Créer un site internet

HEJURU YA BYOSE HARI IMANA IKOMEYE!

IGICE CYO GUSOMA: YESAYA 40:12-31

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Uyu munsi nifuje ko dutekereza  ku gukomera kw’Imana. Yesaya yagaragaje uburyo Imana ikomeye abaza ati: “Ni nde wigeze kugera amazi y'inyanja ku rushyi, akageresha ijuru intambwe z'intoki, akabona indengo yajyamo umukungugu wo ku isi, agashyira imisozi mu gipimo, n'udusozi akatugera mu minzani? Ni nde wigeze kugenzura Umwuka w'Uwiteka, akamuhugura nk'umugira inama? Ni nde yigeze kugisha inama kandi ni nde wigeze kumwigisha, akamwereka uburyo bwo guca imanza zitabera, akamwigisha ubwenge, akamuha uburyo bwo kwitegereza? Nuko rero Imana mwayihwanya na nde, cyangwa mwayigereranya n'ishusho ki?” (Yes 12-14;18 ) Muri iki gice, Yesaya ashimangira ko Imana izi byose (12), iruta byose (13), ntigereranywa (15), iri hejuru ya byose, kandi ni umwami utwara bose (18).

Muby’ukuri, birangoye kubona amagambo yo gusobanura gukomera kw’Imana-Nanjye ubwanjye simbisobanukiwe! Pawulo yaranditse ati: “Icyakora none turebera mu ndorerwamo ibirorirori-None menyaho igice”. (1 Abakor 13:12) Impamvu tudashobora gushyikira ishusho nyayo yo gukomera kw’Imana ni uko tuyigereranya n’abantu, kandi ubundi Imana ari ntagereranywa. (Yes 40:25) Imana irakomeye kurenza uko twabyibwira, gukomera kwayo. ntikurondoreka. (Zab 145:3)

Imama ni Uhoraho! Yahozeho, iriho, kandi izahoraho. (Zab 9:2; Abah 1:10-12). Imana ni inyembaraga, ntakiyinanira. (Itang 18:14) Twe abana b’abantu turi abanyantege nke-Hari byinshi tudafitiye ubushobozi, ariko Imana ni inyembaraga, ishoboye byose. Imana izi byose! Imenya iby’abantu itabanje kubaririza. Birashoboka ko hari ibyo wahisha amaso y’abantu, ariko nta nakimwe gishobora guhishwa Imana. (Imig 5:21; 1Yoh 3:20). Imana ntihinduka! Buri kintu cyose kiri kuri iyi si kirahinduka. Guverinoma zirahinduka; abayobozi barasimburana; imico irahindagurika; ibihe birahinduka; imyambarire irahinduka; ndetse n’imibiri yacu irahinduka; ariko Imana ntijya ihinduka! (Mal 3:6) Imana ni mwuka-Si umuntu nkawe nanjye. (Yoh 4:24). Imana ntigira uburwayi bw’umubiri nkanjye nawe. Imana ni umucyo! (1Yoh 1:5). Nta mwijima (icyaha) uba muri yo.

Tumenya ko Imana iriho kuko twitegereza ibyo yaremye. Dawidi yaravuze ati “Ijuru rivuga icyubahiro cy’Imana, isanzure ryerekana imirimo y’intoki zayo” (Zab19:1). Iyo twitegereje inzu tumenya ubuhanga no gukomera by’uwayubatse, kandi inzu ntiyabaho nta mwubatsi. Ni kimwe n’uko iyo twitegereje izuba, ukwezi, inyenyeri, isi, n’ibiyiriho byose, tumenya uwabiremye. Na none tuzi ko Imana iriho kuko yo ubwayo yatwigaragarije mu mwana wayo ikunda, Yesu-Kristo. (Abah 1:1-2). Kristo ni imbaraga z’Imana. (1 Abakor 1:24) Uwiteka yagaragaje imbaraga ze mu buryo butangaje binyuze muri Yesu-Kristo. Amavanjiri ane arimo inkuru nyinshi zihereranye na bimwe mu bitangaza Yesu yakoze, kandi ashobora no kuba yarakoze ibindi bitangaza byinshi bitanditswe. (Mat 9:35; Luk 9:11) Ibitangaza Yesu yakoze bituma tumenya byinshi ku birebana n’imbaraga z’Imana. Usibye ibyo, Bibiliya ikubiyemo inkuru z’ibintu abantu batandukanye babonye mu iyerekwa bitugaragariza ugukomera kw’Imana. (Ezek 1:26-28; Dan 7:9, 10; Ibyah 4)

Kubaho kw’Imana n’Imbaraga zayo ntibishidikanywaho. Nyamara kwemera Imana no gukomera kwayo mu magambo gusa ntibihagije. Hari abantu benshi bavuga ko bazi Imana bakemera n’imbaraga zayo ariko bakabihakanisha imirimo bakora. Nibyo Tito yanditse agira ati: “Bavuga yuko bazi Imana, ariko bayihakanisha ibyo bakora”. (Tit 1:15-16) Benshi bavuga ko bemera imbaraga z’Imana ariko bakivuguruza mubyo bakora. Ntibitangaje kubona umuntu uvuga ko yemera Imana n’imbaraga zayo ariko akumva ko agati cyangwa akagufwa yahawe n’umupfumu gafite imbaraga kuyirenza.  Benshi bifuza gukorana n’Imana nyamara bagakomeza kugerageza kwishakira izindi nzira zo kwikemurira ibibazo-uko ni ukwigaragura mu ivu ryabo. Kubera ubwoba, abantu bagerageza kwishingikiriza ku Mana. Ariko usanga abenshi bashyira ibiro byinshi ku birenge byabo kugira ngo nibitagenda nk’uko babyifuza babashe gusigara bahagaze ku mbaraga zabo. Iyo tutishingikirije ku Mana by'ukuri, tuba dutekereza tuti: "Nyagasani, tukwishingikirijeho, ariko nibidacamo neza dufite n’ubundi buryo twakwirwanaho." Mbese muby’ukuri ubwo tuba twizeye imbaraga z’Imana? Iyo tuvuga ko twiringiye imbaraga z’Imana ariko tukishingikiriza no ku mbaraga z’imyuka mibi, tuba tuvanga imbaraga nziza n'imbi. Iyo izo mbaraga uziteranyije bibyara zeru. Sinshaka kugira imbaraga zihwanye na zeru. Ni yo mpanvu nirinda kuvanga gusenga no kwishingikiriza ku zindi mbaraga zindi izo ari zo zose. Abantu benshi bakorana n'imbaraga zihwanye na zeru, kuko bavanga ibisenya n'ibyubaka. Batura imbaraga z’Imana umwanya muto, undi mwanya bakatura imbaraga z’umubi.

Icyampa wowe usoma ubu butumwa ugasobanukirwa n’ubushobozi bw’Imana. Ndagusabira nk’uko Pawulo yasabiye Abefeso ngo uhishurirwe Imana, umenye ubwinshi bw’imbaraga zayo. (Abef 1:15-22) Iyo tumaze guhishurirwa gukomera kw’Imana bidutera gushikama mu byo twizera no kurushaho kuyishingikirizaho. Yesaya asoza igice twasomye uyu munsi yaranditse ati: “Kuko afite imbaraga nyinshi akagira amaboko n'ububasha, ni cyo gituma nta na kimwe kizimira.Yewe Yakobo Isirayeli, ni iki gituma wiganyira ukavuga uti “Uwiteka ntareba inzira zanjye, kandi ibyanjye Imana yanjye irabyirengagiza”? Mbese ntiwari wabimenya? Ese nturabyumva?” (Yes 40:26-28)

Mbese aho iby’imbaraga z’Imana urabyumva cyangwa se byibura ushishikajwe no kubimenya? Biratangaje kubona ukuntu abantu benshi bashishikazwa no kumva inkuru z’ibibera ikuzimu aho gushishikarira gusobanukirwa imbaraga z’Imana-Inkuru z’abagiye i kuzimu « zirahitinga » ncyane ! Abantu bakwiye gutanga ubuhamya ku gukora kw’imbaraga z’Imana aho kwirirwa bavuga imyato Satani. Mbere yo kumva amakuru y’ikuzimu, banza usome Bibiliya yawe, maze umenye neza imbaraga z’Imana zatsinze Satani. Ntabwo Pawulo yasengeye itorero ryo muri Efeso ngo rimenye imbaraga za Satani, ahubwo yabasabiye kumenya imbaraga z’Imana zibakoreramo. (Abef:1:19) Kuba Imana itaratwandikiye igitabo kinini kivuga kuri Satani ntabwo ari uko itamuzi, ahubwo izi ko nidusoma Bibiliya tukamenya Imana, bizaba bihagije ngo dutsinde Satani!

Imana yacu ishobora byose. Abayifite muri bo ntabwo bajya batekereza ko bitagishoboka. Tuyiringire tudashidikanya kuko ari Imana y’inyembaraga. Kwizera Imana ni ukwizera n'igihe cyayo. Abantu benshi batunze icyo bita kwizera ariko gushingiye ku gihe cyabo. Utizeye igihe cy'Imana ntashonora kwizera. Tegereza igihe cy’Imana wishingikirize ku mbaraga zayo izasohoza icyo yavuze.

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 12/06/2022
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
E-Mail: joseph@sehorana.com

 

Last edited: 11/06/2022

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Comments

  • Rev.Eric Munyazikwiye
    • 1. Rev.Eric Munyazikwiye On 12/06/2022
    Mwakoze cyane Nyakubahwa Archdeacon, Imana ishimwe cyane ko ikomeje kuguha imbaraga, umurimo uyikorera udufitiye umumaro munini.
    Imana yacu irakomeye birenze uko tuyumva icyaduha tukabisobanukirwa.

Add a comment