Créer un site internet

IBICUMURO N’IBYAHA BIRICA !

IBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 89: 20-37;  Ezekiyeli 33:1-10; Efeso 2:11-22.

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Uyu munsi turavuga ku byaha n’ibicumuro n’ingaruka zabyo. Turibanda ku magambo ari mu Befeso 2: 1 no muri Ezekiyeli 33:10, agira ati: “Namwe yarabazuye, mwebwe abari bapfuye muzize ibicumuro n’ibyaha byanyu. Nuko rero mwana w’umuntu, ubwire umuryango wa Isirayeli uti ‘Uku ni ko mvuga ngo: Ibicumuro byacu n’ibyaha byacu ni twe biriho kandi bitwica nabi. None se twabasha dute kubaho?””

Muri Bibiliya Yera, ijambo “icyaha” riboneka inshuro zirenga 156, naho “igicumuro” rikaboneka izirenga 46. Icyaha ni igikorwa, imvugo, icyifuzo cyangwa igitekerezo icyo ari cyo cyose gihabanye n’ubushake bw’Imana. Umuntu wese ukora icyaha, aba agomye, kandi icyaha ni bwo bugome. (1 Yoh 3:4). Na none Bibiliya ivuga ko kudakora ibyo wagombaga gukora na byo ari icyaha.​ (Yak 4:17)  Icyaha cya mbere tuzi cyakorewe mu ijuru. Lusiferi, Malayika ukomeye, yagize icyifuzo cyo kureshya n’Imana bimuviramo icyaha. (Yes 14 : 12-14) Ibyo byatumye acibwa mu ijuru ahinduka Satani, umubeshyi n’umwanzi w’Imana n’abantu. (Ibyah 12:7-9) Icyaha cya mbere cyakorewe ku isi kivugwa mu Itangiriro, igice cya 3, aho Adamu na Eva basuzuguye Imana bakarya ku giti yari yarababujije. Ibyo byatumye Imana ibirukana muri Edeni; kandi uhereye ubwo nibwo urupfu rwaje mu bantu. Kuva icyo gihe kandi kamere yanduye ya Adamu yahindutse umurage w’abamukomotseho bose. Burya ntabwo tuba abanyabyaha kuko dukora ibyaha; ahubwo dukora ibyaha kuko turi abanyabyaha. Nk’uko tuvuka dusa n'ababyeyi bacu, ni nako tuvukana kamere y'icyaha dukomora kuri Adamu. Ibi byababazaga Umwami Dawidi cyane, agera aho ataka ati: “Dore naremanywe gukiranirwa, mu byaha ni mo mama yambyariye”. (Zab 51:7) Na none Dawidi yaravuze ngo: “Abanyabyaha batandukanywa n’Imana uhereye ku kuvuka kwabo, iyo bavutse uwo mwanya bariyobagiza bakabeshya”. (Zab:58:4) Kamere y’icyaha dukomora kuri Adamu niwo muzi w’ibyaha gatozi dukora buri munsi.

Mu maso y’Imana, abanyabyaha ni abapfu. Igihe cyose umuntu ari mu cyaha aba apfuye mu buryo bw’umwuka. Igihe urupfu rw’umubiri rumugezeho rugasanga akiri mu byaha bye, atandukanjwa n’ubwiza bw’Imana by’iteka ryose, kandi iherezo rye rikaba guhanirwa ibyaha bye mu nyanja yaka umuriro n’amazuku, arirwo rupfu rw’iteka ryose. (Ibyah 20 : 14) Nk’uko bigaragara, ibyaha ntibyica umuntu rimwe; bimwica urubozo; byica nabi. (Ezek 33:10)

Dushingiye kuri Bibiliya dushobora kubona ko hariho amoko menshi y’ibyaha: ibyaha by’ibyitumano n’ibitari ibyitumano (Zab 19:14); ibyaha bibabarirwa n’ibitababarirwa (Luk 12:10); ibyaha byicisha n’ibiticisha (1 Yoh. 5:16-17); icyaha cy’inkomoko (Itang 3); icyaha gatozi; icyaha cy’igitsindirano (2 Abak 5:21); etc. Bibiliya kandi ivuga ku byitwa “ibicumuro” benshi bafata nk’ibyaha byoroheje. (Imig 10:19) Nyamara ibi byose, uko wabyita kose  biganisha ku rupfu. Gukiranirwa kose ni icyaha (1 Yoh 5:17); kandi ibihembo by’ibyaha ni urupfu (Abar 6:23). Bibiliya itugira inama yo kudapfobya icyaha uko cyakwitwa kose, kuko ibyo twita bito bishobora gutuma dukora ibyaha bikomeye (Mat 5:27-28; (Yak 1: 14-15).

None se muby’ukuri Bibiliya iba ishaka kutubwira iki iyo ivuga ko hariho ibyaha byicisha n’ibiticisha? Aha dukwiye kumva ko iba ivuga urupfu rusanzwe rw’umubiri; urupfu rufatika   hamwe   umuntu   ashiramo   umwuka   bakamuhamba; ntaho bihuriye n’urupfu rwo mu mwuka. Iyo turebye mu Byanditswe Byera tubonamo abantu bakoze ibyaha byo kubicisha; nka Mose na Aroni (Kub  20:12); Ananiya na Safira (Ibyak  5:1-11); Herode (Ibyak 12:23; etc. Na none Pawulo yandikiye Abakorinto ababwira ko hari ibyaha bigira ingaruka mbi ku mibiri, ndetse bamwe bikabaviramo urupfu: “Ndetse  ni  cyo  gituma  benshi muri  mwe  bagira intege  nke,  abandi  bakarwaragura,  abandi  benshi  bakaba  basinziriye” (1 Kor. 11:30)-abo yavuze ko basinziriye bari barapfuye mu yandi magambo.

Nubwo hari ibyaha bitica umuntu ngo bamuhambe, ibyaha byose iyo biva bikagera byica ubugingo. Bityo rero, kureka ibyaha ni inyungu y'umuntu; ibyaha birica kandi nabi! Icyaha ntikigira ingaruka ku wagikoze gusa, ahubwo ziragenda zikagera ku muryango we, ku baturanyi, ku gihugu, ku bantu bose muri rusange, ndetse no ku byaremwe byose. Icyaha cya muntu cyatumye ibyaremwe byose bigibwaho n’umuvumo; ubutaka butangira kumeraho imikeri n’ibitovu; inyamaswa zitangira kurya abantu no kuryana hagati yazo; etc. (Itang 3 : 14-19)

Icyaha kibera nyiracyo umutwaro uremereye. Umwami Dawidi yaranditse ati: “ Nta hazima mu mubiri wanjye..., nta mahoro amagufwa yanjye afite ku bw’ibyaha byanjye. Kuko ibyo nakiraniwe bindengeye, bihwanye n’umutwaro uremereye unanira. Inguma zanjye ziranuka kandi ziraboze, ku bw’ubupfu bwanjye... Umutima urankubita, intege zanjye zirashira, Amaso yanjye na yo ubwayo afite ibihuzenge. Abakunzi banjye n’incuti zanjye, bampaye akato.” (Zab 38:4-12). Icyaha kibera nyiracyo umutwaro ushegesha, uterwa n’umutimanama umubuza amahwemo. Ibyaha bitwika nk’ubushye (1 Tim 4:2); byonona ubwenge n’umutima (Tito 1:15); bikoza isoni (Imig 14:34). Icyaha niyo soko y’intege nke za muntu. Ubundi umuntu ntiyaremwe ari umunyantege nke, ahubwo icyaha nicyo cyamuciye intege kimwambura ububasha n’ubutware.

Icyaha kituzanira urupfu. Mwibuke ko umuntu atari umubiri we, ahubwo umuntu aba mu mubiri we. Hari benshi bafite imibiri itoshye ariko bo batariho-kuko icyaha cyabishe, cyabasinzirije. Abo barakanuye ariko ntibareba, barumva ariko ntibasobanukirwa. Abo ntibaba bagifite ubushobozi bwo kwifuza icyiza habe no kugambirira kugikora. Icyaha ni we mwanzi wawe wa mbere-bityo ukwiye kukirwanya wivuye inyuma. Umwanzi si abantu bakwima ibyo ubasaba, si abakubwira nabi, si abakugambanira; ahubwo ni icyaha kikubwira kwihorera, no kuba nk’abandi bose. Ntiwemere ko icyaha kigusinziriza cg ngo kiguheze mu rupfu. Ukwiye kuba nka Pawulo wavuze ati: “Ni cyo gituma mpirimbanira kugira umutima utandega ikibi ngirira Imana cyangwa abantu iminsi yose.” (Ibyak 24:16)

Reka nsoze mvuga nka Yohana nti: “mbandikiriye ibyo kugira ngo mudakora icyaha. Icyakora nihagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ari we Yesu Kristo ukiranuka. Uwo ni we mpongano y'ibyaha byacu, nyamara si ibyaha byacu gusa ahubwo ni iby'abari mu isi bose.” (1 Yoh 2:1-2) Kwihana niwo muti ukuraho isoni z’ibyaha byacu. Nyamara kwihana si ukwibwira gusa mu bitekerezo byawe ko utazongera gukora ikibi runaka, ahubwo ni uguhindura icyerekezo. Imana idushoboze kwihana by’ukuri, iduhe kuba bazima mu bugingo, kandi izatugeze mu buzima bw’iteka.

Ndangije nshimira wowe ufashe umwanya wo gusoma, ukumva, kandi ugasobanukirwa n’ubu butumwa. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 17/07/2021
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese ya Shyogwe
WatsApp: 0788730061
Website: http://www.sehorana.com/
E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

Last edited: 17/07/2021

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment