ICYO ABABWIRA CYOSE MUGIKORE

IGICE CYO GUSOMA: YOHANA 2:1-11

Ndabasuhuje bene Data bakundwa, kandi mbifurije gukomeza kugira umwaka mushya muhire wa 2022. Ndashimira Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “ICYO ABABWIRA CYOSE MUGIKORE.” Turibanda ku murongo ugira uti: Nyina abwira abahereza ati ‘Icyo ababwira cyose mugikore.’” (Yohana 2:5)

Inyigisho twavana muri iki gice twasomye ni nyinshi: gutumira Yesu muri gahunda zacu nk’uko bariya bageni babikoze; gusabira abandi nka Mariya wegereye Yesu akamwongorera ati: « Nta vino bagifite »; kwizera nk’ukwa bariya bigishwa ba Yesu babonye iki kimenyetso bakemera ko Yesu ari Umwana w’Imana; no kumvira nka bariya bagaragu bakoze icyo Yesu ababwiye cyose nta kujya impaka kandi atari we wari wabahaye akazi; etc. Muzi izi nyigisho zose, uyu munsi ndibanda ku nyigisho yo kumvira Yesu no kwemera gukora icyo adutegeka.

Mu buzima bwacu bwa buri munsi, tubuze byinshi by’ingenzi kandi bya ngombwa. Vino yari imaze gushira i Kana, ishushanya ibindi byose bya ngombwa tudafite: amahoro, urukundo, umunezero; etc. Ibi byose kugira ngo tubibone tugomba gutabaza Yesu kuko ari we wenyine ufite ubushobozi bwo kuduhaza muri byose. Yesu niwe soko imara inyota kandi ni umugati umara inzara. (Yoh 4:14; Yoh 6:35) Ijambo ry’Imana ridushishikariza gukora icyo Yesu adutegeka kugira ngo dusubirane ibyo twabuze mu mibereho yacu. Muri iki gihe isi ibuze amahoro, nta kindi cyatuma tuyageraho usibye kwemera gukora icyo Yesu atubwira, aricyo  “gupfukamira Umwami w’amahoro”. Abahereza yababwiye kuvoma amazi ahagije kugira ngo haboneke ibinyobwa bihagije. Uyu munsi nawe Yesu aragusaba kwivomera amazi azagutunga ubuzima bwawe bwose. Aragusaba kugira icyo ukora ngo abavandimwe, abaturanyi, abo dusengana, bagire amahoro n’umunezero.

Icyampa muri iyi minsi ukamenya icyo Yesu agutegeka kandi ukagikora. Dawidi yasenze Imana agira ati “unyigishe gukora ibyo ushaka.” (Zab 143:10) Kwiga gukora ibyo Imana ishaka si isomo ryoroshye nk’uko ubyibwira. Utekereza ko iyo Mariya atabagira inama bariya bahereza baba baremeye gukora ibyo Yesu yababwiye agira ati: “Mwuzuze intango amazi”; “Nimudahe noneho mushyire umusangwa mukuru”? (Yoh 2:7-8) Nyuma yo kuvoma no kuzuza intango amazi, Yesu yasabye abahereza kuyadaha bagashyira umusangwa mukuru. Tekereza ushyiriye amazi umusangwa mukuru! Aba bahereza bashoboraga kwanga gukora icyo Yesu ababwiye kuko nta handi bari barigeze babona akora igitangaza kandi akaba atari we shefu wa serivisi. Nyamara nyuma yo kwemera gukora ibyo Yesu abategetse (nubwo batabyumvaga neza), amazi yahindutse vino, umusangwa mukuru ayisogongeye ntiyamenya aho iturutse (Yoh 2:9). Ibanga ry’Imana rimenywa  n’abakora ugushaka kwayo. Kwizera, kumvira no gukora by’aba bahereza byahesheje abakwe bose kunywa vino nziza kuruta iyo bahoze banywa mbere (Yohana 2:10). Ibyo bintu bitatu ni ingenzi ku bakristo! Ibyabaye mu bukwe bw’i Kana bitwereka ko twagombye kubaha ubushake bw’Imana uko bwaba busa kose. Icyo ijambo ry’Imana ridutegeka cyose dukwiye kugikora tudashidikanya ibindi tukabiharira Yesu.

Igihe kimwe Petero na bagenzi be bagiye kuroba bakesha ijoro ari nta cyo bafashe. Bumaze gucya Yesu arababwira ati: “Nimujugunye urushundura iburyo bw’ubwato, murafata.” (Yoh 21:6) Ugira ngo byari byoroheye Petero gukora icyo Yesu yari amubwiye?  Yesu yasabye Petero kuroba ku manywa! Petero yashoboraga kubyanga kuko yari yaravukiye ku nyanja azi ko baroba nijoro gusa. Ikigeretse kuri ibyo, aho Yesu yababwiraga kunaga urushundura n’ubundi bari baruhanaze ntibagira ifi bafata. Nyamara Petero yarumviye, aravuga ati: “kuko ubivuze reka nzijugunye.” Babikoze bafata ifi nyinshi cyane, ndetse inshundura zabo zenda gucika. (Luk 5:5-6) Dukore ibyo Yesu adusaba gusa, tuzabona ibintu bihinduka. Icyo ijambo ry’Imana ridutegeka cyose dukwiye kugikora tudashidikanya ibindi tukabiharira Yesu.

Petero na bagenzi be bakoresheje ubwenge bwabo nk’abantu bari abarobyi b’abahanga, ariko ijoro rimwe amafi arabura. Hari igihe byanga nubwo waba warize cyane, nubwo waba ufite imiryango ikaze, nubwo waba ufite akazi keza, nubwo waba ufite uburanga bwiza-hari igihe bidakora. Iyo ibyo twari turambirijeho bishize, hari kimwe tuba tugomba gukora: “gutega amatwi tukumva icyo Yesu atubwira”.

Hari igihe dushyira mu bwenge bwacu tukumva byinshi mubyo Yesu atubwira ari ubupfu! Ibuka igihe Imana ibwira Aburahamu ngo nanjye gutamba umwana we w’ikinege, yabonye mu za bukuru. (Itang 22: 1-14) Mbese hari ubusazi burenze kuba umuntu yakora ibisa bityo? Ariko mu kwizera birashoboka kandi birakora! Ibanga riri mu gukora icyo Yesu akubwiye cyose ubundi ugategereza. Kuko ubupfu bw’Imana burusha abantu ubwenge, kandi intege nke z’Imana zirusha abantu imbaraga. (1 Abak 1:25)

Ndashaka gusoza mvuga ko niba dushaka ko uyu mwaka wa 2022 utubera mwiza kuruta uwa 2021, dukwiye kurushaho kumvira icyo Imana itubwira, tukizera ko ibyari amazi byaduhindukira vino nziza. Vino nziza ntizapfa kuboneka abantu batakuye amaboko mu mifuka ngo bafate amajerikani bavome! Vino ntizaboneka hatari intango zo kuyishyiramo.

Ubwo njye na we twazaga  kuri  Yesu,  nta  kindi  yakiriye  uretse  ibyaha; yakiriye  intango  zirimo ubusa. Uyu munsi Yesu adukoresha nk’intango zirimo ubusa; ntabwo turi beza, ariko aradukoresha. Ashaka kutwuzuza amazi ariyo Jambo ry’Imana hanyuma tukayagageza ku bandi. Ubwo amazi yavaga mu ntango akagera ku bo agenewe, yahindutse vino y’umunezero. Muri iki gihe abantu bakeneye iyo vino! Nta gushidikanya ko Ijambo ry’Imana tuvuga rihindukirira abaryakira vino y’umunezero. Njye nawe Yesu Kristo arashaka kutwuzuza Ijambo ry’Imana hanyuma tukaribwira abandi muri ibi bihe bitoroshye. Reka ibi bihe bikomeye tubigendanemo neza na Yesu dutegereje icyo azakora mu gihe gikwiye. Ntitwihugireho gusa ! Tuzirikane ibibazo abaturanyi bafite tubafashe kubishakira umuti; ibyo tudashoboye tubyereke Yesu maze icyo atubwira cyose tugikore.

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 16/01/2022
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
WatsApp: 0788730061
Website:
http://www.sehorana.com/
E-mail:
sehojo2007@yahoo.fr

  • 1 vote. Average rating: 5 / 5.

Comments

  • Vincent Uzabakiriho
    • 1. Vincent Uzabakiriho On 16/01/2022
    Ndabashimira Nyakubahwa Rev. Archdeacon ku bw'ubu butumwa bwiza burimo impanuro nziza gutya, byongeye gukangura umutima wange ngo nshishikarire kumvira ubushake bw'Imana nibwo nzagera ku byo nyifuzaho haba muri uru rugendo tugana i Siyoni ndetse no mu buzima busanzwe. Uwiteka asubize aho mukuye, abahe umugisha nk'uyu muba muduhesheje, Amina. Mukomeze mugire ibihe byiza.
  • Vincent
    • 2. Vincent On 16/01/2022
    Ndabashimira Nyakubahwa Rev. Archdeacon ku bw'ubu butumwa bwiza burimo impanuro nziza gutya, byongeye gukangura umutima wange ngo nshishikarire kumvira ubushake bw'Imana nibwo nzagera ku byo nyifuzaho haba muri uru rugendo tugana i Siyoni ndetse no mu buzima busanzwe. Uwiteka asubize aho mukuye, abahe umugisha nk'uyu muba muduhesheje, Amina. Mukomeze mugire ibihe byiza.

Add a comment