itorero bafite inshingano yo gukenura umukumbi; kandi Uwiteka azababaza uko bashohoje iyo nshingano. Niyo mpamvu iyo tububashye tuba twubashye Imana nk’uko Pawulo abivuga agira ati: “Ariko bene Data, turabingingira kugira ngo mwite ku bakorera muri mwe, babategekera mu Mwami wacu babahana. Mububahe cyane mu rukundo ku bw’umurimo wabo. Mugirirane amahoro. Mwumvire ababayobora mubagandukire, kuko ari bo baba maso barinda imitima yanyu nk’abazabibazwa. Nuko rero, mubumvire kugira ngo babikore banezerewe kandi batagononwa, kuko kubikorana akangononwa kutagira icyo kumarira mwebwe” (1 Abates 5:12-13; Abah 13:17) Abafite ubukuru mu itorero ntibagomba “gutwaza igitugu”. (2 Abakor 1:24). Bagomba guhora bazirikana amagambo ya Yesu agira ati “Muzi yuko abami b’abanyamahanga babatwaza igitugu, n’abakomeye babo bahawe kubategeka. Ariko muri mwe si ko biri, ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe ajye aba umugaragu wanyu, kandi ushaka kuba uw’imbere muri mwe, ajye aba imbata yanyu, nk’uko Umwana w’umuntu ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi.” (Mat 20:25-28)

Abafite ubukuru mu Itorero bagomba kubukoresha neza bigana nyiraryo ariwe Kristo. (1 Abakor 11:1) Uwo nubwo yahawe ubutware busumba ubw’undi muntu uwo ari we wese, yariyoroshyaga. Yagaragazaga ko yita ku bigishwa be kandi akabagirira impuhwe; akazirikana ibyo bakeneye. (Mat 15:32;  Mar 6:31)  Nta na rimwe yigeraga asaba abigishwa be ibirenze ibyo bashoboraga gukora, kandi ntiyigeraga abikoreza ibirenze ibyo bashoboraga kwihanganira (Yoh 16:12). Yesu yari “umugwaneza kandi yoroheje mu mutima.” (Mat 11:29). Yari umuntu rubanda rwose rwisanzuragaho; abantu ntibamutinyaga, ku buryo n’abana bumvaga bamwisanzuyeho. Abafite ubukuru mu Itorero nabo bakwiye kuba abantu rubanda rwishyikiraho.Niba Kristo yaragaragaje umuco wo kwiyoroshya, abafite ubukuru mu itorero bagombye kurushaho kuwugaragaza! Bakwiye kuba maso kugira ngo badakoresha nabi ubutware ubwo ari bwo bwose bahawe.

Kugira ngo babashe kubigeraho, bakwiye guhora bazirikana ko Kristo ariwe mutware mukuru w’Itorero, kandi bakemera kubana kivandimwe n’abo bayoboye-Bakwiye kwicisha bugufi, Kristo agashyirwa hejuru. Yesu yanenze bikomeye imigirire y’Abafarisayo “bakundaga imyanya y’abakuru mu birori, n’intebe z’icyubahiro mu masinagogi no kuramukirizwa mu maguriro, no kwitwa n’abantu Rabi.” (Mat 23:6-7) Yesu yabujije abigishwa be kujya bagenza nk’Abafarisayo baterwaga ubwibone n’uko abantu babita “Rabi” cg “Abakuru”. Yarababwiye ati: “Ariko mwebweho ntimuzitwe Rabi, kuko umwigisha wanyu ari umwe, namwe mwese muri abavandimwe. Kandi ntimuzitwe abakuru, kuko umukuru wanyu ari umwe, ari Kristo. Ahubwo uruta abandi muri mwe ajye aba umugaragu wanyu.” (Mat 23:8-11)

Mu gihe cya Yesu, “Rabi” (umwigisha) ryari izina ry’icyubahiro ryahabwaga Abakuru b’idini. Iyaba Yesu yari hano ku isi muri iki gihe, yari kuba azengurutswe n'abayobozi b’amadini benshi bafite amazina (titles) y'icyubahiro n’igitinyiro kurusha “Rabi”-Sinshidikanya ko yari kuzajya abaha impuguro nk’iyo yahuguje abigishwa be. Yesu yari kuzajya abona abayobozi b’amadini bapfa ubukuru-Nta gushidikanya ko yajya abibutsa amagambo yabwiye abigishwa be agira ati: “Umuntu ushaka kuba uw’imbere nabe inyuma ya bose, ndetse abe n’umugaragu wa bose.” (Mar 9:35) Icyakora ikigaragara ni uko gukurikiza iyi mpuguro bitoroshye. N’abigiswa ubwabo ntibyaboroheye. Hashize amezi make Yesu abahuguriye kutarwanira ubukuru n’icyubahiro, Yakobo na Yohana binginze nyina bamusaba ngo ajye kubasabira kuzahabwa imyanya y’icyubahiro mu Bwami bwa Yesu. (Mat 20:20-21)

Intumwa za Yesu zakomeje kugaragaza ko zari zifite inyota y’icyubahiro. Igihe zari mu cyumba cyo hejuru hamwe na Yesu bagiye kwizihiza Pasika, nta n’umwe muri bo wigeze afata iya mbere ngo akore umugenzo wakorwaga wo koza abandi ibirenge. Ubundi uwo murimo usuzuguritse wakorwaga n’umugaragu cyangwa umugore mu rugo (1 Sam 25:41; 1 Tim 5:10). Ibyo bigomba kuba byarababaje Yesu, kandi byamweretse ko abigishwa be bari bagikomeza kurwanira imyanya y’icyubahiro! Byatumye Yesu yoza ibirenge bya buri wese muri bo kandi ahita abinginga cyane abasaba ko na bo bakurikiza urugero rwe rwo gukorera abandi (Yoh 13:4-17). Ikibabaje ariko ni uko urwo rugero Yesu yabahaye rutigeze rubatera guhindura imitekerereze! Bibiliya ivuga ko nyuma yaho muri uwo mugoroba “habyutse impaka muri bo, ngo ni nde muri bo ukwiriye gutekerezwa ko ari we mukuru.” (Luka 22:24).

Na n’ubu kwicisha bugufi bishobora kutugora. Umuntu atigenzuye neza, umwuka wo kurushanwa no kurwanira ubukuru ushobora kumutera ubwibone. Ashobora guterwa ishyari n’ubushobozi cyangwa inshingano abandi bafite. Ashobora ndetse no kurarikira imyanya adakwiriye guhabwa. Kugira ngo yumvikanishe impamvu z’ibyo akora, ashobora gutangira kwitotomba no kuvuga abandi nabi; ibyo bikaba ari ibintu Abakristo bakwiriye kwirinda (Yak 3:14-16). Imana ntiyanga ibyifuzo n’inzozi zacu zo kuba twazamuka mu ntera. Ijambo ry’Imana kandi ritubwira kubaha abakwiye kubahwa (Abaroma 13:7) Umukristo ntabujijwe gushaka ubukuru, ariko akwiye kubikora mu mwuka w’urukundo, kwicisha bugufi, kubaha abandi no kubazirikana. Tuzirikane ko uburwo bwiza bwo gushaka icyubahiro, ari ugukorera abandi, nk’uko byanditswe ngo: “Abashaka ubwiza n'icyubahiro no kudapfa babishakisha gukora ibyiza badacogora, izabītura ubugingo buhoraho.” (Abar 2:7)

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma, ukumva, kandi ugasobanukirwa n’ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 19/09/2021
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
WatsApp: 0788730061
Website: http://www.sehorana.com/
E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 18/09/2021

  • 2 votes. Average: 1 / 5.

Add a comment