GUHANURIRA AMAGUFWA

IBICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 30; Ezekiel 37:1-12; Yohana 5:19-29

Bene Data muri Kristo-Yesu, mbanje kubasuhuza. Hashize igihe tudateranira mu nsengero nk’uko twari dusanzwe tubikora buri cyumweru mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19. Imana ishimwe kuko ubu hari imirimo imwe yongeye gusubukurwa, kandi dufite ibyiringiro ko bidatize n’insengero zizafungurwa. Mu gitondo cy’umugisha tuzavuza impundu: “Kuko uburakari bwe ari ubw’akanya gato, ariko urukundo rwe ruzana ubugingo. Ahari kurira kwararira umuntu nijoro, ariko mu gitondo impundu zikavuga.” (Zab. 30:6)

Birashoboka ko nyuma y’igihe tudahurira mu matorero shingiro yacu, mu byumba by’amasengesho, mu nsengero, Abakirisitu bamwe baba bihebye, bameze nk’amagufwa yumye cyangwa nk’amasoko akamye. Abisirayeli nabo bigeze kumera gutyo. Bamaze igihe kirekire mu bunyage, batataniye mu bihugu by’amahanga. Ngo baravugaga bati: “‘Amagufwa yacu arumye kandi ibyiringiro byacu biraheze, twaciwe burundu.’” (Ezek. 37:11) Ishusho y’amagufwa yumye, anyanyagiye, igaragaza ko ubwoko bw’Imana bwari mu bihe bibi cyane ku buryo ntawatekerezaga ko ubuzima buzongera kugaruka. Na Ezekiel nk’umuhanuzi ntiyemeraga neza ko amagufwa yumye yabasha kongera kuvamo abantu bazima bakongera kubaho. Niyo mpamvu yabwiye Imana ati: “‘Mwami Uwiteka, ni wowe ubizi.’”(Ezek. 37:3)

N’ubwo bigaragara ko Ezekiel nawe atizeraga neza ko ibintu bishobora guhinduka agendeye kubyo yabonaga, Imana yamutegetse guhanura: “Arongera arambwira ati: ‘Hanurira aya magufwa maze uyabwire uti ‘Yemwe mwa magufwa yumye mwe, nimwumve ijambo ry’Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira aya magufwa ngo: Dore ngiye kubashyiramo umwuka ngo mubeho. Ngiye kubateraho imitsi, mbakwizeho inyama kandi mbatwikirize uruhu, mbashyiremo umwuka mubone kubaho, mumenye yuko ndi Uwiteka.’” (Ezek. 37:4-6)

Ese mutekereza ko Ezekiel yorohewe no gukora umurimo Imana imutegetse? Oya habe na mba! Wowe uwagutuma guhanurira amagufwa wabikora? Iyaba byibura yari yegeranye (ngo yari atatanye yuzuye mu kibaya). Tekereza nawe Imana ikubwiye ngo ujye ku Rwibutso rwa Gisozi uhanure nk’ibyo Ezekiel yahanuye! Uramutse ubikoze nta gushidikanya ko benshi bakwita umushinyaguzi.

Nyamara ngo Ezekiel atitaye ku bigaragararira amaso ye yakoze icyo Imana imutegetse: “Nuko mpanura uko nategetswe. Ngihanura habaho guhinda, mbona isi itigita, amagufwa araterana igufwa risanga irindi ryaryo.” Dukeneye abahanuzi bahanura uko bategetswe, batuma abantu b’Imana bongera kugarura ubuzima. Hari Abakirisitu benshi twahoze dusengana baguye, bari kure y’Imana mu biyobyabwenge, mu busambanyi n’ibindi byaha by’uburyo bwinshi; bumagaye mu bugingo, Satani yabakingiraniye ahantu hameze nko mu bituro. Abo Imana ibadutumyeho ngo tujye kubahanurira.

Turasabwa guhanurira amagufwa yumye atatanye kandi tugahanura uko dutegetswe n’Imana. Hariho ibyiringiro yuko igiti iyo gitemwe cyongera gushibuka, kandi kikajya kigira amashami y'ibitontome. (Yobu 14:7) Ku rundi ruhande ariko ahari nawe byashoboka ko wumvaga nta byiringiro, umeze nk’amagufwa yumye; nk’ukingiraniye mu gituro. Reka iri Jambo ry’Imana riguhumurize mu izina rya Yesu: “…Dore ngiye gukingura ibituro byanyu, mbibakuremo mwa bwoko bwanjye mwe… (Ez. 37:12) Mu Befeso 3:20-21 haravuga ngo Imana ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba n’ibyo twibwira nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo. Imana ikoze ibingana n’ubwenge bwawe, ntiyaba ari Imana.

Reka twisuzume: Uriyumva ute? None se wowe ntiwumva ko ubugingo bwawe bwumagaye? Ahari kuva insengero zafungwa wumvise iby’ubukirisitu bwawe birangiye cyane cyane ko na mbere kwari ukwinginga! Uriyumva nk’ukingiraniye mu gituro? Guterana mu miryango yacu (umwe ukwawo) bizaturinda kumagara mu bugingo; kuba nk’amagufwa atatanye yumiye mu kibaya. Uyu munsi ndumva Imana impamagarira guhanurira amagufwa yumye yo mu Butansinda, mu Bucidikoni bwa Hanika, muri Diyoseze ya Shyogwe (…):Yemwe mwa magufwa yumye mwe, nimwumve ijambo ry’Uwiteka. Igufwa nirisange iryaryo mureke gutatana. Mube Itorero rizima ryuzuye Umwuka  w’Imana mubone kubaho.

Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira age arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

  • No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment