Créer un site internet

GUTUKA UMWUKA WERA BIVUGA IKI?

Holy spiritIGICE CYO GUSOMA: MARIKO 3:20-30

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashimira Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Uyu munsi turaganira ku kibazo kigira kiti: GUTUKA UMWUKA WERA BIVUGA IKI?” Turashingira cyane cyane ku murongo wa 28 n’uwa 29 y’igice cya gatatu cy’Ubutumwa Bwiza uko bwanditswe na Mariko, igira iti: Ndababwira ukuri yuko abantu bazababarirwa ibyaha byabo byose, n’ibitutsi batuka Imana, ariko umuntu wese utuka Umwuka Wera ntabwo azabibabarirwa rwose, ahubwo aba akoze icyaha cy’iteka ryose.” Iri jambo ryavuzwe na Yesu ryari riturutse ku mvugo y’abanditsi bari bavuye i Yerusalemu bavuze ngo Yesu “Afite Belizebuli”, kandi bati “Umukuru w’abadayimoni ni we umuha kwirukana abadayimoni.” (Mar 3:22)

Ijambo Yesu yakoresheje “gutuka”, risobanuro “gukora kirazira cg sakirirego”. Aya magambo yombi yakoreshwaga mu gusobanura ibyaha bikaze nko kuvuma Imana cyangwa gusuzugurana ubushake ibintu byose birebana nayo. Birumvikana ko iki cyaha cyo 'gutuka Umwuka Wera' kivugwa muri Mar 3:20-30; Mat 12: 22-32; Luka 11:14-23; 12: 10 kidasanzwe. Iyo usomye imirongo ibanziriza iyi twasomye guhera ku gice cya mbere usanga Yesu mu mbaraga z’ubumana yarakoze ibitangaza byinshi. Mu byavuzwe harimo ko yakijije abantu babaga baratewe n’abadayimoni, yakijije nyirabukwe wa Petero wari arwaye ubuganga, hamwe n’abandi bantu benshi bari barwaye indwara zitandukanye. Ibyo byose yabikoraga abantu bamureba bagatangara ariko bakanga kubyemera kandi babyiboneye n’amaso yabo.

Nyuma y’ibyo bitangaza byose umwanditsi aratubwira ngo Yesu ajya iwabo, abantu benshi bongera kuza  aho ari ari benshi. Abo mu muryango we ngo bamaze kumva ibyo yigisha no kubona ibitangaza byose arimo gukora baza ku mufata ngo yasaze. I Yerusalemu naho hari haravuye abanditsi  nabo baje kureba ibyo  avuga n’ibyo akora, nabo baravuga bati afite imbaraga zimukoresha kandi izo mbaraga si izindi ni Belizebuli; afite umukuru w’abadayimoni,  niwe umuha kwirukana abadayimoni. Umva nawe,  bati umukuru w’abadayimoni niwe wirukana abandi badayimoni!

Ibyo ab’iwabo bavuze ngo yasaze; iby’abanditsi bavuze ngo afite umukuru w’abadayimoni akaba ariwe umukoresha ibitangaza byerekanaga iki? Byerekanaga kwanga kwemera Yesu n’imirimo ye; kwanga kwemera imbaraga z’Imana; kugira imitima y’akahebwe, ibwirwa ntiyumve, amaso areba ntabone, amatwi yumva ariko ntiyumve. Ibyo Yesu abyita “gutuka Umwuka Wera”. Kwitiranya imbaraga z’Imana n’imbaraga za Satani, kwita imbaraga z’Imana imbaraga za Satani; gutinda kwizera, kwanga kwizera, kwinangira kwabo, ngibyo ibyo yita “gutuka Umwuka Wera”.

Yesu yabwiye abamwumva uwo munsi kandi ari nako natwe atubwira ngo: “ ndababwira ukuri yuko abantu bazababarirwa ibyaha byabo byose, n’ibitutsi batuka Imana, ariko umuntu wese utuka Umwuka Wera ntabwo azabibabarirwa rwose, ahubwo aba akoze icyaha cy’iteka ryose”. Kuvuga ko abantu bazababarirwa ibitutsi batuka Imana ni jambo rikomeye! Ubuntu bw’Imana bwakira abantu bakababarirwa nubwo baba baratutse Imana. Ibuka uko Pawulo avuga ati: “Ndashimira Krisito Yesu Umwami wambashishije, yuko yatekereje ko ndi uwo kwizerwa, akangabira umurimo we nubwo nabanje kuba umutukanyi (blasphemer). Muri Bibliya Ntagatifu haravuga ngo “jyewe wahoze ndi umuntu utuka Imana” (1 Tim 1:13)”.

Hari ibyaha bibiri bikomeye, byombi bikorwa kimwe kandi bikorerwa ku Mana, ariko icyaha kimwe kirababarirwa ikindi ntikibabarirwa; ni icyaha cy’iteka. Ibyaha byose bizababarirwa (birumvikana k’ubyihannye by’ukuri) kugera no ku cyaha  cyo gutuka Imana. Ariko icyaha cya kabiri cyo ntikibabarirwa; gutuka Umwuka Wera. Ni iki Bibliya itubwira iyo ivuga kuri iki cyaha cy’iteka; iki cyaha kitababarirwa haba mugihe cya none cyangwa mu gihe kizaza? Iki cyaha cyo gutuka Umwuka Wera cg gusebya Umwuka Wera kivuga iki?

Abantu benshi iyo basomye uyu murongo bakibuka ibyo bakoze cg bavuze, biyumva ko batutse, (blasphemer) Umwuka Wera. Abakristo benshi bamaze kwiciraho urubanza bibuka amagambo bavuze ku Mwuka Wera cg ku Mana; bakumva baratutse Imana. Ariko reka nkubwire, niba muri wowe ukibasha kumva ubabazwa n’uko ushobora kuba waravuze cg warakoze ikintu gishobora kuba ari “blaspheme” cg gutuka Umwuka Wera, ni ukuri nturamutuka. Uwatutse Umwuka Wera ntashobora kubabazwa n’uko yacumuye.  Niba utinya ko ushobora  kuba  warakoze icyaha kitababarirwa, ntacyo urakora. 

Ariko noneho ni iki Bibliya yita icyaha kitababarirwa aricyo gutuka Umwuka Wera. Niba ushaka kubyumva neza ibuka imirongo ibanziriza uyu wa 28. Inkuru ibanza ni iy’abanditsi  bumvise inyigisho za Yesu, bakabona imirimo ikomeye ye yose, bakabona ibitangaza bikomeye yakoraga ariko bakanga kwemera,  bagakomeza kumwanga, kumurwanya, kutamwemera ndetse bagera aho bavuga ko afite Belizeburi ( umukuru w’abadayimoni). Kuba umuntu yatuka Umwuka Wera si ijambo rimwe avuga, ahubwo ni imibereho umuntu abamo igihe kirekire.

Gutuka Umwuka Wera ni ukumva ijwi ry’Imana ariryo Mwuka  Wera ariko nturyumvire ugakomeza kwinangira ukagera aho ugira umutima w’akahebwe, umutima ukerensa iby’Imana; umutima ugirwa inama ukanga kumva; umuntu agakora icyaha Mwuka w’Imana akamuhana ngo yihane ariko akinangira cg agakomeza kubishyira ejo avuga ati nzaba nihana, nzihana ejo, umuntu ukavuga ati ntacyo, ibi Mwuka angiramo inama kubireka ntacyo nzaba mbikora, ntacyo bitwaye. Iyi migirire, igihe kiragera igahinduka icyaha kitababarirwa.

Ikidutera kubabarirwa, kwihana, kwicuza no kwemera gutsindwa, ni Umwuka Wera uri muri twe. Niko Yesu yavuze ati” umufasha ubwo azaza azatsinda ab’isi, abemeze ibyicyaha n’ibyo gukiranuka n’ibyamateka (Yoh 16:8). Kutumvira Umwuka no gukomeza kwinangira bituma Mwuka Wera aceceka kandi iyo acecetse uba umututse kuko wamwihakanye. Iyo Mwuka Wera atakikwibutsa ibyaha byawe ntushobora kwihana kandi nutihana ntuzababarirwa naho haba mu gihe cya none cyangwa mu gihe kizaza. Mu yandi magambo ureka kuba umwana w’Imana kuko uba wanze kuyoborwa n’Umwuka wayo.  Bibliya iratubwira ngo: “Abayoborwa  n’Umwuka w’Imana bose nibo bana b’Imana”( Abar 8,14).

Niyo mpamvu bakundwa. Umwuka Wera twahawe tugomba kuwumvira igihe cyose. Ukubwiye kureka  icyaha runaka ukwiye guhita uwumvira nta kumugisha impaka kuko bishobora kuzagera aho utazongera kumva iryo jwi kandi niriceceka ntakubabarirwa kuzaba kugihari. Biteye ubwoba kuba muri iki gihe hari abantu batuka Imana bakayitesha agaciro ku mugaragaro. Mwumvise uwafashe Bibiliya akayishwanyaguza; abavuga ko gukorera Imana ari ubujura; etc. Dukwiye kwibuka ko Imana itanegurizwa izuru nk’uko bivugwa ngo: “Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru” (Abagal 6:7) Igihe kizagera Imana ishyire ku mugaragaro iby’abayitesheje agaciro bakinangira imitima banga kwihana ibyaha bibwira ko ihwanye nabo: “Ibyo urabikora nkakwihorera, Ukibwira yuko mpwanye nawe rwose. Ariko nzaguhana mbishyire imbere y'amaso yawe, Uko bikurikirana.” (Zab 50:21) Imana itugirire neza twumvire Umwuka Wera kandi duhe agaciro iminiho ahora atunihira! (Abar 8:26)

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Arch. SEHORANA Joseph (EAR Shyogwe)

WatsApp: 0788730061

Website: http://www.sehorana.com/

E-mail: sehojo2007@yahoo.fr   

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment