GUMA KU RUGAMBA

IBICE BYO GUSOMA: Zabuli ya 61 na 62; Zekariya 9:9-12 na Luka 16:19-31.

Bene Data muri Kristo Yesu, mbanje kubasuhuza. Muri ibi bihe bikomeye, ubutumwa nakomeje kubagezaho (ari nabwo nzakomeza kubagezaho) bukubiye mu nteruro imwe: “Mukomere kandi mu gume mu mwanya wanyu”!

Muri Zabuli ya 61, Dawidi yaravuze ngo “(…) nzajya ngutabaza, uko umutima wanjye uzagwa isari. Unshyire ku gitare kirekire ntakwishyiraho. (umurongo wa 3) Nzaguma mu ihema ryawe iteka, Nzahungira mu bwihisho bwo mu mababa yawe.” (umurongo wa 5)

Bene Data, iki cyorezo tugihungire he? Muri Amerika? i Burayi? Muri Aziya? Duhungire se ku mu bihugu duhana imbibi ? Abahanga barakoze kutubwira ko tugomba kuguma mu rugo!  Nta bundi buhungiro dufite usibye “ku Gitare; mu mababa y’Uwiteka”! Dawidi yaravuze ati : “Umutima wanjye uturize Imana yonyine, Ni yo agakiza kanjye gaturukaho. Ni yo gitare cyanjye yonyine n’agakiza kanjye, Ni igihome kirekire kinkingira sinzanyeganyezwa cyane. Mutima wanjye turiza Imana yonyine, Kuko ari yo ibyiringiro byanjye biturukaho. Imana ni yo irimo agakiza kanjye n’icyubahiro cyanjye, Igitare cy’imbaraga zanjye n’ubuhungiro bwanjye biri mu Mana. Mwa bantu mwe, mujye muyiringira, Ibyo mu mitima yanyu mubisuke imbere yayo, Imana ni yo buhungiro bwacu. Imana yavuze rimwe, nabyumvise kabiri, Ngo “Imana ni yo ifite ububasha.” (Zab 62 : 2,3,6,8,9)

Muri ibi bihe abantu bafite ubwoba bwinshi (n’abakirisitu barimo). Bamwe bati iyi ni imperuka igiye kuza! Niza ndi muri Yesu ikibazo ni ikihe? Turi mu mababa y’Uwiteka ni iki cyadukanga? Imana iratubwira ngo: “Nimuhindukirire igihome gikomeye, mwa mbohe zifite ibyiringiro mwe. Uyu munsi ndahamya yuko nzabashumbusha kabiri.” (Zekariya 9:9) Reka aya masezerano hamwe n’andi twahawe adutere gukomera mu izina rya Yesu! Cyakora na none ibi bihe bikwiye kongera kutwibutsa ko igihe cyacu kuri iyi si ari kigufi cyane! Dukwiriye kwita ku iherezo ryacu kurusha ibindi byose. Hari igihe kizagera Imana iduhamagare. Tuzagenda byanze bikunze: tuzasiga ubutunzi bwacu; tuzasiga imiryango yacu; tuzasiga abo dukunda n’ibyo dukunda! Ahari koko na Covid-19 yaba irembo-buri wese uko Imana yamuteguriye-ariko twese dukwiye kwibaza ngo: “Nzaba ngiye he?” Mu gituza cya Aburahamu cyangwa ikuzimu kubabazwa n’umuriro? (Luka 16:22-24). Iki kibazo gikwiye kuguhangayikisha kurusha uko uhangayikishwa na Covid-19 kuko nunayirokoka n’ubundi uzapfa! Ibyo nta kubushidikanyaho! N’ibi birimo kuba ntawashoboraga kubikubwira bitaraba ngo ubyemere: Indege zahagaze, abakomeye n’aboroheje bikingiraniye mu mazu-abantu baratinya no gukora ku mafaranga! Ni nde wari kwemera ko byashoboka igihe byari bitarasohora? Utekereze ku buzima bwawe nyuma yo gupfa ejo utazavuga nk’uriya mutunzi uti iyo mbimenya. Ahari koko wavuga uti hagize uzuka akaza akabimbwira nakwihana. Imana iravuga ngo: “Bafite Mose n’abahanuzi, babumvire. Nibatumvira Mose n’abahanuzi, ntibakwemera naho umuntu yazuka.’” Reka kuri uyu munsi Mukuru wa Mashami twongere twitekerezeho twemere kwakira imbabazi z’Imana muri Kristo Yesu.

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira age arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment