IBINTU NI BIBIRI!

IGICE CYO GUSOMA: GUTEGEKA KWA KABIRI 30: 15-20

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “IBINTU NI BIBIRI!”, bukaba bushingiye ku murongo wa 15 n’uwa 16 mu gice twavuze haruguru, ahagira hati: “Dore uyu munsi ngushyize imbere ubugingo n'ibyiza, n'urupfu n'ibibi, kuko ngutegeka uyu munsi gukunda Uwiteka Imana yawe no kugenda mu nzira ikuyoboye, no kwitondera ibyo yategetse n'amategeko yayo n'amateka yayo kugira ngo ubeho, ugwire, Uwiteka Imana yawe iguhere umugisha mu gihugu ujyanwamo no guhindūra”.

Imana imaze kurema umuntu yamushyize imbere ibintu bibiri: “Ikibi n’ikiza" cyangwa "ubugingo n’urupfu", imuha n’ububasha bwo guhitamo icyo akwiye kubakiraho ubuzima bwe muri ibi byombi. Umuntu yaremanywe ubwenge buhagije bwo gushobora gutandukanya ibi byombi no kumenya ingaruka z’amahitamo ye. (Abar 2:15) Imana ntijya yivanga mu mahitamo ya muntu. Ibi bigaragaza gukiranuka n’ubutabera byayo. Imana yacu si Imana y’igitugu; ni Imana y’ubutabera n’ubwisanzure, kandi igororera buri wese ibikwiranye n’amahitamo ye. Ingaruka z’amahitamo ya muntu ni ebyiri: "urupfu" mu gihe yahisemo gukurikiza imirimo ya kamere (ikibi), cyangwa "kurama" igihe umuntu yahisemo icyiza. (Guteg 30:15-19; Abar 8:13-14).

Imana yashyize mu mutima wa muntu Umwuka Wera ngo ajye amugira inama ku mahitamo akwiye gukora. Umuntu ahitamo kumvira ubujyanama bw’uwo Mwuka Wera cyangwa agahitamo kwinangira ntamwumvire. Iyo umuntu akomeje kwinangira agasuzugura Umwuka Wera, Imana iramureka agakora ibihuye n’amahitamo ye. Pawulo yavuze iby’iherezo ry’abantu bazi Imana ariko ntibayubahirize nk’Imana, ahubwo bagakora ibitagira umumaro. Yaranditse ati: “Ni cyo cyatumye Imana ibareka ngo bakurikize ibyo imitima yabo irarikiye, bakore ibiteye isoni bonone imibiri yabo. (...) Kandi ubwo banze kumenya Imana, nicyo cyatumye Imana ibareka ngo bagire imitima yabaye akahebwe bakora ibidakwiriye. (...) nubwo bamenye iteka ry’Imana y’uko abakora ibisa bityo bakwiriye gupfa, uretse kubikora ubwabo gusa bashima n’abandi babikora.” (Abar 1:24-32)

Nubwo Imana yahaye umuntu ubushobozi bwo guhitamo hagati y’icyiza n’ikibi, birababaje ko umuntu yagiye ahitamo nabi! Abantu dukunda guhitamo ibyo twibwira ko ari byiza nyamara Imana ikaba izi neza ko ari bibi. Nk’uko Bibiliya ibigaragaza, Imana yahaye Adamu na Eva uburenganzira bwo gusoroma imbuto zose zari muri Edeni usibye igiti kimwe. Imana yabasobanuriye ingaruka zigombaga kubageraho mu gihe bari kuba bahisemo kurya kuri icyo giti. (Itang 2:16-17) Nyamara bidatinze, Satani yarabashutse barya imbuto z’igiti batari bemerewe gusoroma. (Itang 3:6) Imana ni inyakuri, ntibera kandi ntitsindishiriza na hato uwo gutsindwa. (Kuv 34:6-7) Kubw’iyo mpamvu, Adamu na Eva n’abakomokaho (natwe turimo) bagombaga guhura n’ingaruka z’amahitamo yabo. (Itang 3:16-19)

Kuko Imana igirira abantu ibambe, yongeye kubaha andi mahirwe yo guhitamo, ibaha amategeko mu gihe cya Mose. Icyakora nabwo muntu yakomeje gukora amahitamo mabi. Abisirayeli bagiye bahitamo ibibi; nubwo Mose yahoraga abihanangiriza kubahiriza amategeko y’Imana no kuyikorera. Mu magambo twasomye uyu munsi, twabonye uburyo mbere yo kuva ku nshingano ye nk’umuyobozi ugaragara w’Abisirayeli, Mose yategetswe kubasubiriramo amategeko yavugiwe kuri Sinayi; kuko igihe ayo mategeko yatangwaga, bake cyane mu bariho icyo gihe ari bo bari bakuze bihagije ku buryo bashoboraga gusobanukirwa agaciro gakomeye ko gutangwa kwayo. Mose yaberetse imigisha bagombaga kugira baramutse bumviye, kandi abereka n’imivumo yari gukurikiraho baramutse bishe amategeko. (Gut 28)

Mose yashojesheje aya magambo twasomye agira ati: “Uyu munsi ntanze ijuru n'isi ho abahamya bazabashinja, yuko ngushyize imbere ubugingo n'urupfu, n'umugisha n'umuvumo. Nuko uhitemo ubugingo, ubone kubaho wowe n'urubyaro rwawe, ukunde Uwiteka Imana yawe uyumvire, uyifatanyeho akaramata kuko ari yo bugingo bwawe no kurama kwawe, kugira ngo ubone kuba mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu, Aburahamu na Isaka na Yakobo ko azabaha.” (Guteg 30:19-20) Kubera ko Imana yari izi ko guhitamo ari ikintu gikomeye, yahamagaye abahamya babiri (isi n’ijuru) ngo bumve uwo muburo yahaye abantu. Impamvu uyu muburo ukomeye, ni uko muntu agomba guhitamo hagati y’ibintu bibiri gusa; urupfu cyangwa ubugingo; (nta cya gatatu kirimo); ibintu ni bibiri! Urakonje cyangwa urabize; ntaby’akazuyazi. (Ibyah 3:15-16) Imana ntikunda abantu bavangavanga; duhitemo gukizwa cyangwa tubyihorere bigire inzira!

Nk’uko Adamu na Eva n’abandi bakurambere batubanjirije bahamagariwe guhitamo hagati y’ibintu bibiri (ubugingo cyangwa urupfu), natwe muri iki gihe dufite uburenganzira bwo kwihitiramo. Dushobora guhitamo gukorera Uwiteka mu budahemuka tukazahabwa ubugingo buhoraho, cyangwa tugahitamo kutamwumvira tukazirengera ingaruka zabyo. Yosuwa yabwiye Abisirayeli ati: “Nuko noneho mwubahe Uwiteka mumukorere mu by'ukuri mutaryarya. (...) Kandi niba mutekereza ko ari bibi gukorera Uwiteka, uyu munsi nimwitoranyirize uwo muzakorera, (...) ariko jye n'inzu yanjye tuzakorera Uwiteka.” (Yos 24: 14-15) Yosuwa yarumviye kandi byamuhesheje imigisha. (Yos 21:45)

Imana yo ubwayo itwereka inzira y’Ubugingo nk’inzira nziza. Umuhanuzi Mika yaravuze ati: “Yewe mwana w’umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi.” (Mik 6:8) Guhitamo neza bituruka ku makuru n’ubumenyi umuntu aba afite. Buriya umuntu wapfuye mu 1800 aramutse azutse ukamuhitishamo hagati y’imodoka n’igitebo cy’ibijumba yakwihitiramo ibijumba; kuko ari byo afiteho amakuru! Imana yigeze kuvuga ko Ubwoko bwayo (Isirayeli) burimbutse buzize kutagira ubwenge! (Hos 4:6). Ubwenge ni ukubaha Uwiteka. (Yob 28:28) Umuhanuzi Hoseya yatanze inama yo gushishikarira kumenya. Yaranditse ati: “Dushishikarire kumenya, tugire umwete wo kumenya Uwiteka.” (...)” (Hos 6:3) Niba uri mu Mana, bamo neza kandi ufungurire umutima wawe kwigishwa; aho gukerensa ubuntu bw’Imana witwara uko wishakiye. Niba utari muri Yesu, gira vuba ufate umwanzuro.

Abakristo twahawe amahitamo; ariko si ajyanye no gukora ibyo twifuza; ahubwo ajyanye no gukora ibyo Imana ishaka. Ubu buzima turimo butegura ubundi buzima tuzabamo. Amahitamo yawe y’uyu munsi niyo agena uko uzabaho mu gihe kizaza. Gira umwete wo kwita kubyo wumvise ukabyizera. Niba wari wahisemo nabi, Imana iracyafite imbabazi, yiteguye kuguha andi mahirwe yo kongera guhitamo. Bikore bikitwa none kuko ejo si ahawe! I buka ko igihe kizaza ayo mahirwe akarangira; ubwo buri wese azaba agiye guhabwa ibihembo bijyanye n’amahitamo ye. Hari igihe guhindura amahitamo yawe bizaba bitagishoboka; hazaba hasigaye gusa  kwirengera ingaruka z’ibyo wahisemo. Mbese wamaze guhitamo kandi uhitamo neza? Kugira ngo ubashe guhitamo neza, hari ibyo ukwiye kubanza guhindura: inshuti mbi mugendana; imigambi n’inama bibi ukurikiza; inzira mbi ucamo; etc. Reka gukomeza kwibeshya w’ishuka ko uzanyura mu nzira ebyiri icyarimwe. Ibintu ni bibiri: “ubugingo”  cyangwa “urupfu”; “gukizwa” cyangwa “kubireka”. Niba uri akazuyazi igihe kirageze ngo Imana ikuruke!Imana irambiwe ba “Nyamujyiryanino” na ba “Nsige ibi nsange ibiri bite?” Imana ikubashishe guhitamo kandi uhitemo Yesu naho Satani we arakubeshya!

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Uwiteka aguhe umugisha akurinde, Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza, Uwiteka akurebe neza, aguhe amahoro. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 12/02/2023
Arch. SEHORANA Joseph

 

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment