Créer un site internet

IBYO NI BYO MURAGE W'ABAGARAGU B'UWITEKA!

IGICE CYO GUSOMA: YESAYA 54

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Uyu munsi turaganira ku masezerano Imana yasezeranyije abagaragu bayo mu gice twavuze haruguru. Turibanda ku mirongo ikurikira: “Witinya kuko utazakorwa n'isoni, kandi wimwara kuko isoni zitazagukora, ahubwo uzibagirwa isoni zo mu buto bwawe, n'umugayo wo mu bupfakazi bwawe ntuzawibuka ukundi. (...)Imisozi izavaho n'udusozi tuzakurwaho, ariko imbabazi zanjye ntizizakurwaho, kandi n'isezerano ry'amahoro nagusezeranije ntirizakurwaho. Uzakomezwa no gukiranuka, agahato kazakuba kure kuko utazatinya, uzaba kure y'ibiteye ubwoba kuko bitazakwegera. Ahari bazaterana ariko si jye uzaba ubateranije, uzagukoraniraho wese azagwa ari wowe azize. Nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara, kandi ururimi rwose ruzaguhagurukira kukuburanya uzarutsinda. Ibyo ni byo murage w'abagaragu b'Uwiteka.” (Yes 54:4,10, 14-15, 17)

Igice cya 54 cy’ubuhanuzi bwa Yesaya kirimo amasezerano menshi. Mbere na mbere aya masezerano yari ay’ubwoko bwa Isirayeli. Nyamara nk’ubwoko bwayo bushya, abubaha Uwiteka bo mu mahanga yose dufite uburenganzira bwo kuyita ayacu. Turiubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera” (1 Pet 2:9). Kubera ko iryo shyanga risimbura Isirayeli mu mwanya wayo wo kuba ubwoko bw’Imana, ryahindutse Isirayeli nshya ari yo “Bisirayeli b’ukuri” (Abar 9 :6-8 ; Mat 21 :43). Turi abana b’Imana ; bene Gitare ! Kandi ubwo turi abana bayo turi n’abaragwa. (Abar 8:14-17)

Muri Yesaya 54, Yerusalemu igereranywa n’umugore w’ingumba, ariko waje kunezezwa cyane no kugira abana benshi. Iki gice kibimburirwa n’amagambo y’ibyishimo agira ati “ishime, wa ngumba we itabyara. Turagara uririmbe utere hejuru wowe utaramukwa, kuko abana b’igishubaziko[1] baruta ubwinshi abana b’umugeni warongowe.” (Yes 54:1). Yesaya ahanura ibi, Yerusalemu yari amatongo, kandi nta watekerezaga ko yari kuzigera yongera guturwa-kimwe n’uko umugore w’ingumba adashobora kwiringira ko ashobora kubyara ageze mu za bukuru. Yerusalemu yari yarasenywe n’ingabo za Babuloni mu wa 607. Mu myaka 70 Abisirayeli bamaze i Babuloni mu bunyage, bumvaga ari nk’aho Uwiteka yabakuyeho amaboko akabata burundu. Nyamara ibyo byari iby’“akanya gato” ugereranyije n’imigisha bari bahishiwe nyuma yaho. (Yes 54:7-8) Yesaya yahanuye ko nubwo muri icyo gihe Yerusalemu yari yarahindutse amatongo, yari kuzongera kuzura abaturage.

Kuba Uwiteka yarise ubwoko bwe “umugore we” (Yes 54:5), yashatse kugaragaza ukuntu yabukundaga cyane. Nk’umugore ukundwa, dufitanye amasezerano n’Imana kandi turi ab’agaciro kenshi mu maso yayo. Dufite amasezerano menshi, ariko irikomeye kuyaruta ni “isezerano ry’amahoro”! Uwiteka yaravuze ati: “Nk’uko narahiye ko umwuzure wo mu gihe cya Nowa utazongera kubaho ku isi, ni ko narahiye ko ntazakurakarira nkaguhana. Imisozi izavaho n’udusozi tuzakurwaho, ariko imbabazi zanjye ntizizakurwaho, kandi n’isezerano ry’amahoro nagusezeranije ntirizakurwaho.” (Yes 54:9-10). Imisozi n’udusozi byo bishobora kuvaho, ariko ineza n’urukundo Uwiteka agirira ubwoko bwe ntibizigera bishira.

Ibi ntibivuze ko ubwoko bw’Imana butazajya bwibasirwa n’ibitero bitandukanye by’umwanzi Satani. Ntakizabuza ibisitaza kuza, ariko Imana itwizeza ko itazigera idutererana na rimwe. Imana yaravuze iti: “ Umurimbuzi namuremeye kurimbura. Ariko nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara, kandi ururimi rwose ruzaguhagurukira kukuburanya uzarutsinda. Ibyo ni byo murage w’abagaragu b’Uwiteka.” (Yes 54:16-17) Koko rero, “Amakuba n'ibyago by'umukiranutsi ni byinshi, ariko Uwiteka amukiza muri byose.” (Zab 34: 20) Abantu bacuze intwaro zo kuturwanya kandi bazakomeza kuzicura (Ibyah 12:17), ariko ntizizigera zigira icyo zidutwara. Nta ntwaro Satani n’abakozi be bafite ishobora kunesha abagaragu b’Imana bitwaza intwaro yo kwizera. Amahoro yo mu buryo bw’Umwuka ni ‘umurage w’abagaragu b’Uwiteka;’ kandi nta muntu n’umwe ushobora kuwubavutsa n’aho yakoresha imbaraga. (Zab 118:6; Abar 8:38-39) Igihe cyose tuzaba dufite ukwizera, nta cyo intwaro za Satani zizadutwara!

Dushobora guhura n’ibirushya bike cyangwa byinshi, ariko Uwiteka yadusezeranije kudutabara kandi afite ubushobozi bwo kubikora. Icyo dusabwa ni kimwe; ni ugukomeza kumwishingikirizaho no kumukiranukira. Umukiranutsi azibukwa iteka ryose. Uwiteka amuha umugisha akamugotesha urukundo rwe nk’ingabo. Uwiteka yumva gutaka kwe, amukiza ibyago n’amakuba bye byose. Umukiranutsi azashisha nk’umukindo, azashyirwa hejuru nk’umwerezi w’i Lebanoni. Amaso y'Uwiteka ari ku bakiranutsi, n'amatwi ye ari ku byo basaba. (Zab 112: 6; Zab 5:13; 34:18; Zab 92:13; 1 Pet 3:12)

Icyampa tukibera abakiranutsi! Ariko biratugoye, bene Data! Mbese ni iki cyaba kikubujije gukiranukira Imana mu gihe nk’iki? Byaba se ari uburwayi bugutinzeho? Byaba se ari ubukene? Byaba se ari amasezerano wibwira ko atinze; gutegereza birakunaniye? Byaba se ari icyubahiro wifuzaga kubona mu itorero none nturi kubigeraho? Byaba se ari icyaha cyakwizingiyeho wananiwe kureka? Yaba se ari uwo mwashakanye cyangwa abana wabyaye bakubujije gukiranukira Imana? Baba se ari abo musengana mu itorero cyangwa abaturanyi? Yaba se ari amateka wanyuzemo? Nyamara ibyo byose nta na kimwe cyari gikwiye kukubuza ijuru cyangwa ngo kigukereze mu rugendo-byose  ni iby’akanya gato! (Abar 8:35) Komeza ikamba ryawe hatagira urigutwara. (Ibyah 3:11) Wiva mu masezerano! Nubwo bisa nk’aho Imana yabaye ikuretseho gato, humura mu gihe gikwiye izakugarukaho, kuko iracyagufitiye imbabazi nyinshi. Ntuzakorwa n’isoni, uzaba amahoro, uzakomezwa no gukiranuka, ibiteye ubwoba ntibizakwegera, uzagukoraniraho wese azabizira, nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara, ururimi rwose ruzakuburanya uzarutsinda. Ibyo ni byo murage w'abagaragu b'Uwiteka!

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link:   https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 11/12/2022
Arch. SEHORANA Joseph
EAR/Diocese Shyogwe

 

 

[1] Igishubaziko ni umugore watandukanye n'umugabo akagaruka kuba mu rugo iwabo.

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment