Créer un site internet

GUSIGA NO KWIMUKA KUBW’UMUHAMAGARO W’IMANA

IGICE CYO GUSOMA: ITANGIRIRO 12:1-4

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashima Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “GUSIGA NO KWIMUKA KUBW’UMUHAMAGARO W’IMANA”, bukaba bushingiye ku murongo wa mbere w’igice twavuze haruguru, ahagira hati: “Uwiteka ategeka Aburamu ati ‘Va mu gihugu cyanyu, usige umuryango wanyu n'inzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka.’”.

Nyuma yo gutatanira i Babeli, abantu bakomeje gusenga ibigirwamana no kugendera mu nzira zabo mbi. (Itang 11:1-9) Ibi byatumye Imana itoranya Aburamu imugira umurinzi w’amategeko yayo. Nubwo Aburamu yari yarakuriye hagati y’abakora iby’ubupagani, na se ari we Tera ubwe akaba yarakoreraga ibigirwamana (Yos 24:2, 14-15), yari yaririnze kubakurikiza. Aburamu yahawe isezerano ryo ku zakomokwaho n’urubyaro rutabarika ruzaba ishyanga rikomeye. (Itang 12:2) Ariko mbere yuko aya masezerano asohora, kwizera kwe kwagombaga kugeragezwa. Yagombaga kwimuka akava mu gihugu cye, no kugira ibyo asiga, akitandukanya n’imigenzereze ya bene wabo n’inshuti ze; akagira imibereho yihariye. (Itang 12:1)

Ntibwari ubwa mbere Abramu asabwa kwimuka. Mbere na mbere Imana yagiranye isezerano na we ari muri Uri y’Abakarudaya, yongera kurishimangira igihe yari i Harani. (Ibyak 7:2-3; Itang 15:7; Neh 9:7) Dukurikije ibivugwa mu Itangiriro 11:31-32, se wa Aburamu, ari we Tera, yavuye muri Uri ajya i Harani, ari kumwe na Aburamu, Sara na Loti, baturayo kugeza igihe Tera yapfiriye. Ubwa mbere, Aburamu yimutse ari kumwe n’inzu ya se. Ku nshuro ya kabiri, Uwiteka yamutegetse kuva mu gihugu cye no mu muryango we. Nticyari ikigeragezo cyoroshye; yari asize gakondo, atazagaruka. Aburamu yari atunze imikumbi n’amashyo bitabarika, kandi yari akikijwe n’abagaragu benshi. Mbere y’uko batangira urugendo, yari afite byinshi agomba gukora. Yagombaga kugurisha umutungo we, akagura amahema, ingamiya, ibyokurya n’ibikoresho bari gukenera-Ashobora kuba yarahombye amafaranga mu kwitegura huti huti. Ariko ntiyashidikanyije kumvira umuhamagaro. Ntiyashatse kubaza ibyerekeye igihugu cy’isezerano-niba ubutaka bwaho burumbuka, cyangwa niba haba ubuzima buzira umuze; niba igihugu gifite ibyiza nyaburanga kandi kizatuma ashobora kugwiza ubutunzi. Imana yari ivuze, kandi umugaragu wayo yagombaga kumvira. Icyabimushoboje ni ukwizera. (Abah 11:8) Kuri we, kwizera byari ukwemera ko amaze guhabwa ibyo yari yiringiye kuzabona. Yemeye umuhamagaro w’Imana nta na kimwe kigaragara yishingikirijeho, maze ava i wabo, muri bene wabo,  mu gihugu cy’amavuko, atazi aho Imana imwerekeje.

Uwiteka yashyize Aburamu kuri uwo munzani kugira ngo amwigishe kwicisha bugufi, kwihangana, no kwizera-kugira ngo atubere icyitegererezo cyo kwihanganira ibigeragezo. Imana iyobora abana bayo mu nzira batazi, ariko ntiyibagirwa cyangwa ngo yirengagize abayiringira. Ihamagarwa rya Aburamu ryerekana intambwe nshya mu mibanire y’Imana n’abatuye isi. Ubwo Imana yahamagaraga Aburamu ngo ave muri bene wabo ikamutegeka kujya gutura i Kanani, wari umugambi muremure wo kugirira neza abatuye isi yose. (Itang 12:2). Aburamu yahamagariwe kuba umubyeyi w’ubwoko bwagombaga kuba abarinzi n’abakomeza amategeko y’Imana. Ubwo bwoko ni bwo amahanga yose yo ku isi yagombaga guhererwamo umugisha.

Mu kwemera umuhamagaro we, Aburamu yatubereye icyitegererezo. Yashyiraga mu mwanya wa mbere ubucuti yari afitanye n’Imana akaburutisha ibintu byose​-ndetse na benewabo. Ntiyari azi neza uko amasezerano y’Imana yari kuzasohozwa, igihe yari kuzasohorera, cyangwa se aho yari kuzasohorezwa. Nyamara yahisemo kwiringira ayo masezerano. Muri iki gihe natwe dukwiye gushyira Imana mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu!​ (Mat 6:33) Kenshi abakristo bategekwa kuva mu kamenyero kabo no mu byo bishimira. Ibi hari benshi babona bibagoye; rimwe na rimwe bagacika intege kubera gutinya guhinduka no guhindura inshuti za kera bamenyeranye. Dukwiye kumenya ko kugira ngo umukristo yitabe umuhamagaro w’Imana, agomba kugira aho yimuka n’ibyo yimura muri we ndetse n’ibyo yimukamo nk’uko Aburamu yabiduhayeho urugero. Abakristo bagomba kuva mu byaha no kubyihana kandi umuntu akabizinukwa burundu. Kureka ibyajyaga bitunezeza mu gihe aribwo bushake bw’Imana bitugirira umumaro. Birashishikaje kuzirikana ko mu gihe Aburamu yari i Harani, yahagiriye ubutunzi bwinshi n’abagaragu benshi. (Itang 18:19). N’ubwo Imana itadusezeranya ko twese izaduha ubukire, isohoza isezerano ry’uko “ntawasize inzu, cyangwa bene se, cyangwa bashiki be, cyangwa nyina, cyangwa se, cyangwa abana, cyangwa amasambu ku bwe no ku bw'ubutumwa bwiza, utazahabwa ibibiruta incuro ijana kandi akazahabwa n’ubugingo buhoraho”. (Mar 10:29-30).

Bene Data, kenshi turageragezwa nk’uko Aburamu yageragejwe. Dushobora gusabwa kureka ibyajyaga kuduhesha ubukire n’icyubahiro, gusiga imiryango yacu n’ibindi byari kutuzanira inyungu, ndetse no gutandukana na bene wacu, maze tukinjira ahasa n’inzira yo kwizinukwa, kugeragezwa no kwitanga. Muri icyo gihe Imana iba ifite umurimo ishaka kudukoresha; nko kujya kuvuga ubutumwa kure y’iwacu, n’ibindi. Gushaka kugira imibereho yoroshye no kwibanira n’inshuti n’abavandimwe, bishobora gutuma umuntu atabasha kwitaba umuhamagaro. Niba Imana iguhamagara, wirinde ko hagira umuntu wabyitambikamo; usabe Imana kuyoborwa nayo yonyine.

Mu muhamagaro tugomba kwemera kwimuka no kugira ibyo dusiga byanze bikunze! Yesu yaravuze ati: “Ukunda se cyangwa nyina kubandutisha ntaba akwiriye kuba uwanjye, kandi ukunda umuhungu we cyangwa umukobwa we kubandutisha, ntaba akwiriye kuba uwanjye”. (2 Abakor 4:17) Hari benshi bemeye gusiga ibyari inyungu zabo, bemera kugira ibyo bahomba kubera Kristo. Pawulo yandikiye Abafilipi ati: “Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo” (Abaf 3:7) Mbese nawe witeguye kwitaba umuhamagaro w’Imana ukazinukwa ibyo wari agamije gukora n’ibyo wari warirunduriyemo? Witeguye kwemera inshingano nshya, akinjira mu byo utari uzi cyangwa umenyereye, ugakora umurimo w’Imana umaramaje kandi ufite umutima ukunze, maze kubwa Kristo, ukemera guhomba ibyawe? Witeguye kuva mu gihugu cyanyu, ugasiga umuryango wanyu, ukajya aho Uwiteka akwereka? Uwemera gukora ibyo aba afite kwizera nk’ukwa Aburamu, kandi azasangira na we “ubwiza bw'iteka ryose bukomeye.” (2 Abakor 4:17) Imana igushoboze kwimuka no kugira ibyo usiga, kugira ngo ubashe gukurikira Yesu by’ukuri!

Mu gusoza, ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Uwiteka aguhe umugisha akurinde, Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza, Uwiteka akurebe neza, aguhe amahoro. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 05/03/2023
Arch. SEHORANA Joseph

 

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment