Créer un site internet

HARI IGIHE BAZAHINDURA IMVUGO

UBUTUMWA BWO KUGANIRAHO KU CYUMWERU, TARIKI YA 05/07/2020

IBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 55:1-15, 18-22; Guteg 24:10-22; Ibyak 28:1-16

IBYIFUZO BYO GUSENGERA:

  • Ububyutse mu ngo z’abakozi b’Imana n’imiryango y’Abakirisitu muri Diyoseze ya Shyira
  • Gusaba Imana ngo idukize icyorezo cya Covid-19 kugira ngo twongere tubone umudendezo wo guterana no gukora indi mirimo-iyi ibaye inshuro ya cumi na karindwi (17) tudaterana.

HARI IGIHE BAZAHINDURA IMVUGO

Bene Data, turi kw'isi ariko siho iwacu-abana b'Imana turi murugendo rujya mu Ijuru muri gakondo yacu. Nyamara muri iri cumbi turi kumwe n’abafite gakondo yabo muri iyi si, bitwa “Bene igihugu”. Abo ubana nabo bakwereka ko bagukunze ariko muby’ukuri nta kiza bakwifuriza, bahora bagutega iminsi ariko humura kuko Uwiteka arikumwe nawe. Bene igihugu batugirira neza cyane, baducanira umuriro, batwakira twese kuko hari imvura n’imbeho (Ibyak 28:2). Nyamara iyo hagize ibidukururukaho (kuko bitajya bibura) ba bandi bagaragaza abo aribo, bagatangira kuvuga ibyo bishakiye bati: n’ubundi twarabivuze ko nta mikirizwe ye; bati dore igihe yahereye yiyoberanya noneho ibi ntibimusiga, etc. Niko byagendekeye Pawulo: “Ariko Pawulo amaze guteranya umuganda w’inkwi arazicana, incira iva mu muriro imuruma ku kiganza. Bene igihugu babonye icyo gikururuka kirereta ku gikonjo cye baravugana bati: “Ni ukuri uyu muntu ni umwicanyi. Nturora n’ubwo yakize mu nyanja, idaca urwa kibera ntimukundira kubaho!” (Ibyak 28: 3-4).

Dawidi nawe yahuye na bene igihugu kandi baramwumvisha bamutera umubabaro ukomeye agaragaza mu mirongo twasomye ya Zaburi ya 55: “(…) Kwiganyira bintera gukora hirya no hino, bikanihisha (…) Umutima wanjye urambabaza cyane, Ubwoba bwinshi bunguyeho nk’ubw’?tinya urupfu. Gutinya no guhinda imishyitsi bingezeho, Gukangarana kuramiranije. Ndavuga nti “Icyampa nkagira amababa nk’inuma, Mba ngurutse nkaruhuka. Dore mba ndorongotaniye kure, Nkarara mu butayu. Mba mpungiye vuba mu buhungiro, Nkikinga umuyaga w’ishuheri n’umugaru.” (Zab 55: 3-9). Icyababaje Dawidi cyane ni uko uwamuhigaga ari uwo yiringiraga: “ Si umwanzi wantutse, Mba narabashije kwihangana, Cyangwa uwanyangaga si we wanyirase hejuru, Mba naramwihishe. Ahubwo ni wowe uwo duhwanye, Uwo twagendanaga, incuti yanjye y’amagara. Twaganiraga tunezerewe, Tukagendagendana n’iteraniro mu nzu y’Imana.” (Zab 55: 13-15). Bene igihugu no mu nzu y’Imana bashobora kubamo ntibigutangaze!

Nyamara n’ubwo bimeze gutya abizera dufite ibanga. Dawidi yaravuze ati: “Jyeweho nzambaza Imana, Uwiteka azankiza. Nimugoroba no mu gitondo no ku manywa y’ihangu, Nzajya muganyira niha, Na we azumva ijwi ryanjye.” (Zab 55:17-18). Iyo tumuhungiyeho, Uwiteka ntiyemera ko abaturwanya batwegera n’ubwo baba ari benshi; Imana ibacisha bugufi. Abizera dufite ubudahangarwa, kandi dukwiriye kubimenya tukabyizera ngo tubashe guhamya Umwami wacu. Iyo duhagaze mu butware bwo kwizera Imana n’Ijambo ryayo turanesha kuko yavuze ko Ijambo ryayo iririnda kandi ikarikomeza kugeza risohoje icyo ryatumwe. Iyo turi kumwe n'Imana niyo twanyura mu muriro cyangwa mu mazi Imana ibana natwe.

Mwene Data, ahari ubwato warurimo (akazi, umuryango,...) bwamenetse nk’uko byagendekeye Pawulo. Wari ugeze imusozi utangiye ubuzima bushya ariko inzoka irakuruma; dore ubu hari ibigukururukaho. Batangiye kubara iminsi cg amasaha usigaje kugirango usebe, wandagare, upfe, etc. Bene igihugu barakuroze ntiwapfa, baragutega ntiwagira icyo uba, bakwise  umurozi kandi utari we. Noneho hoherejwe igitero gikomeye kandi bizeye ko kigomba kukwica.  Ndagutangariza ko Imana yabanye nawe bwa mbere ikakurokora rwa rupfu na cya gisebo n'ubu igihari. Ntacyo uribube, ntibiribugende nkuko babitekereza. Ahubwo baraza guhindura amagambo kubw'ibyo Imana igiye gukora ku buzima bwawe: “Ba bandi bategereza yuko ari bubyimbe cyangwa ari bupfe akindutse, ariko bamaze umwanya munini bakibitegereje, babona nta cyo abaye barahindura bati “Ni imana.” (Ibyak 28:6)  Nshuti yanjye, ndakwinginze ngo usenge ukunkumurira mu muriro icyo gitero nka Paulo maze gifate ubusa. Ishingikirize ku masezerano y’Imana: “bazafata inzoka, kandi nibanywa ikintu cyica nta cyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.” (Mariko 16: 18). Ariko se mwene Data, nagira ngo mu gusoza nkubaze Ikibazo kimwe: “umuriro wawe uraka ku buryo watwika ibigukururukaho muri iyi minsi?”

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira age arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. Sehorana Joseph

Last edited: 04/07/2020

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment