Créer un site internet

IBANGA RYO KUGENDANA N’IMANA

MosesIBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 99; Kuva 33: 12-33; Matayo 22:15-22.

Ndabasuhuje bene Data. Uyu munsi nifuje kubagezaho ubutumwa bufite umutwe ugira uti:IBANGA RYO KUGENDANA N’IMANA”. Ibanga ry’Uwiteka rimenywa n’abakiranutsi. (Imig 3:32). Iryo banga rirakomeye! Ricagagura ingoyi z’iminyururu n’ibihindizo by’ibyuma; rifunga iminwa y’intare, rikamya inyanja; ritonyanza ikime mu butayu; ricyaha umuraba n’umuyaga; ricogoza ibirimi by’umuriro; etc. Iryo banga ni ukugendana n’Imana. Abisirayeli bava muri Egiputa bajya i Kanani mu gihugu cy’isezerano cyari igihe kitoroshye. Niyo mpamvu Mose yinginze Imana ngo bajyane, maze nayo iramwemerera iramubwira iti: “Ubwanjye nzajyana nawe nkuruhure”. (Kuva 33:14) Uru rugendo ruva muri Egiputa rujya i Kanani rugereranywa n’urugendo rutugeza mu ijuru. Mu nzira tunyuramo harimo ingorane nyinshi: imitego ya Satani; ubutayu; imisozi; urucantege; etc. Niyo mpamvu dukeneye ko Imana ijyendana natwe kugira ngo twizere neza ko tuzarusohoza amahoro.

Mose yari azi ibanga ryo kugendana n’Imana. Kugendana n’Imana bidutandukanya n’abandi; bitugira ubwoko bwatoranyirijwe guhabwa umugisha; nk’uko Mose yabivuze: “Ikizamenyekanya yuko jye n’ubwoko bwawe twakugiriyeho umugisha ni iki? Si uko ujyana natwe, bigatuma jye n’ubwoko bwawe dutandukanywa n’amahanga yose yo mu isi”? (Kuva 33:16) Ikidutandukanya n’abandi si ubwinshi bw’ibyo dutunze ahubwo ni uko dutunze Imana muri twe. Impamvu Balamu yananiwe kuvuma Abisirayeli nuko yasanze ari ubwoko butuye ukwabwo kandi Imana ikaba ituye hagati muri bo. Umwana ugenda wenyine atandukanye n’ugendana n’umubyeyi. Iyo umwana ari kumwe n’umubyeyi we mu rugendo, aba yizeye ko atari buyobe inzira; atari bwicwe n’inzara; nananirwa umubyeyi we ari bumuterure; nagera ku mugezi ari bumwambutse;  nibagera ahanyerera amufata ukuboko; ntawe uri bumuhohotere; mbese iyo umwana yagendanye n’umubyeyi aba yizeye umutekano wose.

Tekereza iyo Mose yishora akayobora ubwoko bwa Isirayeli atari kumwe n’Imana! Byari kuba bimaze iki? Umurimo wari umutegereje imbere wari ukanganye bihagije. Igihe ingabo za Egiputa zari zibari inyuma imbere yabo hari inyanja Mose yari gukora iki? Igihe rubanda rwivovotaga kubera kubura amazi cg ibyo kurya yari kubakizwa n’iki? Iyo Uwiteka atabagenda imbere mu nkingi y’igicu n’iy’umuriro ku manya na nijoro bari kumenya berekeza he? Iyo Uwiteka atabarwanirira intambara zitandukanye hari kurokoka bangahe? Ni ukuri natwe muri uru rugendo ntaho twakwigeza ubwacu cg ngo tuhageze abo tuyoboye tutari kumwe n’Imana. Kugira ngo uyobore neza Itorero cg abaturage waragijwe ukwiye kuba ugendana/ukorana n’Imana. Gukorana n’Imana biraruhura. Imana ibwira Mose iti: “nzajyana nawe nkuruhure”. Imwe mu nyungu yo kujyana n’Imana ni uko idutwaza. Nyamara usanga abantu bagira imitwaro y’ubuzima ikabaremerera! Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe. (Zaburi 37:5) Ntukemere kugenda wenyine. Mose abwira Imana ati: "Ubwawe nutajyana natwe ntudukure ino”. (Kuva 33:15) Mu nzira harimo ibihanda ntabwo wagenda wenyine cg se ngo wiyobore ngo uzabashe kubitsinda. Nyamara iyo ugendana n’Imana urugendo rwawe ruba rushinganye. Iyo ugendanye n’Imana ibiguhiga ntibikubona. Pawulo yaravuze ngo nubwo tugenda dufite umubiri w’abantu ntabwo turwana mu buryo bw’abantu ahubwo intwaro zacu zigira imbaraga zo gusenya no gufata mpiri ibyishyirira hejuru kurwanya Imana yacu, maze tukabigomororera Kristo. (2 Abak 10:3-5) Ubuzima butarimo Imana burarushya! Hari indirimbo ivuga ngo : “Mwami kubaho ntagufite bintera ubwoba n’amaganya, ndetse byabasha no kungeza no mu rupfu vuba!” (Ind. 90 Agakiza)

Nubwo kugendana n’Imana ku ruhande rumwe ari umunyenga, ku rundi ruhande ntibyoroshye. Kugendana n’undi muntu ntabwo ari ikintu cyoroshye, kuko ashobora kuba agenda gahoro akagukerereza cyangwa akihuta wamwishinga ukaba watagangara. Kugendana n’Imana ni ukwibombarika; kwemera kugendera ku ngendo yayo; kureka akaba ariyo iyobora urugendo. Ni ukwemera ubushake bwayo (si ukuyihatira kwemera ubushake bwawe). Abana ba Isirayeli basabwaga kugenda inyuma y’igicu; cyahagarara nabo bagahagarara; ntibashoboraga kugisiga cg guhagarara aho kitahagaze. Igicu cyashoboraga guhagarara bageze mu mazi, mu mabuye; mu misozi; n’ahandi hose gishaka. Kugendana n’Imana bisaba kwiyanga ukanyura aho ikunyujije hose ukareka kwirwanirira no kwicira inzira. Reka gusiga Imana; iga kuyitegereza. Iyo wasize igicu utangira kwiremera ibigirwamana no kwirwanirira. Reba neza ko aho uhagaze hari igicu; inkingi y’umuriro; inyenyeri.

Birashoboka ko wumvise ugize icyifuzo cyo kugendana n’Imana. Nyamara ndagira ngo nkubwire ko hari impamvu yatuma Imana yanga kujyana nawe. Nubwo Imana yari yemereye Abisirayeli kujyana nabo, igihe cyarageze yisubiraho, iravuga ngo ntizongera kujyana nabo kubera ko umwe muri bo witwaga Akani mwene Karumi yari yenze ku byashinganywe: “…… Ndetse sinzongera kubana namwe ukundi, keretse murimbuye ikivume mukagikura muri mwe”. (Yosuwa 7:1-26) Imana yabwiye Abisirayeli ngo babanze bakure ikizira hagati muri bo! Iyo twimitse ibizira aribyo byaha, Imana iba ituretse kugeza twihannye. Samusoni amaze kumena ibanga ry’Imana yaramuretse. Nyamara we yakomeje kwibwira ko nta kibazo. Mu gihe Abafilisitiya bari bamusumiye yikunkumuye nk’uko yari asanzwe abigenza yibwira ko agifite imbaraga z’Imana, ariko ntacyo byatanze kuko Imana itari ikimurimo. Ese tujya twibaza impamvu ibintu bitagenda uko twari tubitegereje? None se ugikizwa ko wajyaga wuzura Umwuka Wera; ko wajyaga uhishurirwa; ko Imana yajyaga ikuganiriza; byaje kukugendekera gute? Reba niba nawe utaramaze kumena ibanga ry’Imana uyu munsi ukaba usigaye wikunkumura gusa. 

Ukeneye kugendana n’Imana no gukorana nayo: mu mishinga yawe; mu buyobozi bwawe; etc. Hamwe n’Imana; nta bwoba! Nunanirwa izagutwaza; ibiguhiga ntibizakubona; urugendo rwawe rurashinganye; uri ubwoko butavumika kuko Uwiteka atuye muri wowe. Iga kugendana n’Imana; wisiga igicu; hagarara aho Yesu ahagaze; wikwiremera ibigirwamana; wishaka kwicira inzira (kwijajabira, kwibariza). Niba utigeze usaba Imana ngo mugendane; uyu munsi uyinginge mujyane uhereye none; gukomeza kugenda wenyine byabasha kukugeza mu rupfu vuba. Niba utaratangira urugendo, uyu niwo munsi wawe wo gukirizwamo; reka iri ribe itangiriro ry’urugendo rwawe. Kwakira agakiza ni yo ntambwe ya mbere y’urugendo rujya mu Ijuru. Abantu babiri ntibabasha kugendana batasezeranye (Amosi 3:3).

Birashoboka ko watangiye urugendo ariko wagera hagati ugateshuka inzira; usigaye wiyobora; niyo mpamvu ujarajara. Ngwino Imana ijya yakira umunyabyaha wese! Imana yakugize umuyobozi w’ubwoko bwayo musezerana ko muzagendana ikajya ikugira inama. Nyamara byageze aho uyishyira ku ruhande utangira kwiyobora no kuyobora ubwoko bwayo ukurikije amarangamutima n’inyungu zawe bwite. Niyo mpamvu hagati yawe n’abo uyobora hahora imivurungano. Ibuka ko uyoboye ubwoko bw’Imana (si ubwawe)! Ibyo Mose yarabizirikanaga cyane: “…wibuke yuko ubu bwoko ari ubwawe (33:13). Umuyobozi ukorana n’Imana aba afite itandukaniro (33:16). Kugira Umuyobozi nk’uwo ni ukugirira umugisha k’Uwiteka. Ndagira ngo nyuma y’iki kiganiro tugiranye, ufate umwanya wibaze niba ugendana n’Imana: mu mibereho yawe; mu miyoborere yawe; mu buzima bwawe bwa buri munsi. Niba wumva hari ibindi wimitse akaba aribyo bikuyobora cg se bikwereka uko uyobora; ca bugufi imbere y’Imana uyingingire kugira ngo ibe umuyobozi w’urugendo rwose ushigaje. Imana ikugirire neza!

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. SEHORANA Joseph / WatsApp: 0788730061 / Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr   

Last edited: 17/10/2020

  • 1 vote. Average rating: 2 / 5.

Comments

  • Senga
    • 1. Senga On 24/10/2021
    Amen Amen!
    Iri jambo riranejeje
  • Pastor Mucyo
    • 2. Pastor Mucyo On 18/10/2020
    Turagushimiye nyakubahwa

Add a comment