ICYAKORA ABAMWEMEYE BOSE BAKIZERA IZINA RYE, YABAHAYE UBUSHOBOZI BWO KUBA ABANA B'IMANA

IGICE CYO GUSOMA: YOH 1:1-14

Ndabasuhuje bene Data bakundwa, kandi mbifurije Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2023. Ndashimira Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Iyo Mana kandi tuyishimire ko dufite umudendezo wo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka duteraniye hamwe mu nsengero-bitandukanye no mu myaka ibiri (2) yabanjirije uyu, aho twari muri “Guma mu rugo” mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19. Uwiteka ashimwe utaduhanye-koko ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba (Zab 46:2).

Uyu munsi turaganira ku gisobanuro cya Noheli. Uyu munsi usobanuye iki? Kuki Yesu yemeye gusiga icyubahiro cye akaza kuvukira muri iyi si yanduye? Ni irihe tandukaniro hagati y’abamwakiriye n’abatamwakiriye? Ubutumwa bw’uyu munsi bushingiye ku murongo wa 11 n’uwa 12 y’igice twavuze haruguru igira uti: “Yaje mu bye, ariko abe ntibamwemera. Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b'Imana.”

Noheli-umunsi twizihiza ivuka ry’Umukiza wacu Yesu-Kristo, ni umunsi w’umunezero. Kuri Noheli twibuka ko Imana yigize umuntu ikabana natwe-Yesu yavuye mu ijuru, yemera gusangira natwe kamere muntu kugira ngo natwe tugire uruhare kuri kamere y’ubumana. Noheli itwibutsa urukundo ruhebuje Imana yadukunze. Yohana yanditse iby’urwo rukundo agira ati: “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. Uwo nubwo yabanje kugira akamero k’Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa, ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu , kandi amaze kuboneka afite ishusho y’umuntu yicisha bugufi araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo kumusaraba” (Yoh 3:16; Abaf 2:6-9) Yesu yashoboraga kwigumanira icyubahiro cyo mu ijuru no gusingizwa n’abamarayika. Ariko yahisemo kuva ku ntebe y’ubwami, kugira ngo azanire umucyo abagoswe n’umwijima, n’ubugingo ku barimbuka. Ubwiza bwe bwaratwikiriwe, gukomera kwe n’icyubahiro birahishwa, kugira ngo abashe kwireherezaho abafite intimba n’umubabaro.

Kuri Noheli twibuka ko Yesu yaje kugira ngo abari abanyamahanga duhinduke abana b’Imana kandi tubone ubugingo buhoraho. Ubutumwa bwiza bwanditswe na Yohana bugira buti: “Muri we harimo ubugingo, kandi ubwo bugingo bwari umucyo w’abantu; (...) abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana). (Yoh 1: 4; 12) Buri mwana afite uburenganzira ku murage uturuka kuri se. Twebwe abana b’Imana yaturaze umurage ufite agaciro karenze ubutunzi ubwo ari bwo bwose bwo ku isi-ubugingo buhoraho. Uwo niwo murage w’abizeye Yesu! Uwizera Yesu ntazacirwaho iteka, naho utamwizera yamaze kuricirwaho. (Yoh 3:18-19) Umuntu ku giti cye ni we wihitiramo kwizera Yesu agakiza ubugingo bwe, cyangwa kutizera agacirwaho iteka. Ariko se kuki umuntu yahitamo kugendera mu mwijima? Icyampa kuri iyi Noheli ugahitamo neza-ugahitamo Yesu nawe ukaba umwana w’Imana.

Kuba umwana w’Imana ni iby’igiciro cyinshi! Ubusanzwe umuntu wese ariho kuko yababyawe n’umugabo n’umugore. Nyamara hari abantu badasanzwe-bavutse ubwa kabiri. Abo ntibabyawe n’amaraso cyangwa n’ubushake bw’umubiri, cyangwa n’ubushake bw’umugabo, ahubwo babyawe n’Imana.” (Yoh 1:12-13) Kuba umwana wa President w’igihugu runaka cyangwa undi muntu ukomeye biteye ishema-ariko kuba umwana w'Imana ni ikirenga. Umuntu wese azi agaciro ko kugira umubyeyi.  Tekereza noneho kwitwa umwana w’Imana! Mbese ujya utekereza ku gaciro kabyo? Yohana yabitekerejeho asanga ni urukundo ruhebuje arandika ati: “Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana kandi ni ko turi.” (1 Yoh 3:1) Umuntu ashobora kwitwa, cyangwa akiyita umwana w'Imana ariko atariwe. Ariko Yohana we yarahamije ati: si ukwitwa abana b'Imana gusa, ahubwo turi bo!

Mu gihe cy’Isezerano rya Kera, gutekereza Imana nk’umubyeyi ntibyumvikanaga neza. Imana yari umuremyi naho abantu bakaba ibiremwa. Icyakora abahanuzi nka Yesaya, Yeremiya, Malaki, n’abandi batandukanye bagiye bagaragaza ko Imana ari Data-nubwo abantu batabyumvaga. (Zab 89:27; Yes 9:5; 63:16; 64:7; Yer 3:19; Mal 2:10) Yesu aje yashimangiye iyi sano hagati y’Imana n’abantu. Igihe yigishaga abigishwa be uburyo bwo gusenga yaravuze ati: “Nuko musenge mutya muti ‘Data wa twese uri mu ijuru, Izina ryawe ryubahwe’”. (Mat 6:9) Aha Yesu yari azanye impinduka ikomeye mu buryo bwo gusenga kuko ubusanzwe uwashakaga gusenga cyangwa gusaba yacaga ku mutambyi. Imana ishimwe ko Yesu yatumenyesheje mu buryo bweruye ko Imana ari Data, bityo bikaba bitakiri ngombwa ko tugira undi muntu ducaho kugira ngo tuyegere. Umwuka w’Imana ubwe nawe ahamanya n’umwuka wacu yuko turi abana b’Imana, kandi ubwo turi abana bayo turi n’abaragwa, ndetse turi abaragwa b’Imana, turi abaraganwa na Kristo niba tubabarana na we ngo duhānwe ubwiza na we. (Abar 8: 16-17)

Birumvikana ko kuba umwana w’Imana bifite umumaro mwinshi. Muri ubu buzima, abana ba Satani bashobora kubona ibibanezeza by’akanya gato. Abana b’Imana bo bashobora kubona byinshi bibababaza, ariko nabyo ni iby’akanya gato kuko bidatinze Yesu azerekanwa, kandi icyo gihe abana b’Imana bazasa nawe. Nibyo Yohana yavuze ati: “Bakundwa, ubu turi abana b'Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa na we kuko tuzamureba uko ari”. (1 Yoh 3:2) Imana ishimwe ko Yesu niyerekanwa tuzasa nawe! Ibyo ukwiye kubisobanukirwa niba uri umwana w’Imana koko. Kubimenya bituma umuntu yihesha agaciro nk’umwana w’Imana. Ariko uzi kugira ubwenegihugu bw’ijuru!

Bavandimwe, muri iyi si yuzuye agahinda n’ubwihebe, kumenya ko turi abana b’Imana bikwiye kutubera isoko y’ibyiringiro. Yesu yemeye kuza kubana na twe kugira ngo atuzanire ihumure. (Luka 2:8-11). Icyaha cya Adamu na Eva cyazanye guhunga Imana, Yesu azana gutinyuka kwegera Imana (Itang 3:8). Icyaha cyazanye ubwoba, kwitakariza icyizere, kugira ihungabana; ariko Imana mu rukundo rwayo yateye intambwe ya mbere yo kutubwira twe abanyabyaha ngo “mwitinya”. Ubwo Malayika yabonekerega Yozefu mu nzozi yaramubwiye ati “witinya”; ubwo yabonekeraga abungeri abashyiriye inkuru nziza yo kuvuka kwa Yesu yarababwiye ati “mwitinya.” Natwe uyu munsi Yesu aratubwira ati: “Mwitinya ndi kumwe na mwe”! Ahari iyi Noheli igeze wugarijwe n’ibibazo bitandukanye: ubukene; uburwayi; gupfusha; imyenda; ibihombo; ubushomeri; gutotezwa; n’ibindi. Yesu agufitiye ijambo ry’ihumure! Imana yigize umuntu iza mu isi kugira ngo tubwirwe amagambo y’ihumure; ko tudakwiye gutinya. Yesu aduhora hafi, ntazadutererana, niwe buhungiro bwacu n’ingabo idukingira ku manywa na nijoro! Nubwo wahura n’intambara nyinshi, ntutinye, Imana iri muruhande rwawe. Tegereza Uwiteka, komera umutima wawe uhumure, ujye utegereza Uwiteka. (Zab 27:14) Mu isi tugira umubabaro, ariko duhumure Yesu yanesheje isi. (Yoh 16:33)

Hari ikintu kimwe gusa dusabwa kugira ngo tugire ibyiringiro; ni ukwemera kwakira Yesu; ahasigaye tugahinduka abana b’Imana, bityo tukizera uburinzi bugenerwa abana b’Umwami. Mbese utihenze wumva warakiriye Yesu? Wamwakiriye ute: nk’umwami, cyangwa nk’umuntu uza inyuma y’abandi?  Yesu afite mwanya ki mu bugingo bwawe? Twisuzume tutihenze! Yesu Yaje mu bye, ariko abe ntibamwemera. Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b'Imana. Uyu munsi nawe ushobora kugira amahirwe yo kwakira Yesu, bityo nawe ugahinduka umwana w’Imana. Ibyo nta kiguzi bigusaba usibye gusa kwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye. (Abar 10:9) Ni uko bakizwa nta kundi!

Mu gusoza, nongeye kukwifuriza Noheli nziza n'Umwaka mwiza w'Umwami wacu wa 2023. Ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link:   https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 25/12/2022
Arch. SEHORANA Joseph
EAR/Diocese Shyogwe

 

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment