Créer un site internet

HARI IBYO TWEMERA GUSIGA DUHUNGA IBIGERAGEZO!

Gehinnom | BOYER WRITES

HARI IBYO TWEMERA GUSIGA DUHUNGA IBIGERAGEZO!

IBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 124; Esiteri 7:1-10; Mariko 9:42-49.

Ndabaramukije bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Uyu munsi turaganira ku guhunga ibigeragezo. Turibanda ku magambo agira ati:“Ukuboko kwawe nikugucumuza uguce. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ukuboko kumwe, biruta ko wajya muri Gehinomu y’umuriro utazima ufite amaboko yombi. N’ikirenge cyawe, nikigucumuza, ugice: ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ikirenge kimwe, biruta ko wajugunywa muri Gehinomu ufite ibirenge byombi. N’ijisho ryawe nirigucumuza urinogore. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bwami bw’Imana usigaranye ijisho rimwe, biruta ko wajugunywa muri Gehinomu ufite amaso yombi” (Mariko 9:43-49)

Birashoboka ko ukibona intego tugiye kuganiraho wahise wibaza niba umukristo akwiye guhunga ibigeragezo aho kubyihanganira! Dukwiye kumenya ko ibigeragezo birimo amoko atandukanye, bitewe n’aho bikomoka ndetse n’impamvu yabyo. Ibigeragezo bishobora guturuka kuri twe ubwacu; ku bantu; kuri Satani; cg ku Mana. Umuntu ashobora kuba afite ikigeragezo cy’abantu bagenda bamuvuga, nyamara nawe abifitemo uruhare-kuko hari ibyo akora bituma bamuvuga. Ibigeragezo bituruka ku mwanzi Satani abiduteza agamije kutuvana mu muhamagaro w’Imana. (Mat 4: 1-11) Ibiva ku Mana ishobora kubitunyuzamo kugira ngo imirimo yayo yerekanirwe muri twe (Yohana 9:3); cyangwa kugira ngo igerageze kwizera no kwihangana kwacu (Yak 1:2-3; 1 Petero 1:6-7). Mu gihe duhuye n’ikigeragezo kiva ku Mana tuba tugomba kwihangana. Niyo mpamvu Petero atubwira ati: “Nuko rero, ababazwa nk’uko Imana ibishaka, nibabitse uwo Muremyi wo kwizerwa ubugingo bwabo, bagumye gukora neza” (1Pet.4:19). Nyamara mu gihe tubona ko dushobora guhura n’ibigeragezo twikururiye, ntituba dukwiye kubyihanganira; ahubwo tuba tugomba guhunga. Niyo nama Yesu atugira agira ati: “Ukuboko kwawe nikugucumuza uguce; n’ikirenge cyawe, nikigucumuza ugice; n’ijisho ryawe nirigucumuza urinogore.”

Yesu atugira inama yo guhunga hakiri kare ibigeragezo bigamije kutujyana muri Gehinomu.  Iri jambo “Gehinomu” rifashwe uko ryakabaye risobanura “Igikombe cya mwene Hinomu”. Yesu yarikoresheje yerekeza ku gikombe cyari inyuma y’inkuta za Yerusalemu. Mu bihe bye, abatuye uwo mugi bakoreshaga icyo gikombe nk’ingarani bajugunyamo imyanda yabaga irimo intumbi z’inyamaswa n’imirambo y’abagizi ba nabi babaga bishwe. Iyo mirambo yabonwaga ko idakwiriye guhambwa mu cyubahiro mu mva. Iyo yagwaga mu muriro yarakongokaga, ariko iyo yahagamaga hejuru ntigere hasi muri icyo gisimu kirekire, yaraboraga ikagwa inyo. Birumvikana ko nta wakwishimira gutura ahantu nk’aho: “aho urunyo rwabo rudapfa kandi n’umuriro ntuzime ugasaba umuntu nk’uko umunyu usaba ibyokurya.” (Mar 9:48)

Yesu yatanze inama ko aho kugira ngo umuntu ajye muri Gehinomu yakwemera kugira ibyo atakaza nubwo zaba zimwe mu ngingo z’umubiri we; nk’amaboko, ibirenge, amaso, etc. Twambaye umubiri, kandi ingingo zacu nyinshi zirarikira ibishobora kutujyana muri Gehinomu. Niyo mpamvu Yesu atugira inama yo kwirinda ibibi imibiri yacu irarikira hakiri kare tugifite uburyo. Ntitugomba na rimwe kwishora mu bigeragezo. Ibuka igihe Satani yabwiraga Yesu ati: “Niba uri Umwana w'Imana; ijugunye hasi; kuko handitse ngo: ‘izagutegekera abamarayika bayo, bakuramire mu maboko yabo, ngo udakubita ikirenge ku ibuye.’" (Mat 4:6) Yesu ntabwo yijugunye hasi! Nubwo Bibiliya ivuga ko ibigeragezo ari rusange ku bantu, ntaho ivuga ko dukwiriye kubyijugunyamo. Bibiliya igira iti: “Umuntu niyoshywa gukora ibyaha ye kuvuga ati ‘Imana ni yo inyoheje’, kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n’ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha.” (Yak 1:13) Dukwiye kumenya ibigeragezo bitunesha maze tugakuraho ikintu cyose cyatuma duhura nabyo (nk’inshuti mbi, ibisindisha by’uburyo butari bumwe, zimwe mu mbuga nkoranyambaga;  etc).

Yesu atubwira ko mu gihe ingingo zacu ziducumuza dukwiye kuzica tukazijugunya kure aho kugira ngo ubugingo bwacu buzajye muri Gehinomu. Niba bimeze bityo, birumvikana ko dukwiriye guhunga inshuti zidushora mu ngeso mbi. Pawulo yandikiye Abakorinto ati: “Ntimuyobe, kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza.” (1 Abakor 15:33) Reba urugero rwa Yosefu ku bijyanye no kwemera kugira ibyo dusiga duhunga ibigeragezo, mu Itangiriro 39:1-12. Igihe yageragezwaga n'umugore wa Potifari agamije kumushora mu busambanyi, Yosefu yaremeye asigira uwo mugore umwenda we arahunga, arasohoka: “Uwo mugore afata umwenda we aramubwira ati ‘Turyamane.’ Amusigira umwenda we arahunga, arasohoka”. (Itang 39:12) Salomo nawe atanga inama nk’iyo agira ati: “Cisha inzira yawe kure y'uwo mugore; kandi ntiwegere umuryango w'inzu ye. Ntukunde ko umutima wawe utanyukira mu nzira ze, ntukayobere mu migenzereze ye.” (Imig 5:8; 7:25) Aho kugirango ubusambanyi bukurimbuze wakwemera ugahomba inshuti mwabukoranaga; kimwe n’uko aho kugira ngo inzoga zigucumuze wakwemera guhomba abo mwazisangiraga. Pawulo yandikiye Abafilipi ati: “Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo, ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw’ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw’uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase kugira ngo ndonke Kristo”. (Abaf 3:7-8)

Guhunga ibigeragezo by’umubi ni ihame! Niyo mpamvu Yesu yatwigishije ngo tujye dusengera ibigeragezo tuvuga tuti: "Ntuduhane mu bitwoshya, ahubwo udukize Umubi." (Mat 6:13) Kugira ngo tubashe guhunga, tugomba kwemera kugira ibyo dusiga inyuma, aho kugira ngo bizatujyane muri Gehinomu. None se mwene Data, waba ugize icyifuzo cyo kugira ibyo usiga byajyaga bigucumuza, aho kugira ngo bizakurimbuze? Ibuka ko uyu mubiri twambaye ari ubusa kandi uzabora nitumara gupfa. Uhereye uyu munsi, girana isezerano n’ingingo z’umubiri wawe (amaso, ururimi, amaboko, amaguru, inda, igitsina,...) ko zitazongera kugucumuza. (Yobu 31:1)

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma, ukumva, kandi ugasobanukirwa n’ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 26/09/2021
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
WatsApp: 0788730061
Website: http://www.sehorana.com/
E-mail: sehojo2007@yahoo.fr

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment