IBIGANZA BIDASHIMIRA BIHINA IBIGANZA BY’UGABA

IGICE CYO GUSOMA: Luka 17:11-19

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “IBIGANZA BIDASHIMIRA BIHINA IBIGANZA BY’UGABA” Turibanda ku mirongo y’igice twavuze haruguru igira iti: “Umwe muri bo abonye akize agaruka ahimbaza Imana n'ijwi rirenga, yikubita imbere y'ibirenge bye aramushima, kandi uwo yari Umusamariya. Yesu aramubaza ati ‘Ntimwakize muri icumi? Ba bandi cyenda bari he? Nta bandi bagarutse guhimbaza Imana, keretse uyu munyamahanga?’(Luka 17:15-18)

Kuva kera gushima ni umuco w’Abanyarwanda. Uretse n’Imana, n’umuntu wakugiriye neza uramushimira. No mu muco wa gikristo, gushima Imana n’uwakugiriye neza ni imwe mu ndangagaciro zikomeye. Ijambo ry’Imana ridutegeka guhora tuyishima: “Mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu.” (1Abates 5:18) Gushima Imana bigaragaza ko ushima yemera ko ntacyo yashobora atari kumwe na yo. Bishobora gukorwa mu mvugo, ariko bikaba akarusho iyo biherekejwe n’ibikorwa. Bishobora gukorwa mu ibanga, ariko kubyatura bigira umumaro kurushaho; kuko ari uburyo bwo gutanga ubuhamya no kuvuga ubutumwa. Kudashima bifite ingaruka kandi zikomeye. Umunyarwanda yaciye umugani ngo “Ibiganza bidashimira bihina ibiganza by’ugaba”.

Nubwo gushima ari ikintu cy’ingirakamaro, hari ubwo tubyibagirwa cyangwa se tukabyirengagiza. Birababaje kuba muri iki gihe abantu bashobora guterana buzuye urusengero ariko ugasanga batashye nta n’umwe utambukije ishimwe ry’iby’Imana yamukoreye. Nyamara Dawidi we yaravuze ati: “Uwiteka, ijuru rizashima ibitangaza byawe, Umurava wawe uzashimirwa mu iteraniro ry'abera.” (Zab 89:6) Kenshi tubona ibyiza tukabifata nk’ibisanzwe, ntitumenye ko Imana ariyo soko y’ibyiza byose. (Yak 1:17) Hari abo Imana yatabaye bahita bigira abantu bahuze cyane badashobora kubona akanya ko kugaruka mu rusengero! Hari n’abanga gushima Imana ngo abandi batamenya ubuzima bubi bari babayemo mbere y’uko Imana ibagirira neza. Benshi twavukiye mu cyaro ahantu bitari gukunda ko tugendera mu modoka, abandi twambaye inkweto dukuze, twabonaga ibyo kurya bitugoye; etc. Mbese niba ibi byarahindutse ntidukwiye kubishimira Imana? 

Dukwiye gutinyuka guhamya iby’Imana yadukoreye; kuko impamvu yabikoze kwari ukugira ngo imirimo yayo yerekanirwe muri twe. (Yoh 9) Hari ikiganiro njya nkunda kumva kuri Radiyo ntashatse kuvuga giha abantu urubuga bakavuga uburyo bahereye ku bintu bito cyane bakazamuka none ubu bakaba barageze ku bintu bikomeye. Iyo mbyumva ndanezerwa cyane, ariko nkababazwa n’uko benshi bibagirwa kuvuga uruhare rw’Imana muri ibyo byose. Nibyo kugira ngo tugire ibyo tugeraho bidusaba kugoka dukoresheje ubwitange, ubuhanga no kwigomwa. Nyamara dusuzumye neza iby’ibanze tubikesha abandi. Ubuzima tubukesha mbere na mbere Imana, ababyeyi n’abavandimwe, inshuti, abaganga, cyangwa se abagiraneza bigomwe byinshi ngo dukure, abarezi baduhaye ubumenyi tukavamo abantu bafite impano zitandukanye. Muri make nta kintu na kimwe umuntu atunze atahawe! Nta muntu ukwiye kwiyemera ngo yumve ko ibyo atunze byavuye mu mbaraga ze wenyine. Byanze bikunze harimo ukuboko kw’Imana n’ukwa bagenzi bacu dufitiye umwenda wo gushima.

Akenshi tuza ku Mana dufite ibitugoye, tukayisenga tubabaye, turira, tugahiga imihigo itandukanye. Akenshi Imana iratwumva ikadukiza ako kaga. Nyamara ikibabaje abagaruka hamwe bapfukamye basenga kugira ngo bashime Imana ni bake cyane. Amagambo twasomye uyu munsi mu Butumwa Bwiza bwanditswe na Luka nayo agaruka kuri iyi myitwarire. Nk’uko twabisomye, igihe kimwe Yesu yari mu nzira ajya i Yerusalemu, ahura n'ababembe cumi. Ibibembe ni indwara mbi cyane. Hari igihe ituma umuntu atakaza ingingo z’umubiri; nk’intoki, amano, cyangwa amatwi (Kub 12:10-12). Mu myemerere y’Abayuda, ibibembe byari indwara yafatwaga nk’umuvumo cyangwa igihano cy’ibyaha umuntu yabaga yarakoze. Umurwayi w’ibibembe yafatwaga nk’umuntu wanduye, uhumanye, udafite agaciro. Amategeko y’Imana yasabaga ko umubembe ashyirwa mu kato kandi akagenda arangurura ati “ndahumanye, ndahumanye!”​ (Abal 13:45-46) Ni yo mpamvu abo babembe icumi bategereye Yesu, ahubwo barangururaga amajwi bavuga bati “Mutware Yesu, tubabarire!” Yesu ababonye yarababwiye ati “nimugende mwiyereke umutambyi.” (Luk 17:13-14). Yesu yavuze atyo kuko amategeko y’Imana yahaga abatambyi uburenganzira bwo gutangaza ko ababembe bakize indwara yabo. Icyo gihe babaga bashobora kongera kubana n’abandi.​ (Abal 13:9-17)

Kuko abo babembe bizeraga ko Yesu afite imbaraga zo gukora ibitangaza, bahise bajya kureba abatambyi mbere y’uko bakira. Bakiri mu nzira, bagiye kubona babona bakize! Icyenda muri abo babembe bari bahumanutse barakomeje barigendera. Icyakora umwe we ntiyakomeje, ahubwo yagarutse gushakisha Yesu ngo amushimire ibyo yari amaze kumukorera. Uwo muntu yagarutse asingiza Imana mu ijwi riranguruye, abonye Yesu yikubita imbere y’ibirenge bye maze aramushimira.Yesu yaramubajije ati “Ntimwakize muri icumi? Ba bandi cyenda bari he? Nta bandi bagarutse guhimbaza Imana, keretse uyu munyamahanga?” Yabwiye uwo Musamariya ati “Byuka wigendere, kwizera kwawe kuragukijije.”

Umwe muri aba babembe ni we wasobanukiwe neza ko kuba yakize hari uwabikoze, agaruka gushima Yesu. Nta kiguzi yari afite, ariko byibura yashoboye kumubwira ati “Urakoze.” Abandi icyenda nta kindi bibiliya ibavugaho, usibye gusa kutubwira ko bo batagarutse gushima Yesu. Ahari wenda bari babonye uburyo bwiza bwo gukora ibyo batakoze igihe bari barwaye, bihutira kwigira mu byabo. Wenda ni wo mwanya bari babonye wo kubaho mu buzima bushimishije bibagirwa ingorane bari baratewe n’ibibembe. Ntabwo tuzi icyo bihutiye gukora nyuma yo gukira! Nubwo bose bari bakize indwara yari imaze igihe ibagoye, yatumaga bahabwa akato, mu kugaruka gushima hagarutse umwe gusa. Iyi ni ishusho nyayo y’abantu b’iki gihe. Benshi ntibajya bazirikana gushima. Imana ihora ibakorera ibyiza; ihora ibaha imigisha yayo ku buntu; ihagurutsa abarwayi ku buriri bari baryamyeho bihebye, ikiza abantu amakuba bo batabonesha amaso, ibarokora ibyorezo n’intambara, nyamara bamwe imitima yabo ntibyitaho.

Uyu munsi wa none abantu bafite amazu, bafite amafranga menshi ku ma konti yabo, ariko ntibashobora gushima Imana kubera kumva badashaka ko abantu bamenya uko bahagaze cyangwa ntibashake no kuvuga aho Imana yabakuye mbere yo kubona ibyo byose. Ubuzima n’ubukire bwo mu isi ni bwiza ariko ni iby’igihe gito. Ubutunzi burama ni ugutunga ubugingo buhoraho. Yesu abonye umutima ushima w’Umunyasamariya, yaramubwiye ati: “Kwizera kwawe kuragukijije”. Ni ukuvuga ko gukira kwe kwagize akarusho; yakize uburwayi bwo ku mubiri, akira no mu buryo bw’umwuka-Muri make, yakize mu buryo bwuzuye, abiheshejwe n’umutima ushima Imana. Ibibembe bishushanya icyaha gitandukanya umuntu n’Imana. Nta muti cyangwa ikindi kintu cyose cyabasha gukiza umuntu icyaha, usibye gupfukama imbere y’Umwami Yesu ugasaba imbabazi.

Umubembe wakize wagarutse yagize umugisha wo kumva amagambo abandi batumvise. Gushima Imana biduhesha indi migisha yisumbuyeho. Reka natwe dutekereze ku bitangaza bikomeye Imana yadukoreye maze twibaze icyo twayituye n’uko twitwaye igihe twari tubisohotsemo. Mbese imaze kugusubiza wagarutse kuyishimira no kuyihimbariza ko yagutabaye? Ibuka ukuntu igihe Hana yari amaze kubona umwana yari yasabye Imana yagarutse gusohoza isezerano yasezeranye, maze akavuga ati “ni njye wa mugore”.Waba warasengeye icyifuzo runaka ukaba warashubijwe? Nonese wasubiye hamwe wapfukamye uzanywe no gushima Imana? Niba warabikoze Imana iguhe umugisha. Ariko niba utarabikora uzabikore kuko aribyo Imana igutegerejeho. Icyo Imana idutegerejeho ni ukuba abakristo bazirikana, bashima, baha agaciro ibyo bakorerwa, aho kuba ingayi. Gushima bihesha umugisha ubikoze kandi bigakomeza abandi. Birashoboka ko waba unezerewe cyangwa utanezerewe, ariko muri byose Imana ishaka ko uyishima, ugashimira n’abagize icyo bagukorera mu buzima, nk’ababyeyi, abandimwe, inshuti, abagiraneza, abarezi, abaganga; etc. Imana igushoboze!

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 09/10/2022
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
E-Mail: joseph@sehorana.com

 

Last edited: 08/10/2022

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment