Créer un site internet

IBYANDITSWE BYERA BIBASHA KUKUMENYESHA UBWENGE!

IGICE CYO GUSOMA: 2 TIMOTEYO 3:14-4:5

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “IBYANDITSWE BYERA BIBASHA KUKUMENYESHA UBWENGE!” Turibanda ku murongo w’igice twavuze haruguru ugira uti: “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n'Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka”. (Luka 17:15-18)

Ubwo Pawulo yabonaga ko hasigaye igihe gito agatabaruka (aguye muri gereza yari afungiyemo i Roma), yandikiye Timoteyo ngo amusigire umurimo. Mu nshingano yamuhaye iya mbere yari iyo gukomeza kubwiriza Ubutumwa Bwiza ashingiye ku kuri kw’Ibyanditswe Byera. Mu gice twasomye uyu munsi, Pawulo yihanangiriza Timoteyo kugira umwete wo kubwiriza abantu Ijambo ry'Imana no kutazigera arangazwa n’inyigisho ziyobya zo mu bihe bya nyuma ngo ateshuke ku kuri kw’Ibyanditswe Byera kabone n’aho yabirenganyirizwa. Yaramubwiye ati: “Ndagutongerera mu maso y'Imana no mu ya Kristo Yesu uzacira ho iteka abazima n'abapfuye, ubwo azaboneka aje kwima ingoma ye. Ubwirize abantu ijambo ry'Imana ugire umwete mu gihe kigukwiriye no mu kitagukwiriye, uhane, uteshe, uhugure ufite kwihangana kose no kwigisha kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n'irari ryabo, kandi baziziba amatwi ngo batumva ukuri, bazayoba bakurikize imigani y'ibinyoma. Ariko wowe ho wirinde muri byose, wemere kurengana, ukore umurimo w'umubwirizabutumwa bwiza, usohoze umurimo wawe wo kugabura iby'Imana. Pawulo yibutsa Timoteyo akamaro k’Ibyanditswe Byera agira ati: “kandi uzi yuko uhereye mu buto bwawe wamenyaga ibyanditswe byera bibasha kukumenyesha ubwenge, bwo kukuzanira agakiza gaheshwa no kwizera Kristo Yesu. Ibyanditswe byera byose byahumetswe n'Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka kugira ngo umuntu w'Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.” (2 Tim 3: 15-17)

Pawulo asobanura neza icyo Ibyanditswe Byera ari cyo n’impamvu Imana yabiduhaye. Icya mbere Pawulo yavuze ni uko Ibyanditswe Byera byahumetswe n’Imana. Icya kabiri yerekanye ko impamvu tugomba gusoma no gusobanukirwa Ibyanditswe Byera ari ukugira ngo “bitwigishe, bitwemeze, bidutunganye, biduhane”. Icya gatatu yerekanye umusaruro utangwa no kwiga Ibyanditswe Byera ariwo"kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose". Bityo rero, Pawulo aratwereka ko Ibyanditswe Byera (Bibiliya) bifite akamaro gakomeye cyane.

Ibyanditswe Byera bibasha kukwigisha. Nyuma yo kwakira Yesu ukitwa “umukristo”, uba ugomba kwigishwa kugira ngo ube ushyitse kandi utunganye. Hari benshi bitwa “abakristo” ariko batari “abigishwa” ba Yesu kuko batemera kwiga Ibyanditswe Byera no kuyoborwa na byo. Yesu yari afite abantu benshi cyane birirwaga bamwiru inyuma bishakira ko abakorera ibitangaza; ariko muri bo abigishwa bari mirongo irindwi bonyine. Kwitwa “umukristo” ni byiza, ariko ni iby’igiciro kurushaho kwigishwa n’Ibyanditswe Byera. Kwiga Ibyanditswe Byera ni isoko y’ubwenge. Iyo wize neza Ibyanditswe Byera urajijuka kurusha n’abize amashuli menshi ariko badafite ubwenge bw’Imana. Dawidi yaravuze ngo: “Mfite ubwenge buruta ubw'abigisha banjye bose, kuko ibyo wahamije ari ibyo nibwira. Ndajijuka nkarusha abasaza, kuko njya nitondera amategeko wigishije”. (Zab 119: 99-100) Ushobora kubona umuntu ufite impamyabumenyi ihanitse (PhD) yasindiye mu ruhame, yagiye kuraguza, yambariye ku mpigi yiringira ko imuha amahirwe cg ikamurinda; etc. Hari igihe ubwenge bw’isi buhinduka ubupfu, nyamara ubwenge buva mu ijuru buraboneye. (Yak 3:17). Kwigishwa n’Uwiteka ni amahirwe. (Zab 94:12)

Ibyanditswe Byera bigira umumaro wo kwemeza umuntu ibyaha bye. Iyo umuntu ataramurikirwa n’Ibyanditswe Byera ahora yumva ari mu ukuri; ugasanga aravuga ati: “uwambonye azanshinje, byanditse he...?” Nyamara iyo umuntu atsinzwe n’Ijambo ry’Imana, yimenyaho ububi. Iyo umuntu ari “umupagani”, ubwenge bwe buba buri mu mwijima kandi ubujiji buri muri we, kandi umutima we uba unangiwe ku buryo agenda akamera nk’igiti. (Abef 4:18-19) Bisaba imbaraga z’Ijambo ry’Imana kugira ngo umuntu umeze atyo afungure amaso kandi yemere ukuri. (Yer 23: 29; Abah 4: 12) Ijambo ry’Imana gusa niryo rishobora kutwemeza ibyaha byacu. Umuntu ntashobora kwemeza undi ibyaha bye kuko atareba mu mutima we.

Ibyanditswe Byera bigira umumaro wo kweza umuntu; ni ukuvuga kumukuraho ibyaha, agahinduka nka Kristo (sanctification). Izi mpinduka ziba gahoro gahoro mu buzima bw’umuntu, uko agenda yumva, asoma, aganira, yatura, kandi agatekereza ku Ijambo ry’Imana. Kwezwa niryo pfundo ry’ubukristo.Yesu yabwiye abigishwa be ko bejejwe n’Ijambo yababwiye agira ati: “None mumaze kwezwa n’ijambo nababwiye.” (Yoh 15:3) Na none muri Yohana 17:17, Yesu yasabiye abigishwa be n'abandi bose bazamwizera ngo Imana ibejeshe Ijambo: “Ubereshe ukuri: ijambo ryawe ni ryo kuri”.

Ibyanditswe Byera bigira umumaro wo guhanira umuntu gukiranuka; ni ukuvuga gusubiza mu nzira iboneye uwazimiye, kumwihanangiriza, no kumwereka amakosa ye mu rukundo. Ibyanditswe bifite ububasha bwo guhindura ubuzima bw’umuntu. Hari abantu baba barananiranye muri sosiyete; bagahabwa ibihano byinshi biteganywa n’amategeko ariko ntibigire icyo bihindura ku myitwarire yabo, nyamara bakaza guhindurwa n’ijambo rimwe ryo mu Byanditswe Byera. Mu rwandiko rwa 2 rwa Petero 1:19 haranditse ngo: Nyamara rero dufite ijambo ryahanuwe rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza nimuryitaho, kuko rimeze nk'itabaza rimurikira ahacuze umwijima rigakesha ijoro, rikageza aho inyenyeri yo mu ruturuturu izabandurira mu mitima yanyu.”

Icyakora nubwo Ibyanditswe Byera bigira umumaro mwinshi, mfite ubwoba ko abantu bamwe batabikunda (harimo n’abavuga ko ari abakristo)! Ubute bwo gusoma Ibyanditswe Byera bwamaze kuba icyorezo mu bakristo. Mu murimo nkora wo kubwiriza ubutumwa nifashishije inyandiko, sinjya ndenza ipaje ebyiri kuri buri kibwiriza. Nyamara nakunze kwakira ubutumwa bw’abantu benshi bambwira bati “Ubutumwa utambutsa ni bwiza cyane buradufasha, ariko ni byinshi”! Birababaje kuba umuntu yabona inyandiko y’Ijambo ry’Imana agatangira kureba uburebure bwayo ntiyite ku buryo iryo jambo riza gukora ku buzima bwe. Mbese ari akabaruwa wandikiwe na Cherie wawe wakwifata ute? Waruhuka utakarangije? Mbese ntiwagashyingura neza kugira ngo uzajye wongera kugasoma uko ubonye umwanya? Mbese koko birashoboka ko mu butumwa bw’umurongo umwe cyangwa ibiri tubonamo ibidukwiriye byose? Bamwe banze Ijambo ry’Imana ry’Umwimerere barisimbuza udutabo tw’imfashanyigisho twanditswe n’abantu ku giti cyabo cyangwa ubuyobozi bw’idini. Abandi barishimbuje ubuhanuzi. Iyo umuntu avuze ati “Uku niko Uwiteka avuganye nawe” (nubwo yaba akubeshya) ubiha agaciro kuruta Ijambo ryahumetswe n’Imana! Bamwe bibuka amasezerano Imana yagiye ibahera ahantu hatandukanye (mu nsengero, mu mashyamba, mu mazi, mu buvumo, ku misozi… ariko ntiwababaza Ijambo na rimwe ribafasha muri Bibiliya ngo bagire icyo bagusubiza! Ni byiza ko Imana igira icyo ikuvugaho, ariko ntabwo ukwiye kugenda ubishakisha mu byumba, ku bahanuzi; etc.

Usibye abadasoma Ibyanditswe Byera twavuga ko hari n’ababisoma mu buryo butari bwiza. Hari ababisoma gusa mu gihe cy’amage, cyangwa bakabikoresha ngo bashyigikire amarangamutima yabo. Nyamara ntabwo Bibiliya ibereyeho gushimashima (caresser) amarangamutima yacu. Usibye kandi abo, hari n’abasoma Ibyanditswe, ariko ntibibagirire umumaro, bitewe nuko batabihuza n’imibereho yabo ya buri munsi. Pawulo yandikiye itorero ry’i Korinto aribwira ko inyuguti yica. Yagize ati “Ni yo yatubashishije kuba ababwiriza b’isezerano rishya batari ab’inyuguti, ahubwo ni ab’umwuka kuko inyuguti yicisha, naho umwuka uhesha ubugingo." (2 Abakor 3:6) Gusoma Ibyanditswe Byera, inyuguti ku yindi nk’usoma ikinyamakuru nta cyo bimara, ahubwo ikigira umumaro ni ukubyumva no kubyiyerekezaho (application).

Mwene Data, muri Kristo Yesu, mu gusoza ndagira ngo nshimangire ko ari iby’igiciro gusoma neza Ibyanditswe Byera. Amagambo y'Uwiteka ni amagambo atanduye, ahwanye n'ifeza igeragejwe mu ruganda rwo mu isi, ivugutiwe karindwi.” (Zab 12:6) Kubaka ku Ijambo ry’Imana ni nko kubaka ku rutare.  (Mat 7:24) Imana yavuganye natwe binyuze mu Byanditswe Byera ngo bibe urufatiro rw’ibyo twizera, urugero rw’imico itunganye, n’umurinzi uturinda kugwa mu buyobe. Icyakora muri iyi minsi hari benshi bananiwe kubisoma no kuyoborwa na byo. Ariko wowe ho ugume mu byo wize kuko uzi uwakwigishije. Wirinde inyigisho z’ubuyobe, ureke Ijambo ry’Imana rikwigishe umenye ukuri, rigutunganye, riguhanire gukiranuka kugirango ube umuntu w’Imana ushyitse.

Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 16/10/2022
Arch. SEHORANA Joseph/EAR/Diocese Shyogwe

 

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment